Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. SIBOMANA

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPA0014/14/CS (Rugege, P.J., Kayitesi Z, Kayitesi R, Cyanzayire na Hitiyaremye J.) 28 Kamena 2019]

Amategeko agenga ibimenyetso – Ibimenyetso bishingiye ku gukeka – Ibimenyetso bishingiye ku gukeka bidashyigikiwe n’ibindi bimenyetso ubwabyo byonyine ntibihagije kugirango hemezwe ko ushinjwa yakoze icyaha.

Incamake y’ikibazo: Abajura bitwaje intwaro bateye kwa Habyarimana bamwiba amafaranga n’ibintu bitandukanye, barasa Muhawenimana wari waje gutabara arapfa. Ubugenzacyaha bwakoze iperereza maze hakekwa uwitwa Sibomana wari usanzwe ari umunyeshuli ko ari we ushobora kuba yaragize uruhare muri ubwo bujura hashingiwe ku mvugo ya Habyarimana wibwe n’iz’abatangabuhamya batandukanye. Nyuma yaje gukurikiranwaho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe intwaro n’icy’ubwicanyi mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye, maze uru Rukiko rwemeza ko sibomana ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’icy’ubujura bukoreshejwe intwaro, rumuhanisha igifungo cya burundu.

Yajuririye mu Rukiko Rukuru rwa Nyanza avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha atakoze, maze uru Rukiko rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite.Yongeye ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko Rukuru rwa Nyanza rwamuhamije ibyaha atakoze, avuga kandi ko rwirengagije imvugo z’abatangabuhamya zimushinjura. Nyuma yo kutakira inzitizi yerekeyeranye no kutakira ubujurire bwatanzwe n’Ubushinjacyaha no kubona raporo igaragaza ko ashobora kuba afite uburwayi bwo mu mutwe yatanzwe n’ibitaro bisuzuma indwara zo mu mutwe, urubanza rwakomeje mu mizi .

Sibomana avuga ko Urukiko Rukuru rwamuhamije icyaha rushingiye ku gukekeranya kuko ruvuga ko abatangabuhamya bashobora kuba barahuye nawe nyuma akajya gukora icyaha kandi ko rutahaye agaciro gakwiye ibimenyetso yatanze kandi ko umushinja yagiye yivuguruza kandi ko ibimenyetso byatanzwe n’ubushinjacyaha birimo ugushidikanya, bityo ibi byamubera impamvu ituma ahanagurwaho icyaha akagirwa umwere.

Ubushinjacyaha bwo buvuga mu iperereza ryakozwe habajijwe umunyeshuli bicaranaga yemeza ko atigeze abona sibomana mu ishuli icyo gihe icyaha cyakorewe, ibyo kandi bishimangirwa n’undi munyeshuli wari ukuriye abandi (chef de classe), biza kandi kwemezwa n’umuyobozi w’Ikigo wemeje ko yari ataragaruka mu kigo kuva aho yari yamuhereye uruhushya. Ubushinjacyaha bushingira nanone ku buhamya bwa Habyarimana wibwe avuga ko yabonye Sibomana mu joro yibwemo ari mu itsinda ryabamuteye ndetse aranamuvugisha.

Incamake y’icyemezo: 1.Ibimenyetso bishingiye ku gukeka bidashyigikiwe n’ibindi bimenyetso ubwabyo byonyine ntibihagije kugirango hemezwe ko ushinjwa yakoze icyaha. Uretse imvugo y’uwakorewe icyaha nawe wivuguruza ku byo yabonye, n’ubundi buhamya bushingiye ku gukeka (présomptions na déductions), nta bindi bimenyetso bigaragaza ko uregwa ariwe wakoze icyaha.

Uregwa ntago ahanwa n’ibyaha aregwa,

Ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa,

Amagarama y’urubanza aherereye ku Isanduku ya Leta.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nº30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 165.  

