Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

Re. MUSEFANO

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/RECT/RC 00003/2021/SC – (Cyanzayire, P.J., Muhumuza na Karimunda) 18 Gashyantare 2022]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z'imbonezamubano Gukosoza amakosa y'imyandikire Gukosora amakosa y’imyandikire ntibigomba kugira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe – Amakosa akosorwa ni ayakozwe n’umucamanza si ayakozwe n’umuburanyi.

Incamake y’ikibazo: Musefano yatanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga asaba gukosora urubanza RCAA 00022/2017/SC, aho Urukiko rwemeje ko yegukana umutungo utimukanwa wose uzungurwa ariko akishyura buri muzungura wa se Gakarama agaciro k’umugabane we. Muri uwo mutungo harimo umurima uherereye I Rulindo, ubaruye kuri nimero 969 we akavuga ko nimero yawo ari 4/01/03/01/968 agasaba ko byakosorwa. Asobanura ko uru rubanza yarukoshoje inshuro ebyeri nyuma y’uko ruciwe, ubwo yakosoza imitungo iri mu Mujyi wa Kigali, agiye kwandikisha uwo mutungo uri I Rulindo bamugaragariza ko harimo iryo kosa.

Mu iburanisha mu ruhame, uwatanze ikirego avuga ko yashyikirije Urukiko ibaruwa y’Akarere ka Rulindo yo ku wa 30/6/2021 imusaba gukosoza iyo nimero, hamwe na fiche cadastrale kuko ari rwo rufite ubwo bubasha bwo gukosora ikosa ry’imyandikire. Avuga kandi ko uwamucungiraga uwo mutungo ariwe wamubwiye ko numero yawo ari 969 mu gihe yari mu gikorwa cyo kubarura imitungo yose igomba kuzungurwa, nawe aba ariyo nimero atanga, bituma mu manza zakurikiye hagenda handikwa iyo numero. Asoza asaba ko icyemezo kizafatwa kizaba ari cyo kigize urubanza rukosoye amakosa yose yagiye agaragara mu rubanza RCAA 00022/2017/SC.

Incamake y’icyemezo: Gukosora amakosa y’imyandikire ntibigomba kugira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe. Amakosa akosorwa ni ayakozwe n’umucamanza si ayakozwe n’umuburanyi ariko hashobora kubaho irengayobora iyo umucamanza asubiye mu makosa yakozwe n’umuburanyi kandi yashoboraga kuyabona akayakosora iyo agenzuye neza.

Ikirego gisaba gukosora ikosa ry’imyandikire, nta shingiro gifite.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 140.

Nta manza zifashishijwe.

Inyandiko z’abahanga zifashishijwe:

Serge Guinchard, Droit et Pratique de la Procédure Civile, 8 ème édition, Dalloz., 2014/2015, p.1415.

URUBANZA

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Musefano Juvens yaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba igabana ry’umutungo wasizwe na se Gakarama Juvénal wapfuye mu 1998, akegurirwa by’umwihariko imitungo itimukanwa, nawe  agasubiza buri muzungura amafaranga angana n’agaciro k’umugabane we. Mu rubanza 0214/2016/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 12/07/2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko yegurirwa imitungo igizwe n’amazu ane, umutungo uri i Muyanza ukagurishwa amafaranga avuyemo akagabanwa mu buryo bungana n’abazungura bose ba Gakarama Juvénal, rutegeka Musefano Juvens guha abandi bazungura bose[1] 110.055.197 Frw, ni ukuvuga 15.772.172 Frw kuri buri wese.

[2]               Abazungura ba Gakarama Juvénal bajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, rwemeza ko nta gihindutse ku rubanza rwajuririwe uretse imibare y’ibigabanwa n’agaciro buri muzungura yegukana, rutegeka Musefano Juvens guha buri muvandimwe we agaciro gahwanye n’uruhare rwe kangana na 159.327.986 Frw, rumuha igihe cy’amezi ane kuva urubanza rubaye itegeko cyo kuba yamaze gutanga ubwo bwishyu, atakwishyura umutungo ukagurishwa buri mwana wa Gakarama Juvénal agatwara 1/8 cy’ikiguzi kivuyemo.

