Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

Re UWOMBONYE

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INCONST/SPEC00002/2023/SC (Mukamulisa, J.P., Cyanzayire, Hitiyaremye, Kalihangabo na Kazungu, J.) 12 Mata 2024]

Itegeko Nshinga – Ikirego gisaba gukuraho ingingo z’itegeko kuko zinyuranye n’Itegeko Nshinga – Ububasha bwo kwemeza ko ingingo z’amategeko ngengamikorere zinyuranyije n’Itegeko Nshinga –Mu bubasha Urukiko rw’Ikirenga rufite, Umushingamategeko ntiyashyizemo kugenzura ko amategeko ngengamikorere anyuranyije n’Itegeko Nshinga.

Itegeko Nshinga – Ihame ryo kureshya imbere y’amategeko – Kuba uwifuza kuba Avoka yasabwa gukora ikizamini mbere yo kwinjira mu mwuga kugirango hasuzumwe ubumenyi bwe, mu gihe ibyo bidasabwa abari mu zindi ngaga z’abakora imirimo yigenga kimwe n’abakora imirimo isanzwe y’ubucuruzi, ntibifatwa nko kutamureshyeshya n’abandi imbere y’amategeko, kuko imirimo bakora atari imwe.

Incamake y’ikibazo: Uwombonye yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba kwemeza ko ingingo ya 6, agace ka 5 n’iya 82 igika cya 3 z’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, ndetse na zimwe mu ngingo z’Amategeko Ngengamikorere y’urwo Rugaga, arizo ingingo ya 79, igika cya 7, n’iya 83, igika cya 3, zinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, kuko zigaragaramo kutareshyeshya abantu imbere y’amategeko. Ingingo yaregeye, ni izirebana n’ibisabwa kugira ngo umuntu ashobore kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, by’umwihariko izerekeye impamyabushobozi itangwa n’Ikigo gishinzwe kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD), kimwe n’izirebana n’ikizamini gitangwa n’Urugaga rw’Abavoka.

Urega akomeza avuga avuga ko kuba Abacamanza n’Abashinjacyaha batarasonewe kugira impamyabushobozi ya ILPD nk’uko byakozwe ku bari basanzwe ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefanseri igihe Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru ryatangiraga gukurikizwa, habayeho kutareshya imbere y’amategeko. Avuga kandi ko Avoka nk’umuntu utanga serivisi, nk’abandi bose bakora imirimo yigenga (professions libérales), atagombye gukoreshwa ikizamini kugira ngo yemererwe kwinjira mu Rugaga.

Asobanura kandi ko ingingo ya 8 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru iha imbaraga Itegeko Ngengamikorere ry’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, ikaba igaragaza ko kugira ngo ujye ku rutonde rw’abunganira abandi ugomba kuba wujuje ibiteganywa n’ingingo ya 6 y’iryo Tegeko, ko kizira gukora ikizamini inshuro zirenze ebyiri mu gihe cy’imyaka itanu, akaba asanga ibyo binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, bityo akaba asaba uru Rukiko ko byavanwaho.

Uhagarariye Leta y’u Rwanda wari muri uru rubanza, we avuga ko umwuga w’ubwavoka ari umwuga wihariye, utandukanye n’indi myuga, ukaba ugira amategeko n’amahame biwugenga kugira ngo ukorwe kinyamwuga, kandi abawukora bakagira ibyo basabwa bijyanye n’ubumenyi buhagije n’imyitwarire iganisha ku gukora kinyamwuga. Kuri iki kibazo, avuga kandi ko Urega atabashije kugaragaza uburyo ingingo ya 6, agace ka 5, y’Itegeko ryavuzwe haruguru inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko ntaho Itegeko Nshinga rivuga ko hari aho umuntu atemerewe gukora ikizamini, cyangwa se uwaba yarabujijwe kwinjira adakoze ikizamini mu gihe abandi bo binjiye batagikoze. Bityo, akaba asaba uru Rukiko rw’Ikirenga ko ikirego cy’Urega kitagomba guhabwa ishingiro.

Incamake y’icyemezo: 1. Mu bubasha Urukiko rw’Ikirenga rufite, Umushingamategeko ntiyashyizemo kugenzura ko amategeko ngengamikorere anyuranyije n’Itegeko Nshinga.

2. Kuba uwifuza kuba Avoka yasabwa gukora ikizamini mbere yo kwinjira mu mwuga, kugirango hasuzumwe ubumenyi bwe, mu gihe ibyo bidasabwa abari mu zindi ngaga z’abakora imirimo yigenga kimwe n’abakora imirimo isanzwe y’ubucuruzi, ntibifatwa nko kutamureshyeshya n’abandi imbere y’amategeko, kuko imirimo bakora atari imwe.

3. Umushingamategeko yari afite uburenganzira busesuye bwo guteganyiriza icyiciro cy’abari basanzwe ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefanseri ingingo z’inzibacyuho zihariye kandi abona ko zikwiye, ashingiye ku gihe bari bamaze mu mwuga; kuba izo ngingo zitareba Abacamanza n’Abashinjacyaha bikaba bitanyuranyije n’ihame ryo kureshya imbere y’amategeko.

Ikirego gisaba kwemeza ko ingingo y’itegeko inyuranyije n’Itegeko Nshinga, nta shingiro gifite.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu wa 2003 ryavuguruwe kugeza ubu, ingingo ya 3, 15.

Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ingingo ya 62 n’iya 69.

Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, ingingo ya 4, 6, 19, 81 n’iya 82.

Imanza zifashishijwe:

RS/INCONST/SPEC00004/2021/SC, Re Ngendahayo Kabuye, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 10/02/2023.

RS/INCONST/SPEC00001/2022/SC, Re Murangwa, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 16/12/2022.

RS/INCONST/SPEC00001/019/SC, Re Murangwa, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 29/11/2019.

RS/SPEC/0001/16/CS, Re Akagera Business Group, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 23/09/2016.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Ku itariki ya 14/04/2023, Uwombonye Hirwa Sudi yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba kwemeza ko ingingo ya 6, agace ka 3o n’aka 5o; n’ingingo ya 82, igika cya 3, z’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, zinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda (Itegeko Nshinga muri uru rubanza), kuko harimo kutareshya kw’abantu imbere y’amategeko. Mu nama ntegurarubanza yabaye ku wa 28/02/2024, urega yavuze ko agace ka 3o k’ingingo ya 6 y’Itegeko ryavuzwe haruguru aretse kukaregera, akaba ari yo mpamvu kataza kugarukwaho.

[2]               Yasabye kandi kwemeza ko ingingo ya 79, igika cya 7, n’iya 83, igika cya 3, z’Amategeko Ngengamikorere y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda yo ku wa 16/09/2014, zihabwa imbaraga n’ingingo ya 8, igika cya 3, y’Itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

[3]               Uwombonye Hirwa Sudi asobanura ko ingingo ya 8 iha imbaraga Itegeko Ngengamikorere ry’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, igaragaza ko kugira ngo ujye ku rutonde rw’abunganira abandi ugomba kuba wujuje ibiteganywa n’ingingo ya 6 y’iryo Tegeko, ko kizira gukora ikizamini inshuro zirenze ebyiri mu gihe cy’imyaka itanu, akaba asanga ibyo binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

[4]               Avuga ko nk’umunyamategeko kandi uharanira ko abantu bose bareshya kandi amategeko akabarengera kimwe, yiyambaje Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo rusuzume ingingo zivuzwe haruguru, ibirimo binyuranye n’Itegeko Nshinga bihinduke.

