Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBURIYEMUYE v HOME BASKET SACCO KIMIRONKO N’UNDI

[Rwanda Urukiko rw’ubujurire – RS/INJUST/RCOM 00006/2020/SC, (Cyanzayire, P.J., Nyirinkwaya na Hitiyaremye, J.) 18 Werurwe 2022]

Amategeko agenga imanza z’ubucuruzi – Amasezerano y’ubutumwa n’igikorwa gituma uhagarariwe (mandant/représenté) aha ubutumwa umuhagarariye (mandataire/représentant) bwo kugira ibyo akorana n’abandi mu izina rye nk’aho ariwe ubyikoreye – Amasezerano hagati y’uwabaye umuburanyi n’umuhesha w’inkiko w’umwuga wahawe inshingano zo kurangiza urubanza si amasezerano yerekeye ubutumwa bwo gahagararirwa (contrat de mandat), ahubwo n’ amasezerano yo gukora akazi ko kurangiza urubanza (contrat de prestation de services d’exécution de jugement).

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi – Gutambamira urubanza – Umuntu ushobora gutambamira urubanza ari utararubayemo nk’urega cyangwa nk’uregwa, kandi we ubwe cyangwa abo ahagarariye bakaba batarigeze barutumirwamo, nyamara akaba arufitemo inyungu.

Amategeko agenga imiburanishirize z’imanza z’ubucuruzi – Impaka zishingiye kw’irangizarubanza – Ibibazo byerekeye imihango y’ifatira – Gusaba gutesha agaciro cyamunara kubera ko hari imihango itarubahirijwe ntaho bihuriye n’impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza – Itandukaniro hagati y’impaka zishingiye ku irangiza ry’urubanza n’ibibazo byerekeye imihango y’ifatira – Impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza ari impaka ababuranyi bajya hagati yabo cyangwa n’Umuhesha w’Inkiko ku birebana n’icyo Urukiko rwemeje (dispositif) n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo – Naho ibibazo byerekeye imihango y’ifatira n‘ibirego byose bigamije gusesa cyamunara cyangwa gutesha agaciro cyamunara kubera imihango ibanziriza cyamunara itarubahirijwe, cyamunara yaba igikorwa cyangwa yararangiye – Impaka zishingiye ku irangiza ry’urubanza zikemurwa n’Urukiko rwaciye urwo urubanza.

Incamake y’ikibazo: Sosiyete HOME BASKET SACCO Kimironko yahaye inguzanyo uwitwa Uburiyemuye, bakorana amasezerano, bumvikana ko iyo nguzanyo igomba kwishyurwa mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, hatangwa ingwate y’umutungo utimukanwa harimo inzu y’ubucuruzi iherereye mu karere ka Rubavu.

Uburiyemuye ntiyubahirije amasezerano, bituma HOME BASKET SACCO Kimironko itanga ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge isaba kwishyurwa umwenda remezo n’inyungu zawo, Urukiko rwemeza ko agomba kwishyura umwenda remezo hamwe n’ inyungu.         

Uburiyemuye Jean Damascène yajuririye urubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, avuga ko yaciwe inyungu zisanzwe kandi yari yarazitanze akimara gufata inguzanyo, anavuga ko inyungu z’ubukererwe yaciwe ari umurengera. Urukiko rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko urubanza rwajuririwe rudahindutse. Uburiyemuye Jean Damascène yasubirishijemo urwo rubanza ingingo nshya, Urukiko rwemeza ko ikirego cye kitakiriwe.

Nyuma y’izo manza, Uburiyemuye Jean Damascène yongeye gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi asaba kwishyurwa amafaranga yakaswe nk’inyungu zisanzwe agifata inguzanyo, Urukiko rwemeza ko ikirego cye kitakiriwe ku mpamvu z’uko ikibazo cy’inyungu cyaburanywe mu manza zabaye itegeko.

Mu kurangiza urubanza rurebana n’umwenda Uburiyemuye yatsinzwe, Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Rugema Ziga yateje cyamunara ingwate, maze wegukanwa na HOME BASKET SACCO Kimironko.

Uburiyemuye Jean Damascène yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi arega Umuhesha w’Inkiko Rugema Ziga Jean Claude, asaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro kuko urubanza rwarangijwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hatubahirijwe ibyari bikubiye mu cyemezo cyo guteza cyamunara cyatanzwe n’Urukiko, harimo kudatanga amatangazo mu gihe cy’iminsi 15 cyagenwe n’ahantu hagenwe, kutagaragaza abapiganwe n’igiciro batangaga, no kugurisha ku giciro gito.

Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza, rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Uburiyemuye Jean Damascène gifite ishingiro; ko cyamunara yakozwe n’Umuhesha w’Inkiko arangiza urubanza   itakurikije amategeko; rutegeka ko cyamunara iteshejwe agaciro. 

HOME BASKET SACCO Kimironko yatambamiye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, ivuga ko Urukiko rutari rufite ububasha bwo kuburanisha mu mizi ikirego cya Uburiyemuye, kandi ko cyamunara itagombaga guteshwa agaciro, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeza ko rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ibirebana n’ibitarubahirijwe mu muhango wo guteza cyamunara kuko biri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubucuruzi, ruvuga ko imikirize y’urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi iteshejwe agaciro.

Urukiko rw’Ubujurire rwaciye urubanza, rwemeza ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe na Rugema Ziga nta shingiro ifite kuko icyajuririwe ari urubanza ku itambama, kandi bene izo manza zikaba zijuririrwa rimwe, rwemeza ko ubujurire bwatanzwe na Uburiyemuye buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.

Urukiko rwasuzumye kandi ibijyanye n’ububasha bwa HOME BASKET SACCO Kimironko bwo gutambamira urubanza, rwemeza ko ntacyayibuzaga kubikora kuko itigeze iba umuburanyi mu rubanza rwatambamiwe.

Urukiko rwasuzumye ikibazo cyo kumenya niba Urukiko Rukuru w’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza, rusanga ibibazo byose byerekeye imihango y'ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira bikemurwa n’icyemezo cya Perezida w'Urukiko rw’lbanze cyangwa icya Perezida w'Urukiko rw'Ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n'inkiko z'ubucuruzi, bityo bikaba bitari mu bubasha bw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rwemeza ko ubujurire bwa Uburiyemuye budafite ishingiro.

