Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

KANYARUKATO v AKARERE KA MUSANZE

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RAD 00004/2022/SC – (Cyanzayire, J. P., Muhumuza na Karimunda, J.) 03 Gashyantare 2023]

Amategeko agenga imiburanishirize y’manza z’ubutegetsi – Umukozi wa Leta – Kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko – Gutakambira umuyobozi – Kuregera urukiko – Kudasubizwa cyangwa kudasubizwa mu gihe giteganywa n’amategeko ku mukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta ubwabyo ntibimuhesha uburenganzira ku byo yatakambiraga, ahubwo bimufungurira inzira yo kuregera urukiko rubifitiye ububasha, agaragaza ishingiro ry’uburenganzira yaharaniraga mu itakamba rye kugira ngo rubisuzume.

Amategeko agenga imiburanishirize y’manza z’ubutegetsi –  Umukozi wa Leta – Kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko – Gutakamba – Kuregera urukiko – Umukozi usaba kwemeza ko afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi cyangwa ko ubwo burenganzira bwahutajwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa usaba icyemezo gitegeka ko abusubizwamo nk’uko byahoze mbere, aregera Urukiko kugira ngo rusuzume ishingiro ry’ibyo avuga ndetse n’uwo asaba kubahiriza uburenganzira bwe yiregure –  Ntibikorerwa mu kirego cyatanzwe mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego gitanzwe n’umuburanyi umwe.

Incamake y’ikibazo: Kanyarukato yarezwe gufungira umuturage ku Biro by’Umurenge yayoboraga amuziza kuba yarubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Nyuma y’uko ahamijwe icyo cyaha ndetse akagihanirwa n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, Akarere ka Musanze kamwirukanye mu kazi. Kanyarukato yatakambiye icyo cyemezo kimwurakana ariko kigumishwaho, bituma ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Hashize ukwezi atarahabwa igisubizo, yatanze ikirego nsobanurakirego gitanzwe n’umuburanyi umwe mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, arusaba gushingira ku ngingo ya 178, igika cya gatatu n’icya gatanu y’Itegeko n° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, rugatageka Akarere ka Musanze kumusubiza mu kazi.

Mbere y’iburanisha, Akarere ka Musanze kahamagajwe mu rubanza. Urukiko rwasanze ikirego gifite ishingiro kuko iyo umuyobozi wajuririwe atasubije ubujurire mu gihe cy’ukwezi, nta kindi Urukiko rugomba gusuzuma uretse kureba ko imigenzo yo gutanga ikirego ku ruhande rw’umukozi yubahirijwe, hanyuma rugategeka ko asubizwa mu kazi nta yandi mananiza, ko asubizwa ku mwanya yari asanzweho.

Akarere kajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze. Mu bujurire, Urukiko rwemeza ko ibyo Kanyarukato yavugaga ko kudasubizwa ku bujurire bwe na Komisiyo y’Abakozi ba Leta bivuze ko ubwo bujurire bufite ishingiro atari byo, ahubwo ko bimuhesha uburenganzira bwo kuregera Urukiko narwo rugasuzuma ishingiro ry’ibyo yari yarajuririye. Icyo cyemezo nicyo cyatumye Kanyarukato asubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane.

Muri uru rubanza hasuzumwe ikibazo cyo kumenya niba Akarere ka Musanze kagomba gusubiza Kanyarukato ku mwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kubera ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta itasubije ubujurire bwe mu gihe giteganywa n’amategeko. Kuri iki kibazo, Kanyarukato asobanura ko yajuririye iyo Komisiyo y’abakozi ba Leta ariko ntiyamusubiza ku butakambe bwe, rikaba rigomba gufatwa nkaho rifite ishingiro. Kuba yari kubanza kujuririra Guverineri w’Intara bitari kumubuza kujurira iyo Komisiyo. Ikindi ni uko urwo Rukiko Rukuru rwasuzumye ibitararegewe kandi bitagiweho impaka, ndetse rufata icyemezo ku kitarajuririwe, ibyo bikaba binyuranyije n’amategeko. Bityo, akaba asaba uru Rukiko gushimangira umurongo rwatanze w’uko, iyo umukozi yatakambiye umuyobozi wafashe icyemezo ntabone igisubizo, ahita ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu, atahabwa igisubizo n’iyo Komisiyo akabona kuregera inkiko

Akarere ka Musanze ko kavuga ko Kanyarukato yari umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ko mu gihe atari anyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Umuyobozi w’Akarere ku itakamba rye, yari kujuririra umuyobozi uri hejuru y’Umuyobozi w’Akarere. Bityo, Aka karere kakaba gasaba uru Rukiko kwemeza ko nta karengane kari mu rubanza rusubirishwamo kubera ko Kanyarukato yagomba kurega mu buryo busanzwe ashingiye ku mategeko agenga abakozi ba Leta, aho gushingira ku itegeko rigenga imiburanishirize y’imanza z’umurimo. Gasoza kavuga ko kuba Kanyarukato atarasubijwe ku bujurire bwe, bitavuze ko ubwo bujurire bwemewe kubera ko atagaragaza amategeko abishingiraho.

