Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. NGURINZIRA

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPAA0118/11/CS (Mutashya, P.J., Munyangeri na Hitiyaremye, J.) 13 Ugushyingo 2015]

Amategeko agenga ibimenyetso – Ubuhamya butanzwe n’ufitanye isano n’uwo abutangira – Imvugo ya nyina w’umwana wahohotewe cyangwa iy’umwana ubwe ishingirwaho mu ica ry’urubanza, kuko ntaho amategeko abuza ko umubyeyi w’umwana wahohotewe yatanga ubuhamya ku byabaye – Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 63.

Incamake y’ikibazo: Uregwa yakurikiranywe mu Rukiko rw’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali aregwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8, cyakozwe ubwo uwo mwana yaratumwe na nyina aho uregwa yabaga, yahagera uyu agahita amuterura akamujyana mu nzu akamwambura imyenda akamusambanya ndetse akamwangiza bikomeye nk’uko na raporo ya muganga yabigaragaje. Uregwa yaburanye ahakana icyaha, ariko Urukiko rushingiye ku bimenyetso cyane cyane ku mvugo z’abatangabuhamya no kuri raporo ya muganga, rurakimuhamya rumuhanisha igifungo cya burundu. Yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Kigali rufata umwanzuro ko icyo kirego kitari mu bubasha bwarwo, rurwohereza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kuko ariho icyaha cyakorewe, maze rusanga icyaha aregwa kimuhama rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana, rumugabanyirije kubera ko ari ubwa mbere akoze icyaha.

Yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Inkiko zibanza zamuhamije icyaha kandi ntacyo yakoze, ko n’icyemezo cya muganga zashingiyeho cyabonetse nyuma y’ibyumweru bibiri akaba atakizera, kandi ko yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyina w’umwana. Ubushinjacyaha bwo buvuga ko hari abatangabuhamya bamubonye asohotse mu nzu ari gufunga umukandara w’ipantalo.

Incamake y’icyemezo: 1. Ntacyabuza imvugo ya nyina w’umwana wahohotewe cyangwa iy’umwana ubwe kuba yashingirwaho mu ica ry’urubanza, kuko ntaho amategeko abuza ko umubyeyi w’umwana wahohotewe yatanga ubuhamya ku byabaye.

2. Ibimenyetso bishingiye ku mvugo z’umwana wakorewe icyaha, ku batangabuhamya babajijwe, ku mvugo z’uregwa ubwe zivuguruzanya no ku cyemezo cya muganga, byose bifatiwe hamwe, birahagije kugirango uregwa ahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka 8 y’amavuko, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.

Ubujurire nta shingiro.

Ntagihindutse ku rubanza rwajuririwe.

Amagarama aherereye ku isanduku ya Leta.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, ingingo ya 63.

Imanza zifashishijwe:

Ubushinjacyaha v. Nshimiyimana n’abandi,  RPAA0059/08/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 19/11/2010.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko rw’icyahoze ari Intara ya Kigali Ngali Ngurinzira Sylvestre aregwa icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 8 witwa N.M.L. Ubushinjacyaha buvuga ko ku wa 26/12/2001, Nzitabakuze Providence nyina wa N.M.L yamutumye kuzana isuka kwa Nyiransekambabaye ahasanga Ngurinzira Sylvestre, uyu ahita amuterura amujyana mu nzu amwambura imyenda aramusambanya aramwangiza bikomeye nk’uko na raporo ya muganga yabigaragaje. Uregwa yaburanye ahakana icyaha, ariko Urukiko rushingiye ku bimenyetso cyane cyane ku mvugo z’abatangabuhamya no kuri raporo ya muganga, rurakimuhamya rumuhanisha igifungo cya burundu.

[2]               Ngurinzira Sylvestre yajuririye mu Rukiko Rukuru rwa Kigali rufata umwanzuro ko icyo kirego kitari mu bubasha bwarwo, rurwohereza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rwamagana kuko ariho icyaha cyakorewe.

