Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

NIWEMUGENI v KCB RWANDA LTD

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RSOC 00001/2019/SC (Mukamulisa, P.J. Nyirinkwaya, Cyanzayire, Rukundakuvuga na Hitiyaremye, J.) 31 Mutarama 2020]

Amategeko agenga amasezerano – Amasezerano y’umurimo – Iseswa ry’amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi – Umukozi usezerewe mu kazi nta nteguza, ahabwa amafaranga angana n'amafaranga y’umushahara atahana mu ntoki (net), hamaze kuvanwamo imisoro ku musaruro n’ay’ubwiteganyirize.

Amategeko agenga amasezerano – Gusesa amasezerano y’umurimo – Impamvu yumvikana – Imyitwarire y’umukozi – Imyitwarire y’umukozi, amakosa umukozi yakora mu rwego rw’akazi ashingiye ku myitwarire n’impamvu yumvikana ishobora gutuma amasezerano y’akazi aseswa.

Amategeko agenga amasezerano – Gusesa amasezerano y’umurimo – Inshingano yo gutanga ibimenyetso – Igihe havutse impaka, umukoresha washeshe amasezerano niwe utanga ibimenyetso bigaragaza ko umukozi yakoze ikosa.

Amategeko agenga amasezerano – Amakosa yo mu rwego rw’akazi – Kuba umukozi yagizwe umwere cyangwa atakurikiranywe mu rwego rw’inshinjabyaha, ntibibuza ko afatirwa ibihano mu rwego rw’akazi hashingiwe ku mpamvu z’uko ikirego cy’inshinjabyaha mu nkiko ntaho gihuriye n’ibihano byo mu rwego rw’akazi bikomoka ku ikosa

Incamake y’ikibazo: Niwemugeni yari umukozi wa KCB iza kumwirukana ivuga ko yakoresheje ikarita ye y'ubwishingizi bwo kwivuza ya UAP Insurance Rwanda Ltd, akavuza undi umuntu utari no mubo yemerewe kuvuza, maze ayirega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge avuga ko yamwirukanye mu buryo budakurikije amategeko, abisabira indishyi zitandukanye, urukiko rwemeza ko ikirego cye nta shingiro gifite kuko yirukanywe mu buryo bukurikije amategeko.

Niwemugeni yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, avuga ko yirukanwe nta bimenyetso bigaragaza ikosa ryashingiweho mu kumwirukana, nta rukiko rubifitiye ububasha rwamuhamije ikosa, ndetse ko nta n’integuza yahawe. Urukiko Rukuru rwemeje ko urubanza rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rudahindutse, ahubwo rutegeka Niwemugeni kwishyura KCB amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cy’avoka.

Niwemugeni yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba ko imanza zaciwe n’inkiko zabanje zisubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Nyuma yo gusuzuma ikibazo cye, urubanza rwaburanishijwe n’Urukiko rw’Ikirenga.

Mw’iburanisha, urega avuga ko uregwa yamwirukanye mu buryo bunyuranije n'amategeko kubera ko nta nteguza yahawe, ko nta kosa yakoze, kandi ko nta rukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko yakoze ikosa rikomeye.

Uregwa asobanura ko urega atirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera ko yirukanywe hashingiwe ku mpamvu umuntu wese yagenzura, kuba atarashoboye kuvuguruza ibimenyetso byatanzwe, ko atagombaga gutegereza ko urukiko rubanza kwemeza ikosa, kuko ibyo bikorwa mu gihe umukozi yirukanywe kubera ikosa rikomeye, kandi urega akaba yarirukanywe hashingiwe ku mpamvu yumvikana.

Incamake y’icyemezo: Umukozi usezerewe mu kazi nta nteguza, ahabwa amafaranga angana n’umushahara atahana mu ntoki (net) hamaze kuvanwamo imisoro ku musaruro n’ay’ubwiteganyirize. Uyu murongo ukaba uhindura umurongo wari wafashwe mu manza zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga zirimo, Urubanza No RSOCAA 0003/15/CS, rwaciwe ku wa 05/05/2016, haburana Rugenera Marc na Soras Assurances Générales Ltd (SORAS AG) n’urubanza No RSOCAA 0001&0002/16/CS rwaciwe ku wa 14/10/2016, haburana Ntukamazina Jean Baptiste na Prime Insurance Ltd (PRIME), aho muri izo manza hari hemejwe ko amafaranga ahabwa umukozi igihe asezerewe ku kazi ari amafaranga mbumbe (brut).

2. Amakosa umukozi yakora mu rwego rw’akazi ashingiye ku myitwarire n’impamvu yumvikana ishobora gutuma amasezerano y’akazi aseswa.

3. Igihe havutse impaka, umukoresha washeshe amasezerano niwe utanga ibimenyetso bigaragaza ko umukozi yakoze ikosa.

4. Kuba umukozi yagizwe umwere cyangwa atakurikiranywe mu rwego rw’inshinjabyaha, ntibibuza ko afatirwa ibihano mu rwego rw’akazi hashingiwe ku mpamvu z’uko ikirego cy’inshinjabyaha mu nkiko ntaho gihuriye n’ibihano byo mu rwego rw’akazi bikomoka ku ikosa.

Ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane nta shingiro gifite.

Amategeko yashingiweho:

Amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yerekeye iseswa ry’amasezerano y’akazi ya 1982 (Convention de l’OIT No 158 sur le licenciement)

Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda (ryakoreshwaga icyo gihe), ingingo ya 29, 32.

Itegeko No 16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro (ryakoreshwaga icyo gihe), ingingo 4, 13.

Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta (ryakoreshwaga icyo gihe), ingingo ya 78.

Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi

Imanza zifashishijwe:

Leta y’u Rwanda v. Nkongoli John, RADA 0012/07/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/03/2009.

Inyandiko z’Abahanga:

François GAUDU et Raymonde VATINET, Droit du travail, 5e édition, Dalloz, 2013, p. 213-214.

Gilles AUZERO et Emmanuel DOCKES; Droit du travail, 30e édition, Dalloz, 2016, p. 610, 619.

Georges DUPUIS, Marie-Josée GUEDON et Patrice Chrétien, Droit administratif, 10e édition, Editions SIREY, 2007, page 381.

N’Deye N’Doye, Le licenciement pour motif personnel en France et au Sénégal: [étude de droit comparé], Droit, Université de Strasbourg, HAL, 2012, p.59, 64.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Niwemugeni Jeannette yari umukozi wa KCB Bank Rwanda Ltd, guhera ku wa 10/12/2013, akora ku mwanya wa Sales Manager mu Ishami rya Musanze. Nyuma y’igihe cy’amazi 6 y’igeragezwa, yahawe amasezerano y’igihe kitazwi. Yaje kwimurirwa ku cyicaro cy’iyo Banki i Kigali, ashyirwa ku mwanya wa Business Banker ahembwa umushahara ungana na 1.556.775 Frw buri kwezi.