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I.IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Mu ijoro ryo ku wa 12/05/2013, abajura bitwaje intwaro bateye kwa Habyarimana Céléstin, bica inzugi, bamwiba amafaranga n’ibintu bitandukanye, barasa Muhawenimana Tharcisse waje atabaye ahita apfa. Mu iperereza ryakozwe n’Ubugenzacyaha, Sibomana Jean Damascène yaketswe kuba yaragize uruhare muri ubwo bujura, akurikiranwaho icyaha cy’ubujura bukoreshejwe intwaro n’icy’ubwicanyi. Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha, buregera Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.

[2]               Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwaciye urubanza RP0249/13/TGI/HYE ku wa 29/11/2013, rwemeza ko Sibomana Jean Damascène ahamwa n’icyaha cy’ubwicanyi n’icy’ubujura bukoreshejwe intwaro, rumuhanisha igifungo cya burundu.

[3]               Sibomana Jean Damascène yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza, avuga ko Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwamuhamije ibyaha atakoze, rwirengagije abatangabuhamya yatanze bamushinjura.

[4]               Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwaciye urubanza RPA0472/13/HC/ NYA ku wa 20/03/2014, rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, ko nta gihindutse ku rubanza RP0249/13/TGI/HYE.

[5]               Urukiko Rukuru rwasobanuye ko kuba Sibomana Jean Damascène avuga ko yiriranywe n’Umuyobozi w’Umudugudu bitamukuraho icyaha, kuko icyaha ashinjwa cyakozwe nijoro hagati ya saa tanu na saa munani. Rwasobanuye ko imvugo z’abatangabuhamya Sibomana Jean Damascène avuga ko Urukiko rubanza rutahaye agaciro ntacyo zamumarira, kuko nk’ubuhamya bwa Iraguha Diogène bwanditswe ku wa 17/01/2014, mu gihe urubanza rwaciwe ku wa 29/11/2013, bivuze ko ubwo buhamya butirengagijwe kuko urubanza rucibwa butari buhari.

[6]               Urukiko Rukuru rwasobanuye kandi ko kuvuga ko amasaha abatangabuhamya baboneyeho Sibomana Jean Damascène atandukanye n’ayo icyaha cyakoreweho, bitavuguruza ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha, byiyongeraho kuba Habyarimana Céléstin wibwe yarivugiye ko mu bamwibye yabonyemo na Sibomana Jean Damascène.

[7]               Sibomana Jean Damascène ntiyishimiye imikirize y’urubanza, ajurira mu Rukiko rw’Ikirenga ku wa 20/03/2014, avuga ko Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza rwamuhamije icyaha atakoze nta bimenyetso rushingiyeho, ko hirengagijwe imvugo z’abatangabuhamya zimushinjura, zigaragaza ko atari ari aho icyaha cyakorewe.

[8]               Iburanisha ry’urubanza ryashyizwe ku wa 23/10/2017, uwo munsi ntirwaburanishwa kubera ko Sibomana Jean Damascène yari atarabona umwunganizi, rugenda rwimurwa ku mpamvu zitandukanye, rwongera kuburanishwa mu ruhame ku wa 28/05/2018 Sibomana Jean Damascène yunganiwe na Me Kalinganire Steven. Haburanishijwe ku nzitizi yatanzwe n’Ubushinjacyaha ijyanye no kuba Sibomana Jean Damascène yarajuriye akanasubirishamo urubanza ingingo nshya mu Rukiko Rukuru, bivuze ko yakoresheje inzira ebyiri z’ubujurire icyarimwe.

[9]               Icyemezo kuri iyo nzitizi cyafashwe ku wa 29/06/2018, Urukiko rwemeza ko idafite ishingiro. Urubanza rwongeye kuburanishwa ku wa 24/09/2018, rurapfundikirwa, Urukiko ruvuga ko ruzasomwa ku wa 26/10/2018.

[10]           Mu mwiherero warwo, Urukiko rwasanze hakurikijwe amagambo Sibomana Jean Damascène yavugiye mu iburanisha, n’ibyo yagiye yandika, byumvikanisha ko asa n’ufite ikibazo mu mitekerereze, rwemeza ko mbere yo gufata icyemezo, agomba kubanza kujyanwa mu bitaro bisuzuma indwara zo mu mutwe, akabanza gupimwa n’abaganga.

