Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

RUTAYISIRE v MUKANKURIKIYIMANA N’ABANDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA - RC 00001/2023/SC (Mukamulisa, P.J., Cyanzayire, Hitiyaremye, Kazungu, Kalihangabo, J.) 22 Ukuboza 2023]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza - Ukuvuguruzanya kw’imanza - Habaho ukuvuguruzanya kw’imanza iyo hari ibyemezo bitandukanye by’inkiko bitagishoboye kujuririrwa kandi bidashobora kurangizwa icyarimwe, bitewe n’uko hari urubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi bamwe kandi rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée). Cyangwa se hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa (deux décisions inconciliables) kandi zidashobora kurangirizwa rimwe.

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza - Ukuvuguruzanya kw’imanza - Urubanza ruteshwa agaciro - Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari urundi rubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi bamwe kandi rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée), hakurwaho urubanza rwa kabiri hakagumaho urwa mbere rwabaye ndakuka - Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa (deux décisions inconciliables) kandi zidashobora kurangirizwa rimwe, hateshwa agaciro rumwe muri izo manza cyangwa zombi.

Incamake y’ikibazo: Kahabaye yapfuye afite abana batatu aribo Rutayisire, Umubyeyi na Rutaganda ariko nabo bakaba barapfuye hasigara Rutayisire. Umubyeyi yari yarashakanye na Kayigana babyarana abana babiri aribo bazungura be bahagarariwe na se Kayigana, na Rutanganda nawe yabyaye abana babiri aribo Twagirayezu na Mukankurikiyimana. Abazungura ba Umubyeyi bahagarariwe na Kayigana batanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo basaba kuzungura, Urukiko rwemeza ko abazungura ba Umubyeyi bagabana na Rutayisire imitungo ya Kahabaye. Nyuma yo kwemezwa ko ari bene Rutaganda, Twagirayezu na Mukankurikiyimana batanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge basaba ko bagira uruhare mu mutungo wa Kahabaye, urwo rukiko rwemeza ko nabo bagabana ku mitungo izungurwa.

Rutayisire n’abazungura ba Umubyeyi bajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, rwemeza ko icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye gikuweho kuko icyo cyemezo cyahinduraga ikindi cyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ibanze cyari cyaramaze kuba itegeko.

Twagirayezu na Mukankurikiyimana bajuririye mu Urukiko rw’Ikirenga hanyuma rusanga Urukiko Rwisumbuye rwari rufite ububasha maze rutesha agaciro icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru, rugumishaho icyemezo cyafashwe n’Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge.

Rutayisire n’abazungura ba Umubyeyi  batanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire barusaba gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017, icyo kirego nticyakirwa kubera ko muri izo manza harimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo gukemura ivuguruzanya ry’imanza zaciwe n’inkiko ziri munsi yarwo cyangwa ubwarwo rwaciye. Rutayisire yiyambaje Urukiko rw’Ikirenga asaba ko hakemurwa ikibazo cy’ivuguruzanya hagati y’izo manza. Twagirayezu na Mukankurikiyimana batanze inzitizi yo kutakira icyo kirego bavuga ko Urukiko rw’Ikirenga nta bubasha rugifiteho ariko Urukiko rusanga iyo nzitizi nta shingiro ifite ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma hanyuma iburanisha rikomeza mu mizi.

Abarega bavuga ko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwahaye agaciro ibyemejwe mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE, zombi zafashe ibyemezo bitandukanye k’ugomba kuzungura inzu irimo butike 3 hamwe n’ikibanza gifatanye n’izo butike. Basaba ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rukwiye kuvanwaho, hakagumaho urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo kuko nta cyemezo cy’urukiko cyaruhinduye mu buryo buteganywa n’amategeko.

Abaregwa bavuga ko nta kuvuguruzanya kuri mu manza zavuzwe haruguru kuko iyo kubaho Rutayisire atari kuba yarafashe ibyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugeneye. Bakomeza asobanura ko zo manza zaciwe abazungura bose bagahabwa imitungo kuko iyo hagize abazungura bagaragara nyuma y’izungura, habaho izungura rishyashya kugira ngo hatagira uhezwa mu burenganzira bwo kuzungurana n’abandi.

Incamake y’icyemezo: 1. Habaho ukuvuguruzanya kw’imanza iyo hari ibyemezo bitandukanye by’inkiko bitagishoboye kujuririrwa kandi bidashobora kurangizwa icyarimwe, bitewe n’uko hari urubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi bamwe kandi rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée).       Cyangwa se hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa (deux décisions inconciliables) kandi zidashobora kurangirizwa rimwe. Bityo, ibyemejwe mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008 bitandukanye n’ibyemejwe mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa ku wa 17/03/2017, izo manza rero zikaba zivuguruzanya, zikaba zidashobora kurangirizwa icyarimwe kuko zombi zabaye itegeko.

2. Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari urundi rubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi bamwe kandi rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée), hakurwaho urubanza rwa kabiri hakagumaho urwa mbere rwabaye ndakuka - Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa (deux décisions inconciliables) kandi zidashobora kurangirizwa rimwe, hateshwa agaciro rumwe muri izo manza cyangwa zombi. Bityo, Urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017 rugomba kuvaho kubera amakosa yarukozwemo, byumvikanisha ko n’urubanza rufite N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017, narwo ruvuyeho.

Urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS, zikuweho.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 106;

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 14, 111.

Nta manza zifashishijwe

Inyandiko z’abahanga zifashishijwe:

Jacques Boré, La cassation en matière civile, Paris, Dalloz, 1997, p. 440.

Loic Cadiet et Emmanuel Jeuland, Droit judiciaire privé, Paris, 11e éd., Litec, 2022, p.805.

Serge Guinchard, Op.cit. p.1700. Kureba kandi Natalie Fricero et Pierre Julien, “Procédure Civile”, 5e éd., lextenso, 2014, p. 441.

France, Cour de Cassation, Chambre Sociale, 14 décembre 2022 N° 21-15.601;

France, Cour de cassation, civile, Chambre civile 3, 6 février 2020, 18-24.946, France;

France, Cour de Cassation, Chambre civile 2, du 22 janvier 2004, 01-11.665, N° de pourvoi: 01-11.665; Belgique, Cour de cassation, 07 décembre 2011, P.11.1861.F.

Urubanza

I.  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Rutayisire Jean de Dieu, Umubyeyi Catherine (+) na Rutaganda Jean Népomuscène (+) ni bene Kahabaye Joseph (+). Umubyeyi Catherine yasize abana 2, ari bo Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella. Rutaganda Jean Népomuscène nawe yasize abana 2 ari bo Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice.

[2]               Abazungura ba Umubyeyi Catherine aribo Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella bahagarariwe na se Kayigana Jean Baptiste, batanze ikirego mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo barega Rutayisire Jean de Dieu, basaba kugabana imitungo yasizwe na Kahabaye Joseph[1].

[3]               Mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwemeje ko Rutayisire Jean de Dieu agabana imitungo ya nyakwigendera Kabahaye Joseph n’abazungura ba Umubyeyi Catherine, rutegeka ko:

i.          Rutayisire Jean de Dieu yegukana inzu irimo butike 3 iri ku Kivugiza hamwe n’ikibanza gifatanye nayo, ishyamba riri munsi yazo, isambu iri mu gishanga ku Giticyinyoni, ikibanza kiri i Nyamirambo mu Gatare, igipande cy’isambu iri i Bugesera, ibyo Rutayisire Jean de Dieu yikubiye bifite agaciro ka 10.505.000 Frw.

ii.         Abazungura ba Umubyeyi Catherine ari bo Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella begukana inzu ya nyina wa Umubyeyi Catherine witwaga Mukankusi Antoniya iri ku Kivugiza, inzu ikodeshwa iri i Nyamirambo kuri kaburimbo, itongo rya Kahabaye Joseph riri ku Kivugiza, isambu iri i Zivu n’igipande cy’isambu iri mu Bugesera, runategeka abazungura ba Umubyeyi Catherine kugurisha ikibanza cya nyakwigendera Kahabaye kiri ku Kicukiro bakubaka itongo ry’uwo nyakwigendera.

[4]               Nyuma yo kwemezwa ko ari bene Rutaganda Jean Népomuscène bikozwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo mu rubanza no RC 0268/08/TB/NYB - RC 0269/08/TB/NYB rwaciwe ku wa 20/06/2008, Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice batambamiye urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo, basaba ko nabo bagira uruhare ku mutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph. Ikirego cyabo cyahawe N° RC 0471/09/TB/NYB ariko nticyakirwa, nyuma batanga ikindi kirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, basaba kubona uruhare rwa se ku mutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph.

