Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

NGANGO v MINANI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RC 00015/2018/SC – (Nyirinkwaya, P.J., Cyanzayire, Kayitesi, Hitiyaremye na Rukundakuvuga, J.) 12 Nyakanga 2019]

Amategeko agenga umutungo – Indagano – Ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye – Uwayihawe ntiyemerewe kuyiyandikishaho nk’aho ariye uwayimuhaye akiriho.

Incamake y’ikibazo: Ngango yatanze iminani ku bana be bose maze yisigariza ingarigari igizwe n’amazu n’imirima ariko uwo mutungo awuha umwana we Minani avuga ko azawegukana atakiriho ndetse mu gihe azaba afite intege nke azajya awumucungira hagira icyivamo akamwoherereza. Mu gihe cy’ibarura ry’umutungo utimukanwa, Minani yaje kuwibaruzaho avuga ko se yawumuhaye, bituma amurega muri Komite y’Abunzi b’akagali ka Karama. Abunzi banzuye ko Uregwa atsinze kuko ingarigari baburana yazihawe na Se.

Urega yajuririye muri komite y’Abunzi ku rwego rw’umurenge maze banzurako Uregwa agomba kumusubiza umutungo we hamwe n’impapuro zawo. Uyu nawe yahise ajuririra mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango maze rwemeza ko ingaringari iburanwa yahawe Uregwa akaba nta kosa yakoze ryo kuwiyandikishaho.

Urega yagannye Urwego rw’Umuvunyi asaba ko urwo rubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, rubisuzumye rusanga harimo akarengane, rwandikira Perezida w’urukiko rw’Ikirenga rusaba ko urwo rubanza rusubirwamo.

Urubanza rwasubirishijwemo ku mpamvu z’akarengane maze mu iburanishwa hasuzumwa ikibazo kijyanye no kumenya niba ingarigari iburanwa Urega yarayihaye Uregwa ku buryo yayiyandikishaho. Kuri iki kibazo, Urega avuga ko inyandiko igaragara nk’umurage yahaye umuhungu we Uregwa, atari impano kuko igaragaza neza ko azegukana uwo mutungo atakiriho nkuko byasobanuwe haruguru.

Uregwa avuga ko ko kuba yaribarujeho ubutaka nta kosa yakoze kuko Se yawumuhaye ubundi agahita ajya gushaka undi mugore mu Bugesera, none akaba ashaka kuwumwambura kubera abana yabyaye ku wundi mugore. Akomeza avuga ko atigeze akumira Urega ku mutungo, usibye kuvuga ko yawiyandikishijeho, kuko kuva Se yagaruka yeguriwe umutungo akaba ari nawe uwubyaza umusaruro.

Incamake y’icyemezo: Indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye. Uwayihawe ntiyemerewe kuyiyandikishaho nk’aho ariye uwayimuhaye akiriho. Bityo, Minani nta burenganzira yari afite bwo kuyiyandikishaho nk’aho ari iye kandi Se Ngango akiriho.

Ikirego cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango, gifite ishingiro.

Imikirize y’urubanza rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango ihindutse mu ngingo zayo zose.

 

Amategeko yashingiweho.

Itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura, ingingo ya 39.

Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano, ingingo ya 258.

Nta manza zifashishijwe.

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uwitwa Ngango Eliezer yahaye iminani abana be bose, nawe yisigariza ingarigari igizwe n’amazu hamwe n’imirima. Nyuma yo guha iminani abana be, kuwa 06/09/2007 yanakoze inyandiko y’ubukode bw’ingarigari ze na Mukangwije Athalie ku 60,000 Frw mu gihe cy’imyaka itatu, anavuga ko umwana we Minani Félicien ari we uzajya uhamukurikiranira kuko we yari yaragiye gutura mu Bugesera, hagira ikivuyemo akamwoherereza, ariko muri iyo nyandiko Ngango Eliezer akaba yaravuze ko naramuka ashaje (yitabye Imana) izo ngarigari zizegukanwa na Minani Félicien.