Uburiyemuye yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urubanza   rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane, avuga ko Urukiko rw’Ubujurire rwaciye urubanza ku nzitizi, rukanafata icyemezo mu mizi ku bijyanye n’impamvu z’ubujurire yari yatanze kandi izo mpamvu zitarigeze ziburanwaho ngo zigibweho impaka n’impande zombi. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga amaze gusuzuma ubusabe bwe, yemeje ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.   

Uburiyemuye avuga ko asaba uru rukiko gutesha agaciro urubanza rwaciwe n’urukiko rukuru rw’ubucuruzi kuko HOME BASKET SACCO Kimironko itashoboraga gutambamira urubanza kuko umuhesha w’inkiko Rugema Ziga yarubayemo umuburanyi, kandi bakaba bari bafitanye amasezerano yo kuyirangiriza urubanza, ku buryo ibyo yakoraga byose bijyanye na cyamunara byari mu nyungu zayo, bivuga ko yamenye urubanza aburana.

HOME BASKET SACCO Kimironko nayo ivuga ko yari ifite inyungu zo gutambamira urubanza kugirango rusubirwemo kuko rwamurenganyaga kuberako ari yo yaguze muri cyamunara; bityo ko igomba kurengera  inyungu zayo kuko itari yaruhamagawemo.

Rugema Ziga Jean Claude avuga ko HOME BASKET SACCO Kimironko yagombaga gutambamira urubanza kubera inyungu yari irufitemo, zijyanye no kuba ariyo yaguze muri cyamunara umutungo uburanwa. Ku bijyanye no kuvuga ko Rugema Ziga Jean Claude yakoreraga HOME BASKET SACCO Kimironko, asobanura ko amasezerano ye yarangiranye no kugurisha.

Uburiyemuye Jean Damascène avuga ko Urukiko Rukuru rwari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC kubera ko hari impaka kuri cyamunara yabaye n’imihango y’ifatira.

HOME BASKET SACCO Kimironko ivuga ko iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryakoreshwaga isanga Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi nta bubasha rwari rufite kuko icyaburanwaga ari imihango itarubahirijwe mu cyamunara, ibi bikaba biregerwa mu Rukiko rw’Ibanze cyangwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi mu gihe urubanza rurangizwa ari urwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi.

Umuhesha w’inkiko avuga ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze arirwo rwari rufite ububasha kuko arirwo rwatanze icyemezo giteza cyamunara.  

Incamake y’icyemezo: 1. Amasezerano y’ubutumwa n’igikorwa gituma uhagarariwe (mandant/représenté) aha ubutumwa umuhagarariye (mandataire/représentant) bwo kugira ibyo akorana n’abandi mu izina rye nk’aho ariwe ubyikoreye

Amasezerano hagati y’uwabaye umuburanyi n’umuhesha w’inkiko w’umwuga wahawe inshingano zo kurangiza urubanza si amasezerano yerekeye ubutumwa bwo gahagararirwa (contrat de mandat), ahubwo n’ amasezerano yo gukora akazi ko kurangiza urubanza (contrat de prestation de services d’exécution de jugement).

Umuntu ushobora gutambamira urubanza ari utararubayemo nk’urega cyangwa nk’uregwa, kandi we ubwe cyangwa abo ahagarariye bakaba batarigeze barutumirwamo, nyamara akaba arufitemo inyungu.

Impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza ari impaka ababuranyi bajya hagati yabo cyangwa n’Umuhesha w’Inkiko ku birebana n’icyo Urukiko rwemeje (dispositif) n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo

Impaka zishingiye ku irangiza ry’urubanza zikemurwa n’Urukiko rwaciye urwo urubanza

Ibibazo byerekeye imihango y’ifatira n‘ibirego byose bigamije gusesa cyamunara cyangwa gutesha agaciro cyamunara kubera imihango ibanziriza cyamunara itarubahirijwe, cyamunara yaba igikorwa cyangwa yararangiye.

Ikirego nta shingiro gifite.

 

Amategeko yashingiweho:

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 161.

Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 208 niya 309.

Imanza zifashishijwe:

Urubanza RCAA 00015/2017/SC, haburana COOPILAK, Sebahire Roger David na Nesongane Marina rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/04/2018

Urubanza RSOC 0001/2017/CS, haburana Mutuyubutatu Joséphine na MINERALS SUPPLY AFRICA Ltd (MSA) rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 07/07/2017

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Ku wa 15/06/2012, Uburiyemuye Jean Damascène na HOME BASKET SACCO Kimironko bagiranye amasezerano y’inguzanyo ingana na 15.000.000Frw, bumvikana ko iyo nguzanyo igomba kwishyurwa mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, ko inyungu zisanzwe zingana na 750.000 Frw zigomba guhita zishyurwa (zikurwa mu nguzanyo Uburiyemuye ahawe). Hatanzwe ingwate iri mu kibanza gifite UPI:3/03/08/02/7450, harimo inzu y’ubucuruzi iherereye mu Mudugudu wa Kitarimwa, Akagari ka Gikombe, Umurenge wa Nyakiriba, Akarere ka Rubavu.

[2]               Uburiyemuye Jean Damascène ntiyubahirije amasezerano, bituma HOME BASKET SACCO Kimironko itanga ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge isaba kwishyurwa umwenda remezo n’inyungu zawo, urubanza rwandikwa kuri RCOM 0987/13/TC/Nyge. Urubanza rwaburanishijwe Uburiyemuye Jean Damascène adahari, rucibwa ku wa 13/12/2013, Urukiko rwemeza ko agomba kwishyura umwenda remezo ungana na 15.000.000Frw, inyungu zisanzwe zingana na 10.500.000Frw, inyungu z’ubukererwe zingana na 21.000.000Frw, n’igihembo cy’Avoka kingana na 700.000Frw.