[5]               Ikirego cyaranditswe gihabwa RS/INCONST/SPEC00002/2023/SC, iburanisha ry’urubanza rishyirwa ku wa 04/03/2024.

[6]               Kuri iyo tariki, ababuranyi baritabye, iburanisha ribera mu ruhame, Uwombonye Hirwa Sudi yunganiwe na Me Nyamaswa Raphaël, naho Leta y’u Rwanda ihagarariwe na Me Kabibi Spéçiose, habanza gusuzumwa ikibazo cyo kumenya niba Uwombonye Hirwa Sudi afite inyungu muri uru rubanza, n’icyo kumenya niba Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego gisaba gukuraho ingingo z’Amategeko Ngengamikorere kuko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga.

1. Ku bijyanye no kumenya niba Uwombonye Hirwa sudi afite inyungu mu rubanza

[7]               Nyuma yo kumva ibisobanuro by’urega n’iby’Intumwa ya Leta, Urukiko rwafatiye icyemezo mu ntebe mu buryo bukurikira:

a. Mu rubanza rubanziriza urundi RS/INCONST/SPEC00001/2022/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 16/12/2022, haregagamo Murangwa Edward, Urukiko rwasobanuye ko mu gusuzuma inyungu z’urega hagomba kurebwa ibintu bikurikira, kuba hariho kimwe muri byo bikaba byihagije kugira ngo Urukiko rwemeze ko urega afite inyungu:

-          Niba hari itegeko riregerwa ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rireba urega cyangwa icyiciro abarizwamo by’umwihariko ku buryo afite inyungu ku giti cye zo gutanga ikirego. Urugero ni nk’Itegeko rireba abanyamakuru, abaganga, abarimu, n’abandi;

-          Niba itegeko riregerwa ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga rireba abaturage muri rusange ku buryo rishobora kugira ingaruka ku burenganzira bwabo, ibyo bikaba ari byo bihesha umuntu uwo ari we wese rishobora kuzagiraho ingaruka inyungu zo kuriregera ko rinyuranyije n’Itegeko Nshinga;

-          Niba uwatanze ikirego ari umwavoka, uyu akaba mu nyungu z’ubutabera, yemerewe gutanga ikirego mu rwego rwo guteza imbere amategeko cyangwa uburenganzira bw’abarebwa n’iryo tegeko kabone nubwo nta nyungu we ku giti cye yaba afite muri icyo kirego.

b. Ku bireba uru rubanza, Urukiko rusanga ingingo Uwombonye Hirwa Sudi aregera ko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, zireba umuntu wese ushobora gusaba kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, agakora umurimo wo kuburanira abandi cyangwa gutanga inama mu byerekeye amategeko. Mu nyandiko ye itanga ikirego, agaragaza ko ari umunyamategeko wahoze ari Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu, ubu akaba ari mu kiruhuko cy’izabukuru.

c. Urukiko rusanga, nk’umuntu wize amategeko agakora n’imirimo ijyanye nayo, Uwombonye Hirwa Sudi yarebwa ku giti cye n’izo ngingo, igihe cyose yashaka kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, akaba rero afite inyungu bwite muri uru rubanza.

2. Ku bijyanye no kumenya niba Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kwemeza ko ingingo z’Amategeko Ngengamikorere zinyuranyije n’Itegeko Nshinga

[8]               Urukiko, rumaze kumva ibisobanuro by’urega n’iby’Intumwa ya Leta, rwafatiye mu ntebe icyemezo gikurikira:

a. Ingingo ya 69, 1o y’ Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, iteganya ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo gukemura impaka mu rwego rwa mbere n’urwa nyuma bukurikira: 1°gufata icyemezo ku birego birebana n’uko amategeko ngenga, amasezerano mpuzamahanga, amategeko n’amategeko-teka anyuranye n’Itegeko Nshinga; […].

b. Ikigaragara muri iyi ngingo, ni uko mu bubasha Urukiko rw’Ikirenga rufite, Umushingamategeko atashyizemo kugenzura ko amategeko ngengamikorere anyuranyije n’Itegeko Nshinga.

c. Urukiko rusanga ibyo byumvikana kuko amategeko ngengamikorere cyangwa amabwiriza muri rusange, aba agomba gushingira ku itegeko naryo ritagomba kuba rinyuranyije n’Itegeko Nshinga. Mu gihe itegeko ashingiyeho rinyuranyije n’Itegeko Nshinga, ni ryo riregerwa hashingiwe ku bubasha buteganywa mu ngingo ya 69, 1o yavuzwe hejuru.

d. Mu gihe ibiteganyijwe mu mategeko ngengamikorere ari byo binyuranyije n’itegeko ashingiyeho cyangwa bikaba binyuranyije n’Itegeko Nshinga, uwo bibangamiye afite izindi nzira zo guharanira uburenganzira bwe, zitari ukuregera umucamanza ushinzwe kurinda iremezo ry’Itegeko nshinga, zirimo izi zikurikira:

-          Afite uburenganzira bwo gusaba Umucamanza wese kudakurikiza amategeko ngengamikorere anyuranyije n’itegeko cyangwa n’Itegeko Nshinga, mu kirego yaba yashyikirijwe, ashingiye ku ngingo ya 3 y’Itegeko Nshinga iteganya ko ari ryo Tegeko ry’Igihugu risumba ayandi; ko itegeko ryose, icyemezo cyangwa igikorwa cyose binyuranyije naryo bitagira agaciro. Urukiko rusanga ibyo atari umwihariko w’u Rwanda, kuko nko mu Bwami bw’Ububiligi, ingingo ya 159 y’Itegeko Nshinga iha Umucamanza ububasha bwo kudakurikiza amabwiriza bigaragara ko anyuranyije n’amategeko kimwe n’Itegeko Nshinga, ariko ntimuha ububasha bwo kuvanaho amabwiriza cyangwa ingingo zayo bitewe n’uko zinyuranyije n’Itegeko Nshinga[1].

-          Ashobora kandi kuregera indishyi ku mucamanza ubifitiye ububasha, mu gihe ashobora kugaragaza ko amategeko ngengamikorere anyuranyije n’itegeko cyangwa n’Itegeko Nshinga hari icyo yamwangirije[2].

-          Ashobora nanone kuregera umucamanza ufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’ubutegetsi, asaba kuvanaho ibyemezo byafashwe hashingiwe ku mategeko ngengamikorere anyuranyije n’amategeko cyangwa anyuranyije n’Itegeko Nshinga. Ibi  nabyo ntibyaba ari umwihariko w’u Rwanda, kuko no mu Bwami bw’Ububiligi ariko bimeze[3].

e. Hari ibindi Bihugu nka Bénin na Gabon aho bishoboka kuregera kwemeza ko amabwiriza anyuranyije n’Itegeko Nshinga imbere y’Umucamanza ushinzwe kurinda iremezo ry’iryo Tegeko[4], ariko si wo murongo Umushingamategeko wo mu Rwanda yashatse gufata.

f. Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga rudafite ububasha bwo kwemeza ko ingingo z’Amategeko Ngengamikorere zinyuranyije n’Itegeko Nshinga, bityo rukaba rutari busuzume ikibazo cyo kumenya niba igika cya 7 cy’ingingo ya 79, n’igika cya 3 cy’ingingo ya 83, z’Amategeko Ngengamikorere y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

[9]               Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Urukiko ku byerekeye ububasha bwarwo, UWOMBONYE HIRWA Sudi yavuze ko ikibazo cyo kumenya niba igika cya 3 cy’ingingo ya 8 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, agikuye mu kirego, kuko cyarebanaga n’ibijyanye n’Amategeko Ngengamikorere.

