Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

LETA Y’U RWANDA (MINECOFIN) v. VUZIMPUNDU

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RADA0037/13/CS (Mukanyundo, P.J., Rugabirwa na Ngagi, J.) 11 Werurwe 2016]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi – Itakamba – Mu isuzuma ry’iyakirwa ry’ikirego cy’urubanza rw’ubutegetsi, Urukiko ntirureba impamvu zashingiweho mu itakamba ahubwo rureba niba uwo muhango warakozwe – Itegeko No18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 339.

Amategeko agenga imanza z’ubutegetsi – Icyemezo cy’ubutegetsi – Umuyobozi ufite ububasha bwo gufata icyemezo ni na we ufite ububasha bwo kukivanaho kandi inzira yakoreshejwe mu kugifata ni nayo  igomba kubahirizwa mu kugikuraho – Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, ingingo ya 119.

Amategeko agenga imanza z’ubutegetsi – Gutanga ububasha – Ububasha bwatanzwe n’Umuyobozi bwo gufata icyemezo no kugishyiraho umukono bugomba kuba bugaragara mu nyandiko ibyemeza.

Amategeko agenga imanza z’ubutegetsi – Kurahira kw’umukozi wa Leta – Umukozi wa Leta ntabwo yakwitwaza imyemerere ye ngo yange kubahiriza amategeko n’amabwiriza ya Leta y’u Rwanda ajyanye n’irahira ry’abakozi ba Leta, kuko Leta y’u Rwanda nta dini ishingiyeho – Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu 2015, ingingo ya 4.

Incamake y’ikibazo: Vuzimpundu yari umukozi wa MINECOFIN ariko iramwirukana kubera ko yanze kurahirira ku idarapo. Byatumye arega Leta y’u Rwanda (MINECOFIN) avuga ko yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko kuko atanze kurahira ahubwo yagaragaje ko agomba kurahirira kuri Bibiliya agasanga uko kwirukanwa kunyuranyije n’uburenganzira bwa muntu, imyemerere n’umutimanama bye, ko kandi yirukanwe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha. Urwo Rukiko rwanzuye ko icyemezo kimwirukanakinyuranyije n’amategeko, rutegeka Leta y’u Rwanda kumuha imishahara atahembwe n’indishyi zitandukanye.

Leta y’u Rwanda yajuririye mu Rukiko rw’Ikirenga ivuga ko urukiko rubanza rwanze gusuzuma inzitizi yo kutakira ikirego ku mpamvu y’uko inenge ijyanye n’ububasha bw’uwafashe icyemezo cyo gusezerera Vuzimpundu itigeze ivugwaho mu itakamba. Vuzimpundu yiregura avuga ko mu isuzuma ry’iyakirwa ry’ikirego Urukiko rutareba impamvu zashingiweho mu itakamba ahubwo rureba niba uwo muhango warakozwe.

Vuzimpundu yatanze ubujurire bw’uririye ku bundi avuga ko uburenganzira ku myemerere ari ndahungabanywa, bikaba biteganywa n’Itegeko Nshinga n’Amasezerano Mpuzamahanga, bityo ko nta cyemezo gishobora gufatirwa umuntu ku buryo bunyuranye n’ayo mahame, akaba asanga umukoresha atari kumwirukana amuziza kwanga kurahira kandi yari asanzwe mu kazi. Ku bw’ibyoagasaba ko Urukiko rwamugenera indishyi z’itandukanye.

Leta y’u Rwanda yo ivuga ko Vuzimpundu atirukanywe kubera imyemerere ye, ko ahubwo ari ukubera kutubahiriza amategeko, kandi ko uburenganzira bwa buri muntu bwubahirizwa mu buryo buteganywa n’amategeko, bityo akaba atakwitwaza izindi ngingo z’amategeko ngo yange kubahiriza amategeko y’igihugu.

Incamake y’icyemezo: 1. Mu isuzuma ry’iyakirwa ry’ikirego cy’urubanza rw’ubutegetsi, Urukiko ntirureba impamvu zashingiweho mu itakamba ahubwo rureba niba uwo muhango warakozwe bityo kuba uwatakambye atagaragaje inenge ijyanye n’ububasha bw’uwafashe icyemezo cyo kumuhagarika ku murimo, ntibyatuma ikirego cye kitakirwa.

