Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

Re. BARIGIRA N’UNDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA - RS/RECT/RP 00002/2022/SC (Cyanzayire P.J, Karimunda na Hitiyaremye, J.) 17 Kamena 2022]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza – Ikirego gisaba gukosora urubanza – Kugira ngo ikirego gikosoza urubanza cyakirwe, kigomba kuba kireba amakosa cyangwa ibitarashyizwe mu rubanza bigaragarira buri wese bitewe n’uburangare cyangwa kutabyitaho no mugihe hari ingingo itarashyizwe mu gice kirebana n’icyemezo cy’urukiko bitewe no kwibagirwa, uburangare cyangwa kutabyitaho, kandi nyamara umucamanza yarayifasheho icyemezo mu gice cy’ibisobanuro (motivation).

Incamake y’ikibazo: Ku itariki ya 02/03/2012, Urukiko rw’Ikirenga rwaciye urubanza nº RPA 0085/08/CS, haburanwa ku bujurire bwari bwatanzwe na Butoyi Vincent, Ngendabanyika Vincent hamwe na Barigira Isaac, rwemeza ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite, ariko ku bw’itegeko rubagabanyiriza igihano kiva ku gifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) gishyirwa ku myaka cumi n’itanu (15). Nyuma y’aho urubanza ruciriwe, ku itariki ya 02/08/2021, Barigira Isaac na Ngendabanyika Vincent batanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga barusaba gukosora ikosa bavuga ko riri muri urwo rubanza rijyanye no kuba igihano cy‘igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) bakatiwe cyanditswe mu bisobanuro by’urukiko (motivation), ariko nticyandikwa mu cyemezo cy’urukiko (dispositif), ibyo bikaba byarabateye urujijo rutuma batarekurwa ngo batahe kandi bararangije igihano, bityo basaba Urukiko kwemeza ko bakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) no gutegeka gereza ikabarekura bagataha

Incamake y’icyemezo: 1. Kugira ngo ikirego gikosoza urubanza cyakirwe, kigomba kuba kireba amakosa cyangwa ibitarashyizwe mu rubanza bigaragarira buri wese bitewe n’uburangare cyangwa kutabyitaho no mugihe hari ingingo itarashyizwe mu gice kirebana n’icyemezo cy’urukiko bitewe no kwibagirwa, uburangare cyangwa kutabyitaho, kandi nyamara umucamanza yarayifasheho icyemezo mu gice cy’ibisobanuro (motivation).

Ikirego gisaba gukosora urubanza gifite ishingiro.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi

Inyandiko z’abahanga:

Serge GUINCHARD, Droit et pratique de la procédure civile, 8ème édition, DALLOZ, 2014/2015, P. 1416.

Aurélien BAMDE & Bourdoiseau, Le Droit dans tous ses états, Le recours en rectification d’erreur ou d’omission matérielle (art.462 CPC), p.3-4.

Urubanza

I.                  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Ku itariki ya 02/03/2012, Urukiko rw’Ikirenga rwaciye urubanza nº RPA 0085/08/CS, haburanwa ku bujurire bwari bwatanzwe na Butoyi Vincent, Ngendabanyika Vincent hamwe na Barigira Isaac, rwemeza ko ubujurire bwabo nta shingiro bufite, ariko ku bw’itegeko rubagabanyiriza igihano kiva ku gifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) gishyirwa ku myaka cumi n’itanu (15).

[2]               Nyuma y’aho urubanza ruciriwe, ku itariki ya 02/08/2021, Barigira Isaac na Ngendabanyika Vincent batanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga barusaba gukosora ikosa bavuga ko riri muri urwo rubanza. Basobanura ko ikosa babona riri muri urwo rubanza, ari uko igihano cy’igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) bakatiwe cyanditswe mu bisobanuro by’urukiko (motivation), ariko nticyandikwa mu cyemezo (dispositif).