[3]               Abazungura ba Gakarama Juvénal bongeye kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga barega Musefano Juvens na Gakarama Marie Nicole. Mu rubanza RCAA 00022/2017/SC rwaciwe ku wa 08/06/2018, Urukiko rwemeje ko Musefano Juvens yegukana umutungo utimukanwa wose uzungurwa, ariwo inzu iri muri parcelle nimero 475 Nyarugenge, inzu iri muri parcelle nimero 96 Nyamirambo, inzu iri muri parcelle nimero 0452-07553 Kigarama, inzu iri muri parcelle nimero 969 Rulindo, lopin de terres (umurima) uri i Muyanza. Rwategetse Musefano Juvens kwishyura abazungura ba Gakarama Juvénal 286.835.291 Frw y’agaciro k’umutungo wose uzungurwa, buri wese agahabwa 1/8 cy’ako gaciro, ni ukuvuga 35.854.411 Frw. Rwamutegetse kandi kwishyura mu gihe kitarenze amezi 4 kuva urubanza rusomwe, atabyubahiriza cyangwa atabasha kwishyura, umutungo utimukanwa ukagurishwa, abazungura bose bagahabwa 1/8 cy’ikiguzi kivuyemo. Yanategetswe kwishyura 161.562.500 Frw y’ubukode, buri muzungura agahabwa 1/8 cyayo.

[4]               Nyuma y’uko urwo rubanza ruciwe, Musefano Juvens yasabye ko rukosorwa inshuro ebyiri. Ubwa mbere byakozwe mu rubanza RS/RECT/RC 00004/2018/SC rwaciwe ku wa 28/02/2019, ahari handitse parcelle nimero 0452-7553 biba 0452-2553, ubwa kabiri bikorwa mu rubanza RS/RECT/RC 00002/2019/SC rwaciwe ku wa 13/09/2019, ahanditse 0452 biba 452.

[5]               Musefano Juvens yongeye gutanga ikirego avuga ko nyuma yo gukosora nimero z’imitungo yo mu Mujyi wa Kigali, byakozwe mu manza zimaze kuvugwa haruguru, yagiye kwandikisha umutungo wo mu Karere ka Rulindo, bamugaragariza ko harimo ikosa, kuko mu rubanza handitsemo ko uwo mutungo ubaruye kuri nimero 969 Rulindo kandi nimero y’umutungo ari 4/01/03/01/968. Yashyikirije Urukiko ibaruwa y’Akarere ka Rulindo yo ku wa 30/6/2021 imusaba gukosoza iyo nimero, hamwe na fiche cadastrale.

[6]               Iburanisha ryabaye ku wa 10/01/2022, Musefano Juvens wahamagawe kugira ngo agire ibyo asobanurira Urukiko yitabye, yunganiwe na Me Nyembo Emelyne. Muri uru rubanza ikibazo cyasuzumwe ni ukumenya niba mu rubanza RCAA 00022/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 08/06/2018 harimo irindi kosa ry’imyandikire rigomba gukosorwa.

II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURA RYACYO

1. Kumenya niba mu rubanza RCAA 00022/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 08/06/2018 harimo ikosa ry’imyandikire rigomba gukosorwa

[7]               Musefano Juvens n’umwunganira bavuga ko muri kopi y'urubanza RCAA 00022/2017/SC ku rupapuro rwa 24, Urukiko rwemeje ko Musefano Juvens yegukana imitungo, ruvuga ko parcelle iri i Rulindo ari 969, agiye gusaba kuyiyandikishaho agaragarizwa ko ibaruwe kuri nimero 4/01/03/01/968 aho kuba 969. Bavuga ko nk'uko byagaragaye mu manza RS/RECT/RC 00004/2018/SC na RS/RECT/RC 00002/2019/SC, iri kosa ari iry’imyandikire, Urukiko rukaba rufite ububasha bwo kurikosora. Bavuga kandi ko mu manza RS/RECT/RC 00004/2018/SC na RS/RECT/RC 00002/2019/SC nazo zasabaga    gukosora urubanza RCAA 00022/2017/SC ku yindi mitungo, Urukiko rwasubiyemo igika cya 101 cyose bituma zigaragaramo iriya nimero 969, uru rubanza rukaba nazo rwazikosora, icyemezo kizafatwa kikazaba ari cyo kigize urubanza rukosoye amakosa yose yagiye agaragara mu rubanza RCAA 00022/2017/SC.