2. Umuyobozi ufite ububasha bwo gufata icyemezo ni na we ufite ububasha bwo kukivanaho kandi inzira yakoreshejwe mu kugifata ni nayo igomba kubahirizwa mu kugikuraho. Bityo kuba umukozi yarasezerewe n‘Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN kandi yashizweho n’Inama y‘Abaminisitiri byerekana ko yasezerewe mu buryo budakurikije amategeko.

3. Uregwa ntiyagombaga kwitwaza imyemerere ye ngo yange kubahiriza amategeko n’amabwiriza ya Leta y’u Rwanda ajyanye n’irahira ry’abakozi ba Leta, kuko Leta y’u Rwanda nta dini ishingiyeho, kuba rero atarabikoze, akaba ari ikosa ryatuma Umuyobozi ubifitiye ububasha amusezerera  mu kazi.

Hakurikijwe ibiteganywa n’amategeko Leta y’u Rwanda ingomba kwishyura uregwa igihembo cy’Avoka kingana na kimwe cya kabiri cy’amafaranga yari yatanzwe ku rwego rwa mbere.

Ubujurire nta shingiro bufite;

Ubujurire bwuririye ku bundi bufite ishingiro kuri bimwe;

Amagarama y’urubanza aherereye ku Isanduku ya Leta.

 

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu 2015, ingingo ya 4 n’iya 37.

Itegeko No18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 339

Itegeko - teka ryo kuwa 30 Nyakanga 1888, rigenga amasezerano cyangwa  imirimo nshinganwa, ingingo ya 258.

Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, ingingo ya 29 n’iya 119.

Itegeko No34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe n’Itegeko No06/2013 ryo ku wa 27/02/2013, ingingo ya 13.

Imanza zifashishijwe:

Nyirasafari v. Komisiyo y’Abakozi ba Leta, RADA0065/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 12/12/2014

Niyonsaba v. Caisse Sociale du Rwanda- CSR (RSSB), RADA0067/12/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 22/07/2014

Semali v. EWSA Ltd, RADA0006/13/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 15/05/2015.

Inyandiko z’abahanga:

J. RIVERO et J.WALINE, Droit administratif, 20ème édition, Dalloz, Paris, 2004.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, Vuzimpundu Clarisse arega Leta y’u Rwanda mu izina ry’Intumwa Nkuru ya Leta, avuga ko yari umukozi wa MINECOFIN, iza kumwirukana kubera ko yanze kurahira kandi atarabyanze, ahubwo ko yagaragaje ko agomba kurahirira kuri Bibiliya, ko asanga uko kwirukanwa kutarakurikije amategeko kuko kunyuranyije n’uburenganzira bwa muntu, imyemerere n’umutimanama bye, kandi ko yirukanwe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha (Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi “MINECOFIN”) kandi yari yarashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri.

[2]               Ku wa 19/04/2013, urwo Rukiko rwaciye urubanza No RAD0125/11/HC/KIG, rwemeza ko icyemezo gisesa amasezerano y’akazi Vuzimpundu Clarisse yafatiwe giteshejwe agaciro, rutegeka Leta y’u Rwanda kumuha 3.222.274Frw y’imishahara atahembwe, 500.000Frw y’indishyi z’akababaro na 300.000 Frw y’igihembo cya Avoka.

[3]               Mu gufata icyo cyemezo, Urukiko Rukuru rwasanze kuba Vuzimpundu Clarisse yaranze kurahira byari impamvu yatuma yirukanwa kandi bikaba byubahirije amategeko, ariko ruvuga ko yasezerewe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha kuko byakozwe n’Umunyamabanga Uhoraho akaba n’Umunyamabanga w’Ikigega cya Leta muri MINECOFIN, mu gihe nyamara imihango yakozwe mu kwemeza ko Vuzimpundu Clarisse ashyirwa mu mwanya wa “Administrative Assistant to the Director General of National Budget” ari nayo yagombaga gukorwa kugira ngo asezererwe, bityo ko ibyo bituma ikirego cye kigira ishingiro ku bijyanye no kuba yarirukanywe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha.