[2]               Avuga ko yaje kwirukanwa ku wa 04/08/2016 azize ikosa bamuhimbiye, bavuga ko yakoresheje ikarita ye y'ubwishingizi bwo kwivuza ya UAP Insurance Rwanda Ltd, akavuza undi umuntu utari no mubo yemerewe kuvuza witwa Mukeshimana Mariam, muri Clinic Bien Naitre.

[3]               Niwemugeni Jeannette yashyikirije ikirego cye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge arega KCB Bank Rwanda Ltd kuba yaramwirukanye mu buryo budakurikije amategeko, asaba indishyi zo kwirukanwa binyuranyije n'amategeko zingana na 9.340.650 Frw, imperekeza ingana na 1.556.775 Frw, na 980.336 Frw avuga ko yakaswe ku buryo butumvikana, amafaranga y'ikurikiranarubanza n'igihembo cy’ Avoka.

[4]               Ku wa 13/02/2018, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciye urubanza No RSOC 00250/2017/TGI/NYGE rwemeza ko ikirego cya Niwemugeni Jeannette kidafite ishingiro, rwemeza ko yirukanywe ku kazi mu buryo bukurikije amategeko hashingiwe ku mpamvu ikomeye, rwemeza ko yahawe imperekeza akaba atahabwa indi, ko adakwiye guhabwa 980.336 Frw y’integuza asaba, rumutegeka kwishyura KCB Bank Rwanda Ltd 500.000 Frw y'ikurikiranarubanza na 100.000 Frw y'igihembo cy’Avoka.

[5]               Niwemugeni Jeannette yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, atanga impamvu zikurikira:

a.       kuba KCB Bank Rwanda Ltd itarigeze igaragaza ibimenyetso byerekana ko yakoze ikosa ryatumye bamwirukana, ndetse akaba atararihamijwe n’Urukiko rubifitiye ububasha;

b.      kuba yarirukanywe adahawe integuza;

c.       kuba umuntu KCB Bank Rwanda Ltd ivuga ko yavuje atarigeze agaragazwa.  

[6]               Ku wa 28/06/2018, Urukiko Rukuru rwaciye urubanza No RSOCA 00056/2018/HC/KIG, rwemeza ko urubanza No RSOC 00250/2017/TGI/NYGE rwajuririwe rudahindutse mu ngingo zarwo zose, rutegeka Niwemugeni Jeannette guha KCB Bank Rwanda Ltd 100.000 Frw y’ikurikiranarubanza na 250.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.

[7]               Niwemugeni Jeannette yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire asaba gusubirishamo urubanza No RSOCA 00056/2018/HC/KIG ku mpamvu z’akarengane, nawe amaze gusuzuma ubusabe bwe yandikira Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga avuga ko urubanza rumaze kuvugwa rushobora kuba rwarabayemo akarengane, ko byasuzumwa hakemezwa niba rwasubirishwamo ku mpamvu z’akarengane.

[8]               Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga mu cyemezo cye No 080/CJ/2018, yemeje ko urwo rubanza rwoherezwa mu bwanditsi bw’Urukiko rw’Ikirenga rukandikwa mu bitabo byabugenewe kugira ngo ruzongere ruburanishwe.

[9]               Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 10/01/2020, ribera mu ruhame, Niwemugeni Jeannette yunganiwe na Me Bagaza Magnifique afatanyije na Me Maguru Amir Ahmed naho KCB Bank Rwanda Ltd iburanirwa na Me Bimenyimana Eric. Urukiko rwapfundikiye iburanisha, rumenyesha ababuranyi ko urubanza ruzasomwa ku wa 31/01/2020.

[10]           Impaka zagiwe n’ababuranyi mu iburanisha, zijyanye no kumenya niba Niwemugeni yarasezerewe ku kazi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, akaba ari nacyo kibazo nyamukuru cyasuzumwe muri uru rubanza. Hasuzumwe kandi ibijyanye n’indishyi zasabwe.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYABYO

Kumenya niba KCB Bank Rwanda Ltd yarasezereye ku kazi Niwemugeni Jeannette mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[11]           Niwemugeni Jeannette avuga ko KCB Bank Rwanda Ltd yamwirukanye mu buryo bunyuranije n'amategeko kubera impamvu zikurikira:

a.       Kuba yari afite amasezerano y'akazi y'igihe kitazwi (contrat à durée indéterminée), ariko yajya kumwirukana ntimuhe integuza;

b.      Kuba yarirukanwe nta kosa ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye akoze, kuko ibyo yarezwe bavuga ko yavuje umuntu utabifitiye uburenganzira ku ikarita y'ubwishingizi ya UAP Insurance Rwanda Ltd ataribyo;

c.       Kuba nta rukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko yakoze ikosa rikomeye nk’uko byateganywaga n'ingingo ya 32 igika cya 3 y'Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda ryakoreshwaga igihe yirukanwaga.

[12]           Abunganira Niwemugeni Jeannette mu mategeko bavuga ko mu kumwirukana, ibiteganywa n’amategeko bitubahirijwe, kuko inkiko zagiye zibanda gusa ku ngingo ya 32, igika cya mbere, y’Itegeko Nº 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, aho kureba igika cya kabiri cy’iyo ngingo kivuga uburyo amasezerano y’umurimo ashobora guseswa nta nteguza iyo hakozwe ikosa rikomeye.

[13]           Bavuga kandi ko iryo kosa ryagombaga kwemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha mbere y’uko amasezerano aseswa hashingiwe ku gika cya 3 cy’ingingo yavuzwe haruguru, kandi ushaka kuyasesa agatanga integuza y’amasaha 48. Babisobanura bavuga ko hagomba kubanza kugaragazwa ikosa rikomeye, rikamenyeshwa umukozi mu masaha 48, nyuma yo kurimumenyesha umukoresha we akaregera Urukiko rubifitiye ububasha kugira ngo rwemeze iryo kosa, umukozi akabona kwirukanwa.

[14]           Bavuga kandi ko KCB Bank Rwanda Ltd yirukanye Niwemugeni Jeannette ku wa 04/08/2016, ikirego cy’inshinjabyaha kijyanye n’ikosa ryatumye imwirukana kigatangwa ku wa 01/12/2017 hashize umwaka urenga, ibi bikaba bivuze ko bamwirukanye nta kimenyetso kidashidikanywaho bafite cyemeza ko ikosa ashinjwa yarikoze koko.