[11]           Abaganga 2 bo muri NEURO-PSYCHIATRIC HOSPITAL CARAES NDERA, basuzumye Sibomana Jean Damascène, babikorera raporo ku wa 19/03/2019 yashyikirijwe Urukiko. Muri iyo raporo, bagaragaza ko afite uburwayi bwo mu mutwe kandi bugenda bwiyongera, bukeneye ko yitabwaho uko bikwiye kandi mu gihe kirekire1[1].

[12]           Iburanisha ry’urubanza ryongeye gushyirwa ku wa 03/06/2019, Sibomana Jean Damascène yitabye, yunganiwe na Me Kalinganire Steven, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Habineza Jean Damascène, ababuranyi bagira icyo bavuga kuri raporo y’abaganga basuzumye Sibomana Jean Damascène.

[13]           Muri uru rubanza, ikibazo cyasuzumwe ni ukumenya niba hari ibimenyetso bigaragaza ko Sibomana Jean Damascène yakoze icyaha aregwa.

II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYACYO

Kumenya niba hari ibimenyetso bihamya Sibomana Jean Damascène icyaha aregwa

[14]           Sibomana Jean Damascène avuga ko mu kumuhamya icyaha, Urukiko rwirengagije nkana ibimenyetso yatanze bimushinjura, ruca urubanza rushingiye gusa ku buhamya bwa Habyarimana Céléstin umurega. Avuga kandi ko Urukiko rutahaye agaciro ibimenyetso byerekana ko atari i Gisagara igihe icyaha cyakorwaga, birimo inyandiko y’Umuyobozi w’Umudugudu yo ku wa 28/06/2013, yemeza ko hari abatangabuhamya bavuze ko bamubonye mu Mudugudu ku wa 12/05/2013.

[15]           Avuga ko Urukiko rutahaye agaciro gakwiye ibimenyetso yatanze, ahubwo rukibanda ku by’Ubushinjacyaha birimo ugushidikanya, nk’aho Habyarimana Céléstin yavuze ko yamubonye kandi bidashoboka ko yamubona saa tanu z’ijoro nta muriro uba aho hantu, nyamara kuri radio y’abaturage ya Huye ku wa 13/05/2013 akaba yaravuze ko atamenye abamuteye. Sibomana Jean Damascène avuga ko, uku kwivuguruza byari kumubera impamvu ituma ahanagurwaho icyaha.

[16]           Avuga kandi ko ikindi kirengagijwe, ari uko ku masaha icyaha cyakoreweho yari yibereye ku ishuri; akaba atarafatiwe ahakorewe icyaha cyangwa ngo afatanwe ibikoresho byakoreshejwe mu gukora icyaha, bityo ko hashingiwe ku ngingo ya 3 n’iya 165 z’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’Imanza z’Inshinjabyaha2[2], akwiye kugirwa umwere.

[17]           Sibomana Jean Damascène avuga ko batera kwa Habyarimana Céléstin yari mu Ruhango aho yigaga, ko kuri uwo munsi yaryamye akererewe kuko yakoreye « étude » ku ishuri, yamara kuryayo akajya kureba « film » ku muntu uturanye n’Ikigo, akaryama nka saa tanu.

[18]           Yongeraho ko atumva impamvu hatakozwe iperereza aho icyaha cyakorewe, ngo n’abanyeshuri bari kumwe babazwe, cyangwa ngo hasuzumwe ubuhamya bwa Nyandwi M. Goretti uturanye n’ikigo, wemeza ko yagiye kumureba saa moya agiye kumuguza amafaranga.

[19]           Me Kalinganire Steven wunganira Sibomana Jean Damascène, avuga ko ibyaha yahamijwe nta ruhare yabigizemo, kuko icyaha gikorwa yari mu Ruhango, akaba abivuga ahereye ku nyandiko y’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kibingo yo ku wa 28/06/2013, ndetse n’ubuhamya bwatanzwe na Iraguha Diogène, Nyiranjishi Cathérine, na Uzamukunda Libératha.