[10]           Ku bijyanye n’urubanza mu mizi, Urukiko rwasuzumye ibibazo bikurikira:

-          Kumenya niba igika cya 3 cy’ingingo ya 82, y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga;

-          Kumenya niba agace ka 5o k’ ingingo ya 6 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, kanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO

1. Kumenya niba igika cya 3 cy’ingingo ya 82 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga

[11]           Uwombonye Hirwa Sudi n’umwunganira bavuga ko igika cya 3 cy’ingingo ya 82 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, iteganya ko usaba kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka agomba kuba afite impamyabushobozi y’Ikigo cyo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD muri uru rubanza) yemewe na Leta cyangwa irihwanye naryo, inyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga kubera impamvu zikurikira:

a. Mu ngingo ya 19, agace ka 1°, y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2023 ryavuzwe haruguru, uburambe bw’abakoze mu Bushinjacyaha no mu Bucamanza bwaremewe, ariko byagera igihe cyo gusaba kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka bagasabwa impamyabushobozi kandi igihe cy'ivugurura ry'Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, bagenzi babo bari mu Rugaga batarayisabwe.

b. Abashinjacyaha n'Abacamanza ntibashyizwe ku rwego rumwe n'abavugwa mu ngingo ya 19, agace ka 1° imaze kuvugwa, kandi bose barize bimwe, bafite uburambe bungana mu mategeko, Abavoka n’Abashinjacyaha bakaba banahuje uburyo bwo kuburana (technique de plaidoirie). Kuba hari ibyo bamwe basabwa abandi ntibabisabwe, bigaragaza kutareshya imbere y'amategeko.

c. Mu bindi bihugu iryo tandukaniro bararirenze (mu Burundi[5] no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo[6]), kuko nta mpamyabushobozi y’inyongera isabwa abavuye mu Bucamanza ndetse no mu Bushinjacyaha.

[12]           Uwombonye Hirwa Sudi n’umwunganira bavuga kandi ko iki kibazo kireba gusa Abacamanza n’Abashinjacyaha bafite uburambe mu kazi, ko kitareba abanyamategeko bakirangiza kwiga.

[13]           Ku birebana n’uko ingingo ya 82, agace ka 3, yaregeye iri mu cyiciro kivuga ku birebana n’inzibacyuho, Uwombonye Hirwa Sudi n’umwunganira bavuga ko ariko bimeze, ko ariko icyo bazinenga ari ukuba zitarigeze zitanga igihe iyo nzibacyuho izarangirira. Bongeraho ko ku bivugwa n’uhagarariye Leta ko Avoka ahabwa amahugurwa cyangwa ubumenyi bwihariye, basanga uwo mwihariko udahari; ahubwo ko ntawabatandukanya ku bumenyi kuko ari amahugurwa ari n’uburyo bw’imyitwarire (déontologie) usanga babihuje n’Abashinjacyaha hamwe n'Abacamanza.

[14]           Basoza basaba Urukiko kwemeza ko igika cya 3 cy’ingingo ya 82 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, cyavanwaho kuko harimo kutareshyeshya abafite uburambe bumwe (Abacamanza, Abashinjacyaha n’Abavoka); kikaba kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

[15]           Uhagarariye Leta y’u Rwanda avuga ko ibyo uwatanze ikirego avuga bidakwiye guhabwa ishingiro, kubera impamvu zikurikira:

a. Umwuga w’ubwavoka, kimwe n’indi myuga yigenga, ugira amategeko n’amahame biwugenga kugira ngo ukorwe kinyamwuga, kandi abawukora bakagira ibyo basabwa bijyanye n’ubumenyi buhagije.

b. Kuba ari umwuga wigenga ntibivuga ko utagira amategeko awugenga, ahubwo bisobanura ko uwukora adafatwa nk’umukozi ugengwa n’undi muntu. Umwuga w’ubwavoka ni umwuga wihariye ku buryo udakwiye guhuzwa cyangwa kugereranywa n’indi myuga nk’ubucuruzi cyangwa ububaji, kuko uretse kuba ugamije kuburanira no kunganira abantu imbere y’ubutabera n’izindi nzego z’ubuyobozi, unafasha inzego z’ubutabera kugera ku butabera bwifuzwa (l’Avocat est l’auxiliaire de la justice).

c. Urugaga rw’Abavoka ni rwo murinzi w’amategeko, icyubahiro n’ishema by’umwuga w’ubwavoka, akaba ari yo mpamvu mu nshingano zarwo harimo kugenzura ibyangombwa by’abagize Urugaga no gukurikirana imyifatire yabo nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 4 y’Itegeko rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.

d. Buri mwuga wigenga ufite uburyo ukorwamo, ari yo mpamvu hari Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’Ababyaza[7]; Urugaga Nyarwanda rw’Abakora Imirimo ishamikiye ku Buvuzi[8]; Urugaga rw’Abahanga mu by’Imiti[9]; Urugaga rw’Abaganga b’Amatungo[10]; Umurimo w’Ubunoteri[11]; Urugaga rw’Abahesha b’Inkiko b’Umwuga[12] n’izindi. Izi ngaga zishinzwe kugenzura ko buri mwuga ukorwa hakurikijwe amategeko n’amahame ya kinyamwuga awugenga.

e. Ihame ryo kureshya kw’abantu bose imbere y’amategeko rivugwa mu ngingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, ryumvikanisha ko itegeko rireba abantu bose kimwe, ko abantu barebwa n’ikintu kimwe cyangwa bafite ibyo bahuriyeho ari bo bagomba gufatwa kimwe (Equality before law means that among equals the law should be equal and should be equally administered, that like should be treated alike). Ingingo ya 15 yaba itubahirijwe igihe gusa hari abashaka kwinjira mu mwuga w’ubwavoka itegeko risaba impamyabumenyi ya ILPD, abandi ntibayisabwe kandi nta mpamvu ifatika cyangwa y’umwihariko yemewe n’amategeko.

f. Kuba ingingo ya 82, agace ka 3[13] y’Itegeko rigenga Urugaga rw’Abavoka itanga irengayobora ku bijyanye n’impamyabumenyi ya ILPD ku bafite uburambe bw’imyaka 6 mu mwuga w’ubwavoka n’abari Abadefanseri, byatewe n’uko bari bafite umwihariko hagendewe ku kuba impamyabumenyi ya ILPD igamije gufasha kwiga imikorere y’umwuga bakunze kwita “practical modular based knowledge”, bitandukanye n’amashuri ya kaminuza aho yo yigisha “theoretical knowledge”. Abari bamaze imyaka 6 banditse ku rutonde, bigaga umwuga banakora, ndetse bakaba barahawe n’amahugurwa menshi muri CNFJ[14] mu rwego rwo kubaka urugaga rwigenga, harimo amahugurwa ajyanye n’uburyo bwo kuburana ndetse n’imyitwarire imbere y’umucamanza, ku buryo bitari ngombwa kongera kwiga ILPD. Kuba rero haritawe kuri uwo mwihariko, bikaba bitakwitwa ubusumbane cyangwa ivangura.

g. Ingingo ya 82, agace ka 3, iri mu cyiciro kivuga ku birebana n’inzibacyuho, kandi ingingo zo muri icyo cyiciro ziba zigambiriye gukemura ibyuho byaterwa n’Itegeko rishya. Mbere y’uko Itegeko ryo mu mwaka wa 2013 rijyaho, hari abari basanzwe ari Abavoka n’Abadefanseri, iyo ngingo ikaba yarashyizweho mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira budasubirwaho (droits acquis) bw’abari bagiye kubumbirwa mu Rugaga rumwe; bityo iryo tegeko rikaba ritari kuvuga ku Bacamanza n’Abashinjacyaha kandi batari mu bari basanzwe muri izo ngaga, nta n’uburenganzira bwabo bwahungabanyijwe.