[15]           KCB Bank Rwanda Ltd ivuga ko Niwemugeni Jeannette atirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko kubera impamvu zikurikira:

a.       Kuba yarirukanywe hashingiwe ku mpamvu umuntu wese yagenzura;

b.      Kuba atarashoboye kuvuguruza ibyashingiweho mu gufata ibyemezo birimo inyandiko ya UAP Insurance Rwanda LTD yo ku wa 30/06/2016[1], ubuhamya bw’abamubonye ubwo yazaga kwa muganga avuga ko aje kuvuza umuntu utari mubo KCB Bank Rwanda LTD yishingiye;

c.       Kuba muri dosiye nshinjabyaha harimo ubuhamya bw’abaganga bakiriye Niwemugeni Jeannette, bemeza ko yagerageje kuvuza umuntu utabyemerewe, nk’uko inyandikomvugo zabo zibishimangira. Abo bakaba ari Dr Murindwa Patrick, Diane Mudahogora Rwigirira, na Mukambungo Amerberg.

d.      Inyandiko yo gushyingura dosiye by’agateganyo Niwemugeni Jeannette ashingiraho yerekana ko nta rukiko rwigeze rumuhamya icyaha, ntigomba gushingirwaho, hashingiwe ku ihame ry’uko ikurikirana ry’icyaha ridafite aho rihuriye no guhamwa n’ikosa ryo mu kazi, nk’uko byashimangiwe mu rubanza Nº RADA 0002/16/CS rwaciwe n’Urukiko Rw’Ikirenga ku wa 23/02/2018 (ku rupapuro rwa 5-6). Muri urwo rubanza, Urukiko rwasanze nta cyabuza ko Salimini Saidi akurikiranwa ngo anafatirwe ibihano mu rwego rw’akazi kabone n’ubwo atakurikiranwe mu rwego rw’imanza nshinjabyaha. Ibi ngo bishimangirwa n’umuhanga mu mategeko witwa Jean Rivero, mu gitabo yise “Droit Administratif”, aho asobanura ko igikorwa kimwe gishobora gutuma umukozi akurikiranwaho icyarimwe ikosa mu rwego rw’akazi n’icyaha mu rwego rw’imanza nshinjabyaha, kandi ko icyemezo gifashwe mu rwego rw’imanza nshinjabyaha kitabangamira icyemezo gishobora gufatwa mu rwego rw’akazi, keretse ku birebana n’ibikorwa umucamanza uburanisha imanza nshinjabyaha yemeje ko byabaye cyangwa bitabaye mu buryo bwabaye ndakuka.

[16]           Me Bimenyimana Eric uburanira KCB Bank Rwanda Ltd avuga ko itagombaga gutegereza ko urukiko rubanza kwemeza ikosa, kuko ibyo bikorwa mu gihe umukozi yirukanywe kubera ikosa rikomeye, Niwemugeni Jeannette akaba yarirukanywe hashingiwe ku mpamvu yumvikana, ariyo mpamvu yahawe integuza kandi nawe akaba adahakana ko yayibonye. Avuga ko ntacyari kubuza ko ikirego gitangwa mu Bugenzacyaha nyuma yo kumwirukana, kuko ku rwego Niwemugeni Jeannette yariho nta kindi cyemezo yari gufatirwa uretse kumwirukana, hanarebwe amakosa yari yakoze.

[17]            Ku bijyanye n’ibimenyetso by’ikosa Niwemugeni Jeannette yirukaniwe, Me Bimenyimana Eric avuga ko kugira ngo bimenyekane, umuganga wari mu isuzuma (consultation) yahamagaye uwo kuri “réception”, amubwira ko hari umudamu umaze gusuzumwa  wambaye nk’umusiramu ugomba gukorerwa fagitire ngo yishyure, uwo kuri “réception”akavuga ko uje kwishyura atari umusilamu. Avuga ko Niwemugeni yabonye bimenyekanye, akishyura akoresheje igikumwe, n’uwo yari yaje kuvuza akishyura akoresheje “cash”, akaba ariyo mpamvu habonetse ibyemezo byo kwishyuriraho bibiri.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[18]           Ingingo ya 29 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ryakoreshwaga igihe Niwemugeni Jeannette yasezererwaga ku kazi, igira iti: “amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi ashobora guseswa igihe cyose iyo umwe mu bayagiranye abishatse ariko ku mpamvu zumvikana. Iryo seswa ribanzirizwa n’integuza itangwa n’urishaka».

[19]           Itegeko ntirisobanura impamvu zumvikana zishobora gutuma amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi aseswa. Mu masezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo (OIT) yerekeye iseswa ry’amasezerano y’akazi, basobanura impamvu yumvikana ishobora gutuma amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi aseswa. N’ubwo aya masezerano atafatwa nk’itegeko mu Rwanda kuko rutarayashyiraho umukono, ibiyakubiyemo bishobora kwifashishwa. Ingingo ya 4 y’ayo masezerano, iteganya ko umukozi atagomba gusezererwa ku kazi mu gihe hatari impamvu yumvikana, ishingiye ku bushobozi cyangwa ku myitwarire, cyangwa ishingiye ku bikenewe mu mikorere y’urwego akoramo[2]. Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), nabo basobanura mu itegeko ryabo rigenga umurimo ko impamvu yumvikana ishobora gutuma amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi aseswa, ari impamvu ishingiye ku bushobozi bw’umukozi, ku myitwarire ye, cyangwa ishingiye ku bikenewe mu mikorere y’urwego akoramo[3]. Hifashishijwe ibi bisobanuro, birumvikana ko imyitwarire y’umukozi, by’umwihariko amakosa yakora mu rwego rw’akazi, ari imwe mu mpamvu zumvikana zishobora gutuma amasezerano y’akazi aseswa.

[20]           Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ntiritanga urutonde rw’ubwoko bw’amakosa ashobora gutuma amasezerano y’akazi aseswa hakurikijwe uburemere bwayo, bitandukanye n’uko bimeze mu mategeko agenga umurimo mu bihugu bimwe na bimwe[4], cyangwa mu mategeko agenga abakozi ba Leta mu Rwanda[5]. Ikigaragara, ni uko iseswa ry’amasezerano rigomba kubanzirizwa n’integuza, cyangwa indishyi ziyisimbura igihe itubahirijwe, keretse iyo ikosa ryakozwe ari ikosa rikomeye (ingingo ya 29 n’iya 32 z’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda).

[21]           Mu gihe habaye impaka ku bijyanye no kumenya niba harakozwe ikosa nk’impamvu yumvikana yatumye amasezerano aseswa, Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 ryavuzwe haruguru ntirisobanura ugomba kubitangira ibimenyetso, ariko hifashishijwe ibiteganyijwe mu mategeko y’ibindi bihugu ndetse n’amasezerano y’Umuryango Mpuzamahanga w’Umurimo yerekeye iseswa ry’amasezerano y’akazi yavuzwe haruguru, umukoresha niwe ugomba gutanga ibimenyetso[6].  