[20]           Avuga ko Urukiko Rukuru rwashingiye mu gukekeranya, kuko ruvuga ko abo batangabuhamya bashobora kuba barahuye nawe nyuma akajya gukora icyaha, nyamara ibi rukaba rwarabyemeje ntacyo rushingiyeho, Ubushinjacyaha bukaba bwaragombaga kwerekana uburyo yavuye mu Ruhango agahita agera i Gisagara kandi harimo intera ndende.

[21]           Avuga kandi ko umutangabuhamya witwa Ntihaniraho wemeza ko yabonye Sibomana Jean Damascène ku wa 10/05/2013, afitanye amasano n’uwibwe. Ku bijyanye n’abanyeshuri babajijwe, bakemeza ko batabonye Sibomana Jean Damascène ku ishuri, avuga ko batari kumenya imikoreshereze y’igihe cye kuko aba hanze y’ikigo.

[22]           Yongeraho ko ibimenyetso bitangwa n’Ubushinjacyaha birimo ugushidikanya, ko ibyo buvuga ko Sibomana Jean Damascène ariwe ugomba kwerekana uburyo atageze i Mukindo ataribyo, kuko iyo nshingano ari iy’Ubushinjacyaha bugomba gutanga ibimenyetso byerekana ko koko ku wa 12/05/2013 yari aho icyaha cyabereye, kuko Sibomana Jean Damascène we yerekana ko yafatiwe mu Ruhango kandi ko ntaho hahuriye n’ahakorewe icyaha.

[23]           Avuga ko ubuhamya bwa Habyarimana Céléstin budakwiye guhabwa ishingiro, kuko ubusanzwe umuntu utunzwe itoroshi atareba uyimutunze, ko kandi Sibomana Jean Damascène ariwe yari kwica kuko yari amumenye, aho kwica uwaje utabaye.

[24]           Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko ku bijyanye n’imikoreshereze y’igihe, ibyo Sibomana Jean Damascène avuga bitandukanye nibyo yavugiye mu Bugenzacyaha, kuko mbere yavuze ko yavuye muri « étude » saa tatu n’igice, ubu akaba avuga ko yavuye muri « étude » saa tanu zuzuye.

[25]           Avuga ko mu batangabuhamya babajijwe, harimo umunyeshuri bicaranaga, wemeje ko atigeze amubona mu ishuri uwo munsi, n’umunyeshuri ukuriye abandi (« chef de classe ») akaba aribyo yemeje. Avuga kandi ko Sibomana Jean Damascène agenda yivuguruza, kuko abazwa n’Umugenzacyaha yavuze ko yari muri « étude » saa moya, ariko ubu akaba avuga ko yari kwa Goretti. Asaba Urukiko guha agaciro ubuhamya bwa Habyarimana Céléstin wari usanzwe amuzi.

[26]           Yongeraho ko ubuhamya bwatanzwe na Iraguha Diogène, Nyiranjishi Cathérine, na Uzamukunda Libératha butakwitwa ubuhamya, kuko ababutanze aribo babwiyandikiye, hakaba hatagaragara uwabasabye kubwandika, kandi wagenzura ugasanga umuntu wabwanditse ari umwe, mu gihe Sibomana Jean Damascène we yemeza ko buri wese yiyandikiye.

[27]           Ubushinjacyaha buvuga ko umunyeshuri witwa Nzeyimana yemeje ko igihe icyaha cyakorewe, Sibomana Jean Damascène atari ku ishuri, nUmuyobozi w’Ikigo wamuhaye uruhushya rwo kujya kuri REB akaba yaremeje ko yari ataragaruka mu kigo.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[28]           Ibimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha bihamya icyaha Sibomana Jean Damascène, bigizwe n’imvugo ya Habyarimana Célestin wibwe, n’imvugo z’abatangabuhamya zikubiye mu ncamake ikurikira:

Habyarimana Célestin abazwa mu Bugenzacyaha:

Yavuze ko yumvise abajura bakubise urugi agashaka guca mu idirishya, ariko uwari hanze akamubwira ngo nasubire mu nzu abahe amafaranga;

Avuga ko yahise ajya muri “plafond” akavuza induru, Sibomana Jean Damascène akamubwira ngo ahame hamwe ntavuze induru, kandi ntagire ubwoba ntacyo bamutwara kuko icyo bashaka ari amafaranga;

Yasobanuye ko abamuteye bateruye umwe muri bo, akurira muri “plafond”, akamutunga itoroshi amubaza ngo ahite amwica, akagira ubwoba akamanukira hagati y’abantu bane bamutunze amatoroshi, babiri bafite imbunda.