Incamake y’icyemezo: 1. Kudasubizwa cyangwa kudasubizwa mu gihe giteganywa n’amategeko ku mukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta ubwabyo ntibimuhesha uburenganzira ku byo yatakambiraga, ahubwo bimufungurira inzira yo kuregera urukiko rubifitiye ububasha, agaragaza ishingiro ry’uburenganzira yaharaniraga mu itakamba rye kugira ngo rubisuzume.

2. Umukozi usaba kwemeza ko afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi cyangwa ko ubwo burenganzira bwahutajwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko cyangwa usaba icyemezo gitegeka ko abusubizwamo nk’uko byahoze mbere, aregera Urukiko kugira ngo rusuzume ishingiro ry’ibyo avuga ndetse n’uwo asaba kubahiriza uburenganzira bwe yiregure. Ntibikorerwa mu kirego cyatanzwe mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego gitanzwe n’umuburanyi umwe.

Ikirego cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane nta shingiro gifite.

Nta gihindutse ku mikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ingingo ya 2, 89, 70 n’iya 72.

Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 6, 10, 111, 156 n’iya 178.

Iteka rya Perezida N° 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta, ingingo ya 7, 14, 15, 33 n’iya 34.

Imanza zifashishijwe:

Ndahindurwa Kimenyi Jeremie na Leta y’u Rwanda, RADA 006/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 04/01/2013.

Leta y’u Rwanda mu izina ry’icyahoze ari Régie d’Imprimérie Scolaire (IMPRISCO) na Hanyurwabake Juvénal, RADA 0030/09/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 04/11/2011.

Mukamana na Akarere ka Nyamagabe, RADA 00003/2019/HC/NYZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, ku wa 31/05/2019.

Re Bizimana, RADA 00011/2019/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 12/03/2019

Inyandiko z’abahanga zifashishijwe:

Jean Rivero, Droit administratif, Paris, Dalloz, 2011, pp. 172-176.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Musanze, Kanyarukato Augustin avuga ko yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gacaca mu Karere ka Musanze, bigeze ku wa 14/10/2020 yirukanwa n’Akarere ka Musanze mu buryo bunyuranyije n’amategeko azijijwe gufunga Munyaneza Jean Claude wari warubatse mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[2]               Avuga ko nyuma yo kumenyeshwa ko yirukanwe, ku wa 03/11/2020 yabitakambiye, ku wa 04/11/2020, amenyeshwa ko itakamba rye nta shingiro rifite, bituma ku wa 17/11/2020, ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta[1] ariko ntiyasubizwa, ari nacyo cyatumye ku wa 29/01/2021, ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 178, igika cya 3, ndetse n’icya 5 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, arega mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe, asaba Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze gutegeka ko asubizwa mu kazi cyangwa agahabwa indishyi zo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[3]               Ku wa 03/02/2021, Ubwanditsi bw’Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze bwamenyesheje Kanyarukato Augustin ko agomba kurega Akerere ka Musanze, akagashyikiriza imyanzuro ye kandi agashyira muri dosiye y’urubanza ibimenyetso ashingiraho ibyo asaba Urukiko. Ibyo Kanyarukato Augustin yasabwe yabyuharije ku wa 04/02/2021, ikirego kibona kwandikwa.

[4]               Mu kwiregura, Akarere ka Musanze kavuze ko hagati yo ku wa 06/04/2020 no ku wa 11/04/2020, Kanyarukato Augustin yakoze amakosa akomeye kuko yihaye ububasha bw’Urwego rw’Ubugenzacyaha, afungira Munyaneza Jean Claude ku biro by’Umurenge, icyo cyaha agikurikiranwaho mu rubanza no RPA 00001/2020/TB/MUH rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza ku wa 27/10/2020, kiramuhama, ibyo ubwabyo bikaba bivuze ko atirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[5]             Urubanza RAD 00002/2021/TGI/MUS rwaburanishjwe ku wa 05/05/2021. Nyuma yo kugaragaza ko yarenganye kuko amakosa yirukaniwe atayagambiriye ahubwo yatewe n’impurirane z’akazi kenshi, kandi ko ibyiswe ikosa rikomeye byari bisanzwe biri mu mikorere y’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge, Kanyarukato Augustin (yunganiwe na Me Nyungura Joseph) yavuze ko ingingo ya 14 n’iya 15 z’Iteka rya rya Perezida N° 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi zirengangijwe kuko yahanishijwe ibihano biremereye kurusha ikosa yakoze ndetse bitandukanye n’ibyari byatanzwe n’Akanama Ngishwanama. Yashimangiye ko nubwo Akarere ka Musanze kazanywe mu rubanza, ikirego cye akigishingira ku ngingo ya 178 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, asaba Urukiko gufata ko kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta itarasubije itakamba rye bivuze ko ibyo yatakambiye byemewe, rugategeka ko asubizwa mu kazi.

[6]               Nyuma y’uko urubanza rupfundikiwe, kuwa 17/06/2021 Kanyarukato Augustin yatanze imyanzuro y’inyongera, avuga ko mugihe yaba adasubijwe mu kazi, Urukiko rwategeka Akarere ka Musanze kumuha indishyi zitandukanye zingana na 78.891.950 Frw. Iburanisha ryarapfunduwe kugira ngo ababuranyi bajye impaka kuri icyo kibazo cy’indishyi.