[22]           Ibisobanura bimaze gutangwa mu bika bibanza, byumvikanisha ko:

a.       Amasezerano y’akazi y’igihe kitazwi ashobora guseswa iyo hari impamvu yumvikana;

b.      Amakosa akozwe n’umukozi mu rwego rw’akazi ari imwe mu mpamvu zumvikana zishobora gutuma amasezerano y’akazi aseswa;

c.       Iyo amasezerano asheshwe kubera amakosa, uyasheshe atanga integuza cyangwa indishyi zisimbura integuza; keretse iyo ikosa ryakozwe ari ikosa rikomeye nibwo nta nteguza itangwa;

d.      Igihe havutse impaka, umukoresha washeshe amasezerano niwe utanga ibimenyetso bigaragaza ko umukozi yakoze ikosa.

[23]           Mu miburanire ya Niwemugeni Jeannette n’abamwunganira, bashingira ku ngingo eshatu z’ingenzi bagaragaza ko yasezerewe ku kazi mu buryo budakurikije amategeko:

a.       Kuba yarirukanwe nta kosa ryaba iryoroheje cyangwa irikomeye akoze;

b.      Kuba Inkiko zibanza zitarubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda;

c.       Kuba nta rukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko yakoze ikosa rikomeye, no kuba KCB Bank Rwanda Ltd itarategereje ko hafatwa umwanzuro ku kirego nshinjabyaha mbere yo kumusezerera.

Urukiko rurasuzuma izi ngingo, imwe ku yindi.

        i.            Ku bijyanye no kuvuga ko nta kosa Niwemugeni Jeannette yakoze ryatuma asezererwa ku kazi

[24]           Mu ibaruwa yo ku wa 04/08/2016 KCB Bank Rwanda Ltd yandikiye Niwemugeni Jeannette isesa amasezerano y’akazi, yamumenyesheje ko impamvu amasezerano asheshwe ari uko yagize imyitwarire irimo uburiganya (fraudulent conduct), akoresha nabi ubwishingizi mu kwivuza, akishyurira umuntu utari mubo yemerewe kwishingira.

[25]            Ibimenyetso KCB Bank Rwanda Ltd yashyikirije Urukiko byemeza ko Niwemugeni Jeannette yakoze ikosa ryatumye asezererwa bigizwe n’ibi bikikurikira:

a.       Ibaruwa yo ku wa 30/06/2016 UAP Insurance Rwanda Ltd yandikiye KCB Bank Rwanda Ltd iyimenyesha ikibazo cyabaye kuri « Clinique Bien Naitre», ko Niwemugeni Jeannette yakoresheje igikumwe cye akishyurira umuntu utari mu bishingiwe, amafaranga angana na 19.500 Frw;

b.      Inyandiko zigaragaza ko fagitire yo kwivuza yishyuwe hakoreshejwe ubwishingizi, byamara kugaragara ko uwivuje atari mu bishingiwe, fagitire ikongera kwishyurwa hadakoreshejwe ubwishingizi;

c.       Ubuhamya bw’abaganga n’abakozi b’ibitaro byitwa «Clinique Bien Naitre» bamubonye ubwo yajyaga kuvuza umuntu utari mu bishingiwe, barimo:

                                                 i.       Dr Mulindwa Patrick wakiriye Niwemugeni Jeannette;

                                               ii.      Mudahogora Diane Rwigirira;

                                             iii.       Mukambungo Amerberg.

[26]           Ibaruwa ya UAP Insurance Rwanda Ltd isobanura ko ku wa 23/06/2016, Niwemugeni Jeannette yagiye ku bitaro byitwa «Clinique Bien Naitre», agakoresha igikumwe cye yishyurira umuntu utari mu bishingiwe amafaranga angana na 19.500 Frw, abakozi b’Ibitaro bakabibona bakamusaba ko fagitire yishyurwa hadakoreshejwe ubwishingizi. Muri iyo baruwa, UAP Insurance Rwanda Ltd isaba KCB Bank Rwanda LTD kugira icyo ibikoraho, inayimenyesha ko yahise ihagarika ikarita Niwemugeni Jeannette yivurizagaho kugirango adakomeza kuyikoresha nabi (we have since desactivated her medical card to prevent further abuse).

[27]           Urukiko rurasanga ibivugwa muri iyi baruwa, bihujwe n’inyandiko zo kwishyuriraho zashyikirijwe Urukiko, bigaragara ko koko ku itariki ya 23/06/2016, Niwemugeni Jeannette yishyuye « Clinique Bien Naitre » hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga, amafaranga 19.500 agomba gutangwa na UAP Insurance Rwanda LTD. Kuri iyo tariki nanone hishyuwe 19.500 Frw, hakoreshejwe fagitire isanzwe (yuzuzwa n’intoki), yishyuwe na Mukeshimana Mariam ari nawe uvugwa ko yavujwe na Niwemugeni Jeannette. Mukeshimana Mariam avuga ko atigeze yivuriza kuri « Clinique Bien Naitre », na Niwemugeni Jeannette akavuga ko ku itariki ya 23/06/2016 ariwe wivuje, ariko ibyo bikavuguruzwa na fagitire imaze kuvugwa yishyuriweho na Mukeshimana Mariam, hamwe n’imvugo z’abakozi b’ibitaro babakiriye akaba ari nabo bagaragaza ikibazo.

[28]           Uwitwa Mukambungo Amerberg, umuforomokazi kuri « Clinique Bien Naitre», abazwa n’Ubushinjacyaha yasobanuye ko Mariam yazanye na Jeannette byitwa ko uyu ariwe uje kwivuza, Mariam akaba ariwe usuzumwa. Avuga ko avuye kureba muganga, yahaye rendez-vous Jeannette azi ko ariwe wivuje, naho hivuje Mariam wagendaga yiyita Jeannette. Asobanura ko yahamagaye kuri «réception», akababwira ngo bafatire uwo muyisiramukazi ibizamini, bakamusubiza ko atariwe wivuje ahubwo hivuje Jeannette, bigatuma ahita ahamagara muganga amumenyesha ko umudamu yavuye atari nyiri ikarita; na rendez-vous igahita ipfa.