Ahamya ko azi neza Sibomana Jean Damascène ku buryo adashobora kumwibeshyaho.

Abazwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Huye:

Yavuze ko abajura bakubise urugi, akavuza induru, akumva Sibomana Jean Damascène amubwira ngo naceceke icyo bashaka ni amafaranga;

Yasobanuye ko yahungiye muri “plafond”, Sibomana Jean Damascène akuririra mu kindi cyumba akamusangamo amubwira ngo nazane amafaranga, akamanukamo, akabona Sibomana Jean Damascène afite imbunda, abandi bafite ibyuma.

Ntihaniraho François:

Avuga ko kuwa gatanu tariki ya 10/05/2013, yahuye na Sibomana Jean Damascène mu Kagali ka Gitega, Umurenge wa Mukindo, ari kumwe n’umugabo atabashije kumenya, bavuye mu Mudugudu wa Bukamba, mu ma saa munani z’amanywa.

Nkundiyeze Gratien:

Avuga ko kuwa gatanu tariki ya 10/05/2013, mu ma saa cyenda, yabonye Sibomana Jean Damascène ahagaze haruguru y’urugo rwa Habyarimana Célestin, ari kumwe n’undi mugabo mugufi, yambuka agana Nyamabuye.

Niyonsaba Aurélie (umugore wa Habyarimana Célestin) :

Avuga ko kuwa gatanu tariki ya 10/05/2013, yabonye Sibomana Jean Damascène ahagaze haruguru y’urugo rwabo areba mu rugo, ari kumwe n’undi mugabo atazi, abona atambitse agana Nyamabuye.

Abanyeshuri biganaga na Sibomana Jean Damascène: Nzeyimana Jerome na Batamuliza Clémentine(wavuze ko bicaranaga ku ntebe) :

Bavuga ko Sibomana Jean Damascène yahawe uruhushya n’ishuri ku wa 06/05/2013, bakongera kumubona ku wa 13/05/2013 agarutse ku ishuri.

Hanganimana Jean de Dieu (Umuyobozi w’ishuri) :

Avuga ko Sibomana Jean Damascène yahawe uruhushya ku wa 06/05/2013, akagaruka mu biro by’Umuyobozi w’ishuri kuwa 13/05/2013.

[29]           Mu gusesengura izi mvugo z’abatangabuhamya bashinja, hagaragara ibi bikurikira :

Habyarimana Célestin wibwe niwe wenyine wemeza ko yabonye Sibomana Jean Damascène mu ijoro yibwemo, bakanavugana. Ntibyumvikana ariko uburyo Sibomana Jean Damascène yavugisha uwo aje kwiba basanzwe baziranye, azi ko ari bumenye ijwi rye, ntagire icyo amutwara ahubwo hakicwa undi waje gutabara. Mu mvugo za Habyarimana Célestin hagaragaramo kandi kwivuguruza. Mu Bugenzacyaha yemeje ko abamuteye bateruye umwe muri bo akamusanga muri « plafond », ariko mu Rukiko Rwisumbuye yavuze ko ari Sibomana Jean Damascène wuririye mu kindi cyumba akamusanga muri « plafond ». Mu Bugenzacyaha yemeje kandi ko amanutse muri « plafond » yabonye abantu 2 bafite imbunda, mu Rukiko Rwisumbuye avuga ko ari Sibomana Jean Damascène wari ufite imbunda abandi bafite ibyuma. Uku kwivuguruza kwa Habyarimana Célestin, gutuma habaho gushidikanya ku kuri kw’ibyo avuga.