[7]               Urubanza rwaciwe ku wa 24/09/2021, Urukiko rusanga Kanyarukato Augustin yaratanze ikirego cye mu buryo bw’ikirego nsobanurakirego gitanzwe n’umuburanyi umwe, bityo ko atareze Akarere ka Musanze, ko kongewemo Umwanditsi amaze kumumenyesha ko ikirego cye kitazakirwa. Urukiko rwasanze ariko nubundi, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 190, igika cya 2, y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, umucamanza yari yemerewe kuzanamo Akarere ka Musanze mu gihe asanze ari ngombwa, bityo kuba byarakozwe biturutse ku busabe bw’Ubwanditsi bikaba ntacyo byishe.

[8]               Ku bijyanye n’imizi y’urubanza, Urukiko rwasanze ingingo ya 178 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi yarasesenguwe n’Urukiko Rukuru rutanga imirongo ikurikira:

-          mu rubanza RADA 00011/2019/HC/KIG rwaciwe ku wa 02/03/2019 no mu rubanza RADA 00003/2019/HC/NYZ rwaciwe ku wa 31/05/2019, Urukiko Rukuru rwavuze ko ingingo ya 178 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza mbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo, n’iz’ubutegetsi ntaho ivuga ko kudasubiza ku itakamba bihesha uwatakambye uburenganzira kubyo yatakambiraga, ahubwo ko iyo ngingo imusaba kuregera Urukiko kugira ngo ikibazo cye gisuzumwe;

-          mu rubanza RADA 00097/2019/HC/KIG rwaciwe ku wa 26/07/2019, Urukiko rwasanze iyo itakamba ritasubijwe mu gihe giteganywa n’amategeko, uwari watakambye akabiregera Urukiko mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego mu gihe kitarenze ukwezi, bimuhesha uburenganzira kubyo yatakambiraga, Urukiko rukaba rudafite uburenganzira bwo kongera gusuzuma ishingiro ry’itakamba ahubwo rugenzura niba ibyo utakamba yasabwaga kubahiriza yarabikoze.

[9]               Urukiko rwasanze umurongo watanzwe mu rubanza RADA 00097/2019/HC/KIG rwaciwe ku wa 26/07/2019 ari wo ugomba kugenderwaho kuko nk’urubanza rwaciwe nyuma bigaragara ko rwasubiye ku murongo wari waratanzwe mu manza zarubanjirije.

[10]           Urukiko rwanzuye ko kuba Kanyarukato Augustin yaratakambiye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ntasubizwe mu gihe cy’ukwezi kumwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 178, igika cya gatatu, y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ibucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi bituma itakamba rye rigira ishingiro, Urukiko rukaba rutemerewe gusuzuma ishingiro ry’impamvu zatumye yirukanwa, ahubwo ko agomba guhita asubizwa mu kazi ku mwanya yari arimo nta yandi mananiza.

[11]           Akarere ka Musanze kajuririye Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze kavuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rutagombaga kwakira ikirego cya Kanyarukato Augustin kuko yatakambiye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku wa 17/11/2020, ntiyasubizwa. Ku wa 29/01/2021, aba aribwo aregera Urukiko nyamara ataragombaga kurenza ku wa 18/12/2020, bigaragaza ko yarengeje igihe cy’ukwezi giteganywa n’ingingo ya 178, igika cya 5, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru. Akarere ka Musanze kavuze ko niyo Urukiko rusanga ikirego kigomba kwakirwa, rwari kubona ko urubanza rurimo impaka, rukagaha umwanya wo kwisobanura aho guhita rutegeka ko Kanyarukato Augustin asubizwa mu kazi nta yandi mananiza kandi na we ubwe yiyemerera ko amakosa yahaniwe akomeye, ndetse bikaba byaranemejwe n’Urukiko rwabimuhamije nk’icyaha rukanabimuhanira.

[12]           Kanyarukato Augustin yavuze ko ikirego cye cyagombaga kwakirwa kuko yagitanze mu buryo no mu nzira byubahirije amategeko kandi ko gusubizwa mu kazi aricyo cyemezo gikwiye bitewe n’uko yajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ntimusubize. Yatanze ubujurire bwuririye ku bundi, asaba ko mu gihe adasubijwe mu kazi, yagenerwa indishyi zikurikira:

-          19.345.590 Frw (1.074.755 Frw x 18) y’imishahara y’amezi 18 atahembwe uhereye ku wa 01/05/2020 ashobora kwiyongera kugeza igihe icyemezo kizatangirira gushyirwa mu bikorwa;

-          6.448.539 Frw (1.074.755 Frw x 6) y’imishahara y’amezi 6 hashingiwe ku murongo watanzwe mu rubanza RADA 006/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 04/01/2013, Ndahindurwa Kimenyi Jeremie aburana na Leta y’u Rwanda;

-          15.295.950 Frw (849.775 Frw x 18) y’imisanzu itaratanzwe mu Kigo cy’Ubwiteganyirize bw’Abakozi (RSSB) kuko yahagaritswe yari umunyamuryango kuva 2005;

-          15.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro kuko yandurijwe isura bikamuteranya na Banki ya Kigali bakoranaga, ikamushyira ku rutonde rwa ba bihemu ku buryo bizakomeza kumugiraho ingaruka we n’umuryango we;

-          20.500.000 Frw zibariwe ku mezi 18 ashize atabasha kwita ku muryango we w’abantu batanu (5);

-          10.000.000 Frw yo kuba yaravukijwe amahirwe yo kubona akandi kazi haba ari mu bikorera cyangwa muri Leta; hakiyongeraho na 1.500.000 Frw y’igihembo cya Avoka ndetse na 200.000 Frw y’ikurikiranarubanza.