[29]           Uwitwa Mudahogora Dianne Rwigirira wari «caissière», abazwa n’Ubushinjacyaha yasobanuye ko Niwemugeni Jeannette yaje kwivuza ari kumwe n’undi muntu witwa Mukeshimana Mariam, bamara kumukorera ibyangombwa agasiga ikarita ye, akajya kureba Muganga. Nyuma yo kwivuza, ngo Niwemugeni Jeannette yagarutse gufata ikarita ye. Hagati aho Mukambungo Amerberg ngo yarahamagaye abasaba gufatira uwo muyisilamu ibizamini, ashaka kuvuga Mukeshimana Mariam, bamubwira ko atariwe wivuje ahubwo hivuje Niwemugeni Jeannette. Yasobanuye ko kubera ko bari hafi, bahise bababaza uwivuje, Jeannette ababwira ko yavuje Mariam ku ikarita ye kuko ari ibintu bibaho bakora n’ahandi. Mudahogora Dianne Rwigirira yabwiye kandi Ubushinjacyaha ko babasabye kwiyishyurira, bagahita banabimenyesha UAP Insurance Rwanda Ltd kubera ko Jeannette yari yamaze gukora fingerprint, kugira ngo itazishyura ayo mafaranga.

[30]           Ibivugwa n’aba batangabuhamya, bihujwe n’ibaruwa UAP Insurance Rwanda Ltd yandikiye KCB Bank Rwanda Ltd imaze kugezwaho ikibazo cyabaye kuri «Clinique Bien Naitre», bikanahuzwa n’inyandiko zigaragaza ko ku itariki 23/06/2016 Niwemugeni Jeannette yishyuye akoresheje ubwishingizi bwa UAP Insurance Rwanda Ltd 19.500 Frw, uwo mubare w’amafaranga ukanishyurwa kuri iyo tariki hakoreshejwe fagitire isanzwe na mukeshimana Mariam, bigaragaza ko Niwemugeni Jeannette yakoze ikosa ryo kuvuza umuntu utabyemerewe akoresheje ubwishingizi buhabwa abakozi ba KCB Bank Rwanda Ltd. Urukiko rurasanga iryo kosa Niwemugeni Jeannette yakoze ryo kuvuza umuntu utari mubo yemerewe kuvuza, akoresheje ubwishingizi bwa UAP Insurance Rwanda Ltd, ari impamvu yumvikana yatumye amasezerano y’akazi yari afitanye na KCB Bank Rwanda Lt aseswa.

      ii.            Ku bijyanye no kuvuga ko Inkiko zibanza zitubahirije ibiteganywa n’ingingo ya 32 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda

Ingingo ya 32 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, yakoreshwaga igihe Niwemugeni Jeannette yasezererwaga, iteganya ibi bikurikira: «Iseswa ryose ry’amasezerano y’akazi y'igihe kitazwi, nta nteguza cyangwa se igihe cy’integuza kitarubahirijwe cyose, bituma uyasheshe aha undi indishyi y'amafaranga angana n'umushahara n’andi mashimwe yagombaga kubona mu gihe cy’integuza kitubahirijwe. Icyakora amasezerano y‘akazi ashobora guseswa nta nteguza iyo habaye ikosa rikomeye ry’umwe mu bayagiranye. Icyo gihe umwe mu basezeranye abimenyesha undi mu masaha mirongo ine n’umunani (48). Ikosa rikomeye ryemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha».

[31]           Muri iyi ngingo, humvikanamo ibitekerezo 4 by’ingenzi:

a.       Icya mbere ni uko ikoreshwa iyo nta gihe cy’integuza (kivugwa mu ngingo ya 29 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 yavuzwe haruguru) cyatanzwe, cyangwa igihe cy’integuza kitubahirijwe cyose;

b.      Icya kabiri ni uko, muri icyo gihe amasezerano asheshwe nta nteguza cyangwa igihe cy’integuza kitubahirijwe cyose, uyasheje abitangira indishyi zihwanye n’amafaranga y’umushahara n’andi mashimwe umukozi yagombaga kubona mu gihe cy’integuza;

c.       Icya gatatu ni uko, igihe amasezerano asheshwe kubera amakosa akomeye, nta nteguza itangwa, hakaba nta n’indishyi zisimbura integuza zateganyijwe, ahubwo uyasheshe akaba asabwa kubimenyesha undi mu gihe kitarenze amasaha 48;

d.      Icya kane ni uko Urukiko rubifitiye ububasha rwemeza ko ikosa ryakozwe ari ikosa rikomeye (ibi bikaba biza gusesengurwa hasuzumwa ingingo ya gatatu y’imiburanire).

[32]           Ibaruwa KCB Bank Rwanda Lt yandikiye Niwemugeni Jeannette ku wa 04/08/2016, imumenyesha ko isheshe amasezerano y’akazi bari bafitanye, inamumenyesha ko bigomba guhita bishyirwa mu bikorwa (with immediate effect), bivuga ko nta gihe cy’integuza cyatanzwe. Nk’uko byagaragajwe haruguru, iyo nta nteguza yatanzwe, hatangwa indishyi zihwanye n’amafaranga y’umushahara n’andi mashimwe umukozi yagombaga kubona mu gihe cy’integuza. Ibi bikaba atari umwihariko w’Itegeko rigenga umurimo mu Rwanda, hakurikijwe ibivugwa n’abahanga mu mategeko François Gaudu na Raymonde Vatinet, kimwe na Gilles Auzero na Emmanuel Dockes[7].

[33]           Mu ibaruwa yo ku wa 04/08/2016 isezerera Niwemugeni Jeannette ku kazi, KCB Bank Rwanda Ltd yamumenyesheje ibyo afiteho uburenganzira, birimo amafaranga y’ukwezi kumwe k’umushahara mu mwanya w’integuza (one month salary in lieu of notice). Mu ibaruwa nanone KCB Bank Rwanda Lt yandikiye Niwemugeni Jeannette ku wa 12/08/2016 agasinyira ko ayibonye, imugaragariza ibyo yemerewe guhabwa, hagaragaramo amafaranga y’integuza angana n’umushahara w’ukwezi kumwe (1.556.775 Frw). Niwemugeni Jeannette yemeye mu gihe cy’iburanisha ko ayo mafaranga yayabonye, ikibazo afite kikaba ari amafaranga yakaswe angana na 980.336 Frw, KCB Bank Rwanda Lt yo ikaba yarasobanuye ko ari amafaranga y’umusoro.

[34]           Itegeko No 16/2005 ryo ku wa 18/08/2005 rigena imisoro itaziguye ku musaruro, ryakoreshwaga igihe Niwemugeni Jeannette yasezererwaga ku kazi, risobanura inkomoko y’umusaruro usoreshwa. Ingingo ya 4 y’iryo Tegeko, iteganya mu gace kayo ka 1o, ko mu musaruro usoreshwa harimo umusaruro uva mu mirimo yakorewe mu Rwanda, harimo n’ukomoka ku kazi. Ingingo ya 13 y’iryo Tegeko, isobanura ibigize umusaruro ukomoka ku kazi, mu gace kayo ka 5o hakavugwamo “imperekeza ihabwa umukozi igihe yirukanywe ku kazi cyangwa akazi ke karangiye cyangwa amasezerano y’akazi asheshwe/payments for redundancy or loss or termination”). Izi ngingo zigaragaza ko mu bigomba gusoreshwa harimo ibigenerwa umukozi igihe amasezerano y’akazi asheshwe, muri ibyo hakaba harimo n’amafaranga asimbura integuza igihe itatanzwe.