[5]               Mu rubanza no RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, rwemeje ko ikirego cy’abazungura ba Rutaganda Jean Népomuscène gifite ishingiro, rutegeka ko:

i.          Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bahabwa inzu irimo butike 3 iri ku Kivugiza, hamwe n’ikibanza n’ishyamba bifatanye n’izo butike, inzu ikodeshwa iri i Nyamirambo n’isambu iri Zivu.

ii.         Abazungura ba Umubyeyi Catherine ari bo Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella bahawe kuzungura inzu ya nyina wa Umubyeyi Catherine witwaga Mukankusi iri ku Kivugiza, ikibanza kiri i Nyamirambo mu Gatare, isambu iri mu Bugesera n’ikibanza kiri ku Kicukiro.

iii.        Rutayisire Jean de Dieu we ahabwa itongo rya nyakwigendera Kahabaye Joseph riri ku Kivugiza, isambu iri mu gishanga cya Giticyinyoni, n’ibyo yikubiye bifite agaciro gahwanye na 10.505.000 Frw.

[6]               Rutayisire Jean de Dieu n’abazungura ba Umubyeyi Catherine bajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, bavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza, no kuba nta nyungu abazungura ba Rutaganda Jean Népomuscène bafite zo gusaba umugabane mu mutungo utakiriho kuko urubanza rwawugabanyije rwabaye itegeko[2].

[7]               Mu rubanza N° RCA 00551/12/HC/KIG - RCA 0553/12/HC/KIG rwaciwe ku wa 30/12/2013, Urukiko Rukuru, rushingiye ku kuba Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rutari rufite ububasha bwo guhindura ibyemejwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo mu rubanza n° RC 0140/07/TB/NYB kandi rwarabaye itegeko, rwemeje ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rukuweho.

[8]               Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga. Mu rubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe ku wa 17/03/2017, Urwo Rukiko rwasanze Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego rwari rwaregewe, rutesha agaciro urubanza N° RCA 00551/12/HC/KIG - RCA 0553/12/HC/KIG, rutegeka ko hagumaho imikirize y’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE.

[9]               Rutayisire Jean de Dieu yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ubujurire arusaba gukemura ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017. Umwanditsi Mukuru yemeje ko ikirego kitakiriwe kubera ko mu manza uwareze asabira gukemurirwa ivuguruzanya, harimo urwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe Urukiko rw’Ubujurire rufite ububasha bwo gukemura ivuguruzanya ry’imanza zaciwe n’inkiko ziri munsi yarwo cyangwa izo ubwarwo rwaciye.

[10]           Rutayisire Jean de Dieu yahise atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga arusaba gukemura ikibazo cy’iryo vuguruzanya ry’imaza zimaze kuvugwa haruguru. Avuga ko ari yo nzira yonyine yakemura ikibazo cy’uburenganzira bwe n’ubw’abaregwa kuko bugonganira ku mutungo umwe hashingiwe ku manza 2 zabaye itegeko.

[11]           Mu myanzuro yabo, uruhande rwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice rwatanze inzitizi yo kutakira icyo kirego kubera ko Urukiko rw’Ikirenga nta bubasha rugifiteho.

[12]           Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 26/06/2023, Rutayisire Jean de Dieu ahagarariwe na Me Niyondora Nsengiyumva na Me Nkeza Sempundu Clément, Mukankurikiyinka Béatrice yunganiwe na Me Seburikoko Jérémie akanahagararira Twagirayezu Béatha, naho Umubyeyi Gabriella na Kayigana Darlène Isaro bahagarariwe na Me Habineza Gasore Gilbert. Ababuranyi babanje kujya impaka ku nzitizi yavuzwe haruguru yatanzwe na Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice.

[13]           Mu rubanza rubanziriza urundi N° RC 00001/2023/SC rwaciwe ku wa 28/07/2023, Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko iyo nzitizi y’iburabubasha nta shingiro ifite, ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gukemura ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza zaciwe ku rwego rwa nyuma, bityo rukaba rufite ububasha bwo gusuzuma ikibazo cy’ivuguruzanya ry’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017.

[14]           Iburanisha ry’uru rubanza ryashyizwe ku wa 20/11/2023, uwo munsi ababuranyi bajya impaka ku kibazo cyo kumenya niba hari ukuvuguruzanya hagati y’urubanza RC 0140/07/TB/NYB n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS, kumenya niba urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rugomba kuvanwaho no kumenya niba indishyi zisabwa muri uru rubanza zikwiye gutangwa.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO.

1)         Kumenya niba hari ukuvuguruzanya hagati y’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS.