[4]               Leta y’u Rwanda, mu izina ry’Intumwa Nkuru yayo, yajuririye iki cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga ivuga ko:

Urukiko Rukuru rutasuzumye inzitizi yo kutakira ikirego kandi ifite ishingiro, aho rwagaragarijwe ko inenge ijyanye n’ububasha bw’uwafashe icyemezo cyo gusezerera Vuzimpundu Clarisse itigeze ivugwaho mu itakamba, ko kuyigaragaza mu iburanisha ari impamvu yatuma itakirwa ngo isuzumwe n’Urukiko.

Ku bw’inyongera (à titre subsidiaire), kuba Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yarahaye umukoresha wa Vuzimpundu Clarisse ububasha bwo kumurahiza no kumusezerera mu gihe yanze kurahira nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa No029/19.23 yo ku wa 06/01/2011 ya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, ibyo bigaragaza ko atirukanwe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha.

[5]               Vuzimpundu Clarisse yatanze ubujurire bwuririye ku bundi avuga ko Urukiko Rukuru rwirengagije ko uburenganzira bwe ku myemerere ari ndahungabanywa, nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga n’Amasezerano Mpuzamahanga, ko rero yirukanwe mu buryo budakurikije amategeko.

[6]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 09/02/2016, Leta y’u Rwanda iburanirwa na Me Rubango Epimaque, Intumwa ya Leta, naho Vuzimpundu Clarisse aburanirwa na Me Nkurunziza François-Xavier.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO

A. Ubujurire bwa Leta y’u Rwanda

1. Kumenya niba kuba mu itakamba ikibazo cy’ububasha bw’uwafashe icyemezo gisezerera umukozi kitaravuzweho, byatuma ikirego kitakirwa.

[7]               Me Rubango Epimaque, uburanira Leta y’u Rwanda, avuga ko mu rwego rwa mbere hatanzwe inzitizi yo kutakira ikirego, ariko Urukiko ntirwagira icyo ruyivugaho, ko rwagaragarijwe ko, mu itakamba, Vuzimpundu Clarisse yasabaga ivanwaho ry’icyemezo kimubangamiye kubera imyemerere ye, ko atagaragaje inenge ijyanye n’ububasha bw’uwafashe icyemezo cyo kumusezerera, bityo kuyigaragaza mu iburanisha bikaba byari impamvu ituma itakirwa.

[8]               Me Nkurunziza François-Xavier, uburanira Vuzimpundu Clarisse, avuga ko iyo Urukiko rusuzuma iyakirwa ry’ikirego rutareba impamvu zashingiweho mu itakamba, ko ahubwo rureba niba uwo muhango warakozwe, ko uwajuriye atagaragaza itegeko rivuga ibigomba kujya mu itakamba.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[9]               Ingingo ya 339 y’Itegeko No18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, yakurikizwaga itakamba rikorwa, iteganya ko: “Ikirego gisaba gukuraho icyemezo cy’umutegetsi cyakirwa gusa iyo cyerekeye icyemezo cy'umutegetsi cyeruye cyangwa kiteruye. Mbere yo gutanga ikirego, unenga icyemezo cy'umutegetsi agomba kubanza gutakambira umutegetsi wagifashe. Umutegetsi utakambiwe, agomba gusubiza ubwo butakambe mu gihe cy’amezi abiri (2) abarwa uhereye umunsi yabuboneyeho. Iyo adashubije, ubutakambe bufatwa ko atabwemeye. Mu gihe uwatakambye atishimiye igisubizo yahawe, afite igihe cy’amezi atandatu (6) cyo kuregera urukiko gitangira kubarwa kuva ku munsi yaboneyeho igisubizo, yaba nta gisubizo yabonye icyo gihe kigatangira kubarwa nyuma y’amezi abiri (2) avugwa mu gika kibanziriza iki”.