[35]           Urukiko rurasanga ibimaze kuvugwa mu gika kibanza, bigaragaza ko amafaranga umukozi ahabwa igihe asezerewe mu kazi, atari amafaranga mbumbe (brut) nk’uko Niwemugeni Jeannette n’abamwunganira babivuga, ahubwo ari amafaranga atahana mu ntoki (net) hamaze kuvanwamo imisoro ku musaruro. Ni nako bigenda ku bijyanye n’amafaranga y’ubwiteganyirize n’ubwo yo ataburanyweho. Ibi byagiye binagarukwaho na bamwe mu bahanga mu mategeko[8]. Uyu murongo urahindura umurongo wari wafashwe mu manza zaciwe mbere n’uru Rukiko, zirimo:

a.       Urubanza NO RSOCAA 0003/15/CS rwaciwe ku wa 05/05/2016, haburana Rugenera Marc na Soras Assurances Générales Ltd (SORAS AG) ;

b.      Urubanza NO RSOCAA 0001&0002/16/CS rwaciwe ku wa 14/10/2016, haburana Ntukamazina Jean Baptiste na Prime Insurance Ltd (PRIME). Muri izo manza hari hemejwe ko amafaranga ahabwa umukozi igihe asezerewe ku kazi ari amafaranga mbumbe (brut), ariko nta bisobanuro bishingiye ku mategeko byatanzwe.

[36]           Ku bijyanye n’ibyaburanishijwe n’abunganira Niwemugeni Jeannette, bavuga ko Inkiko zibanze ku gika cya mbere cy’ingingo ya 32 kivuga ibijyanye n’integuza, kandi zaragombaga gushingira ku gika cya 2 n’icya 3 bivuga ikosa rikomeye, Urukiko rurasanga KCB Bank Rwanda Ltd itarafashe ikosa ryatumye isezerera ku kazi  Niwemugeni Jeannette nk’ikosa rikomeye, igahitamo kumuha ibisimbura igihe cy’integuza; bikaba bitumvikana impamvu abunganira Niwemugeni Jeannette bashaka ko hakoreshwa igika cy’ingingo ya 32 kirebana n’igihe umukozi yirukaniwe ikosa rikomeye.

[37]           Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe, Urukiko rurasanga ingingo ya 32 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda yarubahirijwe.

    iii.            Ku bijyanye no kuvuga ko nta rukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko Niwemugeni Jeannette yakoze ikosa rikomeye, kandi ko KCB Bank Rwanda Ltd itategereje ko hafatwa umwanzuro ku kirego nshinjabyaha mbere yo kumusezerera

Ku bijyanye no kuvuga ko nta rukiko rubifitiye ububasha rwemeje ko Niwemugeni Jeannette yakoze ikosa rikomeye mbere y’uko asezererwa ku kazi

[38]           Igika cya 3 cy’ingingo ya 32 y’Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, giteganya ko ikosa rikomeye ryemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha. N’ubwo ikosa rikomeye rivugwa muri iyi ngingo atariryo KCB Bank Rwanda Ltd yashingiyeho yirukana Niwemugeni Jeannette nk’uko byasobanuwe, Urukiko rurasanga ari ngombwa gusobanura uko ikwiye kumvikana. Kubera ko Umushingamategeko atakoze urutonde rw’imyitwarire cyangwa ibikorwa bikwiye gufatwa nk’ikosa rikomeye ryatuma umukozi asezererwa ku kazi nta nteguza, yasanze ari ngombwa gusobanura uwemeza ko hakozwe ikosa rikomeye mu gihe umukozi wasezerewe atabyemeranyaho n’umukoresha. Bikaba byumvikana rero ko ubwo bubasha bwahawe Urukiko rubifitiye ububasha, rwaregewe igihe havutse impaka.

[39]           Urukiko rurasanga bitashoboka ko igitekerezo cy’umushingamategeko cyaba ko urukiko rubanza kwemeza ko hakozwe ikosa rikomeye mbere y’uko umukoresha arishingiraho asezerera umukozi, ngo abe yarateganyije mu gika kibanza ko ikosa rikomeye rituma amasezerano aseswa nta nteguza, kandi rikamenyeshwa umukozi mu masaha 48 (kuva umukoresha arimenye). Impamvu nta nteguza itangwa, ni uko ikosa rikomeye ari ikosa rituma umukoresha adashobora gukomeza gukoresha umukozi[9]. Ntibyabaye ngombwa ko mu gika cya gatatu cy’ingingo ya 32 hongerwamo ko ikosa rikomeye ryemezwa n’urukiko rubifitiye ububasha igihe havutse impaka, nk’uko bigaragara mu mategeko ya bimwe mu bihugu nk’ubufaransa[10], kuko uburyo ingingo yanditse yumvikana neza.

[40]           Hashingiwe ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga ikosa ritaragombaga kubanza kwemezwa n’Urukiko mbere y’uko Niwemugeni Jeannette asezererwa ku kazi.

Ku bijyanye no kuvuga ko KCB Bank Rwanda Ltd yagombaga gutegereza ko hafatwa umwanzuro ku kirego nshinjabyaha mbere yo gusezerera Niwemugeni Jeannette.

[41]           Nta ngingo iteganyijwe mu Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, itanga ibisobanuro kuri iki kibazo nk’uko bimeze mu Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta. Urukiko rukaba rusanga nta cyabuza ko ibiteganyijwe muri iri Tegeko byifashishwa no ku bakozi bagengwa n’Itegeko ry’umurimo, mu gihe ntacyo ryo ryateganyije.

[42]           Ingingo ya 78 y’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rimaze kuvugwa, igira iti: «igihano cy’umukozi wa Leta mu rwego rw’akazi ntikibangamira uburyozwe bw’icyaha n’igihano giteganywa n’amategeko ahana, ku buryo ikosa ry’umukozi wa Leta rishobora gukurikiranwa mu kazi no mu nkiko». Ibivugwa muri iyi ngingo byagiye binashimangirwa n’ibyemezo by’inkiko, haba ku bireba abakozi bagengwa na sitati rusange igenga abakozi ba Leta, haba no ku bireba abakozi bagengwa n’amasezerano.

