Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. RUKUNDO

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RS/INJUST/RP00006/2018/SC (Kayitesi Z, P.J., Hitiyaremye na Rukundakuvuga, J.) 28 Kamena 2019]

Amategeko agenga ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga – Gusubirishwamo urubanza ku mpamvu z’akarengane – Inzitizi yo kutakira ikirego – Kwakira ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane hakurikizwa itegeko ryakoreshwaga icyo kirego gitangwa.

Incamake y’ikibazo: Ubushinjacyaha bwareze mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge  Niyibizi, Ufashijwenimana, Kanamugire,  Rutayisire na Rukundo bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura buciye icyuho bwakorewe mu iduka ryitwa Connect Computer Ltd n’iryitwa Mervel solution Ltd Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bibyemo ibikoresho bitandukanye by’ikoranabuhanga. Urukiko rwemeje ko Rutayisire, Rukundo, Niyibizi na Ufashijwenimana bahamwa n’icyaha maze rubategeka gutanga indishyi zitandukanye naho Kanamugire agirwa umwere.

Rukundo, Niyibizi, Rutayisire na Ufashijwenimana ntibishimiye imikirize y’urubanza maze  bajurira mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Rukundo  asaba kugirwa umwere avuga  ko nta cyaha yakoze naho Niyibizi, Rutayisire na Ufashijwenimana bakaba basaba urukiko kugabanyirizwa indishyi baciwe bavuga ko ibyibwe byasubijwe  ba nyirabyo.

Connect Computer Ltd nayo yarajuriye ivuga ko ibikoresho byayo byose itabisubijwe, isaba gusubizwa agaciro kabyo. Urukiko rwemeje ko ubujurire bwa Rukundo bufite ishingiro, ko agizwe umwere ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho, rutegeka ko agomba gusubizwa ibikoresho bye byari byarafatiriwe n’ubushinjacyaha, rwemeza ko ubujurire bwa Rutayisire, Niyibizi na Ufashijwenimana bufite ishingiro kuri bimwe,  runemeza ko ubujurire bwa Connect Computer Ltd nta shingiro bufite.

Nyuma yuko izo manza zibaye itegeko, Rukundo yareze Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge asaba ko bwategekwa gushyira mu bikorwa icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu rubanza RPA0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA0367/14/TGI/NYGE-RPA0455/14/TGI/NYGE, maze uru rukiko rutegeka ko ubushinjacyaha bugomba kurangiza urubanza uko rwaciwe.

Ubushinjacyaha Bukuru bwandikiye Urwego rw’Umuvunyi busaba ko urwo rubanza rusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane kuko rudashobora kurangizwa nk’uko Rukundo abisaba kuberako urukiko rwategetse ko asubizwa bimwe mu bikoresho bye kandi yaramaze kubisubizwa. Umuvunyi amaze kubisuzuma yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane. Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yemeza ko urubanza RPA0346/14/TGI/NYGE-RPA0371/14/TGI/NYGE-RPA0367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane mu Rukiko rw’Ikirenga.

Rukundo yatanze inzitizi ebyiri asaba urukiko kutakira ikirego cy’ubushinjacyaha kuko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Inzitizi ya mbere yatanze ishingiye ku kuba Ubushinjacyaha butarubahirije ibihe biteganywa n’amategeko kugira ngo bube bwasaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane kuko bwandikiye Umuvunyi Mukuru nyuma y’amezi icyenda (9) aho kuba mu minsi mirongo itatu (30) iteganywa n’itegeko.naho inzitizi ya kabiri ishingiye ku kuba nta nyandiko y’umuhesha w’inkiko ihari igaragaza ko urubanza rutarangijwe.

Ubushinjacyaha bwisobanura buvuga ko inzitizi ya mbere nta shingiro yahabwa kuko batashingira ku itegeko ryo mu mwaka wa 2018 kandi ikirego cyaratanzwe hakurikizwa itegeko ryo mu mwaka wa 2012, naho kubijyanye n’inzitizi ya kabiri bwasanze kurangiza urubanza bidashoboka ukurikije uko ruciye kuko hari ibyo Rukundo yagenewe n’urukiko kandi akaba yaragiye yandika inyandiko  asaba guhabwa ibyo yagenewe n’urukiko kandi ibyo ibintu byari byasubijwe abari babyibwe, ibindi bigasubizwa umugore we, ibindi bigasubizwa Rukundo kandi bitigeze bifatirwa iwe, ibi kandi ni nabyo byasobanuwe n’abahagaraye Connect Computer Ltd na Mervel Solution Ltd