[8]               Musefano Juvens asobanura ko uwamucungiraga umutungo uri i Rulindo ariwe wamubwiye ko numero yawo ari 969 mu gihe yari mu gikorwa cyo kubarura imitungo yose igomba kuzungurwa, nawe aba ariyo nimero atanga, bituma mu manza zakurikiye hagenda handikwa iyo numero. Avuga ko mu gihe cyo kurangiza urubanza aribwo yabwiwe ko umutungo ufite nimero 968, aho kuba 969 yanditse ku witwa Nizeyimana Eric, ko agomba gusubira mu Rukiko bigakosorwa, ariko ko amakosa atakozwe n’Urukiko.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[9]               Ingingo ya 140, igika cya mbere, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko urubanza rukosora urundi rukosora gusa amakosa y’imyandikire.

[10]           Abahanga mu mategeko basobanura ko gukosora amakosa y’imyandikire bitagomba kugira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe. Basobanura kandi ko hakosorwa amakosa yakozwe n’umucamanza, hadakosorwa amakosa yakozwe n’umuburanyi[2]. Ibi nibyo bigaragara no mu rubanza rwaciwe n’Urukiko Rusesa Imanza rwo mu Bufaransa, aho rusobanura ko umucamanza wo mu Rukiko rw’Ubujurire yakoze imibare ahereye ku byo yari yashyikirijwe n’ababuranyi, ku buryo akurikije ibyo yari afite, nta kosa ry’imyandikire yakoze[3]. Icyakora, inkiko zagiye zemera ko habaho irengayobora nk’igihe umucamanza yasubiye mu makosa yakozwe n’umuburanyi kandi byari gushoboka ko ayabona akayakosora iyo agenzura neza; urugero ni nk’ikosa ryo kuvunja nabi ifaranga ry’irinyamahanga[4].

[11]           Ibisobanuro bimaze gutangwa ku bijyanye no gukosora amakosa y’imyandikire, bigaragaza ibintu by’ingenzi bikurikira:

-          Gukosora amakosa y’imyandikire ntibigomba kugira icyo bihindura ku cyemezo cyafashwe.

-          Amakosa akosorwa ni ayakozwe n’umucamanza si ayakozwe n’umuburanyi. Hashobora ariko kubaho irengayobora nk’igihe umucamanza yasubiye mu makosa yakozwe n’umuburanyi kandi yashoboraga kuyabona akayakosora iyo agenzura neza.

[12]           Ku birebana n’uru rubanza, inyandiko zigize dosiye zigaragaza ibi bikurikira:

-          Musefano Juvens atanga ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, yatanze urutonde rw’imitungo igomba kuzungurwa. Kuri urwo rutonde, yagaragaje ko inzu iherereye mu Karere ka Rulindo yanditse kuri nimero 969.

-          Mu nama ntegurarubanza yakozwe muri urwo Rukiko (ku rupapuro rwa 3), Musefano Juvens yongeye kugaragaza umutungo uzungurwa, avuga ko ikibanza kiri i Rulindo gifite nimero 969.

-          Mu rubanza 0214/2016/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 12/07/2016 Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko inzu yanditswe kuri nimero 969/Rulindo izungurwa na Musefano Juvens. Iyo nimero niyo yakomeje kuvugwa n’urega mu Rukiko Rukuru ndetse no mu Rukiko rw’Ikirenga, aba ari nayo icirwaho urubanza n’izo Nkiko.