[43]           Mu rubanza No RADA 0012/07/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 27/03/2009, haburana Leta y’u Rwanda na Nkongoli John, hemejwe ko «kuba Nkongoli John yaragizwe umwere bitavuga ko atashoboraga gufatirwa ibihano mu rwego rw’akazi hashingiwe ku mpamvu z’uko ikirego cy’inshinjabyaha mu nkiko ntaho gihuriye n’ibihano byo mu rwego rw’akazi bikomoka ku ikosa kandi ko bitagomba kuvangwa». Urukiko rwabyemeje rwifashishije ibitekerezo by’abahanga mu mategeko barimo Georges DUPUIS, Marie Josée Guedon na Patrice Chretien[11]. Urukiko, rwifashishije nanone ibitekerezo by’aba bahanga[12], rugaragaza ko habaho irengayobora igihe umucamanza wo mu rwego rw’imanza z’inshinjabyaha yafashe icyemezo gihamya ko ibikorwa bikurikiranywe ku mukozi byabayeho cyangwa bitabayeho nta gushidikanya. Ibi bigarukwaho n’umuhanga mu mategeko Emilie MAIGNAN, ahereye ku byemezo byafashwe n’inkiko[13].

[44]           Mu rubanza No 2622 rwo ku wa 13/12/2017 rwaciwe n’Urukiko Rusesa imanza rwo mu Bufaransa, hemejwe ko ibihano byo mu rwego rw’akazi bitandukanye n’ibihano byo mu rwego rw’inshinjabyaha, ku buryo umukoresha ashobora guhanira, mu rwego rw’akazi, amakosa umukozi yarezwe no mu rwego rw’inshinjabyaha, bitabangamiye ihame ry’uko umuntu ari umwere mu gihe atarahamywa icyaha n’urukiko[14].

[45]           Ibisobanuro bimaze gutangwa byumvikanisha ko:

a.       Kuba umukozi yagizwe umwere cyangwa atakurikiranywe mu rwego rw’inshinjabyaha, bitabuza ko afatirwa ibihano mu rwego rw’akazi hashingiwe ku mpamvu z’uko ikirego cy’inshinjabyaha mu nkiko ntaho gihuriye n’ibihano byo mu rwego rw’akazi bikomoka ku ikosa;

b.      Habaho irengayobora igihe umucamanza wo mu rwego rw’imanza z’inshinjabyaha yafashe icyemezo gihamya ko ibikorwa bikurikiranywe ku mukozi byabayeho cyangwa bitabayeho nta gushidikanya.

[46]           Muri uru rubanza, bigaragara ko hari ikirego KCB Bank Rwanda Ltd yatanze mu rwego rw’inshinjabyaha irega Niwemugeni Jeannette na Mukeshimana Mariam, dosiye ikaza gushyingurwa n’Ubushinjacyaha ku mpamvu z’uko nta bimenyetso simusiga bishinja abaregwa. Nk’uko byasobanuwe mu bika bibanza, kuba umukozi atakurikiranywe mu rwego rw’inshinjabyaha, ntibibuza umukoresha kumufatira ibihano mu rwego rw’akazi mu gihe we abona hari ibimenyetso ko yakoze ikosa. Bivuga rero ko, kuba Ubushinjacyaha bwarashyinguye dosiye Niwemugeni Jeannette yari yarezwemo, bitabuzaga KCB Bank Rwanda Ltd kumuhanira ikosa yari ifitiye ibimenyetso ko ryakozwe. Irengayobora ryavuzwe mu gika kibanza ntirishobora gukoreshwa muri uru rubanza, kuko nta mucamanza wafashe icyemezo ntakuka ko ibikorwa Niwemugeni Jeannette yari akurikiranyweho muri dosiye y’inshinjabyaha bitabayeho.

[47]           Hashingiwe rero ku bisobanuro bimaze gutangwa, Urukiko rurasanga KCB Bank Rwanda Ltd itaragombaga gutegereza ko hafatwa umwanzuro ku kirego nshinjabyaha mbere yo gusezerera Niwemugeni Jeannette

Umwanzuro rusange

[48]           Hashingiwe ku bisobanuro byose byatanzwe, no kw’ Itegeko No 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda, ryakoreshwaga igihe Niwemugeni Jeannette yasezererwaga ku kazi, Urukiko rurasanga KCB Bank Rwanda Ltd yarasezereye ku kazi Niwemugeni Jeannette mu buryo bukurikije amategeko.

Gusuzuma indishyi zasabwe na KCB Bank Rwanda Ltd mu kirego kigamije kwiregura 

[49]           KCB Bank Rwanda Ltd isaba ko Niwemugeni Jeannette ategekwa kuyiha 1.000.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.

[50]           Ababuranira Niwemugeni Jeannette bavuga ko indishyi KCB Bank Rwanda Ltd isaba nta shingiro zifite, kuko iyo itaza kumwirukanira ubusa, nta manza ziba zarageze mu nkiko.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[51]           Urukiko rurasanga amafaranga y’igihembo cy’Avoka KCB Bank Rwanda Ltd isaba yayahabwa, ariko igahabwa agenwe n’Urukiko mu bushishozi bwarwo kuko ayo isaba ari menshi kandi ikaba itarayatangiye igisobanuro, ikaba igenewe 500.000 Frw kuri uru rwego.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[52]           Rwemeje ko ikirego cya Niwemugeni Jeannette gisubirishamo, ku mpamvu z’akarengane, urubanza Nº RSOCA 00056/2018/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 28/06/2018, nta shingiro gifite;

[53]           Rwemeje ko ikirego cya KCB Bank Rwanda Ltd kigamije kwiregura gifite ishingiro;

[54]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza Nº RSOCA 00056/2018/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 28/06/2018, idahindutse;

[55]           Rutegetse Niwemugeni Jeannette guha KCB Bank Rwanda Ltd 500.000 Frw y’igihembo cy’Avoka.



[1] Iyo nyandiko igira iti: “On 23rd 2016 evening she visited CLINIQUE BIEN NAITRE for medical attention. She used her fingerprint and allowed a bill for 19, 500 Rwf to be deducted from her benefits. In the process of approving the bill, the nurses at the hospital noted that the person who was actually examined and treated by Doctor is not her but somebody else. Hence she was using her card to give service to unauthorized beneficiary. On this noticing this anormaly the hospital questioned her and requested that she pays the bill in full. She paid the bill as requested and but also mentioned to them that she has done this several times before and therefore they shouldn’t bother her”.

[2] Article 4 de la Convention de l’OIT n o 158 sur le licenciement, 1982 : « Un travailleur ne devra pas être licencié sans qu’il existe un motif valable de licenciement lié à l’aptitude ou à la conduite du travailleur ou fondé sur les nécessités du fonctionnement de l’entreprise, de l’établissement ou du service ».