[3]               Uburiyemuye Jean Damascène yajuririye urubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rwandikwa kuri RCOMA 0164/14/HCC, avuga ko yaciwe inyungu zisanzwe zingana na 10.500.000 Frw kandi inyungu zisanzwe yari yarazitanze akimara gufata inguzanyo, anavuga ko inyungu zingana na 21.000.000 Frw z’ubukererwe ari umurengera. Urubanza rwaciwe ku wa 06/06/2014, Urukiko rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko urubanza rwajuririwe rudahindutse. Uburiyemuye Jean Damascène yasubirishijemo urwo rubanza ingingo nshya, rwandikwa kuri RCOM 00342/2017/CHC/HCC, Urukiko rwemeza ko ikirego cye kitakiriwe.

[4]              Nyuma y’izo manza, Uburiyemuye Jean Damascène yongeye gutanga ikirego mu Rukiko rw’Ubucuruzi asaba kwishyurwa amafaranga 750.000 yakaswe nk’inyungu zisanzwe agifata inguzanyo. Ikirego cyanditswe kuri RCOM 003582019/TC, Urukiko rwemeza ko ikirego cye kitakiriwe ku mpamvu z’uko ikibazo cy’inyungu cyaburanywe mu manza RCOM 0987/13/TC/NYGE na RCOMA 0164/14/HCC zabaye itegeko.

[5]               Mu kurangiza urubanza rurebana n’umwenda Uburiyemuye Jean Damascène yatsinzwe, Umuhesha w'Inkiko w'Umwuga Rugema Ziga Jean Claude yateje cyamunara umutungo utimukanwa wa Uburiyemuye Jean Damascène wanditse kuri UPI:3/03/08/02/7451, maze wegukanwa na HOME BASKET SACCO Kimironko kuri 4.000.000 Frw.

[6]               Uburiyemuye Jean Damascène yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw'Ubucuruzi arega Umuhesha w’Inkiko Rugema Ziga Jean Claude, asaba ko iyo cyamunara yateshwa agaciro kuko urubanza rwarangijwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko, hatubahirijwe ibyari bikubiye mu cyemezo cyo guteza cyamunara cyatanzwe n’Urukiko, harimo kudatanga amatangazo mu gihe cy’iminsi 15 cyagenwe n’ahantu hagenwe, kutagaragaza abapiganwe n’igiciro batangaga, no kugurisha ku giciro gito.

[7]               Ku wa 21/11/2017, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwaciye urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC, rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Uburiyemuye Jean Damascène gifite ishingiro; ko cyamunara yakozwe n’Umuhesha w’Inkiko Rugema Ziga Jean Claude arangiza urubanza  RCOMA 164/14/HCC itakurikije amategeko; rutegeka ko cyamunara yakozwe ku mutungo wanditswe kuri UPI:3/03/08/02/7451 iteshejwe agaciro. Rwategetse kandi Rugema Ziga Jean Claude guha Uburiyemuye Jean Damascène amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka.

[8]              HOME BASKET SACCO Kimironko yatambamiye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, urubanza rwandikwa kuri RCOM 00001/2018/CHC/HCC, ivuga ko Urukiko rutari rufite ububasha bwo kuburanisha mu mizi ikirego cya Uburiyemuye Jean Damascène, kandi ko cyamunara yo ku wa 04/05/2017 itagombaga guteshwa agaciro. Urubanza rwaciwe ku wa 05/02/2019, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rwemeza ko rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ibirebana n’ibitarubahirijwe mu muhango wo guteza cyamunara harangizwa urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi kuko biri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubucuruzi, ruvuga ko imikirize y’urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC iteshejwe agaciro, rutegeka Uburiyemuye Jean Damascène kwishyura HOME BASKET SACCO Kimironko amafaranga 575.000 y’igihembo cy’Avoka n’ayo yatanzeho ingwate y’amagarama.

[9]               Uburiyemuye Jean Damascène yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ubujurire, urubanza rwandikwa kuri RCOMA 00004/2019/CA, asaba Urukiko gusuzuma niba HOME BASKET SACCO Kimironko yaragombaga gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC, gusuzuma niba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza, asaba n’indishyi zitandukanye. Rugema Ziga Jean Claude na HOME BASKET SACCO Kimironko batanze inzitizi yo kutakira ubujurire bwa Uburiyemuye Jean Damascène, kubera ko mu rubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC yaregeye Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi arusaba gukemura impaka zavutse mu irangiza ry’urubanza RCOMA 0164/14/HCC, ashingiye ku ngingo ya 208 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kandi bene ibyo birego bitajuririrwa. Urukiko rwashoje iburanisha rufashe umwanzuro ko icyemezo ku nzitizi yatanzwe kizasomwa ku wa 20/03/2020.

[10]           Urukiko rw’Ubujurire rwaciye urubanza RCOMA 00004/2019/CA ku wa 15/05/2020, rwemeza ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe na Rugema Ziga Jean Claude nta shingiro ifite kuko icyajuririwe ari urubanza ku itambama, kandi bene izo manza zikaba zijuririrwa rimwe, rwemeza ko ubujurire bwatanzwe na Uburiyemuye Jean Damascène buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire. Urukiko rwasuzumye kandi ibijyanye n’ububasha bwa HOME BASKET SACCO Kimironko bwo gutambamira urubanza, rwemeza ko ntacyayibuzaga kubikora kuko itigeze iba umuburanyi mu rubanza rwatambamiwe.

[11]           Urukiko rwanasuzumye ikibazo cyo kumenya niba Urukiko Rukuru w’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza  RCOM 00021/2017/CHC/HCC, rusanga ibibazo byose byerekeye imihango y'ifatira bivutse mu gihe cy'ifatira bikemurwa n'icyemezo cya Perezida w'Urukiko rw'lbanze cyangwa icya Perezida w'Urukiko rw'Ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n'inkiko z'ubucuruzi, bityo bikaba bitari mu bubasha bw’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, rwemeza ko ubujurire bwa Uburiyemuye Jean Damascène budafite ishingiro. Urukiko rwemeje ko urubanza RCOM 0001/2018/CHC/HCC rudahindutse.

[12]           Uburiyemuye Jean Damascène yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urubanza RCOMA 00004/2019/CA rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane, avuga ko Urukiko rw’Ubujurire rwaciye urubanza ku nzitizi, rukanafata icyemezo mu mizi ku bijyanye n’impamvu z’ubujurire yari yatanze kandi izo mpamvu zitarigeze ziburanwaho ngo zigibweho impaka n’impande zombi. Yavugaga kandi ko Urukiko rw’Ubujurire rutagombaga kumuca indishyi.