[10]           Dosiye y’urubanza igaragaza ko ku wa 31/05/2011, Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN[1] yandikiye Vuzimpundu Clarisse ibaruwa No 2999/11/10/HR amumenyesha ko ahagaritswe ku mirimo ye kubera kutubahiriza amategeko ya Repubulika y’u Rwanda arebana no kurahira kw’abakozi ba Leta. Ku wa 07/06/2011, Vuzimpundu Clarisse yatakambiye uwo Munyamabanga Uhoraho amusaba guhindurirwa icyemezo yafatiwe cyo guhagarikwa ku mirimo, aho yasobanuraga ko mu myaka 16 amaze akorera MINECOFIN, nta cyemezo icyo ari cyo cyose cyo kumucyaha cyangwa kumugaya yigeze afatirwa, ko kuba yumvira umutimanama we yatojwe na Bibiliya nk’Umuhamya wa Yahova atari byo byatuma asezererwa ku kazi.

[11]           Urukiko rurasanga, kuba mu itakamba, Vuzimpundu Clarisse atagaragaje inenge ijyanye n’ububasha bw’uwafashe icyemezo cyo kumuhagarika ku murimo, bitatuma ikirego cye kitakirwa kuko icyo itakamba riba rigamije ari ukugira ngo Umuyobozi wafashe icyemezo yisubireho, hatitawe ku kumenya niba yari afite ububasha cyangwa se atabufite, cyane cyane ko n’ingingo ya 339 yavuzwe haruguru itagaragaza iby’ingenzi cyangwa impamvu zigomba gushingirwaho mu itakamba ku buryo utabyubahirije,  ikirego cye kitakwakirwa.

[12]           Hakurikijwe ibimaze gusobanurwa haruguru, Urukiko rurasanga inzitizi yo kutakira ikirego yatanzwe na Me Rubango Epimaque uburanira Leta y’u Rwanda, nta shingiro ifite.

2. Kumenya niba Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN yari afite ububasha bwo gusezerera ku kazi Vuzimpundu Clarisse.

[13]           Me Rubango Epimaque uburanira Leta y’u Rwanda avuga ko mu rubanza rwaciwe ku rwego rwa mbere mu gika cya 18, Urukiko rwasobanuye ko, n’ubwo kwanga kurahira kwa Vuzimpundu Clarisse byari impamvu yumvikana ituma ashobora kwirukanwa ku kazi, yirukanwe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha, ariko ko atari ko abibona kuko Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN yamwirukanye abiherewe uruhushya na Minisitiri w‘ Abakozi ba Leta n’ Umurimo mu ibaruwa No029/19.23 yo ku wa 06/01/2011 yanditse avuga ko abanze kurahira ku mpamvu iyo ari yo yose bafatirwa ibihano.

[14]           Me Nkurunziza François-Xavier, uburanira Vuzimpundu Clarisse, avuga ko Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN atigeze ahabwa ububasha bwo kwirukana Vuzimpundu Clarisse kuko ntawe utanga ububasha adafite, ko Vuzimpundu Clarisse yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri, noneho Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo abishyira mu bikorwa, ko rero byagombaga gusubira mu Nama y’Abaminisitiri, hakubahirizwa ihame rya “Parallélisme des formes”. Avuga ko iyo usomye iyo baruwa usanga nta gutanga ububasha birimo, kandi ko n’iyo byaba birimo, uhawe ububasha akora akazi mu izina ry’uwamuhaye ububasha, ariko ko atari ko byagenze kuko Umunyamabanga Uhoraho yirukanye Vuzimpundu Clarisse mu izina rye.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[15]           Ingingo ya 119 y’Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta yakurikizwaga igihe Vuzimpundu Clarisse yasezerwaga ku kazi, iteganya ko: “Gusezererwa nta mpaka ni icyemezo umutegetsi ubifitiye ububasha mu birebana n’abakozi ba Leta afata cyo kuvana burundu umukozi wa Leta mu bakozi ba Leta”.

[16]           Abahanga mu mategeko Jean Rivero na Jean Waline, nabo basobanura ko ihame ari uko umuyobozi ufite ububasha bwo gufata icyemezo ari na we ufite ubundi bubasha bwo kukivanaho kandi ko ibyo bivuze ko inzira yakoreshejwe mu gufata icyemezo cya mbere ari na yo igomba kubahirizwa mu gufata ikindi cyemezo kinyuranyije nacyo[2].Basobanura kandi ko umuyobozi ashobora gutanga ububasha bwo gufata icyemezo no kugishyiraho umukono, ariko ko gutanga ububasha bigomba kuba bigaragara mu nyandiko ibyemeza[3].