[15]           Me Niyondora Nsengiyumva na Me Nkeza Sempundu Clément baburanira Rutayisire Jean de Dieu, bavuga ko Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bajya gutanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bari babanje kugerageza gutambamira imikirize y’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB batari babayemo ababuranyi ariko ikirego cyabo nticyakirwa, babonye iyo nzira itabahiriye, birengagiza ihame ry’ubudahangarwa bw’urubanza rwabaye itegeko (autorité de la chose jugée) bahitamo kujya kurega mu Rukiko Rwisumbuye basaba ko ibyafashweho icyemezo mu rubanza rwabaye ndakuka bisubirwamo bitanyuze mu nzira z’ubujurire zisanzwe cyangwa zidasanzwe.

[16]           Bavuga kandi ko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwahaye agaciro ibyemejwe mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE, zombi zafashe ibyemezo bitandukanye k’ugomba kuzungura inzu irimo butike 3 hamwe n’ikibanza gifatanye n’izo butike, ko basanga nta kundi icyo kibazo cyo kuvuguruzanya kw’ibyemezo by’inkiko byabaye ndakuka cyakemuka, uretse gusaba uru rukiko kwemeza uko kuvuguruzanya kw’imanza no gukiranura ababuranyi kuri icyo kibazo kuko izo manza zombi zidashobora kurangizwa icyarimwe.

[17]           Bakomeza bavuga ko kubera amakosa yakozwe mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS, uburenganzira bwabo bugonganira ku mutungo umwe hashingiwe ku manza 2 zabaye itegeko.

[18]           Me Seburikoko Jeremie uburanira Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice, avuga ko nta kuvuguruzanya kuri mu manza zavuzwe haruguru kuko iyo kubaho Rutayisire Jean de Dieu atari kuba yarafashe ibyo Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamugeneye.

[19]           Akomeza avuga ko atazi impamvu Rutayisire Jean de Dieu yagaruye izo manza kandi zaraciwe abazungura bose bagahabwa imitungo, ko kandi nk’uko byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge bikanashimangirwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu manza zamaze kuvugwa, iyo hagize abazungura bagaragara nyuma y’izungura, habaho izungura rishyashya kugira ngo hatagira uhezwa mu burenganzira bwo kuzungurana n’abandi.

[20]           Me Munyaneza Rémy na Me Habineza G. Gilbert baburanira Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella bavuga ko Urukiko rw’Ikirenga rukwiriye kuzemeza ko habayeho ukuvuguruzanya kw’imanza, aho Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwageneye Rutayisire Jean de Dieu umutungo maze no mu rundi rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge narwo rukemeza ko uwo mutungo wavuzwe mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB ugenerwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice, kandi izo manza zombi zikaba zarabaye itegeko.

Uko Urukiko rubibona

[21]           Ingingo ya 106 y’Itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, iteganya ko “Ububasha bw’urubanza rwabaye ndakuka bugarukira gusa ku cyaburanywe kigakiranurwa. Ikintu cyaburanywe kigomba kuba kimwe, ikirego kigomba kuba gishingiye ku mpamvu imwe, icyo kirego kigomba kuba cyerekeye ababuranyi bamwe kandi bakiburana mu izina ryabo rya mbere”.

[22]           Ingingo ya 14 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko “Urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rudashobora kongera kuburanishwa bundi bushya ku mpamvu zimwe no ku kiburanwa kimwe hagati y’ababuranyi bamwe baburana ikirego kimwe”.

[23]           Dosiye y’urubanza igaragaza ko mu kirego cyatanzwe na Rutayisire Jean de Dieu, asaba Urukiko kwemeza ko hari ukuvuguruzanya hagati y’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008 hamwe n’urubanza RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe ku wa 10/03/2017. Ashingira ku mpamvu zikurikira:

i.          Urubanza RC 0846/11/TGI/NYGE nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS, rwirengagije ihame ry’uko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée).

ii.         Imanza yaregeye ko zivuguruzanya ntizishobora kurangizwa icyarimwe kuko zategetse ibintu bitandukanye k’ugomba kuzungura inzu irimo butike 3 hamwe n’ikibanza gifatanye n’izo butike.

[24]           Amategeko y’u Rwanda ntateganya ibigomba gushingirwaho kugira ngo hemezwe ko imanza zivuguruzanya, cyangwa uko bigenda mu gihe Urukiko rwaregewe iryo vuguruzanya rusanze rihari. Niyo mpamvu mu gukemura ikibazo kiri muri uru rubanza, Urukiko rwifashisha ibisobanuro bitangwa n’abahanga mu mategeko.