h. Kuvuga ko ingingo z’inzibacyuho zitigeze zigena igihe ibyo ziteganya bizarangirira, nta gaciro byahabwa kuko atari buri gihe ingingo z’inzibacyuho ziteganya igihe izamara.

i. Ibyo urega avuga ko ingingo ya 82, agace ka 3, y’Itegeko ryavuzwe haruguru yavanwaho, byateza ikibazo abayivugwagamo, kandi n’inyungu bwite urega yari afite atanga ikirego zikavaho, kuko impamyabumenyi ya ILPD yaba isabwa bose.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[16]           Ingingo ya 82 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, iteganya mu gika cyayo cya mbere ko mu gihe kitarenze imyaka itatu (3) ikurikira itangazwa ry’iri tegeko mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda, abinjira mu mwuga w’ubwavoka bemererwa kuwinjiramo hatitawe ku mpamyabushobozi isabwa y’Ikigo cyo Kwigisha no Guteza imbere amategeko ivugwa mu ngingo ya 6 y’iri tegeko.

[17]           Mu gika cyayo cya kabiri, iyo ngingo iteganya ko Abavoka bari ku rutonde rushya rw’Abavoka no kuri lisiti nshya y’abamenyerezwa umwuga nk’uko biteganyijwe mu ngingo ya 81 y’iri tegeko, bahawe igihe kitarenze imyaka itatu (3) kugira ngo babe bujuje ibiteganywa n’ingingo ya 6 y’iri tegeko ku bijyanye n’Ikigo cyo Kwigisha no Guteza imbere Amategeko.

[18]           Mu gika cya gatatu, ingingo ya 82 imaze kuvugwa, iteganya ko ibivugwa mu gika cya 2 cyayo, bitareba Abavoka bafite uburambe bw’imyaka itandatu (6) banditse ku rutonde rw’ Abavoka n’Abadefanseri bafite uburambe bw’imyaka itandatu (6) banditse ku rutonde rw’Abadefanseri. Iki gika ni cyo urega avuga ko kinyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga ashingiye ku kuba kivuga Abavoka n’Abadefanseri, ntikivugwemo Abacamanza n’Abashinjacyaha, kandi bose barize bimwe, banafite uburambe bungana mu mategeko.

[19]           Iyi ngingo ya 82 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, igaragara mu ngingo z’inzibacyuho. Ingingo z’inzibacyuho, ni ingingo zifasha kuziba ibyuho cyangwa gukemura ibibazo byaterwa n’uko hari ibyo itegeko rishya riteganya bitari bisanzwe biteganyijwe mu itegeko risimbuwe[15].

[20]           Umuhanga mu mategeko Bernhard Pulver, avuga ko Umushingamategeko afite uburenganzira busesuye bwo guteganya ingingo z’inzibacyuho abona ko zikwiye, kandi ko izo ngingo ziba mu byiciro binyuranye. Muri ibyo byiciro, avugamo icy’abantu bari basanzwe barebwa n’Itegeko, bafite ibyo bari bariteguyeho bakurikije ibyasabwaga n’itegeko ryari risanzweho. Asobanura ko kuri abo bantu, mu ngingo z’inzibacyuho hashobora guteganywa ko itegeko risanzwe rikomeza gukurikizwa, cyangwa bagateganyirizwa uburyo bwihariye. Atanga urugero rw’aho, kugirango umuntu akore umwuga runaka, itegeko rishya rimusaba kuba yarize kaminuza, kandi itegeko ryari risanzweho ryamusabaga gusa kuba yarabonye amahugurwa muri uwo mwuga. Avuga ko ingingo z’inzibacyuho zishobora guteganya ko abantu bari bamaze igihe runaka bakora uwo mwuga, bakomeza gukora badafite impamyabushobozi ya kaminuza, cyangwa bakoroherezwa uburyo bwo kuyibona.[16]

[21]           Ubwoko bw’ingingo z’inzibacyuho busobanurwa n’umuhanga Bernhard Pulver, burahura n’ubuteganyijwe mu ngingo ya 82 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, aho abinjira mu mwuga w’ubwavoka n’abari bawusanzwemo, bahawe igihe cyo kuzuza ibisabwa mu Itegeko rishya bijyanye n’impamyabushobozi ya ILPD bitasabwaga mu Itegeko ryari risanzweho[17], haba n’irengayobora ku bari bafite uburambe bw’imyaka 6 banditse ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefenseri bo batasabwe iyo mpamyabushobozi.

[22]           Urukiko rusanga irengayobora riteganyijwe mu ngingo y’inzibacyuho ya 82, igika cya 3, y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, ritarashoboraga kureba Abacamanza n’Abashinjacyaha kuko batari mu bari bafite uburambe bw’imyaka itandatu banditse ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefenseri igihe iri Tegeko ryasohokaga. N’ubwo bize amategeko, bakaba mu mirimo bakora bafite aho bahurira n’abunganira abandi mu nkiko, ikigaragara ni uko Umushingamategeko ashyiraho irengayobora mu ngingo y’inzibacyuho, yari agamije gukemura ikibazo cy’abari bamaze igihe mu mwuga wo kuburanira abandi, ariko badafite impamyabushobozi isabwa mu itegeko rishya.

[23]           Mu ngingo zikurikira harasuzumwa niba, kuba Abacamanza n’Abashinjacyaha batarashyizwe mu cyiciro kimwe n’icy’abari basanzwe ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefanseri, ngo nabo barebwe n’irengayobora riteganyijwe mu ngingo ya 82, igika cya 3, y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, byaba binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

[24]           Ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga igira iti: abantu bose barareshya imbere y’amategeko. Itegeko ribarengera ku buryo bumwe. Ibiteganyijwe muri iyi ngingo byasobanuwe mu manza zinyuranye zaciwe n’uru Rukiko, zirimo urubanza rwa Murangwa Edward rwaciwe ku wa 29/11/2019. Muri urwo rubanza, uru Rukiko rwasobanuye mu buryo burambuye uko ihame ry’uko abantu bareshya imbere y’amategeko rikwiye kumvikana, rwifashishije amasezerano mpuzamahanga, ibyemezo binyuranye by’inkiko, ndetse n’ibisobanuro by’abahanga. Urukiko rwasobanuye ko, ibintu bimeze kimwe bifatwa kimwe, naho ibintu bitandukanye bigafatwa ku buryo butandukanye hakurikijwe itandukaniro ryabyo (Things that are alike should be treated alike, and things that are unalike should be treated unalike in proportion to their unalikeness)[18].

[25]           Urukiko rwasobanuye kandi ko n’ubwo abantu bagomba kureshya imbere y’amategeko, kubatandukanya cyangwa kubashyira mu byiciro bititwa buri gihe ivangura. Rwagaragaje ko gutandukanya abantu cyangwa ibyiciro by’abantu bishobora kuba ngombwa bitewe n’ikigambiriwe, hari impamvu zumvikana zishingiye ku ntego ifite ireme (legitimate or rational purpose)[19]. Ibi bisobanuro byanagarutsweho mu rubanza rwa Ngendahayo Kabuye narwo rwaciwe n’uru Rukiko[20].