[13]           Mu rubanza RADA 00003/2021/HC/MUS rwaciwe ku wa 06/01/2022, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze rwasanze Kanyarukato Augustin yaratanze ikirego mu gihe giteganywa n’amategeko, kuko yajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ku wa 17/11/2020 ariko ntiyasubizwa, bituma aregera Urukiko ku wa 29/01/2021, bityo ko igihe cy’iminsi 60 ivugwa mu ngingo ya 33 (1)[2] y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi cyubahirijwe.

[14]           Ku bijyanye n’imizi y’urubanza, Urukiko rwasanze ubujurire bw’Akarere ka Musanze bufite ishingiro, ruvuga ko urubanza rwajuririwe ruhindutse mu ngingo zarwo zose ku bw’impamvu zikurikira:

-          Kanyarukato Augustin ubwe yemera ko yafunze Munyaneza Jean Claude mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigashimangirwa n’icyemezo cy’Urukiko rwamuhamije icyo cyaha rukamuhanisha igifungo cy’iminsi itandatu (6), ayo makosa akomeye akaba ari impamvu zumvikana kandi zifatika zatumye yirukanwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 15[3] n’iya 7 (3,4,5,6)[4] z’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi;

-          Ibyo Kanyarukato Augustin avuga ko kudasubizwa na Komisiyo y’Abakozi ba Leta yatakambiye bivuze ko itakamba rye rifite ishingiro ntabwo aribyo, ahubwo bimuhesha uburenganzira bwo kuregera Urukiko, narwo rugasuzuma ishingiro ry’ibyo yatakambiraga.

[15]           Kanyarukato Augustin yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko urubanza RADA 00003/2021/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ku wa 06/01/2022 rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Perezida w'Urukiko rw'Ubujurire amaze gusuzuma ubwo busabe, yandikiye Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga asaba ko urwo rubanza rusubirwamo. Mu cyemezo nimero 144/CJ/2022 cyo ku wa 26/08/2022, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeje ko urwo rubanza rusubirwamo, ategeka ko rwoherezwa mu Bwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga kugira ngo ruzongere ruburanishwe.

[16]           Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 19/12/2022, Kanyarukato Augustin yunganiwe na Me Nyungura Joseph, naho Akarere ka Musanze gahagarariwe na Me Batsinda Aline.

[17]           Muri uru rubanza harasuzumwa ibibazo byo kumenya niba Kanyarukato Augustin agomba gusubizwa ku mwanya w’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kubera ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta itasubije ubujurire bwe mu gihe giteganywa n’amategeko no kumenya niba mu gihe yaba adasubijwe mu kazi yahabwa n’Akarere ka Musanze indishyi zo kwirukanwa mu buryo bunyuranije n’amategeko.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO

1. Kumenya niba Akarere ka Musanze kagomba gusubiza Kanyarukato Augustin ku mwanya w’Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge kubera ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta itasubije ubujurire bwe mu gihe giteganywa n’amategeko

[18]           Kanyarukato Augustin na Me Nyungura Joseph umwunganira, bavuga ko akarengane gashingiye ku kuba:

-          Harirengagijwe ko yajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta ayisaba gukuraho icyemezo yafatiwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Musanze ariko ntiyasubizwa mu gihe giteganywa n’amategeko, itakamba rye rikaba ryaragombaga gufatwa nk’aho rifite ishingiro nk’uko biteganywa n’ingingo ya 178, agace ka 3 n’aka 5 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

-          Ibikubiye mu nyandiko-mvugo y’iburanisha no mu myanzuro yatanzwe n’ababuranyi bitaritaweho, Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, rukaba rwarasuzumye ahubwo ibitararegewe kandi bitagiweho impaka, ndetse rufata icyemezo ku kitarajuririwe, ibyo bikaba binyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 6[5], iya 10[6] n’iya 156[7] z’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru;

[19]           Basobanura ko ingingo ya 33 n’iya 34 z’ Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi zitateganyije uburyo bwo gutakambira cyangwa kujuririra ubuyobozi bwisumbuyeho (autorité hiérarchique), ahubwo ko riteganya ko iyo umukozi atishimiye icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere (recours gracieux) ahita ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta. Basobanura ko ibyo iryo Teka riteganya babyubahirije, birangiye biyambaza inzira yo kuregera Urukiko iteganywa n’ingingo ya 178 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi kuko iyo nzira yo kuregera Urukiko ntaho iteganywa mu Iteka rya Perezida.