[13]           Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga amaze gusuzuma ubusabe bwe, yemeje ko urubanza RCOMA 00004/2019/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 15/05/2020 rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, rwandikwa kuri RS/INJUST/RCOM 00006/2020/SC.  

[14]          Iburanisha ryabereye mu ruhame ku wa 13/04/2021, Uburiyemuye Jean Damascène yitabye yunganiwe na Me Nsabimana Jean Baptiste, HOME BASKET SACCO Kimironko ihagarariwe na Me Rukarishya Ngenda Philemon, Rugema Ziga Jean Claude ahagarariwe na Me Kagame Kimonyo Alexis.

[15]           Nyuma yo kumva ibisobanuro by’ababuranyi, Urukiko rwapfundikiye iburanisha ruvuga ko urubanza ruzasomwa ku wa 30/04/2021. Kuri iyi tariki urubanza ntirwasomwe kubera ko umwe mu bacamanza bagize inteko yahinduriwe imirimo, rwongera gushyirwa kuri gahunda y’iburanisha ku wa 09/09/2021. Ababuranyi bose baritabye bunganiwe cyangwa bahagarariwe nka mbere, bavuga ko ntacyo bongera ku byavuzwe mu iburanisha ryo ku wa 13/04/2021. Iburanisha ryarashojwe, bamenyeshwa ko urubanza ruzasomwa ku wa 08/10/2021.

[16]           Kuri iyo tariki, Urukiko rwasomye urubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko Urukiko rw’Ubujurire rwaburanishije ku nzitizi gusa ariko rugafata umwanzuro no ku kirego cy’iremezo ; ko urubanza RCOMA 00004/2019/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 15/05/2020 ruvuyeho, bivuga ko n’ibyemezo byose byari byarufashwemo harimo n’ibyerekeye indishyi zaciwe Uburiyemuye Jean Damascène bidafite agaciro. Rwemeje kandi ko iburanisha ry’urubanza ku ngingo z’ubujurire Uburiyemuye Jean Damascène yari yashyikirije Urukiko rw’Ubujurire rizakomeza ku munsi ababuranyi bazamenyeshwa n’Ubwanditsi bw’Urukiko, akaba ari nabwo hasuzumwa indishyi ababuranyi basaba.

[17]          Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 14/12/2021, ababuranyi barabimenyeshwa, ariko ntirwaburanishwa kubera ko Me Nsabimana Jean Baptiste wunganira Uburiyemuye Jean Damascène yamenyesheje Urukiko ko yagiye mu muhango wo gushyingura, urubanza rwimurirwa ku wa 08/02/2022, ababuranyi bose barabimenyeshwa. Kuri iyi tariki, iburanisha ryatangiye Uburiyemuye Jean Damascène na Me Nsabimana Jean Baptiste umwunganira badahari, abaregwa basaba ko urubanza rwaburanishwa hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 54 y’Itegeko N° 22/2018 ryo kuwa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi[1] Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira baje mu Rukiko bakererewe, bakomereza aho urubanza rwari rugeze.

[18]          Ingingo zasuzumwe mu iburanisha, ari nazo zafashweho umwanzuro n’Urukiko, ni ingingo z’ubujurire Uburiyemuye Jean Damascène yari yashyikirije Urukiko rw’Ubujurire zikurikira :

a. Kumenya niba HOME BASKET SACCO Kimironko yarashoboraga gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC;

b. Kumenya niba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza.

c. Indishyi zinyuranye.

[19]           Nyuma yo kumva icyo buri ruhande ruvuga kuri izo ngingo, Urukiko rwasoje iburanisha rumenyesha ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ku wa 18/03/2022.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO

a)      Gusuzuma niba HOME BASKET SACCO Kimironko yarashoboraga gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 21/11/2017

[20]           Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira basobanura ko HOME BASKET SACCO Kimironko itashoboraga gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC kuko Rugema Ziga Jean Claude yarubayemo umuburanyi, kandi bakaba bari bafitanye amasezerano yo kuyirangiriza urubanza, ku buryo ibyo yakoraga byose bijyanye na cyamunara byari mu nyungu zayo, bivuga ko yamenye urubanza aburana. Basaba gutesha agaciro imikirize y’urubanza No RCOM 00001/2018/CHC/HCC rutambamira RCOM 00021/2017/CHC/HCC.

[21]           Me Rukarishya Ngenda Philemon uhagarariye HOME BASKET SACCO Kimironko avuga ko uwo ahagarariye yari afite inyungu zo gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC agirango rusubirwemo kuko rwamurenganyaga. Avuga ko nta mpamvu yari kuyibuza kurutambamira kuko ariyo yishyuzaga akaba ari nayo yaguze muri cyamunara ; kuba rero Uburiyemuye Jean Damascène yararegeraga gutesha agaciro iyo cyamunara nta mpamvu yari kubuza HOME BASKET SACCO Kimironko gutambamira urubanza kugira ngo irengere inyungu zayo kuko itari yaruhamagawemo.

[22]           Me Kagame Kimonyo Alexis uhagarariye Rugema Ziga Jean Claude avuga ko HOME BASKET SACCO Kimironko yagombaga gutambamira urubanza kubera inyungu yari irufitemo, zijyanye no kuba ariyo yaguze muri cyamunara umutungo uburanwa. Ku bijyanye no kuvuga ko Rugema Ziga Jean Claude yakoreraga HOME BASKET SACCO Kimironko, asobanura ko amasezerano ye yarangiranye no kugurisha.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[23]           Ingingo ya 161, igika cya mbere, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko gutambamira urubanza ari ugushaka ko ruvanwaho cyangwa ruhindurwa bisabwe n’umuntu utararuburanye. Naho igika cya mbere cy’ingingo ya 162 y’Itegeko rimaze kuvugwa cyo kigateganya ko umuntu utareze cyangwa ngo aregwe mu rubanza ariko arufitemo inyungu, ashobora gutambamira urwo rubanza rumurenganya ashaka ko rusubirwamo iyo, ari we cyangwa ari n’abo ahagarariye nta warutumiwemo.