[3]               Muri urwo Rukiko, Ngurinzira Sylvestre yakomeje guhakana icyaha, ariko mu rubanza rwaciye ku wa 7/1/2011, rusanga kimuhama rumuhanisha igifungo cy’imyaka 15 hamwe n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana, Urukiko rukaba rwaramugabanyirije kubera ko ari ubwa mbere akoze icyaha. 

[4]               Ngurinzira Sylvestre yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Inkiko zibanza zamuhamije icyaha kandi ntacyo yakoze, ko n’icyemezo cya muganga zashingiyeho cyabonetse nyuma y’ibyumweru bibiri akaba atakizera, kandi ko yari asanzwe afitanye amakimbirane na nyina w’umwana. Ubushinjacyaha bwo bukavuga ko hari abatangabuhamya bamubonye asohotse mu nzu ari gufunga umukandara w’ipantalo.

[5]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 12/10/2015, Ngurinzira Sylvestre yunganiwe na Me Mukamana Elisabeth, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Bunyoye Grâce, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO

Kumenya niba hari ibimenyetso bidashidikanywaho bihamya Ngurinzira Sylvestre icyaha.

[6]               Ngurinzira Sylvestre mu gusobanura ubujurire bwe, avuga ko akimara gufatwa umugenzacyaha yasabye ibyemezo bya muganga bigaragaza ko uwo mwana yafashwe ku ngufu, hashira igihe bitaraza aramurekura, biboneka nyuma y’ibyumweru bibiri yararekuwe, arongera arafatwa, avuga ko atumva ukuntu ibyo byemezo byari byabanje kubura, aho byaturutse nyuma. Avuga kandi ko yari afitanye ikibazo na nyina w’umwana yari acumbitseho kuko yamubwiraga kuvoma amazi yo kwenga akabyanga bituma amutega uwo mutego. Asoza avuga ko icyemezo cya muganga kigaragaza ko umwana yaba yararongojwe urutoki, akaba asanga ibyo barabikoze kugira ngo bamuhamye icyo cyaha.

[7]               Me Mukamana Elizabeth avuga ko yari yagiriye uwo yunganira inama yo kureka ikirego kubera ko umucamanza yamugabanyirije ibihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 15, akaba asigaje umwaka umwe gusa, asaba Urukiko kuzahuza icyemezo cya muganga n’imvugo z’abatangabuhamya hanyuma hakagumaho igihano yahawe.

[8]               Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nubwo Ngurinzira Sylvestre avuga ko bamuhimbiye icyaha, yiyibagiza imvugo z’abatangabuhamya bamubonye asohoka mu nzu afunga ipantalo, ko kandi imvugo z’uregwa zivuguruzanya, aho hamwe yavuze ko nyina w’umwana bapfa y’uko yanze ko baryamana, nyuma agahindura akavuga ko icyo bapfa ari uko yanze kumuvomera. Avuga kandi ko n’ubwo uregwa avuga ko yafashwe agafungurwa, ibyo bitavuze ko iyo raporo yahimbwe, ko kuba muganga yaravuze ko umwana yangiritse ku buryo umuntu yashyiramo urutoki, bitavuga ko yangijwe hakoreshejwe urutoki nk’uko Ngurinzira Sylvestre ashaka kubyumvikanisha.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[9]               Urukiko rurasanga imiburanire ya Ngurinzira Sylvestre kuva urubanza rwatangira, yararanzwe no guhakana icyaha haba mu nzego z’iperereza haba no mu nkiko.

[10]           Urukiko rurasanga mu ica ry’urubanza, inkiko zarashingiye ku mvugo z’abatangabuhamya bemeje ko Nyirandayisenga Marie Louise yagiye kwa Nyiransekambabaye akahasanga Ngurinzira Sylvestre, hakabamo n’abemeje ko bamubonye asohoka mu nzu afunga ipantalo, zishingira kandi ku cyemezo cya muganga cyagaragaje ko umwana yangiritse bikomeye.