[25]           Umuhanga mu mategeko Jacques Boré, mu gitabo cye yise La cassation en matière civile, asobanura ko ivuguruzanya ry’imanza ritareberwa mu mpamvu zashingiweho, ahubwo ko ikirebwa ari uko ibyemezo byafashwe bidashobora kurangizwa icyarimwe (Les décisions doivent contenir des dispositions inconciliables, il ne suffit pas qu’il y ait contradiction entre les motifs des deux décisions. Il est nécessaire que les deux décisions soient inconciliables dans leur exécution)[3].

[26]           Loic Cadiet na Emmanuel Jeuland mu gitabo cyabo Droit judiciaire privé nabo bavuga ko imanza zivuguruzanya ari imanza zitagishoboye kujuririrwa kandi ibyemezo byafashwe bikaba bidashobora kurangizwa icyarimwe (La contrariété de jugements peut être invoquée lorsque deux décisions sont inconciliables sans qu’aucune d’elles ne soit susceptible d’un recours ordinaire qui permettrait de résoudre la contradiction […] )[4].

[27]           Umuhanga mu mategeko Serge Guinchard[5] agaragaza ko mu gihugu cy’Ubufaransa, kuregera ko hari imanza zivuguruzanya bishoboka mu bihe 2 bikurikira:

i.          Igihe Urukiko rwaregewe bwa kabiri ikirego kimwe gisa n’icyasuzumwe mbere, umuburanyi akabyutsa inzitizi y’uko icyo kirego kidakwiye kwakirwa kubera ko hari urundi rubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi bamwe, kandi rwabaye ndakuka, maze urwo Rukiko rukabyirengagiza, ahubwo rugaca urubanza runyuranye n’urwaciwe mbere. Ibyo ubwabyo biba impamvu yo kuregera Urukiko Rusesa kubera ko hari imanza zivuguruzanya. Iyo urwo Rukiko rusanze koko hari ukuvuguruzanya hagati y’imanza, rukuraho urwa kabiri hakagumaho urwa mbere rwabaye ndakuka. (Il peut arriver que le plaideur intéressé soulève devant le juge saisi une seconde fois du mȇme litige, l’autorité de la chose jugée, mais que l’Irrecevabilité de la demande ne soit pas prononcée et qu’un second jugement, incompatible avec le premier, soit rendu. Un pourvoi en cassation fondé sur la contrariété de décisions peut être formé contre le jugement second en date. Si la contrariété est constatée, elle se résout au profit du premier jugement. Cette solution est logique, puisque l’autorité de la chose jugée avait été soulevée devant le second juge, qui l’a méconnue).

ii.         Igihe hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa ndetse zidashobora kurangirizwa rimwe kandi zikaba zidashobora kujuririrwa. Iyo bigaragaye ko koko izo manza zivuguruzanya, Urukiko Rusesa Imanza rutesha agaciro rumwe muri zo, cyangwa zombi. Akomeza avuga ko aho ubu buryo butandukaniye n’ubwavuzwe haruguru, ari uko bwo buba bugamije gushakisha icyafasha mu kuvanaho ukubangikana kw’ibyemezo bibiri bidashobora kurangirizwa rimwe mu rwego rwo kurengera ko imanza zaciwe burundu zubahirizwa. Ubu buryo ntibushingira ku kuba Urukiko rwarirengangije ko hari urubanza rwabaye ndakuka […] (Il faut supposer l’existence de deux décisions inconciliables qui ne peuvent être exécutées cumulativement rendues en premier ressort mais pour lesquelles aucun recours ordinaire n’est plus possible […] Le pourvoi en cassation doit alors ȇtre dirigé contre les deux décisions, … et lorsque la contrariété est constatée, la Cour de cassation annule l’une des décisions ou les deux. Cette hypothèse se distingue de la précédente en ce qu’elle ne suppose pas que l’autorité de la chose jugée ait été vainement invoquée devant le jugée du fond. Elle déroge au droit commun du pourvoi, puisque ce recours peut ȇtre formé mȇme contre une décision rendue en premier ressort, ou déjà frappée d’un pourvoi en cassation précédemment rejeté. Ces dérogations sont fondées sur la nécessité de supprimer la coexistence de deux décisions dont l’exécution simultanée est impossible et, indirectement, de sauvegarder l’autorité de la chose jugée).