Incamake y’icyemezo:1. Itegeko ritangira gukurikizwa guhera igihe ryatangajwe mu igazeti ya Leta, uretse igihe umushingamategeko abigennye ukundi.hagendewe kuribyo, nta kuntu ubushinjacyaha bwari gukurikiza ibiteganywa n’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 kandi ryari ritarajyaho. Bityo inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro yahabwa kuko uburyo urubanza rwasabiwe gusubirishwamo ku mpamvu z’akarengane bukurikije amategeko.

Inzitizi yo kutakira ikirego nta shingiro ifite,

Iburanisha rizakomeza mu mizi kuwa 07/10/2019.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Ngenga N°03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere, n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ingingo ya 81.

Nta manza  zifashishijwe.

Urubanza

I.IMITERERE Y’URUBANZA.

[1]               Abitwa Niyibizi Jean Marie Vianney, Ufashijwenimana Léonard, Kanamugire Viateur, Rutayisire Dany na Rukundo Jean Claude, barezwe n’Ubushinjacyaha mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, icyaha cy’ubujura buciye icyuho bwakorewe mu iduka ryitwa Connect Computer Ltd na Marvel Solution Ltd, Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bibyemo ibikoresho birimo télephones, laptop, appareil digital n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bitandukanye.

[2]               Ku itariki ya 30/06/2014, urwo Rukiko rwaciye urubanza RP 0349/13/TB/NYG rwemeza ko Rutayisire Dany, Rukundo Jean Claude, Niyibizi Jean Marie Vianney na Ufashijwenimana Léonard bahamwa n’icyaha, ko Kanamugire Viateur ari umwere kuri icyo cyaha, ruhanisha Rutayisire Dany, Niyibizi Jean Marie Vianney na Ufashijwenimana Léonard igifungo cy’umwaka umwe (1), naho Rukundo Jean Claude we ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe n’igice (1,5).

[3]               Ku birebana n’indishyi, abahamwe n’icyaha bategetswe gufatanya guha Marvel Solution 4.000.000Frw y’agaciro k’ibyibwe, amafaranga 3.000.000Frw y’inyungu z’amahirwe yo kubyaza inyungu ibyo bibye bavukijwe, 2.000.000Frw y’indishyi z’akababaro na 300.000Frw y’igihembo cya Avoka. Bategetswe kandi guha Connect Computer Ltd 4.500.000Frw by’agaciro k’ibyibwe, 2.000.000Frw y’indishyi z’akababaro, 300. 000Frw y’indishyi mbonezamusaruro, 500.000Frw akubiyemo igihembo cya Avoka n’ikurikiranarubanza.

[4]               Rukundo Jean Claude, Niyibizi Jean Marie Vianney, Rutayisire Dany na Ufashijwenimana Léonard, bajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Rukundo Jean Claude asaba kugirwa umwere kubera ko nta cyaha yakoze, Niyibizi Jean Marie Vianney, Rutayisire Dany na Ufashijwenimana Léonard bo bakaba barasabaga kugabanyirizwa indishyi baciwe kuko ngo ibyibwe byamaze gusubizwa ba nyirabyo,

[5]               Connect computer Ltd nayo yarajuriye ivuga ko ibikoresho byayo byose itabisubijwe, harimo imashini mirongo itatu n’imwe (31) zifite agaciro kangana na 10.610.000Frw Urukiko rutigeze rutegeka ko basubizwa, bagasaba ko bahabwa agaciro kazo.

[6]               Nyuma y’uko ibyo birego byose bihurijwe hamwe, ku itariki ya 25/03/2015, Urukiko rwaciye urubanza RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA 0367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE, rwemeza ko ubujurire bwatanzwe na Rukundo Jean Claude bufite ishingiro, ko ubwa Rutayisire Dany, ubwa Niyibizi Jean Marie Vianney n’ubwa Ufashijwenimana Léonard bufite ishingiro kuri bimwe, ko ubwa Connect Computer Ltd nta shingiro bufite.