[11]           Urukiko rurasanga Nzitabakuze Providence ariwe nyina w’umwana yarasobanuye ko yari yatumye uwo mwana kwa Nyiransekambabaye kumuzanira isuka agasangayo Ngurinzira Sylvestre agahita amufata nk’uko n’uwo mwana yabisobanuye.

[12]           Urukiko rurasanga Ngurinzira Sylvestre atarabashije kuvuguruza imvugo z’umwana wasambanyijwe, n’iza nyina wabwiwe n’umwana we uburyo yamusambanyije, ngo agaragaze icyo yaba apfa na nyina w’umwana, bityo, ubwo buhamya bwa Nzitabakuze Providence ariwe nyina w’umwana bukaba bwahabwa agaciro kabone n’ubwo ari nyina w’uwakorewe icyaha. 

[13]           Urukiko rurasanga, nk’uko byanemejwe mu rubanza RPAA0059/08/CS Ubushinjacyaha bwaregagamo Nshimiyimana Alexis, Twagirumukiza Anastase na Habimana rwaciwe n’uru Rukiko ku wa 19/11/2010, ubuhamya bw’abantu butateshwa agaciro n’uko bafitanye amasano hagati yabo cyangwa se bafite inyungu mu rubanza, kuko agaciro kabwo kadashingiye ku babutanga ahubwo gashingiye ku kuri gukubiye muri ubwo buhamya, kwemezwa gusa n’urukiko  nyuma yo gusesengura imvugo z’abatangabuhamya.

[14]           Urukiko rurasanga kandi hashingiwe ku ngingo ya 63 y’Itegeko N°15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko “uwo ari we wese ashobora kumvwa nk’umutangabuhamya mu rukiko keretse abantu badafite ubushobozi bwo kuba abatangabuhamya mu nkiko”; ko kandi “abafatwa nk’abadashobora kuba abatangabuhamya mu nkiko ari abantu batabasha kubara inkuru y’uko ibintu byagenze baramutse batanzweho abatangabuhamya, ntacyabuza imvugo ya nyina w’umwana cyangwa iy’umwana kuba yashingirwaho mu ica ry’urubanza, kuko ntaho amategeko abuza ko umubyeyi w’umwana wahohotewe yatanga ubuhamya ku byabaye.

[15]           Ku bijyanye n’imvugo z’umutangabuhamya Ntamfurayishyari bita Kanyange uvuga ko yabonye Ngurinzira Sylvestre asohoka yambara ipantalo, Urukiko rurasanga yarasobanuye neza uburyo uwo mwana yageze iwe atumwe n’ababyeyi be, na Ngurinzira Sylvestre nawe ari aho, nyuma akaza kumubona asohotse mu nzu yambara ishati akenyera umukandara, yahinduye imyenda yari yambaye, hashize akanya akabona na NY. nawe asohotse muri iyo nzu Ngurinzira Sylvestre acumbitsemo afite isoni cyane.

[16]           Urukiko rurasanga iyo mvugo ya Ntamfurayishyari bita Kanyange yahabwa agaciro, kuko igaragaza neza ko Ngurinzira Sylvestre yari kumwe n’uwo mwana muri iyo nzu bonyine, Ngurinzira Sylvestre agasohoka agaragaza ibimenyetso by’uko muri uwo mwanya yari kumwe na Nyirandayisenga muri iyo nzu, yari yiyambuye kuko yasohotse yambara ishati akenyera n’umukandara.

[17]           Urukiko rurasanga ibyo Ngurinzira Sylvestre avuga ko Ntamfurayishyari bita Kanyange yamubeshyeye kubera amafaranga ibihumbi bibiri yari amurimo, nta shingiro byahabwa kuko icyo kibazo cy’amafaranga kitari gutuma Ntamfurayishyari bita Kanyange ahita ahimbira aho ko yabonye Ngurinzira Sylvestre asohotse mu nzu ameze atyo.

[18]           Urukiko rurasanga imvugo za Ngurinzira Sylvestre ubwe, zigaragaza ko yagiye yivuguruza mu nzego zose yaburaniyemo. Mu Bugenzacyaha yavuze ko uwitwa Ntamfurayishyari bita Kanyange (ariwe wari umucumbikiye) yashatse kumwambura amafaranga yakoreye amuhimbira icyaha, ariko nyuma, akaba yaraje kwivugira ko nta deni yari akimurimo.