[17]           Muri uru rubanza, dosiye igaragaza ko Vuzimpundu Clarisse yashyizwe mu mwanya wa “Administrative Assistant to the Director General of National Budget” muri MINECOFIN, bikorwa na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo nk’uko bigaragazwa n’ibaruwa No 282/19.23 yo ku wa 15/09/2009. Na none, mu ibaruwa No 029/19.23 yo ku wa 06/01/2011, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye Abaminisitiri n’Abanyamabanga Bakuru muri Minisiteri abasaba kurahiza abakozi ba Leta batarahiye ku mpamvu zitandukanye no gufatira ibihano abanze kurahira ku mpamvu izo ari zo zose mu buryo bukurikira: a) umukozi wanze kurahira azahabwa mu nyandiko iminsi 15 y’integuza, akanamenyeshwa ko agiye kwirukanwa ku mirimo ye kubera ikosa ryo kudakurikiza amategeko n’amabwiriza amugenga, ibyo bigakorwa n’umukoresha we, akagenera kopi Komisiyo ishinzwe Abakozi ba Leta na Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, b) muri icyo gihe cy’iminsi 15, umukozi wandikiwe agomba kugeza ku mukoresha we, mu nyandiko, ibisobanuro bye kandi avuga n’icyemezo yafashe, c) iyo umukozi asubije  yemera kurahira, umukoresha we aramurahiza, akaguma ku kazi ke, d) iyo umukozi asubije ko yanze kurahira ku mpamvu izo ari zo zose, cyangwa ntasubize nyuma y’iminsi 15 uhereye umunsi yaboneye ibaruwa, ahita asezererwa ku mirimo ye bikozwe n’Umuyobozi ubifitiye ububasha.

[18]           Urukiko rurasanga, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 119 y’Itegeko No 22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 yavuzwe haruguru ndetse n’ibyasobanuwe n’abahanga mu mategeko nabo bavuzwe haruguru, Umuyobozi wari ufite ububasha bwo gusezerera Vuzimpundu Clarisse ku kazi ari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo ashingiye ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri nkuko byagenze igihe yashyirwaga mu mirimo (Principe du parallélisme des formes et de compétences).

[19]           Kuba Me Rubango Epimaque avuga ko Minisitiri w’ Abakozi ba Leta n’ Umurimo yatanze ububasha bwo gusezerera Vuzimpundu Clarisse, ibyo ntabwo byahabwa agaciro kuko ibaruwa isaba Abaminisitiri n’Abanyamabanga bakuru muri Minisiteri (yavuzwe haruguru gika cya 17) igaragaza ko ububasha bwatanzwe ari ubwo kwandikira umukozi wanze kurahira bamumenyesha ko agiye kwirukanwa ku mirimo ye kubera ikosa ryo kudakurikiza amategeko n’amabwiriza. Naho ku bijyanye no gusezerera uwo mukozi, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yanditse avuga ko umukozi uzasubiza ko yanze kurahira cyangwa akarenza iminsi 15 adasubije, azahita yirukanwa ku mirimo ye bikozwe n’Umuyobozi  ubifitiye ububasha. Ibi byumvikanisha ko ububasha bwo gusezerera umukozi butigeze buhabwa abandikiwe ibaruwa yavuzwe haruguru, ahubwo bwahawe Umuyobozi ubifitiye ububasha, kuri Vuzimpundu Clarisse, uwo Muyobozi akaba ari uwavuzwe mu gika kibanziriza iki.

[20]           Urukiko rurasanga rero kuba Vuzimpundu Clarisse yarasezerewe n’Umuyobozi utabifitiye ububasha ari we Umunyamabanga Uhoraho muri MINECOFIN, byerekana ko yasezerewe mu buryo budakurikije amategeko, bityo ubujurire bwa Leta y’u Rwanda bukaba nta shingiro bufite.

B. Ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Vuzimpundu Clarisse.

1. Kumenya niba gusaba Vuzimpundu Clarisse, nk’umukozi wa Leta, kurahirira ku ibendera ry’Igihugu, binyuranyije n’Itegeko Nshinga n’Amasezerano Mpuzamahanga.