[20]           Bongeraho ko mu gika cya 9 cy’urubanza RADA 0030/09/CS rwaciwe ku wa 04/11/2011 haburana Leta y’u Rwanda mu izina ry’icyahoze ari Régie d’Imprimérie Scolaire (IMPRISCO) na Hanyurwabake Juvénal, Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko iyo umukozi yatakambiye umuyobozi wafashe icyemezo (recours gracieux) ntabone igisubizo, ahita ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta, mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu, atahabwa igisubizo n’iyo Komisiyo akabona kuregera inkiko. Bavuga ko niyo Kanyarukato Augustin abanza gutakambira Guverineri w’Intara, bitari gukuraho ko ajuririra Komisiyo y’Abakozi ba Leta, ariyo mpamvu asaba uru Rukiko gushimangira umurongo rwatanze w’uko inzira y’itakamba ari iteganywa n’Iteka rya Perezida naho iyo kwiyambaza inkiko ikaba iteganywa n’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

[21]           Me Batsinda Aline, uburanira Akarere ka Musanze, avuga ko Kanyarukato Augustin yari umukozi ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, ko mu gihe atari anyuzwe n’icyemezo cyafashwe n’Umuyobozi w’Akarere ku itakamba rye (recours gracieux), yari kujuririra umuyobozi uri hejuru y’Umuyobozi w’Akarere (recours hiérarchique). Avuga ko hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 70[8] y’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta ndetse n’ingingo ya 33 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 ryavuzwe haruguru, Komisiyo y’Abakozi ba Leta itari mu nzego z’ubuyobozi ziri hejuru y’Abayobozi b’Uturere ku buryo ariyo yari kujuririrwa, ko uko byagenda kose recours hiérarchique ivugwa mu Itegeko no 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru iteganya gutakambira Umuyobozi ukuriye uwafashe icyemezo (L’autorité directement supérieure à celle qui a pris la décision en question), bitandukanye n’ibiteganywa n’Iteka rya Perezida no 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 ndetse n’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta.

[22]           Me Batsinda Aline asaba uru Rukiko kwemeza ko nta karengane kari mu rubanza rusubirishwamo kubera ko:

-          Umukozi watakambye mu buryo buteganywa n’Iteka rya Perezida cyangwa Itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta adashobora kurega yisunze ingingo ya 178, igika cya 5, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, ahubwo ko icyo gihe arega mu buryo busanzwe hashingiwe ku ngingo ya 34 y’Iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru ndetse n’ingingo ya 72 y’Itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta;

-          Ingingo ya 34 y’Iteka rya Perezida ryavuzwe haruguru ndetse n’ingingo ya 72 y’Itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta zidateganya ibihe bimwe n’ibiteganywa n’ingingo ya 178, igika cya 5, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, bivuze ko aya mategeko adashobora no gukoreshwa mu bihe bimwe. Avuga ko ibi bihura kandi n’umurongo watanzwe mu rubanza RADA 0030/09/CS rwaciwe ku wa 04/11/2011, haburana Leta y’u Rwanda mu izina ry’icyahoze ari Régie d’Imprimérie Scolaire (IMPRISCO) na Hanyurwabake Juvénal, aho guhera ku gika cya 6 kugeza ku cya 10, uru Rukiko rwavuze ko ibijyanye n’itakamba ry’umukozi wa Leta ugengwa na Sitati Rusange y’Abakozi ba Leta bigomba kureberwa mu Itegeko rigenga Sitati Rusange y’Abakozi ba Leta;

-          Ingingo ya 178 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru itareba abakozi bagengwa na Sitati Rusange y’abakozi ba Leta bajuririra ibyemezo bafatiwe, kuko mu gika cyayo cya 2, isobanura ko hatakambirwa umuyobozi ufite ububasha bwisumbuye k’uwafashe icyemezo kinengwa, ko uyu muyobozi ari nawe ufite inshingano zo gusubiza itakamba mu gihe kitarenze ukwezi kumwe, atabikora, itakamba rigafatwa nk’irifite ishingiro;

-          Urukiko rw’Ikirenga rwatanze umurongo w’uko iyo umukozi wa Leta ajuririye umuyobozi wamuhaye igihano ntasubizwe, ajuririra Komisiyo ishinzwe abakozi ba Leta; mu gihe atanyuzwe n’igisubizo imuhaye akabona kugana Inkiko. Kuba umukozi wa Leta atasubijwe ku bujurire bwe nk’uko byagenze kuri Kanyarukato Augustin ntibivuze ko ubwo bujurire buba bwemewe kubera ko Kanyarukato Augustin atagaragaza amategeko abishingiraho.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[23]           Ingingo ya 178, igika cya gatatu n’icya gatanu y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko umuyobozi utakambiwe agomba gusubiza ubwo butakambe mu gihe cy’ukwezi kumwe (1) kubarwa uhereye umunsi yabuboneyeho. Iyo adasubije, ubutakambe bufatwa nk’aho bufite ishingiro. Iyo nta gisubizo yahawe kandi atasubijwe uburenganzira bwe, ashobora gusaba urukiko ruburanisha imanza z’ubutegetsi gutegeka ko uburenganzira bwe bwubahirizwa. Icyo kirego gitangwa mu gihe kitarenze ukwezi kumwe (1) mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.

[24]           Ingingo ya 70, igika cya 1, y’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta iteganya ko umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo yafatiwe ashobora gutakamba mu nyandiko ku rwego rwa mbere ku muyobozi wafashe icyemezo; igika cya 6 kivuga ko iyo umukozi wa Leta atanyuzwe n’icyemezo gifashwe ku rwego rwa mbere, ajuririra urwego rwa Leta rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi ba Leta. Ingingo ya 72 y’iryo Tegeko iteganya ko umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo cy’umuyobozi yajuririye ku rwego rwa nyuma ashobora kuregera urukiko hakurikijwe amategeko abigenga.