[3] Article 62 du Code du travail de la RDC: “ Le contrat à durée indéterminée ne peut être résilié à l’initiative de l’employeur que pour motif valable lié à l’aptitude ou à la conduite du travailleur sur les lieux de travail dans l’exercice de ses fonctions ou fondé sur les nécessités du fonctionnement de l’entreprise, de l’établissement ou du service ».

[4] Muri Senegal, batandukanya ” Faute légère, faute grave, faute lourde”, naho mu Bufaransa bagatandukanya:” faute sérieuse, faute grave, faute lourde »., cfr N’Deye N’Doye, Le licenciement pour motif personnel en France et au Sénégal :[étude de droit comparé], Droit, Université de Strasbourg, HAL, 2012, p.59, 64

[5] Ingingo ya 76 y’Itegeko No 86/2013 ryo ku wa 11/09/2013 rishyiraho sitati rusange igenga abakozi ba Leta; n’Iteka rya Perezida No 65/01 ryo ku wa 04/03/2014 rigena uburyo bwo gutanga ibihano ku bakozi ba Leta bakoze amakosa mu kazi.

[6] Aux termes de l’article L 63 al.3 du nouveau code du travail Sénégalais : “ En cas de contestation, la preuve du motif légitime incombe à l’employeur ».

Aux termes de l’article 9-2-a de la Convention de l’OIT No 158 sur le licenciement, 1982 : « La charge de prouver l’existence d’un motif valable de licenciement tel que défini à l’article 4 de la présente convention devra incomber à l’employeur”.

[7] Le préavis est en principe une période de travail, le salarié devant rester à la disposition de l’employeur. L’employeur peut cependant dispenser le salarié de l’exécution du préavis, en lui versant alors l’équivalent du salaire sous forme d’une indemnité de préavis ; François GAUDU et Raymonde VATINET, Droit du travail, 5e édition, Dalloz, 2013, p. 213-214.

Le délai–congé ou préavis n’existe en principe que dans les cas où la rupture du contrat de travail résulte de la volonté unilatérale d’une des parties au contrat : licenciement, ……. L’employeur a droit de dispenser unilatéralement le salarié d’exécuter son travail pendant le délai-congé à condition de lui verser toutes les sommes que celui-ci aurait perçues s’il avait fourni sa prestation de travail jusqu’à l’expiration du préavis ” ; Gilles AUZERO et Emmanuel DOCKES ; Droit du travail, 30e édition, Dalloz, 2016, p. 610, 619.

[8] " Bien que le salarié ne fournisse pas de prestation de travail, il a droit à une rémunération et à des avantages identiques à ceux qu’il aurait obtenus s’il avait travaillé jusqu’à l’expiration du préavis. ……L’indemnité compensatrice de préavis est assimilée juridiquement à un salaire ; elle est soumise au régime juridique du salaire aussi bien au regard des garanties de salaire qu’au regard des cotisations sociales"; Gilles AUZERO et Emmanuel DOCKES, Ibidem, p. 620.

" Le montant de l’indemnité compensatrice de préavis est égal au montant du salaire qu’aurait perçu le salarié s’il avait pu travailler pendant la durée de son préavis ………. Cette indemnité est versée à la date de rupture du contrat de travail et est considérée comme un salaire. A ce titre, elle est soumise à l’impôt sur le revenu et aux cotisations sociales” ; Article publié par jurifiable.com, https:/www.jurifiable.com/consel-juridique/droit-du-travail/indemnité- compensatrice-de-préavis, consulté le 27/01/2020

[9] Article 11 de la Convention de l’OIT No 158 sur le licenciement, 1982: " Un travailleur qui va faire l’objet d’une mesure de licenciement aura droit à un préavis d’une durée raisonnable ou à une indemnité en tenant lieu, à moins qu’il ne se soit rendu coupable d’une faute grave, c’est-à-dire une faute de nature telle que l’on ne peut raisonnablement exiger de l’employeur qu’il continue à occuper ce travailleur pendant la période de préavis".

" La faute grave est toute faute qui rend impossible le maintien du salarié dans l’entreprise durant le préavis “ ; Cass. Soc., 16 juin 1998, Dr. Soc.1998, p.949 (NB : La faute grave est assimilable à la faute lourde dans certaines législations dont la nôtre)

[10] Ingingo ya L1235-1 y’itegeko rigenga umurimo : “En cas de litige,  ….le juge, à qui il appartient d’apprécier la régularité de la procédure suivie et le caractère réel et sérieux des motifs invoqués par l’employeur, forme sa conviction au vu des éléments fournis par les parties après avoir ordonné, au besoin, toutes les mesures d’instruction qu’il estime utiles»; legifrance .gov.fr

[11] Une faute professionnelle d’un fonctionnaire peut entraîner, à la fois, une répression disciplinaire et une répression pénale. Dans les deux cas, il s’agit d’édicter une sanction en réponse à une faute. Il existe toutefois une réelle indépendance des deux procédures. L’autonomie de la répression disciplinaire tient à son lien avec l’exercice d’une fonction : la faute est fonctionnelle et la peine l’est aussi, alors que la répression pénale concerne tous les individus pour des faits qui ne sont pas liés à une fonction, et que la sanction pénale ne vise pas le coupable dans sa fonction mais dans sa liberté ou sa propriété. Pratiquement, la décision de l’autorité disciplinaire ne lie jamais le juge pénal : de nombreux agissements sont des fautes disciplinaires sans être, pour autant, des délits "  ; Georges DUPUIS, Marie-Josée GUEDON et Patrice Chrétien, Droit administratif, 10e édition, Editions SIREY, 2007, page 381.

[12] « De même, l’autorité disciplinaire n’est pas liée par la décision du juge pénal, sauf lorsque ce dernier s’est prononcé sur l’existence ou l’inexistence de certains faits : ses constatations matérielles s’imposent à l’autorité administrative“ ; Georges DUPUIS, Marie-Josée GUEDON et Patrice Chrétien, ibidem.

[13] “  … Ce n’est en effet que lorsque la relaxe repose sur l’inexistence de la matérialité des faits que le juge disciplinaire sera soumis à l’autorité de la chose jugée; " Emilie MAIGNAN (Master II Droit des affaires), article publié dans la RJOI numéro 16, p.61, consulté le 27/01/2020. L’Auteur cite l’arrêt de la Cour de cassation française, chambre Sociale, 12/7/1989, D.1990.132

[14]  "La procédure disciplinaire est indépendante de la procédure pénale, de sorte que l’exercice par l’employeur de son pouvoir disciplinaire ne méconnait pas le principe de la présomption d’innocence lorsque l’employeur prononce une sanction pour des faits identiques à ceux visés par la procédure pénal " e;

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.