[3]               Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku itariki ya 13/06/2022, ribera mu nama y’Abacamanza hasuzumwa inyandiko zikubiyemo ibisobanuro by’ikirego bitabaye ngombwa guhamagara ababuranyi, hasuzumwa niba mu rubanza nº RPA 0085/08/CS rusabirwa gukosorwa harimo amakosa y’imyandikire akeneye gukosorwa.

II.              IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO

1.      Kumenya niba mu rubanza nº RPA 0085/08/CS harimo amakosa y’imyandikire akeneye gukosorwa.

[4]               Barigira Isaac na Ndendabanyika Vincent bavuga ko bakatiwe igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, bajurira mu Rukiko rw’Ikirenga bagakatirwa igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15). Basobanura ko amakosa ari mu rubanza  nº  RPA  0085/08/CS  rwaciwe  n’Urukiko  rw’Ikirenga basaba ko yakosorwa ari uko mu gice cy’isesengura (motivation), mu gika cya 39 n‘icya 40, Urukiko rwabahanishije igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15), ariko mu cyemezo cy‘urukiko (dispositif) ntibyashyirwamo, ibyo bikaba byarabateye urujijo rutuma batarekurwa ngo batahe kandi bararangije igihano.

[5]               Barangiza basaba Urukiko kwemeza ko bakatiwe igifungo cy’imyaka cumi n’itanu (15) no gutegeka gereza ikabarekura bagataha.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[6]               Ingingo ya 140 y’Itegeko nº 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018, ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, mu gika cyayo cya mbere, iteganya ko urubanza rukosora urundi, rukosora gusa amakosa y’imyandikire.

[7]               ku birebana n’igisobanuro cy’amakosa y’imyandikire, umuhanga mu mategeko Serge Guinchard asobanura ko mu makosa y’imyandikire asabwa gukosorwa bikemerwa harimo no kuba hari ibyo umucamanza atashyize mu rubanza bitewe no kwibagirwa cyangwa n’uburangare mu gihe yandika icyemezo. Bisobanuye ko mu guca urubanza hari ibyo umucamanza aba yatekereje yanabisobanuye, ariko yajya kwandika icyemezo ntabishyiremo. Yabivuze muri aya magambo mu rurimi rw’igifaransa ubwo yasobanuraga ingingo ya 462 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano ry’Ubufaransa irebana n’ibirego byo gukosoza imanza: [...]Une partie de la substance du jugement est laissée sous silence, à la suite d’un oubli, d’un défaut d’attention lors de la transcription ou de la rédaction de la décision.[1]

[8]               Undi muhanga mu mategeko Aurélien Bamdé avuga ko kugira ngo ikirego gikosoza urubanza cyakirwe, byanze bikunze kigomba kuba kireba amakosa cyangwa ibitarashyizwe mu rubanza bigaragarira buri wese bitewe n’uburangare cyangwa kutabyitaho. Kimwe mu bitarashyizwe mu rubanza kigaragarira buri wese, uwo muhanga asobanura ko ari ukuba hari nk‘ingingo itarashyizwe mu gice kirebana n’icyemezo cy’urukiko bitewe no kwibagirwa, uburangare cyangwa kutabyitaho, kandi nyamara umucamanza yarayifasheho icyemezo mu gice cy’ibisobanuro. Yabivuze muri aya magambo mu rurimi rw’Igifaransa: Pour être recevable, la requête en rectification doit nécessairement porter sur des erreurs ou omissions purement matérielles. Par matérielle, il faut comprendre une erreur ou une omission commise par inadvertance, par inattention ou par négligence. [...]S’agissant de l’omission matérielle, elle consiste en un oubli commis par le juge qui, par inadvertance ou par inattention, a passé sous silence une disposition de la décision rendue.[2]

[9]               Ibisobanuro bimaze gutangwa ku birebana no gukosoza amakosa y’imyandikire,    bigaragaza ko kugira ngo ikirego cyakirwe harimo no kuba ugitanze agomba kugaragaza ko mu rubanza asaba ko rwakosorwa hari ibyo umucamanza yibagiwe gushyira mu gice cy’icyemezo cy’Urukiko (dispositif) kandi nyamara yari yabifasheho icyemezo mu gice cy’ibisobanuro (motivation).