[19]           Kuri Nzitabakuze Providence ariwe nyina w’umwana, Ngurinzira Sylvestre abazwa mu Bugenzacyaha ntiyigeze avuga ko hari icyo bapfa, ariko mu rubanza rwo mu Rukiko rw’Intara ya Kigali Ngali ku rupapuro rwa 7, yavuze ko icyo amuziza ari uko yanze ko baryamana, ubu muri uru rukiko akaba yarivuguruje avuga ko icyo amuziza ari uko yanze kumuvomera amazi bigatuma amuhimbira icyo cyaha.

[20]           Urukiko rurasanga izo mvugo za Ngurinzira Sylvestre zigenda zivuguruzanya bya hato na hato, nta kindi zigamije uretse gushaka guhunga icyaha no gutesha agaciro imvugo z’abatangabuhamya bamubonye, zikaba nta gaciro zahabwa, cyane cyane ko, nk’uko bigaragara mu mvugo ye mu Bugenzacyaha, nawe yiyemerera ko uwo mwana yaje amusanga kwa Ntamfurayishyari bita Kanyange aho yari acumbitse bakabonana, ndetse akinjira mu nzu Ngurinzira Sylvestre yabagamo, kuba rero nawe yemera ko uwo munsi no muri ayo masaha umwana yasambanyijwemo babonanye, ni ikindi kimenyetso kiyongera ku bindi kigaragaza ko nta wundi wasambanyije uwo mwana  usibye we.

[21]           Urukiko rurasanga imvugo ya Ngurinzira Sylvestre ko agifatwa yasabye ko umwana bamujyana kwa muganga hakarenga ibyumweru bibiri bataramujyana, ibyo nta shingiro byahabwa kuko igihe cyose ikimenyetso kibonekeye nk’icyo cyo kwa muganga, gishobora gushingirwaho mu gukurikirana ukekwaho icyaha bitewe n’uko iperereza riba rigikomeje hagishakishwa ibindi bimenyetso.

[22]           Ku byerekeye imvugo ya Ngurinzira Sylvestre ko icyemezo cya muganga  kigaragaza ko umwana yaba yararongojwe urutoki, akavuga ko ari ababyeyi b’umwana babikoze bashaka kumusiga icyaha, Urukiko rurasanga na byo nta shingiro byahabwa kuko muganga yavuze ko akarangabusugi k’umwana kashwanyaguritse ku buryo umuntu yacishamo urutoki, ntaho yigeze avuga ko yarongojwe urutoki, muganga akaba yarabivuze muri aya magambo:“la vulve est  hyperthémiée, l’hymen perforé et déchiquetté, le toucher vaginal permet le passage d’un doigt”, muganga akaba yarashoje yemeza ko umwana yasambanyijwe( cas de viol consommé).

[23]           Hashingiwe ku bimaze kuvugwa, Urukiko rurasanga ibimenyetso bishingiye ku mvugo z’umwana wakorewe icyaha, ku batangabuhamya babajijwe, ku mvugo za Ngurinzira Sylvestre ubwe zivuguruzanya no ku cyemezo cya muganga, byose bifatiwe hamwe, bihagije kugirango Ngurinzira Sylvestre ahamwe n’icyaha aregwa cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka 8 y’amavuko, bityo ubujurire bwe bukaba nta shingiro bufite.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO.

[24]           Rwemeje ko  ubujurire bwa Ngurinzira Sylvestre nta shingiro bufite;

[25]           Rwemeje ko urubanza RPA0168/09/HC/RWG rwaciwe ku wa 7/1/2010 rudahindutse mu ngingo zarwo zose, ni ukuvuga ko ibihano Ngurinzira Sylvestre yari yahawe cy’igifungo cy’imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana bihamyeho.

[26]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza ahereye mu isanduku ya Leta kuko uregwa afunze.

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.