[24]           Icyumvikana mu ngingo zimaze kuvugwa, ni uko ushobora gutambamira urubanza ari utararubayemo nk’urega cyangwa nk’uregwa, kandi we ubwe cyangwa abo ahagarariye bakaba batarigeze barutumirwamo, nyamara akaba arufitemo inyungu.

[25]           Guhagararira bisobanurwa nk’uburyo uhagarariwe (mandant/représenté) aha ubutumwa umuhagarariye (mandataire/représentant) bwo kugira ibyo akorana n’abandi mu izina rye nk’aho ariwe ubyikoreye. Guhagararira bishobora kubaho ku bw’itegeko, nko guhagararira umwana utaragera ku myaka y’ubukure cyangwa kuba abanyamigabane ba sosiyete bahagararirwa n’umuyobozi wayo; bishobora kandi kubaho ku bw’icyemezo cy’urukiko nko guhagararira udafite ubushobozi (incapable), cyangwa ku bw’amasezerano yerekeye ubutumwa bwo guhagararirwa (contrat de mandat)[2]. Aya masezerano asobanurwa nk’igikorwa gituma umuntu aha undi ububasha bwo kumukorera ikintu kandi akagikora mu izina ry’uwamutumye[3], atandukanye n’amasezerano yo gukora akazi (contrat de prestation de services) aho umuntu agirana n’undi amasezerano yo kumukorera akazi runaka.

[26]          Ku bireba urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 21/11/2017, bigaragara ko Uburiyemuye Jean Damascène yarurezemo Rugema Ziga Jean Claude, aregera kurangiza mu buryo bunyuranyije n’amategeko urubanza RCOMA 164/14/HCC yari yatsinzwemo na HOME BASKET SACCO Kimironko kubera umwenda yari ayifitiye. HOME BASKET SACCO Kimironko ntiyigeze iba umuburanyi mu rubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC, kuko itarurezwemo cyangwa ngo iruhamagarwemo; ndetse n’abo ihagarariye ku bw’itegeko, ni ukuvuga abanyamigabane bayo, nta warubayemo cyangwa ngo arutumirwemo.

[27]           Urukiko rusanga, mu gihe HOME BASKET SACCO Kimironko ubwayo cyangwa abo ihagarariye nta wigeze aregwa cyangwa ngo ahamagarwe mu rubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC nk’uko bimaze gusobanurwa, kandi nyamara yari irufitemo inyungu kuko ariyo yarangirizwaga urubanza Uburiyemuye Jean Damascène yaregeraga ko rwarangijwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, nta cyari kuyibuza kurutambamira hashingiwe ku biteganywa n’ingingo za 161 na 162 z’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru.

[28]           Urukiko rusanga ibivugwa na Uburiyemuye Jean Damascène ko HOME BASKET SACCO Kimironko itashoboraga gutambamira urubanza kuko Rugema Ziga Jean Claude yarubayemo umuburanyi, kandi bakaba bari bafitanye amasezerano yo kuyirangiriza urubanza, nta shingiro byahabwa kuko Rugema Ziga Jean Claude atakwitiranywa na HOME BASKET SACCO Kimironko cyangwa abo yaba ihagarariye hakurikijwe ibisobanuro byatanzwe haruguru. Ikindi kandi, amasezerano bari bafitanye ntiyari amasezerano yerekeye ubutumwa bwo gahagararirwa (contrat de mandat), ahubwo yari amasezerano yo gukora akazi ko kurangiza urubanza (contrat de prestation de services d’exécution de jugement)[4].

[29]          Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga HOME BASKET SACCO Kimironko yarashoboraga gutambamira urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 21/11/2017.

2.Gusuzuma niba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC

[30]           Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira bavuga ko Urukiko Rukuru rwari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC rushingiye ku ngingo ya 208[5] y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, kubera ko hari impaka kuri cyamunara yabaye ku wa 04/05/2017, rukaba rutari gushingira ku ngingo ya 309[6] y’iryo Tegeko yerekeye ibibazo birebana n’imihango y’ifatira. Basobanura ko impaka zavutse ku wa 04/05/2017 ubwo Umuhesha w’Inkiko yemezaga ko habaye cyamunara atagaragaza abayijemo, amafaranga yatanzwe n’uwayatanze, n’igiciro cyahawe inzu kitemeranywaho.

[31]          Me Rukarishya Ngenda Philemon uhagarariye HOME BASKET SACCO Kimironko avuga ko hashingiwe ku ngingo ya 309 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryakoreshwaga igihe urubanza rwaburanishwaga, asanga Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi nta bubasha rwari rufite kuko icyaburanwaga ari imihango itarubahirijwe mu cyamunara, ibi bikaba biregerwa mu Rukiko rw’Ibanze cyangwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi mu gihe urubanza rurangizwa ari urwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi.

[32]          Avuga ko ashingiye ku ngingo ya 260 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi asanga icyemezo cyafashwe n’Urukiko kitaragombaga kujuririrwa, ko ahubwo cyagombaga gukurikizwa uko cyakabaye, akaba asanga nta karengane kari mu rubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire.

[33]           Me Kagame Kimonyo Alexis uhagarariye Rugema Ziga Jean Claude avuga ko Urukiko Rukuru rutagombaga kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC, kubera ko haregerwaga kurangiza urubanza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hanasabwa ko cyamunara yakozwe ku wa 04/05/2017 iteshwa agaciro. Asobanura ko mu kuburana Uburiyemuye Jean Damascène yahinduye ikiregerwa akavuga ko ari impaka zivutse mu irangiza ry’urubanza, ariko wareba imiterere y’ikirego ugasanga yari ishingiye ku ngingo ya 309 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe, yateganyaga ibyerekeye gukemura ibibazo birebana n’imihango y’ifatira. Yongeraho ko Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze arirwo rwari rufite ububasha kuko arirwo rwatanze icyemezo giteza cyamunara.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[34]           Impaka z’ababuranyi kuri iki kibazo, zishingiye ku kumenya niba ikirego cyatanzwe na Uburiyemuye Jean Damascène mu rubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC ari ikirego kirebana n’impaka zishingiye ku irangiza ry’ibyemezo by’inkiko kivugwa mu ngingo ya 208 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryakoreshwaga igihe cyatangwaga, cyangwa niba ari ikirego kirebana no gukemura ibibazo byerekeye imihango y’ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira kivugwa mu ngingo ya 309 y’Itegeko rimaze kuvugwa.