[25]           Ingingo ya 33 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba leta bakoze amakosa mu kazi ryakoreshwaga ubwo Kanyarukato Augustin yajuririraga Komisiyo y’Abakozi ba Leta,[9] iteganya ko iyo icyemezo cy’umuyobozi wahannye umukozi ku bujurire yagejejweho kitanyuze umukozi, umukozi wahanwe ajuririra Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, mu rwego rwa nyuma, mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye ku munsi yaherewe igisubizo. Komisiyo itanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) y’ingengaminsi. Icyemezo cya Komisiyo ntikijuririrwa mu rundi rwego rw’ubuyobozi…; naho iya 34 igateganya ko Umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo cy’umuyobozi yajuririye ku rwego rwa nyuma, ashobora gutanga ikirego cye mu rukiko rubifitiye ububasha hakurikijwe amategeko abigenga.

[26]           Dosiye y’urubanza irimo ibaruwa y’Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yo ku wa 14/10/2020 yagejejwe kuri Kanyarukato Augustin ku wa 19/10/2020, nubwo we avuga ko yayibonye ku wa 28/10/2020. Ku wa 03/11/2020, Kanyarukato Augustin yatakambiye Umuyobozi w’Akarere amusaba gusubira ku cyemezo yafashe, asubizwa ku wa 04/11/2020, amenyeshwa ko itakamba rye nta shingiro rifite, bityo ko igihano yahawe cyo kwirukanwa burundu kigumyeho. Nyuma y’icyo gisubizo, ku wa 17/11/2020, yajuririye Komisiyo y’Abakozi ba Leta, asubizwa mu ibaruwa yo ku wa 30/06/2021, binyujijwe kuri email yohererejwe ku wa 14/07/2021, ko itakamba rye nta shingiro rifite.

[27]           Urukiko rurasanga ikibazo kigibwaho impaka ari ukumenya niba kuba Komisiyo y’Abakozi ba Leta itarasubije itakamba rya Kanyarukato Augustin mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uhereye ku wa 17/11/2020, itariki Komisiyo yibutsa ko aribwo Kanyarukato Augustin yayitakambiye, bimuhesha uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi k’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge nta kindi gisuzumwe. Kanyarukato Augustin, ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 178, igika cya gatatu n’icya gatanu, y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, avuga ko nta kindi Urukiko rugomba kwemeza uretse kubona ko Komisiyo y’Abakozi ba Leta yamaze amezi umunani itaramusubiza, rukemeza ko asubizwa mu kazi. Akarere ka Musanze, gashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 34 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi, kavuga ko ikirego gitangwa n’umukozi kitagamije gusa kwemeza ko asubizwa mu kazi, ariyo mpamvu arega mu buryo busanzwe kugira ngo Urukiko rusuzume ishingiro ryo kudaha agaciro itakamba rye.

[28]           Urukiko rurasanga ingingo ya mbere y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko iri tegeko rigenga imiburanishirize y’izindi manza mu gihe nta yandi mategeko yihariye agenga iyo miburanishirize. Ku bijyanye n’iyi dosiye bigaragara ko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 2 y’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta, iri tegeko rigenga abakozi ba Leta bakora ku buryo buhoraho, uretse ku biteganywa ukundi na sitati zihariye. Byumvikanisha ko ariryo tegeko rigenga abakozi b’Uturere.

[29]           Urukiko rurasanga Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta hamwe n’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi byaragarutse ku migenzo imwe n’imwe ivugwa mu ngingo ya 178, y’Itegeko n° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Iby’uko iyo umuyobozi watakambiwe adasubije mu gihe cy’ukwezi kumwe, itakamba rifatwa nk’aho rifite ishingiro cyangwa iby’uko umukozi utasubijwe ku itakamba rye ariko ntanasubizwe uburenganzira yaharaniraga atanga ikirego mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe kugira ngo Urukiko rutegeke ko uburenganzira bwe bwubahirizwa, ntaho biri mu Itegeko rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta cyangwa mu Iteka rya Perezida rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

[30]           Urukiko rurasanga ahubwo ingingo ya 72 y’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta ndetse n’ingingo ya 34 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta zivuga ko umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo cy’umuyobozi yajuririye ku rwego rwa nyuma ashobora kuregera urukiko hakurikijwe amategeko abigenga. Mu yandi magambo, bivuze ko kudasubizwa cyangwa kudasubizwa mu gihe giteganywa n’amategeko ku mukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange y’abakozi ba Leta ubwabyo bitamuhesha uburenganzira ku byo yatakambiraga. Ahubwo bimufungurira inzira yo kuregera Urukiko rubifitiye ububasha, agaragaza ishingiro ry’uburenganzira yaharaniraga mu itakamba rye kugira ngo Urukiko rubisuzume. Ibi rero binyuranye n’ibyo Kanyarukato Augustin avuga ko kuregera Urukiko bigamije gushaka icyemezo cyarwo kigaragaraza gusa ko yamaze igihe cy’ukwezi kumwe adasubijwe n’ubuyobozi bubishinzwe ku itakamba rye guhera igihe yaritangiye, bityo ko agomba gusubizwa mu kazi hatarebwe ishingiro ry’itakamba rye.