[26]           Mu rubanza rwaciwe na Tribunal Fédéral yo mu Busuwisi[21], Association Suisse des Psychothérapeutes yaregeraga ko mu itegeko rishya rigenga umwuga wabo, hateganyijwemo ingingo igaragaza ibisabwa kugirango umuntu yemererwe kwinjira muri uwo mwuga, harimo n’impamyabushobozi za Kaminuza, ariko hakaba harashyizwemo ingingo y’inzibacyuho yemerera abari bamaze igihe muri uwo mwuga mbere y’uko itegeko rishya risohoka, gukomeza gukora batagaragaje ibyasabwaga n’itegeko rishya. Bavugaga ko iyo ngingo inyuranyije n’ihame ryo kureshya imbere y’amategeko riteganyijwe mu Itegeko Nshinga, ariko Urukiko rusubiza ko kuba abari bamaze igihe bakora umwuga, bubahiriza iby’itegeko ryasabaga mbere, baremerewe mu ngingo y’inzibacyuho gukomeza gukora bitabaye ngombwa ko bagaragaza iby’itegeko rishya risaba, ntaho binyuranyije n’Itegeko Nshinga[22].

[27]           Ku bijyanye n’ikibazo kirimo gusuzumwa cyo kumenya niba, kuba Abacamanza n’Abashinjacyaha batarebwa n’irengayobora riteganyijwe mu ngingo ya 82, igika cya 3, y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, nk’uko byakozwe ku bari basanzwe ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefanseri, byaba binyuranyije n’ihame ryo kureshya imbere y’amategeko; Urukiko rusanga ibyo byiciro byombi bitandukanye. Abari basanzwe ku rutonde rw’Abavoka n’urw’Abadefanseri, bari mu cyiciro cy’abantu bari basanzwe barebwa n’amategeko yavuyeho[23], bujuje ibyo ayo mategeko yasabaga, Umushingamategeko akaba yari afite uburenganzira busesuye bwo guteganyiriza icyo cyiciro ingingo z’inzibacyuho zihariye kandi abona ko zikwiye, ashingiye ku gihe bari bamaze mu mwuga. Ibyo rero nk’uko byasobanuwe mu bika bibanza, bikaba bitanyuranyije n’ihame ryo kureshyeshya abantu imbere y’amategeko, kuko bishingiye ku mpamvu yumvikana no ku ntego ifite ireme.

[28]           Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanzwe, Urukiko rurasanga igika cya 3 cy’ingingo ya 82 y’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, kitanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga

2. Kumenya niba agace ka 50 k’ingingo ya 6 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, kanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga

[29]           Uwombonye Hirwa Sudi n’umwunganira bavuga ko agace ka 50 k’ingingo ya 6 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru kanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, bagatanga ibisobanuro bikurikira:

a. Ingingo ya 6, agace ka 5, imaze kuvugwa, iteganya ko usaba kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka agomba kuba yaratsinze ikizamini cyateguwe n’Urugaga. Avoka nk’umuntu utanga serivisi, nk’abandi bose bakora imirimo yigenga (profession libérale), ntiyagombye gukoreshwa ikizamini kugira ngo yemererwe gukora ako kazi.

b. Abifuza kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda biyandikisha inshuro imwe gusa mu mwaka kandi bakabanza gukora ipiganwa, mu gihe bizwi ko Avoka akora umurimo wigenga ugamije gutanga serivisi z’amategeko, bivuga ko atari umukozi w’Urugaga, ko ahubwo ari we wimenya kuri byose nko guhemba abo akoresha, gukodesha inzu akoreramo, kwigurira ibikoresho n’ibindi nkenerwa bya buri munsi.

c. Iyo urebye imiterere y’imirimo y’Avoka, usanga ari umukozi w’abo aha serivisi, bisobanuye ko aribo bagombye gusuzuma ubushobozi bwe, bakareba ko ashoboye cyangwa adashoboye; Urugaga rukaba rudakwiriye gusuzuma ko afite ubushobozi cyangwa ko atabufite kuko atari rwo aha serivisi.

d. Ntabwo isuzuma rigamije gutuma Urugaga rwinjirwamo n’abantu bashoboye (intyoza), ahubwo ni inzira iziguye yo gukumira no kuzitira abarwinjiramo, ndetse rikaba risumbanya abanyamategeko.

e. Iyo bavuze abantu bakora profession libérale, hazamo n’abakora ubucuruzi, nyamara nta hantu na hamwe mu mategeko y’u Rwanda biteganyijwe ko umuntu ushaka kuba umucuruzi abanza kubikorera ikizamini icyo ari cyo cyose, kugira ngo inzego zibishinzwe (Rwanda Development Board, Rwanda Revenue Authority n’izindi) zibashe kumwemerera gukora umwuga we.

f. Mu zindi ngaga nk’iz’abaganga, iz’abaforomo n’ababyaza n’izindi nta kizamini gikorwa, hakibazwa impamvu byaba umwihariko w’Urugaga rw’Abavoka, bikaba ari nabyo birimo ikibazo cyo kutubahiriza ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, kuko abantu baba batareshyeshywa imbere y’amategeko.

g. Ibivugwa n’uhagarariye Leta y’u Rwanda ko no mu bindi bihugu bakora isuzumabumenyi kugira ngo umuntu yinjire mu Rugaga rw’Abavoka sibyo, kuko nko mu Bufaransa[24], nta suzumabumenyi bakora ku benegihugu, ahubwo barikoresha abavuye hanze kandi batagaragaza ko bafite impamyabushobozi y’umwuga w’abunganira abandi (titulaire du certificat d'aptitude à la profession d'Avocat). Mu bihugu duturanye kandi duhuje “système juridique”, nko mu Burundi[25], ntaho bakoresha isuzumabumenyi ku winjira mu Rugaga, keretse ku muntu uvuye ku cyo bita petit tableau ajya kuri grand tableau, nabwo akaba agomba kuba amazemo imyaka 2, nyuma y’amahugurwa y’amezi 6. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo[26], mu mategeko yabo ntahagaragara ko kugira ngo winjire mu rugaga ubanza gukorerwa isuzumabumenyi.

h. Ibivugwa nanone n’uhagarariye Leta ko n’ubwo Abacamanza n’Abashinjacyaha bakora ibijyanye n’amategeko, bitakwitwa ko bafite uburambe n’ubumenyi mu bijyanye n’umwuga w’ubwavoka, ko ahubwo baba bafite uburambe n’ubumenyi mu mwuga w’Ubucamanza n’Ubushinjacyaha, sibyo kuko uburyo Avoka aburanamo, ari nabwo Umushinjacyaha akoresha aburana, Umucamanza akagira icyo akuramo gikiranura bombi.

i. Gukoresha isuzumabumenyi abashaka kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka, byiyongeraho kubuza umuntu kongera gukora ikizamini mu gihe cy’imyaka itanu (5) iyo yatsinzwe inshuro zirenze ebyiri, bibangamiye uburenganzira bwa muntu kuko aba abujijwe kureshya cyangwa se kungana n’abandi bikorera bahuje imirimo ijyanye n’mategeko.

[30]           Uwombonye Hirwa Sudi n’umwunganira basoza basaba Urukiko kwemeza ko ibiteganywa n’agace ka 5° k’ingingo ya 6 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, bikavanwaho.

[31]           Kuri iki kibazo, muri rusange Uhagarariye Leta y’u Rwanda yatanze ibisobanuro bimwe n’ibyatanzwe ku kibazo cya mbere, ku bijyanye no kuba umwuga w’ubwavoka, kimwe n’indi myuga yigenga, ugira amategeko n’amahame biwugenga kugira ngo ukorwe kinyamwuga, kandi abawukora bakagira ibyo basabwa bijyanye n’ubumenyi buhagije n’imyitwarire iganisha ku gukora kinyamwuga.