[35]          Ingingo ya 208 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi yateganyaga ko impaka zishingiye ku irangiza ry’urubanza ryaba riri gukorwa cyangwa ryararangiye zikemurwa n’urukiko rwaruciye bwa nyuma(….), naho ingingo ya 309 y’iryo Tegeko igateganya mu gika cyayo cya mbere ko ibibazo byose byerekeye imihango y’ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira bikemurwa n’icyemezo cya Perezida w’Urukiko rw’Ibanze cyangwa Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi.

[36]           Ibi bibazo bijyanye n’itandukaniro hagati y’impaka zishingiye ku irangiza ry’urubanza n’ibibazo byerekeye imihango y’ifatira, byasobanuwe n’uru Rukiko mu rubanza COOP ILAK yarezemo Sebahire Roger David na Nesongane Marina. Muri urwo rubanza, Urukiko rwasobanuye ko impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza zivugwa mu ngingo ya 208 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ari impaka ababuranyi bajya hagati yabo cyangwa n’Umuhesha w’Inkiko ku birebana n’icyo Urukiko rwemeje (dispositif) n’ishyirwa mu bikorwa ryacyo, bivuze ko ari impaka zo kutumvikana ku cyemejwe n’Urukiko n’uburyo cyagombye gushyirwa mu bikorwa[7]. Naho ibibazo byerekeye imihango y’ifatira bivugwa mu ngingo ya 309 y’Itegeko rimaze kuvugwa, bikaba bigomba kumvikana nk‘ibirego byose bigamije gusesa cyamunara cyangwa gutesha agaciro cyamunara kubera imihango ibanziriza cyamunara itarubahirijwe, cyamunara yaba igikorwa cyangwa yararangiye[8].

[37]          Nanone mu rubanza Mutuyubutatu Joséphine yaregagamo MINERALS SUPPLY AFRICA Ltd (MSA), uru Rukiko rwasesenguye ibivugwa mu ngingo ya 208 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012, rugaragaza ko impaka ziregerwa ziba zavutse mu rubanza rurangizwa, maze ababuranyi bagasanga hari ibyo batumvikanaho mu gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko rwaciye urubanza, ku buryo byakemurwa no gusaba urwo rukiko kubisobanura kugira ngo urubanza rwabo rurangizwe neza[9]. Ibi bisobanuro ni nabyo bitangwa na Gasasira Ephrem mu gitabo yanditse ku byerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano n’ubucuruzi[10].

[38]          Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko Uburiyemuye Jean Damascène yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi cyanditswe kuri RCOM 00021/2017/CHC/HCC, aregera kurangiza urubanza mu buryo bunyuranye n’amategeko, asaba ko cyamunara yateshwa agaciro. Yasobanuye icyo kirego avuga ko ku wa 04/05/2017, Umuhesha w'Inkiko w'umwuga witwa Rugema Ziga Jean Claude yamugurishirije umutungo utimukanwa ufite UPI: 3/03/08/02/7451, atubahirije ibyategetswe mu cyemezo cya Perezida w’Urukiko rw’Ubucuruzi cyo kugurisha mu cyamunara, birimo:

a. Kudatanga amatangazo mu gihe cyateganyijwe cy’iminsi 15 n’ahantu hagenwe (radiyo, ibinyamakuru, aho cyamunara yagombaga kubera n’ahandi);

b. Kutagaragaza abapiganwe n’igiciro batangaga ;

c. Kugurisha ku giciro gito.

[39]           Urukiko rusanga ibyo Uburiyemuye Jean Damascène yaregeye agamije gutesha agaciro cyamunara kubera ko hari imihango itarubahirijwe, bihura n’ibiteganywa n’ingingo ya 309 y’Itegeko N° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 yavuzwe haruguru nk’uko byasobanuwe, bikaba ntaho bihuriye n’impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza zivugwa mu ngingo ya 208 y’iryoTegeko, ikoreshwa igihe hari ibitumvikanwaho mu cyemezo cyafashwe n’urukiko n’uburyo cyashyirwa mu bikorwa.

[40]          Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe, no ku biteganywa n’ingingo ya 309 imaze kuvugwa, Urukiko rusanga Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC.

Kumenya niba indishyi ababuranyi basaba bakwiye kuzihabwa

Indishyi zasabwe mu Rukiko rw’Ubujurire

[41]           Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira basabye Urukiko rw’Ubujurire kumugenera 1.000.000Frw y’igihembo cy’Avoka, 1.000.000 Frw y’indishyi z’akababaro, 500.000 Frw y’ikurikiranarubanza no kumusubiza igarama.

[42]           Me Rukarishya Ngenda Philemon uhagarariye HOME BASKET SACCO Kimironko avuga ko indishyi zasabwe na Uburiyemuye Jean Damascène zitagomba gusuzumwa kuko byaba ari ukumuhembera amakosa yo gutinza irangiza ry’urubanza. Avuga kandi ko kuva mu 2014 urega yakomeje kunaniza ishyirwa mu bikorwa rya cyamunara kugeza ubu, akaba yibitseho miliyoni 50 z’abaturage, akaba rero ntacyo yahombye cyatuma ahabwa indishyi.

[43]           Me Rukarishya Ngenda Philemon yasabye ko Uburiyemuye Jean Damascène yategekwa guha uwo ahagarariye indishyi mbonezamusaruro zingana na 200.000Frw, 500.000Frw y’igihembo cy’Avoka, na 200.000Frw y’ikurikiranarubanza ; akanacibwa ihazabu mbonezamusaruro ingana na 200.000 Frw kubera kujuririra urubanza azi ko rutajuririrwa agamije gutinza irangiza ryarwo.

[44]          Me Kagame Kimonyo Alexis uhagarariye Rugema Ziga Jean Claude avuga ko indishyi Uburiyemuye Jean Damascène yasabye nta shingiro zifite kubera ko ariwe nyirabayazana akaba ariwe wishoye mu manza. Avuga ko mu gihe Urukiko rwasanga ibyo avuga nta shingiro bifite yategekwa guha uwo ahagarariye 500.000 Frw y’indishyi mbonezamusaruro, na 1.000.000Frw y’igihembo cy’Avoka.