[2]               Mu gihe cy’ibarura ry’imitungo itimukanwa, Minani Félicien yaje kwiyandikishaho izo ngarigari bituma agirana ikibazo na se Ngango Eliezer, baburana muri Komite y’Abunzi b’Akagari ka Nyarurama. Ngango Eliezer yamureze ko yiyandikishijeho umutungo we ugizwe n’ingarigari yisigiye mu gihe yahaga abana be iminani. Minani Félicien yireguye avuga ko izo ngarigari ari ize kuko ngo yazihawe na se Ngango Eliezer. Kuwa 17/06/2015 abunzi banzuye ko Minani Félicien atsinze kuko ingarigari baburana yazihawe na se Ngango Eliezer.

[3]               Ngango Eliezer yajuririye icyo cyemezo muri Komite y’Abunzi bo ku rwego rw’Umurenge wa Ntongwe. Kuwa 17/11/2015 banzuye ko Minani Félicien agomba gusubiza Ngango Eliezer ingarigari y’imirima ye, akanamuha impapuro z’ubutaka yari yariyandikishijeho.

[4]               Minani Félicien ntiyishimiye icyo cyemezo cy’abunzi bo ku rwego rw’Umurenge wa Ntongwe, ahita akiregera mu Rukiko rw’Ibanze rwa Ruhango. Mu rubanza RC 0334/015/TB/RHGO, Urukiko rwemeje ko impamvu zatanzwe na Minani Félicien zifite ishingiro, hashingiwe ku kuba:

 

-          Ngango Eliezer yarahaye Minani ingarigari iburanwa, bituma ayigiraho uburenganzira.

 

-          hari ibimenyetso byatanzwe na Ngango Eliezer bigaragaza ko yasubijwe ingarigari aburana, akaba ari na we uyikoreramo, bityo akaba atayiregera avuga ko Minani Félicien yayigabije.

 

-          nta kosa Minani Félicien yakoze mu kwibaruzaho ingarigari iburanwa kuko ari uburenganzira bwe bwo kwibaruzaho aho yahawe.

[5]               Nyuma yo kutanyurwa n’icyo cyemezo cy’Urukiko, Ngango Eliezer yahise agana Urwego rw’Umuvunyi asaba ko urubanza RC 0334/015/TB/RHGO rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

[6]               Nyuma yo gusuzuma iby’ako karengane, Urwego rw’Umuvunyi, rwandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga ku itariki ya 05/06/2017, rusaba ko urwo rubanza rusubirwamo.

[7]               Nyuma yo kurusesengura nawe, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, amaze gusuzuma raporo y’Ubugenzuzi Bukuru bw’Inkiko yemeje ko urubanza rusubirwamo, maze rwandikwa kuri RS/INJUST/RC 00015/2018/SC.

[8]               Urubanza rwahamagajwe kuwa 07/06/2019, Ngango Eliezer yunganiwe na Me Bizumuremyi Félix naho Minani Félicien yunganiwe na Me Sharangabo Jean de Dieu. Mu miburanire ye, Ngango Eliezer, yunganiwe na Me Bizumuremyi Félix, yasobanuye ko yasigiye umuhungu we Minani Félicien ingarigari iburanwa ubwo yari agiye gutura i Bugesera, uwo muhungu akaziyandika nk’aho ari ize ndetse n’aho agarukiye akayimubuzaho uburenganzira ariko ibyo Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango mu rubanza RC034/015/TBRHGO rukaba rwarabyirengagije. Minani Félicien yunganiwe na Me Sharangabo Jean de Dieu aburana avuga ko isambu iburanwa yayihawe na se, bityo akaba nta mpamvu yayimunyaga kandi atarigeze amubera umwana mubi, bityo akaba asanga Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango nta kosa rwakoze mu rubanza RC034/015/TBRHGO, ku buryo rwasubirwamo. Bose basoza basaba indishyi zinyuranye n’amafaranga y’ikurikirana rubanza.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO

-          Kumenya niba ingarigari iburanwa Ngango Eliezer yarayihaye Minani Félicien ku buryo yayiyandikishaho.

 

-          Ibyerekeye indishyi zisabwa muri uru rubanza.