[7]               Muri urwo rubanza, Urukiko rwategetse ko Rukundo Jean Claude asubizwa ibikoresho bye byafatiriwe n’Ubushinjacyaha bigizwe na Flat screen ya Samsung 40, Laptop cumi n’icyenda (19), School bags zirindwi (7), Modems eshatu (3), Flash disk eshanu (5) za 8 GB, télephones : Black Berry ya touch screen imwe (1), Samsung GT-S 5360 Galaxy imwe (1), Iphone imwe (1), N 700 Nokia imwe (1), Télécommandes za lecteur enye (4), External Disc dur ebyiri (2): Saagate 3000 GB, Saagate 160 GB na Cylindre z’inzugi BOVO umunani (8).

[8]               Nyuma y’uko imanza Rukundo Jean Claude yaburanye n’Ubushinjacyaha zibaye itegeko, yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge mu manza z’ubutegetsi arega Ubushinjacyaha Bukuru ko bwategekwa gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko cyafashwe mu rubanza RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA 0367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki ya 25/03/2015.[1] Urwo rubanza Ubushijacyaha Bukuru bwararutsinzwe, burujuririra mu Rukiko Rukuru[2] naho buratsindwa.

[9]               Ubushinjacyaha Bukuru bwandikiye Urwego rw’Umuvunyi busaba ko urubanza RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA 367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane kubera ko rudashobora kurangizwa, bitewe ni uko hari bimwe mu bikoresho Urukiko rwategetse ko bisubizwa Rukundo Jean Claude kandi hari ibyo yari yaramaze gusubizwa, ibindi bikaba byarahawe ba nyirabyo babigaragarije ibimenyetso, hakaba hari n’ibitarigeze bifatirwa iwe. Umuvunyi amaze kubisuzuma, yandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane.

[10]           Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, mu cyemezo Nº 031/2018, yemeje ko urubanza  RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA0371/14/TGI/NYGE-RPA367/14/TGI/NYGE-RPA0455/14/TGI/NYGE rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ku itariki ya 25/03/2015 rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, dosiye ihabwa RS/INJUST/RP 00006/2018/SC.

[11]           Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku itariki ya 28/05/2019, Rukundo Jean Claude yunganiwe na Me Nsengimana Emmanuel, Niyibizi Jean Marie Vianney, Rutayisire Dany na Ufashijwenimana Léonard batitabye ariko barahamagajwe mu buryo bukurikije amategeko, Connect Computer Ltd ihagarariwe na Me Idahamuka Tharcisse, Marvel Solution Ltd ihagarariwe na Me Munyankindi Kayiranga Innocent, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Rudatinya N. Gaspard, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

[12]           Muri uru rubanza, Me Nsengimana Emmanuel wunganira Rukundo Jean Claude yatanzemo inzitizi asaba ko ikirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kitakwakirwa avuga ko cyatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mbere y’uko ruburanishwa mu mizi, iyo nzitizi ikaba ariyo yabanje gusuzumwa n’Urukiko.

II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO.

Kumenya niba ikirego gisaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane cyatanzwe n’Ubushinjacyaha kitakwakirwa.

[13]           Me Nsengimana Emmanuel wunganira Rukundo Jean Claude, avuga ko muri uru rubanza harimo inzitizi ebyiri zituma iki kirego cyatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane kidashobora kwakirwa ngo kiburanishwe mu mizi. Avuga ko inzitizi ya mbere ishingiye ku biteganywa n’ingingo ya 56 y’Itegeko Nº30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, iteganya ko igihe ntarengwa cyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z’akarengane bikorwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi yamenyesherejweho imikirize y’urubanza.

[14]           Asobanura ko ashingiye ku biteganywa n’iyo ngingo, asanga Ubushinjacyaha butarubahirije ibihe biteganywa n’amategeko kugira ngo bube bwasaba ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane kuko urwo rubanza rwasomwe ku itariki ya 25/03/2015, ruterwa kashe mpuruza ku ya 04/05/2015. Avuga ko kuba urubanza rwaraburanywe Ubushinjacyaha buhari bivuze ko bwamenye n’icyemezo cy’Urukiko, ko rero kuba bwarandikiye Umuvunyi Mukuru ku itariki ya 07/12/2016, nyuma y’amezi icyenda (9), bigaragara ko igihe cy’iminsi mirongo itatu (30) giteganywa n’amategeko cyari cyaramaze kurenga, agasaba ko kubera iyo mpamvu ikirego cyabwo kitakwakirwa.