[32]           Uhagarariye Leta y’u Rwanda yongera gusobanura kandi ko umwuga w’ubwavoka ari umwuga wihariye ku buryo udakwiye guhuzwa cyangwa kugereranywa n’indi myuga nk’ubucuruzi cyangwa ububaji. Asobanura ko kuba abifuza kwinjira mu mwuga w’ubwavoka basabwa gukora ikizamini mbere yo kwinjira mu Rugaga, atari umwihariko w’u Rwanda gusa, ahubwo ari imigirire ikurikizwa no mu bindi bihugu. Atanga urugero rwo mu Bufaransa, aho umuntu wifuza kuba Avoka asabwa gukora ikizamini uretse ufite impamyabumenyi y’ikirenga mu mategeko[27].

[33]           Avuga kandi ko Uwombonye Hirwa Sudi atabashije kugaragaza uburyo ingingo ya 6, agace ka 5, y’Itegeko ryavuzwe haruguru inyuranyije n’Itegeko Nshinga, kuko ntaho Itegeko Nshinga rivuga ko hari aho umuntu atemerewe gukora ikizamini, cyangwa se uwaba yarabujijwe kwinjira adakoze ikizamini mu gihe abandi bo binjiye batagikoze.

[34]           Asoza avuga ko ahereye ku bisobanuro yatanze, asanga kuba buri muntu wese wifuza gukora umwuga w’ubwavoka asabwa gukora no gutsinda ikizamini ntaho binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[35]           Ingingo ya 6, agace ka 50, y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 ryavuzwe haruguru, iteganya ibyo ushaka gukora umwuga w’ubwavoka cyangwa imirimo ijyana nawo agomba kuba yujuje, harimo kuba yaratsinze ikizamini cyateguwe n’Urugaga.

[36]           Uwombonye Hirwa Sudi avuga ko iyo ngingo inyuranyije n’ihame ryo kureshya imbere y’amategeko riteganywa n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga, ashingiye ku kuba abashaka kwinjira mu mwuga w’ubwavoka basabwa gukora ikizamini, mu gihe bidasabwa abandi bakora imirimo yigenga, nk’abacuruzi cyangwa ababa mu ngaga z’abaganga, abaforomo, n’ababyaza.

[37]           Nk’uko byagarutsweho ubwo hasuzumwaga ikibazo cya mbere, ihame ryo kureshya imbere y’amategeko ryasesenguwe mu buryo burambuye mu manza zinyuranye zaciwe n’uru Rukiko, aho byasobanuwe ko ibintu bimeze kimwe bifatwa kimwe, naho ibintu bitandukanye bigafatwa ku buryo butandukanye hakurikijwe itandukaniro ryabyo. Hasobanuwe kandi ko gutandukanya abantu cyangwa kubashyira mu byiciro bititwa buri gihe kutabareshyeshya, mu gihe hari impamvu zumvikana zishingiye ku ntego ifite ireme.

[38]           Uru Rukiko rusanga abakora umwuga w’ubwavoka batafatwa mu cyiciro kimwe n’icy’abakora imirimo y’ubucuruzi, kuko umwuga wabo usaba ubumenyi bwihariye kugirango bashobore kugira abantu inama mu byerekeye amategeko, kubunganira no kubahagararira mu manza, ndetse bashobore no gufasha inkiko gutanga ubutabera bukwiye, bufite ireme, kandi bufitiwe icyizere. Kuba rero uwifuza kuba Avoka yasabwa gukora ikizamini mbere yo kwinjira mu mwuga, kugirango hasuzumwe ubumenyi bwe, mu gihe ibyo bidasabwa abakora imirimo isanzwe y’ubucuruzi, ntibyafatwa nko kutamureshyeshya n’abandi imbere y’amategeko, kuko imirimo bakora atari imwe. Ntiyagereranywa kandi n’abari mu ngaga z’abaganga, abaforomo n’ababyaza, kuko buri rugaga rugengwa n’amategeko yihariye akaba ari narwo rugena ibyihariye bisabwa uwifuza kurwinjiramo bijyanye n’umwuga rushinzwe.

[39]           Mu bihugu byinshi, kugirango winjire mu Rugaga rw’Abavoka ubanza gukora ikizamini (ingero: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Canada, Singapore, Kenya, Tanzania, India….)[28]. Mu bindi bihugu nk’Ubwami bw’u Bubirigi, ikizamini cyo kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka gikorwa n’abaturuka mu bihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi[29]. Mu Bufaransa, ikizamini cyo kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka gikorwa n’abanyamahanga batize mu Ishuri ryigisha Abavoka muri icyo Gihugu, ariko n’abandi baba barakoze ikizamini kugirango bashobore kwinjira muri iryo shuri[30] (uretse abo umushingamategeko yashatse guteganyiriza irengayobora[31]).

[40]           Hari ibindi bihugu bidasaba ushaka kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka kubanza gukora ikizamini, harimo ibyavuzwe n’urega. Ikigaragara ni uko ibihugu byose bidakora kimwe, ariko ahenshi ikizamini kikaba gikorwa mu rwego rwo gusuzuma ubushobozi bw’ushaka gukora umurimo w’ubwavoka ufite uruhare runini mu guteza imbere ubutabera. Kuba hari aho kugira ngo ube Avoka bisaba gukora ikizamini, ntaho binyuranyije n’Itegeko Nshinga nk’uko byasobanuwe hejuru; byaba ikibazo ari uko hari abashaka kwinjira mu Rugaga rw’Abavoka bamwe basabwe gukora ikizami abandi ntibabisabwe, kandi nta mpamvu ihari yumvikana ishingiye ku ntego ifite ireme.

[41]           Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanzwe, Urukiko rurasanga agace ka 50 k’ingingo ya 6 y’Itegeko Nº 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, katanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[42]           Rwemeje ko ikirego cya Uwombonye Hirwa Sudi gisaba kwemeza ko igika cya 3 cy’ingingo ya 82, n’agace ka 50 k’ingingo ya 6, z’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, binyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, nta shingiro gifite;

[43]         Rwemeje ko igika cya 3 cy’ingingo ya 82, n’agace ka 50 k’ingingo ya 6, z’Itegeko No 83/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, bitanyuranyije n’ingingo ya 15 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.



[1]“L’article 159 de la Constitution “oblige en effet le pouvoir judiciaire à ne pas appliquer, dans un litige qui lui est soumis, l’acte réglementaire illégal. La non-conformité à la loi s’entend au sens large en ce qu’elle vise également la non-conformité à la Constitution. En d’autres termes, par le biais de l’exception de l’illégalité, tout juge peut refuser sans limite de temps d’appliquer un acte réglementaire, qui serait contraire à la Constitution”.

Cette prérogative constitutionnelle ne permet cependant au juge judiciaire de vérifier la constitutionnalité d’un acte réglementaire que de manière incidente, c’est-à-dire qu’à l’occasion d’un litige ayant pour objet un droit subjectif ou à l’occasion d’une poursuite répressive. En outre, elle n’a pas pour effet, contrairement à un arrêt d’annulation, de faire disparaître l’acte réglementaire jugé inconstitutionnel de l’ordonnancement juridique. Cette déclaration d’inconstitutionnalité n’a donc de valeur qu’inter partes. Elle est revêtue d’une autorité relative de chose jugée”; Professeur Pierre Nihoul, Juge à la Cour Constitutionnelle de Belgique, Le contrôle constitutionnel des règlements en Belgique, p.3, [consulté le 28/02/2024], https://www.const-court.be/public/stet/n/Le- Contr%C3%B4le-Constitutionnel-des-R%C3%A8glements-en-Belgique-oral.pdf

[2][….] tout règlement inconstitutionnel peut être porté devant le juge judiciaire en vue d’obtenir, de l’auteur de ce règlement, réparation du dommage causé par un tel acte pour autant bien entendu que soient établis le dommage et le lien de causalité entre la faute et le dommage. Cette voie permet donc d’obtenir du juge judiciaire le même constat d’illégalité que celui opéré par le juge administratif et, en outre, la réparation en nature ou par équivalent du préjudice qui en résulte, sans toutefois aboutir à la censure radicale du règlement incriminé”; Ibidem, p.4.