1. Kumenya niba ingarigari iburanwa Ngango Eliezer yarayihaye Minani Félicien ku buryo yayiyandikishaho

[9]               Me Bizumuremyi Félix wunganira Ngango avuga ko inyandiko yo kuwa 06/09/2007 igaragara nk’umurage Ngango yahaye umuhungu we Minani Félicien, atari impano kuko igaragaza neza ko Minani azegukana ingarigari n’inzu irimo ari uko Ngango atakiriho. Iyo nyandiko inasobanura ko amucungishije iyo ngarigari n’inzu iyirimo ndetse ko nagira ibyo yezamo azajya agira ibyo amugezaho aho yari yarashakiye undi mugore, mu Bugesera. Me Bizumuremyi Félix avuga ko ibyo byumvikanisha ko yari amucungiye nyuma yo guha abana be iminani, bityo akaba nta mpamvu n’imwe yari gutuma Minani yiyandikishaho ubutaka nk’uwabuhawe.

[10]           Minani na Me Sharangabo Jean de Dieu umwunganira bavuga ko kuba Minani yaribarujeho ubutaka nta kosa yakoze kuko se yamuhaye uwo mutungo ubundi agahita ajya gushaka undi mugore mu Bugesera, none akaba ashaka kuwumwambura kubera abana yabyaye ku wundi mugore. Bavuga ko Minani atigeze akumira Ngango ku mutungo, usibye kuvuga ko yawiyandikishijeho, kuko kuva Ngango yagaruka yeguriwe umutungo akaba ari nawe uwubyaza umusaruro.

[11]           Bavuga ko basaba ko amasezerano yo kuwa 06/09/2007, Minani yahereweho yakomeza agahabwa agaciro, agakomeza akubahirizwa kuko Minani atigeze abera Ngango umwana mubi, kandi hakaba nta n’urubanza rwayakuyeho.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[12]           Urukiko rurasanga inyandiko yo ku wa 06/09/2007 ariyo ikwiye gushingirwaho mu kumara impaka kuko ababuranyi bayemeranywaho kandi bakemeranya n’uko ariyo yabakiranura.

[13]           Urukiko rurasanga, ku bireba Minani Félicien, iyo nyandiko ikubiyemo ibi bikurikira:

-          Ngango Eliezer akodesheje ingarigari[1] ye yose mu gihe cy’imyaka itatu amafaranga ibihumbi mirongo itandatu (60,000 Frw).

-          Igihe Ngango Eliezer azaba atagifite imbaraga zo kugera ku ngarigari ye, Minani niwe uzajya ayikurikirana, haba hari ikivuyemo akakimugezaho.

 

-          Igihe Ngango Eliezer azaba ashaje, Minani Félicien akayisigarana.

[14]           Nk’uko byasobanuwe kandi mu miburanire yabo, iyo ngarigari igizwe n’inzu n’imirima irimo urutoki Ngango Eliezer yisigarije ubwo yari amaze guha abana be iminani, akayicungisha umuhungu we Minani Félicien mu gihe yari agiye gutura aho yashakiye undi mugore mu Bugesera.

[15]           Urukiko rurasanga rero nk’uko bigaragara mu bikubiye muri iyi nyandiko, nta na hamwe Ngango Eliezer yigeze avuga ko ahaye umuhungu we Minani Félicien ingarigari ye, ahubwo bigaragara ko yayimucungishije, akazayegukana ari uko undi atakiriho. Ibyo bikaba bivuze ko igihe Ngango akiriho, Minani Félicien adashobora kuhegukana.

[16]           Urukiko rurasanga kuba Minani Félicien hari ibyo yakoreye muri iyo ngarigari nko guteramo ishyamba, urutoki n’ikawa, ubwabyo bidasobanuye ko yahahawe nk’uko Urukiko  rw’Ibanze  rwa  Ruhango  rwabyemeje; rusanga ahubwo  iyo  ngarigari yarayimuhaye nk’indagano kuko, nk’uko biteganywa mu ngingo ya 39 y’Itegeko No 27/2016 ryo kuwa 08/07/2016 rigenga imicungire y’umutungo w’abashyingiranywe, impano n’izungura[2], yavuze ko azayegukana yashaje (atakiriho), naho mu gihe akiriho akayimucungira; bityo Minani akaba atari afite uburenganzira bwo kuyiyandikishaho nk’aho ari iye kandi Ngango akiriho.