[28]           Ibisobanuro bitangwa n’abahanga mu mategeko bigaragaza ibintu by’ingenzi bikurikira:

-           Haba ukuvuguruzanya kw’imanza iyo hari ibyemezo bitandukanye by’inkiko bitagishoboye kujuririrwa kandi bikaba bidashobora kurangizwa icyarimwe;

-           Ibyo byemezo biramutse bigumyeho, byagira ingaruka z’uko ababuranyi batabona ubutabera bakeneye (déni de justice);

-           Kugira ngo izo mpungenge ziveho, inkiko zaregewe ko hari imanza zivuguruzanya zigomba gusuzuma urubanza cyangwa imanza zikwiye kuvaho kugira ngo hubahirizwe uburenganzira bw’ababuranyi;

-           Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari urundi rubanza rwaciwe mbere ku mpamvu zimwe, ku kiburanwa kimwe, hagati y’ababuranyi, bamwe kandi rwabaye ndakuka (autorité de la chose jugée), hakurwaho urubanza rwa kabiri hakagumaho urwa mbere rwabaye ndakuka;

-                       Iyo ukuvuguruzanya gushingiye ku kuba hari imanza ebyiri zidashobora kubangikanywa (deux décisions inconciliables) kandi zidashobora kurangirizwa rimwe, hateshwa agaciro rumwe muri izo manza cyangwa zombi.

[29]           Ku bijyanye n’uru rubanza, imwe mu mpamvu Rutayisire Jean de Dieu ashingiraho atanga ikirego nk’uko byasobanuwe haruguru, ni uko anenga urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwemejwe n’urubanza Nº RCAA 0010/14/CS, kuba rwaraciye urubanza rwirengagije ko hari urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe mbere kandi rwabaye ndakuka.

[30]           Urukiko rurasanga iyo mpamvu yarasuzumwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza rubanziriza urundi Nº RCAA 0010/14/CS rwaciwe ku wa 10/06/2016, ariko ruvuga ko urubanza rwaburanishijwe mu bujurire bwa kabiri bw’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rutandukanye n’urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB.

[31]           Uru Rukiko rurasanga rutagaruka ku cyemezo cyafashwe mu rubanza rubanziriza urundi rumaze kuvugwa, kuko icyo rusabwa ubu mu rubanza rwaregewe, ari ugusuzuma gusa ikibazo cy’ukuvuguruzanya kuri hagati y’imanza ebyiri zafashe ibyemezo bitandukanye.

[32]           Ku bijyanye n’indi mpamvu Rutayisire Jean de Dieu ashingiraho y’uko hari imanza zivuguruzanya zikaba zidashobora kurangirizwa rimwe, nk’uko byibukijwe haruguru, biturutse ku kirego cyatanzwe mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo na Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella, bahagarariwe na Se Kayigana Jean Baptiste, urwo Rukiko rwaciye urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB ku wa 29/02/2008, rwemeza ko imitungo yari iya nyakwigendera Kahabaye Joseph igabanywa Rutayisire Jean de Dieu na Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella mu buryo bwavuzwe haruguru mu gika cya 3.

[33]           Nanone nk’uko byibukijwe haruguru, Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bamaze kwemezwa ko ari bene Rutaganda Jean Népomuscène, batanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, basaba kubona uruhare rwa Se ku mutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph, maze mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeza ko imitungo yari iya nyakwigendera Kahabaye Joseph igabanywa Rutayisire Jean de Dieu, Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella na Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice mu buryo bwasobanuwe haruguru mu gika cya 5.

[34]           Urukiko rurasanga urubanza Nº RC 0846/11/TGI/NYGE rwarambuye Rutayisire Jean de Dieu inzu irimo butike 3, ikibanza n’ishyamba bifatanye n’izo butike yari yarahawe mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB, bihabwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice; yanambuwe ikibanza kiri i Nyamirambo mu Gatare n’igipande cy’isambu iri i Bugesera bihabwa Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella. Rutayisire Jean de Dieu ariko nawe yahawe itongo rya nyakwigendera Kahabaye Joseph riri ku Kivugiza, rikaba mbere ryari ryarahawe Kayigana Isaro Darlène na Umubyeyi Gabriella. Aba nabo bambuwe inzu ikodeshwa iri i Nyamirambo n’isambu iri i Zivu bihabwa Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice. Iki cyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge cyanashimangiwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza n° RCAA 0010/14/CS.

[35]           Hakurikijwe ibimaze kuvugwa haruguru, binahujwe n’ibisobanuro bitangwa n’abahanga mu mategeko nk’uko nabyo byagaragajwe haruguru, biraboneka ko ku mitungo imwe, ibyemejwe mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008 bitandukanye n’ibyemejwe mu rubanza n° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa ku wa 17/03/2017, izo manza rero zikaba zivuguruzanya ku bijyanye n’izungura ry’umutungo wasizwe na nyakwigendera Kahabaye Joseph, zikaba zidashobora kurangirizwa icyarimwe kandi zombi zarabaye itegeko.