[3]Le Conseil d’Etat peut aussi, à l’occasion d’un recours en annulation dirigé contre un acte individuel ou contre un acte réglementaire, contrôler par voie incidente un règlement sur lequel est fondé l’acte directement contesté. Il faut évidemment qu’il y ait un lien entre l’acte qui fait l’objet du recours principal et le règlement contesté de manière incidente pour que l’exception d’illégalité soit admissible”; Ibidem, p.6

[4]Article 84 of Gabon's Constitution of 1991 with Amendments through 2011: The Constitutional Court obligatorily rules over: […]

The Constitutionality of organic laws and other laws before their promulgation, of regulatory acts that directly affect the fundamental rights of the human person and public liberties”;

Article 85 of the same Text:

[…]

Other categories of law as well as regulatory acts may be deferred to the Constitutional Court either by the President of the Republic, the Prime Minister, the presidents of the Chambers of Parliament or a tenth of members from each Chamber, the presidents of the Supreme Court, the Council of the State and the Court of Accountancy, or any citizen or moral person damaged by the law or act in dispute”; https://www.google.com/search?q=la+constitution+du+gabon+pdf&rlz=1C1GCEU_en-

Art 117 de la Constitution de la République du Bénin. “La Cour Constitutionnelle - Statue obligatoirement sur: […]

la constitutionnalité des lois et des actes réglementaires censés porter atteinte aux droits fondamentaux de la personne humaine et aux libertés publiques et en général, sur la violation des droits de la personne humaine”;

[…]

Art 121 du même texte: “La Cour Constitutionnelle, à la demande du Président de la République ou de tout membre de l'Assemblée Nationale, se prononce sur la constitutionnalité des lois avant leur promulgation. Elle se prononce d'office sur la constitutionnalité des lois et de tout texte réglementaire censés porter atteinte aux droits fondamentaux de la personne humaine et aux libertés publiques […]”, https://cdn.accf- francophonie.org/2019/03/benin-constitution-1990.pdf

[5] Loi N°1/17 du 24 Juillet 2023 portant modification de la loi N°1/014 DU 29 Novembre 2002 portant réforme du statut de la profession d’Avocat, article 7, https://senat.bi/wp-content/uploads/2023/06/Gouvernement- Statut-de-La-Profession-d’Avocat.pdf.

[6] Ordonnance-Loi No 79-028 du 28 septembre 1979 portant organisation du barreau, du corps des défenseurs judiciaires et du corps des mandataires de l’État, https://www.leganet.cd/Legislation/Droit%20Judiciaire/OL79.28.28.09.79.htm (mu ngingo ya 21 ntaho bigaragara ko bategetse ko abinjira muri Barreau yabo bagomba gukora ibizami).

N.B: Iri tegeko bigaragara ko ryakozwe igihugu kikitwa Zaire. Ikigaragaza ko rigikurikizwa ni Itegeko ngengamikorere ry’Urugaga. Reba kuri link https://legalrdc.com/wp-content/uploads/2020/05/RIC-Barreau_LegalRDC.pdf na https://legalrdc.com/wp-content/uploads/2020/05/RIC-Barreau_LegalRDC.pdf.

[7] Itegeko N° 25/2008 ryo kuwa 25/07/2008 rishyiraho Inama y’Igihugu y’Abaforomokazi, Abaforomo n’ababyaza rikanagena imiterere, imikorere n’ububasha byayo; Igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda (IG.L.R.R.) nimero 21bis yo ku wa 01/11/2008.

[8] Itegeko N° 46/2012 ryo ku wa 14/01/2013 rishyiraho Urugaga nyarwanda rw’abakora imirimo ishamikiye ku buvuzi

kandi rikagena imiterere, imikorere n’ububasha byarwo; IG.L.R.R. nimero idasanzwe yo ku wa 17/01/2013.

[9] Itegeko No 45/2012 ryo ku wa 14/01/2013 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’ Urugaga rw’abahanga mu by’imiti; IG.L.R.R. nimero idasanzwe yo ku wa 17/01/2013.

[10] Itegeko N° 56/2013 ryo ku wa 09/08/2013 rishyiraho Urugaga rw’abaganga b’amatungo mu Rwanda rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere byarwo; IG.L.R.R. nimero 42 yo ku wa 21/10/2013.

[11] Itegeko No 13bis/2014 ryo ku wa 21/05/2014 rigenga umurimo w’Ubunoteri nk’uko ryahinduwe; IG.L.R.R. nimero idasanzwe yo ku wa 29/05/2014.

[12] Itegeko N° 12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko; IG.L.R.R. nimero 14 yo ku wa 08/04/2013.

[13][...] Icyakora, ibivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, ntibireba Abavoka bafite uburambe bw’imyaka itandatu (6) banditse ku rutonde rw’Abavoka n’Abadefanseri bafite uburambe bw’imyaka itandatu (6) banditse ku rutonde rw’Abadefanseri.

[14]Centre National de Formation Judiciaire.

[15] “Une disposition transitoire est une règle de droit qui régit la transition entre l’ancien droit et le nouveau droit”; Bernhard PULVER, Le droit transitoire – parent pauvre de la législation? p.2, [consulté le 21/03/2024], https://leges.weblaw.ch/fr/dam/publicationsystem_leges/2005/3/LeGes_2005_3_91-103.pdf

[16]En principe, le législateur dispose d’une grande liberté d’appréciation pour fixer le régime transitoire qui lui semble équitable. Plusieurs types de dispositions transitoires s’offrent (sans prétention d’exhaustivité): […]

– Adoption de règles particulières pour les situations préexistantes. Il peut se révéler judicieux de prévoir des règles matérielles particulières pour régler la situation des justiciables qui ont déjà pris des dispositions en fonction de l’ancien droit. On peut soit continuer à leur appliquer tel quel l’ancien droit ou bien prévoir pour eux un régime intermédiaire, particulier. Cas classique: si, pour l’exercice d’une profession, on exige dorénavant une formation universitaire (alors que, dans l’ancien droit, on n’exigeait qu’une formation professionnelle), le droit transitoire peut prévoir que les personnes qui exerçaient cette profession depuis un certain temps avant l’entrée en vigueur peuvent continuer à l’exercer même sans titre universitaire; on peut également donner à ces personnes la possibilité d’acquérir, à des conditions facilitées, le titre universitaire requis”; Ibidem, p. 5.

[17] Itegeko No 03/97 ryo ku wa 19/03/1997 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kandi

ryujujwe.

[18]Urubanza RS/INCONST/SPEC 00001/ 2019/SC, rwaciwe ku wa 29/11/2019, haburana Murangwa Edward, igika cya 34.

[19]Ibidem, para 35.

[20]Urubanza RS/INCONST/SPEC 00004/2021/SC, rwaciwe ku wa 10/02/2023, haburana Ngendahayo Kabuye, igika cya 39 (uru rubanza rwagarukaga ku byavuzwe no mu rubanza RS/SPEC/0001/16/CS, rwaciwe ku wa 23/09/2016, haburana Akagera Business Group, igika cya 18).