[15]           Akomeza avuga ko inzitizi ya kabiri ituma ikirego cy’Ubushinjacyaha kitakwakirwa, ishingiye ku biteganywa n’ingingo yavuzwe haruguru mu gace kayo ka kabiri, aho iteganya ko Ubushinjacyaha bwagombaga kwandikira Urwego rw’Umuvunyi Mukuru umuhesha w’inkiko amaze kugaragaza ko urubanza rudashobora kurangizwa, akabikorera inyandiko. Avuga ko muri uru rubanza, urega ariwe wigiriye inama yo kudashyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko, hanyuma akajya ku Muvunyi yitwaje ko urubanza rudashobora kurangizwa, nyamara akaba aterekana inyandiko y’umuhesha w’inkiko ibigaragaza nk’uko biteganywa n’amategeko.

[16]           Ku nzitizi ya mbere, Ubushinjacyaha buvuga ko ntacyo bwayivugaho, kubera ko Me Nsengimana Emmanuel wayitanze atashingira ku itegeko ryo mu mwaka wa 2018, kandi baratanze ikirego ubwo hakurikizwaga itegeko ryo mu mwaka wa 2012, bakaba basanga iyo nzitizi nta shingiro ifite.

[17]           Ku nzitizi ya kabiri y’uko basubirishijemo urubanza nta nyandiko y’umuhesha w’inkiko ihari, Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko hari amabaruwa Rukundo Jean Claude yagiye yandika yishyuza asaba guhabwa ibyo yagenewe w’urukiko. Avuga ko asanga urubanza rwabimugeneye rutarashoboraga kurangizwa nk’uko rwaciwe, kubera ko bimwe mu bikoresho rwategetse gusubiza Rukundo Jean Claude byasubijwe abari babyibwe nyuma yo kwerekana ibimenyetso ko ari ibyabo, ibindi bikaba byarashubijwe umugore wa Rukundo Jean Claude, hakaba hari n’ibindi Urukiko rwategetse ko asubizwa kandi nyamara ntabyigeze bifatirwa iwe. Avuga ko ariyo mpamvu Ubushinjacyaha bwiyambaje Urwego rw’Umuvunyi busaba ko urubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane, nyuma yo kubona ko kururangiza bitashoboka ukurikije uko ruciye.

[18]           Me Idahemuka Tharcisse mu mwanya wa Connect Computer Ltd, avuga ko hasabwa ko uru rubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, hashingiwe ku itegeko ryo mu mwaka wa 2012, iryo tegeko rikaba nta gihe ntarengwa cyo kubikora ryagenaga. Avuga ko itegeko ryo mu mwaka wa 2018 mugenzi we Me Nsengimana Emmanuel ashingiraho ritegeze riteganya ko rinareba ibikorwa byabaye mbere y’uko rijyaho.

[19]           Ku birebana n’umuhesha w’inkiko ugomba kwerekana ko urubanza rudashobora kurangizwa, Me Idahemuka Tharcisse avuga ko abona nta mpamvu y’umuhesha w’inkiko mu rubanza rw’inshinjabyaha, ko kuba Ubushinjacyaha bwaragaragaje ko bwananiwe kurangiza urubanza, impamvu yo kurusubirishamo ikaba ishingiye ku kurangiza urubanza Urukiko rwategetse gusubiza ibintu bidahari, ibyo bihagije.

[20]           Me Munyankindi Kayiranga Innocent uburanira Mervel Solution Ltd, avuga ko itegeko ryo mu mwaka wa 2018 Me Nsengimana Emmanuel ashingiraho atanga inzitizi ari ryo riteganya iby’umuhesha w’inkiko ugomba kubanza kugaragaza ko urubanza rudashobora kurangizwa. Avuga ko iryo tegeko ritagomba kurebwa muri uru rubanza kubera ko ritareba ibikorwa byahise, kuko Ubushinjacyaha busaba ko uru rubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane ryari ritarasohoka, agasanga inzitizi ya Rukundo Jean Claude n’umwunganizi we nta shingiro ifite.