2. Ibyerekeye indishyi zisabwa muri uru rubanza

[17]           Me Bizumuremyi uhagarariye Ngango avuga ko Minani yamaze igihe abyaza umusaruro ingarigari iburanwa ariko aho se Ngango aziye amufata nabi, amukubira mu kazu ka wenyine k’igikoni kandi izo abamo ari iza Ngango; kubera iyo mpamvu akaba asaba ko Minani amuha indishyi z’akababaro zingana na 1.000.000 Frw hashingiwe ku ngingo ya 258 CCLIII.

[18]           Minani na Me Sharangabo umwunganira bavuga ko izi ndishyi nta shingiro zifite kuko Minani atigeze akumira se Ngango muri uwo mutungo kuko yamusubije isambu yo haruguru y’umuhanda nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yo kuwa 17/09/2014[3] ndetse bakaba baranagabanyijwe ku buryo bungana isambu yo munsi y’umuhanda nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yo kuwa 21/09/2014[4], kandi ngo kuva Ngango yagaruka, akaba ari we usarura ibyo (Minani) yahinze mu isambu iburanwa.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[19]           Urukiko rurasanga ibyo Me Sharangabo avuga ko Minani atigeze akumira se mu mutungo uburanwa, ko ndetse ari nawe uwubyaza umusaruro bidahagije mu gusobanura ko nta kababaro yateye se wari wamugiriye icyizere akamuragiza ibye, kuko yakomeje kumuheza mu nzu yiyubakiye, akiyandikishaho imitungo ye mu buriganya ndetse n’ibyo avuga ko yamusubije akaba yarabimusubije bagombye kwiyambaza inzego z’ubuyobozi nk’uko bigaragazwa n’inyandiko yo kuwa 17/09/2014 ndetse n'indi yo kuwa 21/09/2014 zavuzwe haruguru.

[20]           Ingingo ya 258 y’Itegeko ryo kuwa 30/07/1888 ryerekeye imirimo nshinganwa cyangwa amasezerano ivuga ko igikorwa cyose cy’umuntu cyangirije undi gitegeka nyir’ukugikora kuriha ibyangiritse. Bityo hashingiwe ku bivugwa muri iyi ngingo no ku byasobanuwe mu gika kibanziriza iki, Urukiko rurasanga imyitwarire ya Minani Félicien yarateye se Ngango Eliezer umubabaro utari ngombwa, akaba agomba kuryozwa indishyi zawo, ariko kuko nta bipimo fatizo by’umubabaro nk’uwo bishoboka, rumugeneye indishyi zingana na miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda zigenwe mu bushihozi bwarwo.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[21]           Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe na Ngango Eliezer cyo gusubirishamo ku mpamvu z’akarengane urubanza RC 0334/015/TB/RHGO rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango kuwa 09/05/2016, gifite ishingiro.

[22]           Rwemeje ko ingarigari iburanwa ari iya Ngango Eliezer, Minani Félicien akaba adafite uburenganzira bwo kuyiyandikishaho.

[23]           Rwemeje ko ibyangombwa by’umutungo uburanwa (ingarigari) byanditse kuri Minani Félicien biteshejwe agaciro.

[24]           Rutegetse Minani Félicien guha Ngango Eliezer amafaranga miliyoni y’u Rwanda (1,000,000 Frw) y’indishyi z’akababaro.

[25]           Rutegetse ko imikirize y’urubanza RC 0334/015/TB/RHGO rwaciwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Ruhango kuwa 09/05/2016 ihindutse mu ngingo zayo zose.



[1] Byiswe ingarigari nk’uko byasobanuwe n’ababuranyi, kuko Eliezer yari amaze gutanga iminani mu bana be akagira aho yisigariza.

[2] Iyi ngingo igira iti indagano ni impano itangwa mu buryo bw’irage nyir’ukuyihabwa akayegukana ari uko uwayimuhaye apfuye.

[3] Iyi nyandiko yakozwe na Nyobozi y’Umudugudu wa Ruhuha igararaza ko Minani asubije Ngango Eliezer isambu yo haruguru y’umuhanda amaze gusaruramo ibitoki bye.

[4] Iyi nyandiko yakozwe na Nyobozi y’Umudugudu wa Ruhuha ivuga ko munsi y’umuhanda, Ngango Eliezer na Minani bagabanyijwe mu buryo bungana.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.