[21]Urubanza ATF 128 I 92, Schweizer Psychotherapeuten Verband SPV, considérant 4 (extrait traduite), [consulté le 21/03/2024], https://relevancy.bger.ch/php/clir/http/index.php?highlight_docid=atf%3A%2F%2F128-I- 92%3Ade&lang=de&type=show_document

[22]Le cas des psychothérapeutes zurichois: une nouvelle loi cantonale exige, pour l’exercice indépendant de cette profession, dorénavant des études universitaires, une formation spéciale ainsi que des experiences professionnelles d’au moins deux ans. Pour les personnes ayant exercé cette profession depuis plusieurs années avant l’entrée en vigueur de ces nouvelles règles, des exigences moins élevées ont été fixées dans les dispositions transitoires. Ces dispositions transitoires ont été jugées comme conformes à la Constitution fédérale par le Tribunal federal”; Bernhard Pulver, op.cit., p.6-7.

[23]Itegeko No 03/97 ryo ku wa 19/03/1997 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe.

[24] Décret N° 91-1197 du 27 novembre 1991 organisant la profession d'avocat, mu ngingo ya 11 ibiteganya muri aya magambo “Sans préjudice des dispositions du titre VI, l'avocat ressortissant d'un Etat ou d'une unité territoriale n'appartenant pas à l'Union européenne ou à l'Espace économique européen, s'il n'est pas titulaire du certificat d'aptitude à la profession d'avocat, doit subir, pour pouvoir s'inscrire à un barreau français, les épreuves d'un examen de contrôle des connaissances en droit français selon des modalités fixées par décret en Conseil d'Etat”, [yasomwe tariki ya 30/10/2023], https://www.legifrance.gouv.fr/loda/id/JORFTEXT000000356568.

Loi N° 71-1130 du 31 décembre 1971 portant réforme de certaines professions judiciaires et juridiques, [yasomwe ku rubuga tariki ya 23/10/2023], https://www.legifrance.gouv.fr/loda/article_lc/LEGIARTI000036850720

[25]Loi N°1/17 du 24 Juillet 2023 portant modification de la loi N°1/014 du 29 Novembre 2002 portant réforme du statut de la profession d’avocat, article 7, [yasomwe tariki ya 23/10/2002], https://senat.bi/wp- content/uploads/2023/06/GOUVERNEMENT-STATUT-DE-LA-PROFESSION-DAVOCAT, pdf.

[26]Ordonnance-Loi 79-028 du 28 septembre 1979 portant organisation du barreau, du corps des défenseurs judiciaires et du corps des mandataires de l’État, mu ngingo ya 21 ntaho bigaragara ko bategetse ko abinjira muri barreau yabo bagomba gukora ibizami, [byasomwe tariki ya 23/10/2023], https://www.leganet.cd/Legislation/Droit%20Judiciaire/OL79..28.28.09.79.htm.

N.B Iri tegeko bigaragara ko ryakozwe igihugu kikitwa Zaire, ibigaragara ko rigikurikizwa ni Itegeko ngengamikorere ry’Urugaga. Kureba muri iyi link https://legalrdc.com/wp-content/uploads/2020/05/RIC-Barreau_LegalRDC.pdf na link https://legalrdc.com/wp-content/uploads/2020/05/RIC-Barreau_LegalRDC.pdf

[27] Décret N° 91-1197 du 27 Novembre 1991 organisant la profession d’Avocat. https://www.legifrance.gouv.fr/loda/id/JORFTEXT000000356568, [Urubuga rwasuwe ku wa 07/06/2023].

[28] American University, Washington College of Law, State-by-State Bar Exam Requirements,

https://www.wcl.american.edu/academics/academicservices/academic-excellence/bar-exam/survey/

-          Careerinlaw.net, How to Become a Lawyer in Canada-Official Guidelines, https://careerinlaw.net/ca/

-          The Law Society of Singapore, Becoming a Lawyer, https://www.lawsociety.org.sg/our-community/becoming-a- lawyer/

-          Council of Legal Education, students guide to the Bar examination, https://cle.or.ke/wp- content/uploads/2019/06/Students-Guide-to-the-Bar-Examination.pdf.

-          MDM Law Group, 5 steps to becoming a Lawyer in Tanzania, https://mdmlaw.co.tz/5-steps-to-becoming-a-lawyer- in-tanzania/

-          Bar Council of India, All India Bar Examination(AIBE), https://www.barcouncilofindia.org/info/aibe

[29] Abandi banyamahanga basabwa kubanza kubona impamyabumenyi mu mategeko yemewe (équivalence) binyuze muri Kaminuza zigisha Amategeko.

[30] Article 12, al. 1, de la loi No 71-1130 du 31 décembre 1971 portant réforme de certaines professions judiciaires et juridiques, tel modifiée par (Modifié par loi n° 2023-1059 du 20 novembre 2023 - art. 49 (V): “Sous réserve du dernier alinéa de l'article 11, des dispositions réglementaires prises pour l'application de la directive 2005/36/CE du 7 septembre 2005 modifiée précitée et de celles concernant les personnes justifiant de certains titres ou ayant exercé certaines activités, la formation professionnelle exigée pour l'exercice de la profession d'avocat est subordonnée à la réussite à un examen d'accès à un centre régional de formation professionnelle et comprend une formation théorique et pratique d'une durée d'au moins dix-huit mois, sanctionnée par le certificat d'aptitude à la profession d'avocat. Pour être admis à se présenter à l'examen d'accès au centre régional de formation professionnelle, les candidats doivent justifier de l'obtention des soixante premiers crédits d'un master en droit ou de l'un des titres ou diplômes reconnus comme équivalents par arrêté conjoint du ministre de la justice et du ministre chargé des universités”; https://www.legifrance.gouv.fr/loda/id/LEGITEXT000006068396#:~:text=Nul%20ne%20peut%2C%20s'il,%C3%A0% 20la%20Cour%20de%20cassation

Article 51, al. 1, du Décret N° 91-1197 du 27 novembre 1991 organisant la profession d'avocat, tel que modifié par le Décret No 2023-1125 du 1er décembre 2023(art.13): “Pour être inscrits dans un centre régional de formation professionnelle, les candidats doivent avoir subi avec succès l'examen d'accès au centre, dont le programme et les modalités sont fixés par arrêté conjoint du garde des sceaux, ministre de la justice, et du ministre chargé de l'enseignement supérieur, après avis du Conseil national des barreaux”; https://www.legifrance.gouv.fr/jorf/id/JORFTEXT000000356568.

[31] Article 97 du Décret N° 91-1197 du 27 novembre 1991 précité: “Sont dispensés de la condition de diplôme prévue à l'article 11 (2°) de la loi du 31 décembre 1971 précitée, de la formation théorique et pratique, du certificat d'aptitude à la profession d'avocat:

1° Les membres et anciens membres du Conseil d'Etat et les membres et anciens membres du corps des tribunaux administratifs et des cours administratives d'appel;

2° Les magistrats et anciens magistrats de la Cour des comptes, des chambres régionales des comptes et des chambres territoriales des comptes de la Polynésie française et de la Nouvelle-Calédonie;

3° Les magistrats et anciens magistrats de l'ordre judiciaire régis par l'ordonnance n° 58-1270 du 22 décembre 1958; 4° Les professeurs d'université chargés d'un enseignement juridique;

5° Les avocats au Conseil d'Etat et à la Cour de cassation”.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.