Ntihaniraho François, Nkundiyeze Gratien na Niyonsaba Aurélie, uretse kuvuga ko babonye Sibomana Jean Damascène hafi y’urugo rwa Habyarimana Célestin ku wa 10/05/2013, iminsi 2 mbere y’uko yibwa, ntibavuga ko bamubonye mu baje kwiba. Kuba bemeza ko bamubonye kuri iyo tariki, we akaba avuga ko atigeze agera aho hantu, bishobora gutuma haba gukeka ko ahakana mu rwego rwo guhunga icyaha ; ariko ibimenyetso bishingiye ku gukeka ntibyaba bihagije bidashyigikiwe n’ibindi bimenyetso.

Abanyeshuri biganaga na Sibomana Jean Damascène hamwe n’Umuyobozi w’ishuri, bemeza ko batamubonye ku ishuri mbere no ku munsi icyaha cyakoreweho. Sibomana Jean Damascène we yemeza ko yari ku ishuri, ndetse ko yavuganye n’Umuyobozi waryo, bikaba byatuma haba gukeka ko abivuga mu rwego rwo gushakisha ikimenyetso cy’uko yari kure y’aho icyaha cyakorewe mu gihe cyakorwaga, ariko nabyo byaba bishingiye ku gukeka gusa. Kuvuga ko atageze ku ishuri nk’uko abatangabuhamya babyemeza, ntibivuga ko yari aho icyaha cyakorewe.

[30]           Hashingiwe kuri iri sesengura rimaze gukorwa, Urukiko rurasanga uretse imvugo y’uwakorewe icyaha nawe ugeraho akivuguruza ku byo yabonye, ubundi buhamya bushingiye ku gukeka (présomptions na déductions), ibyo bimenyetso bikaba bidahagije ngo hemezwe nta gushidikanya ko Sibomana Jean Damascène yakoze icyaha aregwa.

[31]           Hashingiwe ku ngingo ya 165 y’Itegeko Nº30/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, iteganya ko « gushidikanya birengera ushinjwa », kandi ko « iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze », Urukiko rurasanga Sibomana Jean Damascène adahamwa n’icyaha aregwa kubera gushidikanya.

[32]           Urukiko rurasanga kuba Sibomana Jean Damascène adahamwa n’icyaha aregwa, bivuga ko agomba kuva muri gereza agasubira mu buzima busanzwe. Urukiko rurasanga ariko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe bukeneye kuvurwa, hashingiwe kuri raporo yakozwe ku wa 19/03/2019 n’abaganga babiri bo muri NEURO- PSYCHIATRIC HOSPITAL CARAES NDERA. Abo baganga bagaragaje ko Sibomana Jean Damascène afite uburwayi bwo mu mutwe bwiyongera, bukeneye kwitabwaho kandi mu gihe kirekire (psychose à évolution chronique nécessitant une prise en charge psychiatrique appropriée et de longue durée).

[33]           Kubera iyo mpamvu, kandi kubera ko Sibomana Jean Damascène yari yarasezerewe mu gisilikare, Urukiko ruratanga inama ko Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare yamukurikirana akavurwa.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[34]           Rwemeje ko ubujurire bwa Sibomana Jean Damascène bufite ishingiro;

[35]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA0472/13/HC/NYA rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ku wa 20/03/2014, ihindutse kuri byose;

[36]           Rwemeje ko Sibomana Jean Damascène adahamwa n’ibyaha aregwa;

[37]           Rutegetse ko ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa;

[38]           Rusabye Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare kumukurikirana akavurwa;

[39]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.



[1]  « l’examen psychiatrique…a révélé un syndrome délirant à thème multiple (délire dégradeur, délire de pérsecution, délire de revendication etc) à mécanisme interprétatif et hallucinatoire, parallèlement on notait une incohérence dans ses propos, une tendance agressive en cas de non adhérence à ses délires. Vue la symptologie que présente Mr SIBOMANA Jean Damascène nous avons conclu à une psychose à évolution chronique nécessitant une prise en charge psychiatrique appropriée et de longue durée ».

 

[2]  « Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze ».

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.