[31]           Urukiko rurasanga iby’uko umukozi wa Leta ugengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta agomba kuregera Urukiko mu buryo busanzwe akagaragaza ishingiro ry’uburenganzira bwe binagarukwaho n’umuhanga Jean Rivero usobanura ko akamaro ko kuregera Urukiko ari ukugaragaza ko hari uburenganzira butubahirijwe (le recours contentieux ne peut se fonder que sur la violation du droit). Muri uru rwego atandukanya ibirego bigamije kuvanaho ibyemezo by’ubutegetsi byarengereye ku burenganzira bw’umukozi (excès de pouvoir) n’ibigamije kugaragaza uburyozwe. Avuga na none ko mu birego bigamije kwemeza uburyozwe harimo n’ibigamije kwemeza uburenganzira, kwemeza ko habayeho kutubahiriza uburenganzira no gufata ibyemezo byangombwa bisubiza umukozi uburenganzira yari asanganywe, ko ikiba kigenderewe ari ukugira ngo uregwa agire ibyo acibwa cyangwa ategekwa.[10]

[32]           Urukiko rurasanga nk’uko Urukiko Rukuru rwabibonye mu rubanza rusabirwa gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane, Kanyarukato Augustin arasaba Urukiko kwemeza ko asubizwa mu kazi k’Umunyabamanga Nshingwabikorwa w’Umurenge. Mu yandi magambo, icyo asaba ni ukwemeza ko afite uburenganzira bwo gusubizwa mu kazi, ko ubwo burenganzira bwahutajwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no gutegeka ko abusubizwamo nk’uko byahoze mbere. Kuba rero Komisiyo y’Abakozi ba Leta yaratinze kumusubiza ntabwo ubwabyo bihita biha ubusabe bwe ishingiro nk’uko abivuga. Ahubwo bimuhesha uburenganzira bwo gutanga ikirego mu Rukiko nk’uko biteganywa n’ingingo ya 72 y’Itegeko no 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta ndetse n’iya 34 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta zateganyije ko umukozi wa Leta ukurikiranweho amakosa y’imyitwarire utasubijwe ku bujurire bwe ku gihe cyangwa utanyuzwe n’igisubizo yahawe aregera Urukiko kugira ngo rusuzume ishingiro ry’ibyo avuga ndetse n’uwo asaba kubahiriza uburenganzira bwe yiregure, ibyo kandi ntibyakorerwa mu kirego cyatanzwe mu buryo bw’inyandiko nsobanurakirego gitanzwe n’umuburanyi umwe.

[33]           Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru, Urukiko rurasanga ibyo Kanyarukato Augustin avuga ko akarengane ke kagaragarira mu kuba Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze, rwarafashe icyemezo cyarwo rushingiye ku biteganywa n’ingingo ya 72 y’Itegeko No 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta ndetse n’iya 34 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta aho gushingira ku ngingo ya 178, igika cya gatatu n’icya gatanu by’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi nta shingiro bifite.

[34]           Mu gihe nta karengane kari mu rubanza rusabirwa gusubirishwamo hashingiwe ku mategeko yagomba gushingirwaho nk’uko byasobanuwe mu gika kibanza, Urukiko rurasanga atari ngombwa gusuzuma ibindi bibazo byazanywe n’ababuranyi muri uru rubanza harimo n’ingingo yerekeranye n’indishyi Kanyarukato Augustin asaba guhabwa n’Akarere ka Musanze mu gihe yaba adasubijwe mu kazi.

2. Kumenya niba igihembo cya Avoka n’amafaranga y’ikurikiranarubanza asabwa muri uru rubanza afite ishingiro

[35]           Kanyarukato Augustin asaba uru Rukiko gutegeka Akarere ka Musanze kumuha 500.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 2.000.000 Frw y’igihembo cya Avoka kuri uru rwego.

[36]           Akarere ka Musanze kavuga ko amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cya Avoka Kanyarukato Augustin asaba nta shingiro afite kubera ko yirukaniwe ikosa rikomeye ndetse ryaje kwemezwa nk’icyaha n’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza, aranarihanirwa.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[37]           Ingingo ya 111 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi igira iti: ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza…

[38]           Urukiko rurasanga igihembo cya Avoka n’amafaranga y’ikurikiranarubanza Kanyarukato Augustin asaba ntayo akwiriye kuko ntacyo atsindiye muri uru rubanza.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[39]           Rwemeje ko ikirego cya Kanyarukato Augustin gisubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza RADA 00003/2021/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ku wa 06/01/2022 nta shingiro gifite.

[40]           Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RADA 00003/2021/HC/MUS rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Musanze ku wa 06/01/2022.



[1] Avuga ko yabishingiye ku ngingo ya 33 y’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

[2] Iyo ngingo iteganya ko iyo icyemezo cy’umuyobozi wahannye umukozi ku bujurire yagejejweho kitanyuze umukozi, umukozi wahanwe ajuririra Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta, mu rwego rwa nyuma, mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye ku munsi yaherewe igisubizo. Komisiyo itanga umwanzuro mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu (60) y’ingengaminsi. Icyemezo cya Komisiyo ntikijuririrwa mu rundi rwego rw’ubuyobozi.