[10]           Mu rubanza rusabirwa gukosorwa, mu gika cya 39, ku bijyanye n’igifungo cy’imyaka mirongo itatu (30) abaregwa bahanishijwe n’Urukiko   Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, Urukiko rw’Ikirenga rwasanze gikwiye gukosorwa kuko kinyuranyije n’ingingo ya 35 y’igitabo cy’amategeko ahana ivuga ko igifungo kimara igihe kimara byibura umunsi umwe kandi ntikirenze imyaka makumyabiri (20), uretse mu gihe cy’insubiracyaha cyangwa mu bindi bihe itegeko riba ryateganyije ibindi bihano, rwanzura ko igihano cy’imyaka mirongo itatu (30) y’igifungo abari bajuriye bahawe gisimbuzwa igifungo cy’imyaka makumyabiri (20).

[11]           Mu gika cya 40, Urukiko rwavuze ko rusanga nanone ubwo Urukiko rubanza rwari rwabagabanyirije igihano hashingiwe ku kuba ari ubwa mbere bari baguye mu cyaha, iyo mpamvu nanone yashingirwaho, maze igihano cy’igifungo kikagabanywa, gishyirwa ku myaka cumi n’itanu (15).

[12]           Mu gice kirebana n’icyemezo cy’Urukiko, mu gika cya 49, umucamanza yavuze ko urubanza ruhindutse ku bijyanye n’igihano [...] ariko yibagirwa kuvuga icyahindutse ngo agaragaze igihano gishya yatanze.

[13]           Urukiko rurasanga kuba icyo gihano cy’imyaka cumi n’itanu (15) y‘igifungo  Barigira  Isaac  na  Ndendabanyika  Vincent  na mugenzi wabo bahawe kitarashyizwe mu cyemezo cy’Urukiko ari amakosa y’imyandikire akwiye gukosorwa.

[14]           Hashingiwe ku ngingo  ya  140  y’Itegeko  nº  22/2018  ryavuzwe haruguru no ku bisobanuro byatanzwe, Urukiko rurasanga ikirego cya   Barigira   Isaac   na   Ngendabanyika   Vincent   gisaba gukosora urubanza nº RPA 0085/08/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 02/03/2019, gifite ishingiro, urwo rubanza rukaba rukwiye gukosorwa mu cyemezo cy’urukiko, mu gika cya 49 hakandikwa ko urubanza rwajuririwe ruhindutse ku bijyanye n’igihano kivanywe mu myaka mirongo itatu (30) y’igifungo kigashyirwa kuri cumi n’itanu (15).

III.          ICYEMEZO CY’URUKIKO

[15]           Rwemeje ko ikirego kigamije gukosora urubanza nº RPA 0085/08/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 02/03/2012 cyatanzwe na BARIGIRA Isaac na Ngendabanyika Vincent gifite ishingiro;

[16]           Rwemeje ko igika cya 49 cy’urubanza nº RPA 0085/08/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 02/03/2012 kigomba gukosorwa kikandikwa mu buryo bukurikira:

         Ruvuze ko urubanza rwajuririwe ruhindutse ku bijyanye n’igihano cy’igifungo kivanywe ku myaka mirongo itatu (30) kigashyirwa kuri cumi n’itanu (15).

[17]           Ruvuze ko uru rubanza rwuzuza urubanza nº RPA 0085/08/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 02/03/2012.



[1] Serge GUINCHARD, Droit et pratique de la procédure civile, 8ème édition, DALLOZ, 2014/2015, P. 1416.

[2] Aurélien BAMDE & Bourdoiseau, Le Droit dans tous ses états, Le recours en rectification d’erreur ou d’omission matérielle (art.462 CPC), p.3-4, https://aurelienbamde.com/, consulté le 14/06/2022  

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.