2)         Kumenya       niba     urubanza        N°        RC      0846/11/TGI/NYGE  rugomba kuvanwaho

[36]           Me Niyondora Nsengiyumva na Me Nkeza Sempundu Clément bavuga ko mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE, Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice bahawe imitungo igizwe n’inzu irimo butike eshatu (3) hamwe n’ikibanza gifatanye nazo, icyo cyemezo kiza no gushimangirwa n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza N° RCAA 0010/14/CS nyamara hirengagijwe ko iyo mitungo yeguriwe Rutayisire Jean de Dieu mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwabaye itegeko.

[37]           Basaba ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rukwiye kuvanwaho, hakagumaho urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo kuko nta cyemezo cy’urukiko cyaruhinduye mu buryo buteganywa n’amategeko.

[38]           Me Seburikoko Jeremie avuga ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rudakwiye kuvaho kuko mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku rupapuro rwa 13 muri Rwemeje, urwo Rukiko rwemeje ko Urukiko Rwisumbuye rwari rufite ububasha bwo kuburanisha ikibazo cy’abo ahagarariye, ko rutakongera gusuzuma icyo kibazo.

[39]           Me MUNYANEZA Rémy na Me Habineza G. Gilbert bahagarariye Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella, bavuga ko ibyo Rutayisire Jean de Dieu asaba byo kuvanaho urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE bikwiye guhabwa ishingiro kuko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwafashe icyemezo ku mitungo yari yaramaze gufatwaho icyemezo mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwabaye itegeko cyane cyane ko iyo habonetse urubanza ruvuguruza urwaciwe mbere, uruciwe bwa kabiri rukurwaho.

Uko Urukiko rubibona

[40]           Nyuma yo kubona ko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe ku wa 29/02/2008 n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017 zivuguruzanya kandi zikaba zidashobora kurangirizwa icyarimwe, ni ngombwa ko Urukiko rugaragaza niba hari impamvu ituma urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyamirambo rwemejwe n’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga rukwiye kuvaho nk’uko bisabwa na Rutayisire Jean de Dieu watanze ikirego.

[41]           Impamvu inkiko zagiye zishingiraho zikuraho rumwe mu manza zivuguruzanya, zigenda zitandukana. Muri rusange zakuyeho urubanza rwaciwe hirengangijwe amategeko cyangwa hadakurikijwe umurongo wari usanzwe          uriho,   zigumishaho    urubanza          Urukiko rwasanze       rutanga ubutabera[6].

[42]           Ku bijyanye n’uru rubanza, nk’uko byibukijwe haruguru, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo rwaciye urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB, rugena uko umutungo wa nyakwigendera Kahabaye Joseph ugomba kuzungurwa hagati ya Rutaganda Jean de Dieu na Kayigana Darlène Isaro na Umubyeyi Gabriella. Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice batambamiye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ikirego cyabo nticyakirwa, aho gukoresha izindi nzira ziteganywa n’amategeko ngo urwo rubanza rusubirwemo, batanga ikirego gishya mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge.

[43]           Urwo Rukiko rwaciye urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE, ntirwita ku kuba hari urundi rubanza rwabaye ndakuka rwafashe icyemezo ku izungura ry’umutungo wa Kahabaye Joseph kandi rwari ruruzi nk’uko biboneka muri kopi y’urubanza, rugabanya bundi bushya uwo mutungo. Urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwarakomeje kugeza mu Rukiko rw’Ikirenga, aho urwo Rukiko rwahamishijeho imikirize y’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge. Ingaruka z’ayo makosa yakozwe mu rubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE ni uko ubu hariho imanza ebyiri zivuguruzanya nk’uko byasobanuwe haruguru, bikaba bidashoboka ko zombi zarangirizwa rimwe.

[44]           Nyuma y’ibimaze gusobanurwa, Urukiko rurasanga urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 07/09/2012 nk’uko rwemejwe n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017 rugomba kuvaho kubera amakosa yarukozwemo, byumvikanisha ko n’urubanza rufite N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017 rukemeza ko urubanza urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE ruhamyeho, narwo ruvuyeho.

3)         Kumenya ishingiro ry’indishyi zisabwa muri uru rubanza.

[45]           Me Niyondora Nsengiyumva avuga ko Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice ari bo bateje ikibazo ubwo batangizaga urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE kugeza mu Rukiko rw’Ikirenga kandi bazi ko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rugifite agaciro karwo, ari yo mpamvu asabira Rutayisire Jean de Dieu aburanira 3.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro na 2.000.000 Frw y’ikurikirana rubanza n’igihembo cy’Avoka.