[45]           Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira bavuga ko indishyi asabwa nta shingiro zifite kuko kujurira ari uburenganzira ahabwa n’amategeko.

Indishyi zisabwa mu Rukiko rw’Ikirenga

[46]           Uburiyemuye Jean Damascène n’umwunganira basaba 10.000.000Frw y’indishyi z’akababaro, 5.000.000Frw y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka, kuko abaregwa bamushoye mu manza ku maherere, agatakaza igihe n'umwanya ashaka umwunganizi umufasha kuburana uru rubanza.

[47]           Me Rukarishya Ngenda Philemon uhagarariye HOME BASKET SACCO Kimironko avuga ko urega agomba gucibwa indishyi zingana na 4.000.000Frw y’ikurikiranarubanza harimo n’indishyi zo gukerereza cyamunara igomba gukorwa, na 3.000.000Frw zishyuwe Avoka mu nzego eshatu.

[48]           Me Kagame Kimonyo Alexis uhagarariye Rugema Ziga Jean Claude yatanze ikirego kiregera kwiregura agamije gusaba Urukiko gutegeka Uburiyemuye Jean Damascène kumuha indishyi zingana na 2.000.000Frw zo gusiragizwa mu nkiko nta mpamvu, 1.000.000Frw y’ikurikiranarubanza, na 1.000.000Frw y’igihembo cy’Avoka.

[49]           Uburiyemuye Jean Damascène avuga ko indishyi abaregwa basaba badakwiye kuzihabwa kuko aribo ba nyirabayazana b’uru rubanza.

UKO URUKIKO RUBIBONA

Indishyi zasabwe mu Rukiko rw’Ubujurire

[50]           Igika cya mbere cy’ingingo ya 111 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi giteganya ko ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ari ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza.

[51]           Mu bujurire bwe, Uburiyemuye Jean Damascène yasabye Urukiko kumugenera amafaranga y’ikurikiranarubanza, indishyi, n’igihembo cy’Avoka. Urukiko rusanga amafaranga y’ikurikiranarubanza asaba ashingiye ku ngingo imaze kuvugwa, kimwe n’andi yose asaba atayagenerwa kuko atsinzwe urubanza.

[52]           Urukiko rusanga amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka yasabwe na HOME BASKET SACCO Kimironko mu bujurire bwuririye ku bundi yayagenerwa kuko byabaye ngombwa gukurikirana urubanza no kwishyura Avoka, ikaba igenewe ayo yasabye kuko ari mu rugero, ni ukuvuga 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka na 200.000 Frw y’ikurikiranarubanza. Urukiko rusanga ariko nta ndishyi mbonezamusaruro yagenerwa kuko itasobanuye ishingiro ryazo; ndetse n‘ihazabu mbonezamusaruro yasabye ko Uburiyemuye Jean Damascène yacibwa kubera kujurira ashaka gutinza urubanza, akaba nta shingiro yahabwa kuko nta kigaragaza ko ubujurire bwatanzwe mu rwego rwo gutinza urubanza koko.

[53]           Ku bijyanye n’amafaranga y’igihembo cy’Avoka yasabwe na Rugema Ziga Jean Claude mu bujurire bwuririye ku bundi, Urukiko rusanga yagenerwa mu bushishozi bwarwo 500.000 Frw yo ku rwego rw’ubujurire. Urukiko rusanga ariko atagenerwa indishyi mbonezamusaruro kuko atasobanuye ishingiro ryazo.

Indishyi zisabwa mu Rukiko rw’Ikirenga

[54]           Urukiko rusanga indishyi z’akababaro, amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka bisabwa na Uburiyemuye Jean Damascène atabihabwa kuko atsinzwe urubanza.

[55]           Urukiko rusanga amafaranga y‘ indishyi zo gukerereza cyamunara asabwa na HOME BASKET SACCO Kimironko, kimwe n’ indishyi zo gusiragizwa mu nkiko nta mpamvu zisabwa na Rugema Ziga Jean Claude mu kirego kigamije kwiregura ntabyo bahabwa kuko ataribo basabye ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z‘akarengane, ibyo bikaba byarasobanuwe mu manza zinyuranye zaciwe n’uru Rukiko[11]. Rusanga ariko bagenerwa amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka agenwe mu bushishozi bw’Urukiko kuko ayo basaba ari menshi kandi batayatangira ibimenyetso, bakaba bagenewe buri wese 300.000Frw y’ikurikiranarubanza, na 500.000 Frw buri wese y’igihembo cy’Avoka kuri uru rwego.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[56]           Rwemeje ko ikirego cyo kujuririra urubanza RCOM 00001/2018/CHC/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 05/02/2019, cyatanzwe na Uburiyemuye Jean Damascène, kidafite ishingiro;

[57]           Rwemeje ko nta gihindutse ku rubanza RCOM 00001/2018/CHC/HCC rwaciwe n’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ku wa 05/02/2019;

[58]           Rwemeje ko Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza RCOM 00021/2017/CHC/HCC;

[59]           Rutegetse Uburiyemuye Jean Damascène kwishyura HOME BASKET SACCO Kimironko 200.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka ku rwego rw’ubujurire, 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka kuri uru rwego, yose hamwe akaba 1.500.000Frw;

[60]           Rutegetse Uburiyemuye Jean Damascène kwishyura Rugema Ziga Jean Claude 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka ku rwego rw’ubujurire, 300.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka kuri uru rwego, yose hamwe akaba 1.300.000Frw.



[1] Iyo urega atitabye urukiko nta mpamvu, uregwa ashobora gusaba ko urubanza rusibwa cyangwa agasaba ko ruburanishwa mu mizi yarwo, urubanza ruciwe rukazafatwa nk’aho rwaburanishijwe ababuranyi bahari, keretse iyo urukiko, ku nyungu z’ubutabera kandi mu buryo buteganywa n’iri tegeko, rusanze ari ngombwa ko urubanza rwimurirwa ku yindi tariki kugira ngo urega yongere ahamagazwe.