[13]           Hakurikijwe ibikubiye mu nyandiko zigize dosiye zimaze kuvugwa, Urukiko rusanga kuva urubanza rwatangira, Musefano Juvens ariwe wagaragaje ko ikibanza kiri mu biburanwa giherereye mu Karere ka Rulindo gifite nimero 969, abacamanza bakaba batari kumenya ko hari ikosa ririmo. Ibaruwa yo ku wa 30/06/2021 yanditswe n’Akarere ka Rulindo kimwe n’inyandiko zatanzwe n’umukozi w’ako Karere, Musefano Juvens ashingiraho avuga ko mu rubanza asabira ko rukosorwa hakozwe amakosa yo kwandika ko ikibanza cyaburanywe ari UPI 4/01/03/01/968 aho kuba nimero 969, byashyikirijwe Urukiko urubanza rwaramaze gucibwa.

[14]           Urukiko rusanga gushingira kuri izi nyandiko zatanzwe n’Akarere nyuma y’icibwa ry’urubanza rusabirwa gukosorwa, no ku bivugwa na Musefano Juvens ubu bitandukanye n’ibyo yagaragarije inkiko mbere, byaba ari uguhindura icyemezo cyari cyafashwe n’Urukiko hafatwa icyemezo gishya ku mutungo utaraburanyweho, bikaba bitakwitwa gukosora amakosa y’imyandikire.

[15]           Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, no ku biteganyijwe mu ngingo ya 140, igika cya mbere, y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryavuzwe haruguru, Urukiko rurasanga nta kosa ry’imyandikire ryakozwe mu rubanza RCAA 00022/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 08/06/2018, bityo hakaba nta kigomba kurukosorwamo.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[16]           Rwemeje ko ikirego rwashyikirijwe na Musefano Juvens, gisaba gukosora ikosa ry’imyandikire riri mu rubanza RCAA 00022/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 08/06/2018, nta shingiro gifite;

[17]           Rwemeje ko nta kosa ry’imyandikire ryakozwe muri urwo rubanza.



[1] Gakarama Cécile, Gakarama Marie Nicole, Abazungura ba Mukakimenyi Odette, Abazungura ba Mukafeza Marie Grâce, Abazungura ba Musafiri Alphonse, Abazungura ba Gakarama Chantal, n’abazungura ba Musengayire Anastasie.

[2] Le demandeur à la rectification, ne peut sous ce couvert faire rejuger le fond de l’affaire. L’erreur matérielle ne peut être rectifiée par cette voie que si elle est le fait du juge. Si l’erreur provient d’une des parties elle doit exercer les recours ordinaires que la loi met à sa disposition ; Serge Braudo et Alexis Baumann, Dictionnaire juridique, rectification définition, p.2, https://www.dictionnaire-juridique.com/definition/rectification.php, consulté le 25/01/2022.

En principe, seules les erreurs commises par le juge sont réparables. La procédure de rectification ne permet pas de corriger une erreur imputable aux parties, Serge Guinchard, Droit et Pratique de la Procédure Civile, 8ème édition, DALLOZ., 2014/2015, P.1415.

[3]Mais attendu que l’arrêt relève, justifiant ainsi légalement sa décision, que la Cour d’Appel a effectué des calculs en fonction des données qui lui avaient été fournies par les parties et que, compte tenu des éléments en sa possession, elle n’avait commis aucune erreur matérielle; Cour de Cassation, Chambre Civile 2, du 2 Juillet 1980, 78-15.451, Légifrance.

[4]Toutefois, la jurisprudence a parfois autorisé la rectification d’erreurs provenant initialement de l’une des parties (…. une erreur dans la conversion de devises étrangères en francs, que le juge aurait dû vérifier …). Ces exceptions semblent être fondées sur le fait suivant: lorsque le juge reprend l’erreur des parties en exerçant son contrôle, cette erreur devient sienne et, des lors, est susceptible de rectification; Serge Guinchard, op. cit., P.1415.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.