 UKO URUKIKO RUBIBONA

[21]           Ingingo ya 81, igika cya mbere, agace ka gatatu, y’Itegeko Ngenga N°03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere, n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ryakurikizwaga ubwo Ubushinjacyaha bwasabaga ko urubanza rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, iteganya ko urubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rushobora gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane iyo rudashobora kurangizwa ukurikije imikirize yarwo.

[22]           Inyandiko zigize dosiye y’urubanza, zigaragaza ko ku itariki ya 25/03/2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwaciye urubanza RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA 0367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE, ku birebana na Rukundo Jean Claude, rwemeza ko ubujurire bwe bufite ishingiro, ko agizwe umwere ku cyaha cy’ubujura buciye icyuho yari akurikiranweho, rutegeka ko asubizwa ibyari byafatiriwe byavuzwe haruguru mu gika cya 7. Ku itariki ya 07/12/2016, Ubushinjacyaha bwandikiye Urwego rw’Umuvunyi busaba ko urwo rubanza rwasubirwamo ku mpamvu z’akarengane kubera ko ukurikije uko rwaciwe rudashobora kurangizwa.

[23]           Itegeko ryavuzwe haruguru ryakurikizwaga igihe urubanza rwacibwaga n’igihe Ubushinjacyaha bwasabaga ko rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane, ntabwo ryateganyaga igihe kubisaba bigomba gukorerwamo. Ku birebana no kumenya niba urubanza rudashobora kurangizwa, iryo tegeko kandi ntabwo ryari ryarateganyije imihango igomba gukorwa kugira ngo hamenyekane ko urubanza rudashobora kurangizwa. Ingingo ya 56 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, niyo iteganya ko bikorwa mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) uhereye ku munsi ubisaba yamenyesherejwe imikirize yarwo, ku birebana n’impamvu y’uko urubanza rudashobora kurangizwa, icyo gihe kikaba cyatangira kubarwa guhera igihe byagaragaye ko urwo rubanza rudashobora kurangizwa byemejwe n’inyandiko y’umuhesha w’inkiko.

[24]           Ingingo ya 108 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rimaze kuvugwa ari naryo Me Nsengimana Emmanuel wunganira Rukundo Jean Claude ashingiraho inzitizi ye, iteganya ko ritangira gukurikizwa ku munsi ritangarijweho mu igazeti ya Leta. Ibi kandi ni ibisanzwe ku mategeko yose, uretse mu gihe umushingamategeko yakwifuza ko hari ingingo zimwe zaryo zareba n’ibikorwa byarangije kuba mbere y’uko ritangazwa.

[25]           Ku birebana n’uru rubanza, Urukiko rurasanga ibyakozwe n’Ubushinjacyaha byari bikurikije Itegeko Ngenga N°03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryavuzwe haruguru, ari naryo rigomba gushingirwaho mu kureba niba urubanza rusabirwa gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane rwujuje ibyo risaba, kuko nta kuntu bwari gukurikiza ibiteganywa n’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 kandi ryari ritarajyaho, n’aho rigiriyeho, Umushingamategeko akaba nta kintu yigeze avuga kirebana n’imanza zasabiwe gusubirwamo ku mpamvu z’akarengane zari zitaraburanishwa ubwo iri tegeko ryatangiraga gukurikizwa.

[26]           Hashingiwe ku ngingo z’amategeko no ku bisobanuro byagaragajwe haruguru, Urukiko rurasanga uburyo Ubushinjacyaha bwasabyemo ko urubanza RPA 0346/14/TGI/NYGE-RPA 0371/14/TGI/NYGE-RPA 367/14/TGI/NYGE-RPA 0455/14/TGI/NYGE rusubirwamo ku mpamvu z’akarengane bwubahirije ibiteganywa n’amategeko, bityo inzitizi yo kutakira ikirego yatanzwe na Me Nsengimana Emmanuel wunganira Rukundo Jean Claude ikaba nta shingiro ifite.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[27]           Rwemeje ko inzitizi yo kutakira ikirego yatanzwe Me Nsengimana Emmanuel wunganira Rukundo Jean Claude nta shingiro ifite;

[28]           Rwemeje ko iburanisha ry’urubanza rizakomeza mu mizi ku itariki ya 07/10/2019.

 



[1] Reba urubanza RAD 00228/2016/TGI/NYGE rwaciwe ku wa 12/05/2017

[2] Reba urubanza RADA 00031/2017/HC/KG rwaciwe ku wa 30/11/2017

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.