[21]           Me Nkurunziza François-Xavier uburanira Vuzimpundu Clarisse avuga ko mu rukiko rubanza yaburanye agaragaza ko uburenganzira ku myemerere ari ndahungabanywa, bikaba biteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo ya 33 n’iya 45, n’Amasezerano Mpuzamahanga, cyane cyane ingingo ya 18 ya “Pacte International relatif aux Droits Civils et Politiques du 16/12/1966”[4], n’ingingo ya 14, iya 15 n’iya 19 za “Charte africaine des droits de l’homme et des peuples”, ko nta cyemezo gishobora gufatirwa umuntu ku buryo bunyuranye n’ayo mahame, bityo ko ikibazo gihari ari icyo kumenya niba hari icyemezo gishobora gufatirwa umuntu ku buryo bunyuranye n’Itegeko Nshinga n’ayo Masezerano Mpuzamahanga no kumenya niba bene icyo cyemezo kiramutse gifashwe cyaba kibangamiye ihame ry’uko uburenganzira ku myemerere ari ndahungabanywa, ko rero umucamanza atasubije icyo kibazo. Avuga ko ingingo ya 29 ya Sitati y’Abakozi ba Leta ivuga ko mbere yo gutangira akazi ka Leta, umukozi agomba kurahira, ko rero umukoresha atari kwirukana Vuzimpundu Clarisse ngo nuko yanze kurahira kandi yari asanzwe mu kazi.

[22]           Me Rubango Epimaque, uburanira Leta y’u Rwanda, avuga ko Vuzimpundu Clarisse atirukanwe kubera imyemerere ye, ko ahubwo yirukanwe kubera kutubahiriza amategeko, ko uburenganzira bwa buri muntu bwubahirizwa mu buryo buteganywa n’amategeko, ko rero Vuzimpundu Clarisse atakwitwaza izindi ngingo z’amategeko ngo yange kubahiriza amategeko y’igihugu.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[23]           Ingingo ya 33 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo ku wa 04/06/2003 (yahindutse iya 37 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu 2015), iteganya ko: “Ubwisanzure mu bitekerezo, mu kubigaragaza, mu mutimanama, mu guhitamo idini, mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame burengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko. […]”. Naho ingingo ya 45 y’iryo Tegeko Nshinga yateganyaga ko: “[…] Abenegihugu bose bafite uburenganzira bungana bwo kujya mu mirimo ya Leta hashingiwe ku bumenyi n’ubushobozi bwabo”.

[24]           Ingingo ya 29 y’Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002 rishyiraho Sitati Rusange igenga Abakozi ba Leta n’Inzego z’Imirimo ya Leta, yateganyaga ko: “Mbere yo gutangira imirimo ye, buri mukozi wa Leta arahira indahiro ikurikira:-«Njyewe.............................., ku izina ry’Imana ishobora byose, ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro ko nzatunganya imirimo nshinzwe, ko ntazahemukira Repubilika y’u Rwanda, ko nzubaha Umukuru w’Igihugu n’Inzego za Leta, kandi ko nzaharanira ibyagirira abaturarwanda bose akamaro, nubahiriza Itegeko Shingiro n’andi Mategeko»”.

[25]           Ingingo ya 13 y’Itegeko No34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’Igihugu nk’uko ryavuguruwe kandi ryujujwe n’Itegeko No06/2013 ryo ku wa 27/02/2013, iteganya ko “Umuntu wese urahira imbere y’Ibendera ry’Igihugu arahira arifatishije ikiganza cy’ibumoso azamuye ukuboko kw’iburyo akarambura ikiganza hejuru. Umuntu ufite ubumuga usabwa kurahira adashobora kubahiriza ibiteganywa n’igika cya mbere cy’iyi ngingo, araryambikwa”.