[46]           Me Seburikoko Jeremie avuga ko Rutayisire Jean de Dieu amaze imyaka isaga 10 abasiragiza mu nkiko anabyaza umusaruro imitungo bahawe n'Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ko ari we ugomba guha Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice 1.000.000 Frw y’indishyi z'akababaro na 3.000.000 Frw y'igihembo cy'Avoka.

[47]           Me Munyaneza Rémy na Me Habineza G. Gilbert, bahahagarariye Umubyeyi Gabriella na Kayigana Darlène Isaro, bavuga ko abo baburanira ntacyo bavuga kuri iki kibazo cy’indishyi kuko Rutayisire Jean de Dieu yavuze ko indishyi asaba zatangwa na Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice kubera ko ari bo ba nyirabayazana b’uru rubanza.

 

Uko Urukiko rubibona

 

[48]           Ingingo ya 111 y’Itegeko N⁰ 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza.

[49]           Urukiko rurasanga indishyi zisabwa na Me Seburikoko Jeremie mu izina ry’abo aburanira nta shingiro zifite kubera ko ntacyo batsindiye. Naho ku birebana n’amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka asabwa na Rutayisire Jean de Dieu, Urukiko rurasanga akwiye kuyahabwa kubera ko ariwe utsinze urubanza. Ariko kubera ko 2.000.000 Frw asaba ari menshi kandi akaba atayatangira ibimenyetso, mu bushishozi bw’Urukiko agenewe 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka. Ku bijyanye n’indishyi z’akababaro asaba, Urukiko rurasanga ntazo yagenerwa kuko adasobanura ishingiro ryazo.

III.         ICYEMEZO CY’URUKIKO

 

[50]           Rwemeje ko urubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008 ruvuguruzanya n’urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku wa 07/09/2012 rukemezwa n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 17/03/2017.

[51]           Rwemeje ko urubanza N° RC 0846/11/TGI/NYGE n’urubanza N° RCAA 0010/14/CS, zikuweho;

[52]           Rutegetse        ko        urubanza          N°        RC       0140/07/TB/NYB       rwaciwe           n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008, rugumana agaciro karwo;

[53]           Rutegetse Twagirayezu Béatha na Mukankurikiyimana Béatrice guha Rutayisire Jean de Dieu 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka; yose hamwe akaba 800.000 Frw.

 



[1] Urubanza rwahawe no RC 0559/05/TD/NYB/RC 38788/02, ruza gusibwa, abazungura ba Umubyeyi Catherine bongera kurubyutsa rwandikwa kuri No RC 0140/07/TB/NYB.

[2] Rutayisire Jean de Dieu yaburanye avuga ko yagurishije imwe mu mitungo yatsindiye mu rubanza N° RC 0140/07/TB/NYB rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamirambo ku wa 29/02/2008, igizwe n’inzu irimo butike 3 iherereye Kivugiza na SIBOMANA Eugène kuri 10.000.000 Frw nk’uko biri mu masezerano y’ubugure bagiranye ku wa 25/09/2011 ndetse no mu masezerano y’ubugure yabereye imbere ya noteri w’ubutaka ubwo bakoraga mutation ku wa 02/10/2014. (Mu ibaruwa yo ku wa 04/01/2019, Ikigo gishinzwe imicungire y’ubutaka cyandikiye Mukankurikiyimana wari wagisabye amakuru ku kibanza gifite UPI 1/01/08/01/356 kiri ku Cyivugiza, kimumenyesha ko cyanditse kuri SIBOMANA Eugène wakiguze na Rutayisire Jean de Dieu).

[3] “Jacques Boré, La cassation en matière civile, Paris, Dalloz, 1997, p. 440.

 

[4] Loic Cadiet et Emmanuel Jeuland, Droit judiciaire privé, Paris, 11e éd., Litec, 2022, p.805.

 

[5] Serge Guinchard, Op.cit. p.1700. Kureba kandi Natalie Fricero et Pierre Julien, “Procédure Civile”, 5e éd., lextenso, 2014, p. 441.

[6] France, Cour de Cassation, Chambre Sociale, 14 décembre 2022 N° 21-15.601; France, Cour de cassation, civile, Chambre civile 3, 6 février 2020, 18-24.946, France; France, Cour de Cassation, Chambre civile 2, du 22 janvier 2004, 01-11.665, n° de pourvoi: 01-11.665; Belgique, Cour de cassation, 07 décembre 2011, P.11.1861.F.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.