Iyo urubanza rusibwe, icyo cyemezo kiba kivanyeho urubanza n’amagarama yatanzwe yose agaherera k’urega.

[2] La représentation ….est l'effet soit d'une convention, soit de la Loi, elle règle l'effet par lequel une personne, dite le représenté ou encore le mandant, engage une personne dite, le mandataire ou représentant, lequel reçoit de ce mandant la mission de traiter avec un ou plusieurs tiers comme s'il avait directement traité avec ce ou ces tiers, Serge Braudo, Dictionnaire du Droit privé, Définition de représentation, https://www.dictionnaire-

juridique.com/definition/representation.php, 1996-2022, consulté le 9/03/2022.

 

La représentation est le mécanisme par lequel une personne, le représentant, conclut un acte juridique pour le compte d'une autre, le représenté, en vertu d'un pouvoir que lui confère soit la loi (représentation légale), soit une décision de justice (représentation judiciaire), soit un contrat (représentation conventionnelle) ; le mécanisme de la représentation, définition, https://www.labase-lextenso.fr/ouvrage/9782275097763-42, consulté le 9/03/2022.

 

Le pouvoir de représentation dont est investi un représentant peut lui avoir été conféré au titre d’un contrat. Le pouvoir de représentation sera ainsi le produit d’un accord de volontés. Cette hypothèse correspond à la conclusion d’un contrat de mandat ; Aurélien Bamdé(Docteur en droit privé), in Droit des contrats, Droit des obligations, Effet relatif, Effets du contrat, https://aurelienbamde.com/2017/07/14/la-representation-droit-commun/, posted le

14/07/2017, consulté le 9/03/2022 .

…La représentation du mineur est assurée : soit par ses parents, soit par un tuteur ; ibidem

 …tandis que les associés expriment en assemblée la volonté de la personne morale, les dirigeants sociaux représentent cette volonté qui a été exprimée par les associés, ibidem.

Lorsqu’une personne est frappée d’une incapacité d’exercice générale ou spéciale, l’expression de sa volonté ne peut s’opérer que par l’entremise d’un représentant………Le juge désignera ………un représentant chargé d’agir au nom et pour le compte de la personne protégée ; ibidem

d'une autre, le représenté, en vertu d'un pouvoir que lui confère soit la loi (représentation légale), soit une décision

 

[3] Le mandat ou procuration est un acte par lequel une personne donne à une autre le pouvoir de faire quelque chose pour le mandant et en son nom ; ibidem.

[4] Le contrat de prestation de services est défini à l’article 1710 du Code civil sous le nom de « louage d’ouvrage ». Il s’agit d’une convention généralement conclue à titre onéreux entre deux parties, un prestataire et son client, et qui fait naître entre eux des droits et obligations. D’aucuns diraient que le contrat de prestation de services matérialise une sorte de relation de travail où un professionnel se rend responsable de l’accomplissement d’une mission pour le compte d’un donneur d’ordre ; Contrat de prestation de services, par Avocats Picovschi, Avocats d’affaires, https://www.avocats-picovschi.com/contrat-de-prestation-de-services_article_267.html, mis à jour le 13/08/2021, consulté le 09/03/2022.

Ingingo ya 38 y’Itegeko N°12/2013 ryo ku wa 22/03/2013 rigenga umurimo w’Abahesha b’Inkiko iteganya ko mbere yo kurangiza urubanza, ibyemezo cyangwa izindi nyandikompesha, umuhesha w’inkiko w’umwuga abanza kugirana amasezerano yanditse n’umwiyambaje, yerekana umubare w’amafaranga y’igihembo cy’umurimo n’uburyo azishyurwa….

[5]  Impaka zishingiye ku irangiza ry’ urubanza ryaba riri gukorwa cyangwa ryararangiye zikemurwa n’urukiko rwaruciye bwa nyuma cyangwa urwemeje ko urubanza rwo mu mahanga rurangirizwa mu Rwanda mu gihe kitarenze iminsi cumi n’itanu (15) guhera igihe urukiko rwakiriye ikirego. Bene izo manza ntizijuririrwa.

[6] Ibibazo byose byerekeye imihango y’ifatira bivutse mu gihe cy’ifatira bikemurwa n’icyemezo cya Perezida w’Urukiko rw’ibanze cyangwa Perezida w’urukiko rw’ubucuruzi mu gihe harangizwa urubanza rwaciwe n’inkiko z’ubucuruzi.

Bene ibyo birego biburanishwa hakurikijwe imihango yo kuburanisha inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe.

Icyakora, icyo cyemezo kijuririrwa mu minsi cumi n’itanu (15) uhereye igihe ababuranyi bakimenyesherejwe

 

[7] Urubanza  RCAA 00015/2017/SC rwaciwe ku wa 27/04/2018, haburana COOPILAK, Sebahire Roger David na Nesongane Marina, para 26

[8] Ibidem, para 35

[9] Urubanza rubanziriza urundi  RSOC 0001/2017/CS rwaciwe ku wa 07/07/2017, haburana Mutuyubutatu Joséphine na MINERALS SUPPLY AFRICA Ltd (MSA), para 10.

[10] « ……Il arrive qu’un jugement soit difficile à exécuter, notamment quand il est obscur ou ambigu…, il faudra s’adresser à la juridiction qui a rendu le jugement dont exécution pour lui demander d’éclaircir sa pensée en vue de la rendre plus compréhensible ; Gasasira Ephrem, Manuel de Droit Rwandais, Procédure Civile et Commerciale, Printerset, 1993, p.294.

[11] Urubanza RS/INJUST/RC 00024/2018/SC rwaciwe ku wa 21/02/2020, haburana Ngizweninshuti Albert na Muhima Giovanni ; urubanza  RS/INJUST/RC 00007/2018/SC rwaciwe ku wa 13/03/2020, haburana Nditiribambe Samuel, Gatera Jason na Nyamaswa ; urubanza  RS/INJUST/RCOM 00005/2018/SC rwaciwe ku wa 12/06/2020, haburana Prime Insurance Ltd na Kansiime James ; urubanza  RS/INJUST/RSOC 00001/2018/SC rwaciwe ku wa 25/09/2020, haburana Banki y'Abaturage y'u Rwanda na Ukwibishaka Alexis, n’izindi.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.