[3] Iyo ngingo iteganya ko “iyo umukozi akoze igikorwa cyangwa agize imyitwarire binyuranya n’inshingano ze z’akazi bikabyara ikosa ridateganijwe muri iri teka, umuyobozi w’urwego akorera ashingiye ku myanzuro y’Akanama gashinzwe gukurikirana amakosa, agena uburemere bw’icyabyaye ikosa n’ubwoko bw’igihano bikwiranye mu bihano biteganyijwe n’iri teka

[4] Iyo ngingo iteganya ko “hashingiwe ku isesengura ryakozwe kandi rifitiwe ibimenyetso bifatika, uburemere bw’ikosa bushobora kongerwa n’impamvu imwe cyangwa irenze imwe muri izi zikurikira: ikosa ryakozwe rigatera ingaruka mbi zibangamira inyungu rusange ku buryo budasanzwe; 4° kuba hari ibimenyetso bifatika kandi bidashidikanywaho byerekana ko habaye gucura umugambi no kugambirira gukora ikosa; 5° ikosa ryo mu kazi ryakozwe n’abakozi barenze umwe bashyize hamwe; 6° ikosa ryakozwe n’umukozi ushinzwe kuyobora abandi.

[5] Iyo ngingo iteganya ko “ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Ibisabwa bigaragarira mu myanzuro iregera Urukiko n’imyanzuro yo kwiregura, bigashimangirwa burundu mu nama ntegurarubanza ku manza iteganyijwemo

[6] Iyo ngingo iteganya ko “Umucamanza aca urubanza ku cyasabwe cyose kandi kuri icyo cyonyine.

[7] Iyo ngingo iteganya ko “Urukiko rwajuririwe ruburanisha gusa ubujurire mu mbibi z’icyajuririwe. Urukiko

rufata icyemezo ku ngingo zatumye uwatanze ubujurire ajurira cyangwa uwabwuririyeho na we akajurira.

[8] Iyo ngingo iteganya ko umukozi wa Leta utanyuzwe n’icyemezo yafatiwe ashobora gutakamba mu nyandiko ku rwego rwa mbere ku muyobozi wafashe icyemezo. Gutakamba bikorwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi uhereye igihe umukozi wa Leta yamenyesherejwe icyemezo yafatiwe. Umuyobozi watakambiwe atanga igisubizo mu nyandiko ku gutakamba kimenyeshwa umukozi wa Leta mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) y’akazi uhereye igihe ugutakamba kwakiriwe. Umuyobozi udatanze igisubizo ku gihe, abikurikiranwaho hakurikjwe amategeko agenga imyitwarire hashingiwe ku rwego rw’ubuyobozi ariho. Icyo gihe umukozi ahita agira uburenganzira bwo kwiyambaza urwego rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi ku kudasubizwa n’umuyobozi yatakambiye. Urwego rwiyambajwe rutanga igisubizo ku mukozi wa Leta mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) y’akazi, ibarwa igihe rwakiriye ubusabe bw’umukozi. Urwego umukozi wa Leta yiyambaje rutegeka umuyobozi watakambiwe ntasubize guhita asubiza. Urwego rwiyambajwe kandi rusaba umuyobozi ufite ububasha gufatira icyemezo umuyobozi watakambiwe ntasubize hashingiwe ku mategeko agenga imyitwarire. Iyo umukozi wa Leta atanyuzwe n’icyemezo gifashwe ku rwego rwa mbere, ajuririra urwego rwa Leta rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi ba Leta. Ubujurire butangwa mu gihe kitarenze iminsi itanu (5) uhereye igihe umukozi wa Leta yaherewe igisubizo. Urwego rwa Leta rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi rutanga igisubizo mu gihe kitarenze ukwezi. Abakozi b’urwego rwa Leta rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi bajuririra ku rwego rwa nyuma Minisitiri. Icyemezo cy’urwego rwa Leta rwakira ubujurire mu micungire y’abakozi n’icya Minisitiri ntibijuririrwa mu rwego rw’ubutegetsi.

[9] Iri Teka rikomeza gukoreshwa hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 89 y’Itegeko N° 017/2020 ryo ku wa 07/10/2020 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta ivuga ko “Amateka yateganywaga n’Itegeko 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho Sitati Rusange igenga abakozi ba Leta kandi akaba anateganywa n’iri tegeko akomeza gukurikizwa mu ngingo zayo zitanyuranyije mu ireme n’iri tegeko mu gihe kitarenze amezi abiri (2) uhereye igihe iri tegeko ritangarijwe mu igazeti ya Leta ya Repubulika y’u Rwanda

[10] …. l’importance pratique du contentieux en annulation lui vient du recours pour excès de pouvoir, qui est le recours de droit commun contre toute décision administrative unilatérale, sur la base du principe de légalité… C’est pour le recours pour excès de pouvoir que l’administré doit utiliser lorsqu’il entend demander au juge: a) de confronter une décision de l’admnistration avec les règles de droit auxquelles elle est assujettie; b) de constater la non conformité de la décision à ces règles, d’annuler la décision reconnue illégale. C’est le recours de pleine juridiction que l’admnistration doit utiliser lorsqu’il entend demander au juge: a) de reconnaitre à son profit l’existence d’un droit; b) de constater qu’il a été porté irrégulièrement atteinte à ce droit; c) d’ordonner les mesures nécessaires au rétablissement de la situation sur base de ce droit…” Reba Jean Rivero, Droit administratif, Paris, Dalloz, 2011, pp. 172-176.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.