[26]           Muri uru rubanza, dosiye igaragaza ko hari ibaruwa N°029/19.23 yo ku wa 06/01/2011 (yavuzwe haruguru), Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yandikiye Abaminisitiri n’Abanyamabanga Bakuru muri Minisiteri abaha amabwiriza yo kurahiza abakozi ba Leta bose batarahiye ku mpamvu zitandukanye, anabamenyeshako abakozi ba Leta batazarahira kubera impamvu izo ari zo zose bazahita basezererwa ku kazi n’Umuyobozi ubifitiye ububasha kubera ikosa ryo kutubahiriza amategeko n’amabwiriza abagenga, nyuma y’integuza y’iminsi 15 yabasabaga kurahira, bakabyanga. Mu kwezi kwa cumi 2010, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Imari y’Igenamigambi, ashingiye ku mabwiriza ya Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yandikiye Vuzimpundu Clarisse ibaruwa No6155/10/10/HR amusaba kurahira, ku wa 06/01/2011, Vuzimpundu Clarisse amusubiza ko adashobora kurahirira ku ibendera ry’Igihugu kuko bitemeranywa n’umutimanama we, ahubwo ko ashobora kurahirira kuri Bibiliya.

[27]           Urukiko rurasanga Vuzimpundu Clarisse, nk’umukozi wa Leta yaragombaga kurahira indahiro yavuzwe haruguru anafashe ku ibendera ry’Igihugu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 13 y’Itegeko N°34/2008 ryo ku wa 08/08/2008 ryavuzwe haruguru. Kuba rero atarabikoze, iryo akaba ari ikosa ryari gutuma Umuyobozi ubifitiye ububasha amusezerera ku kazi, kandi ko atakwitwaza ko yari asanzwe mu kazi kugira ngo avuge ko hari uburenganzira bwe bwo kwanga kurahirira ku ibendera ry’Igihugu bwahungabanyijwe, kuko igikorwa cyo kurahiza abakozi ba Leta batarahiye cyari kigamije gutunganya ibitarakorewe ku gihe (Régularisation), cyane cyane ko bigaragara ko, ubwo yatangiraga akazi ke, indahiro ari yo yagombaga kubanziriza itangira ry’umurimo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 29 y’Itegeko No22/2002 ryo ku wa 09/07/2002  ryavuzwe haruguru.

[28]           Urukiko rurasanga Vuzimpundu Clarisse ataragombaga kwitwaza imyemerere ye ngo yange kubahiriza amategeko n’amabwiriza ya Leta y’u Rwanda ajyanye n’irahira ry’abakozi ba Leta, kuko Leta y’u Rwanda nta dini ishingiyeho nk’uko biteganywa n’ingingo ya 1, igika cya mbere, y’Itegeko Nshinga ryo ku wa 04/06/2003 (yahindutse iya 4 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda nk’uko ryavuguruwe mu 2015). Uyu murongo niwo wafashwe no mu manza zitandukanye zaciwe n’uru Rukiko, nko mu rubanza No RADA0065/12/CS rwaciwe ku wa 12/12/2014 (Nyirasafari Xavéra vs Komisiyo y’Abakozi ba Leta), urubanza No RADA0067/12/CS rwaciwe ku wa 22/07/2014 (Niyonsaba Jean Claude) n’urubanza No RADA0006/13/CS rwaciwe ku wa 15/05/2015 (Semali Alfred vs EWSA Ltd yahindutse Rwanda Energy Group Ltd). No mu kibazo uwitwa Paul Westerman yashyikirije Komite Mpuzamahanga y’Uburenganzira bwa Muntu (Human Rights Commitee) arega Igihugu cye cy’Ubuholandi, ku bijyanye no kuba yarashyizwe mu gisirikari atabishaka, nyuma ntiyubahiriza amabwiriza yo kwambara impuzangano (uniforme), iyo Komite yasanze uburenganzira ku myemerere butagomba gufatwa nk’uburenganzira bwo kutubahiriza inshingano zigenwa n’itegeko cyangwa butuma hatabaho uburyozwacyaha[5]. Igihe rero Itegeko ridateganya  ko hari ubundi buryo bwo kurahira mbere yo gutangira imirimo, usibye gufata ku ibendera ry’Igihugu, uwanze kurahira mu buryo buteganywa n’Itegeko agomba kwirengera ingaruka z’icyemezo cye; Vuzimpundu Clarisse rero akaba agomba kwirengera ingaruka zo kutubahiriza ibiteganwa n’amategeko.

[29]           Urukiko rurasanga kandi kurahirira ku ibendera ry’Igihugu ntaho binyuranyije n’Itegeko Nshinga, ingingo ya 33 (yahindutse iya 37) n’iyahoze ari iya 45, ingingo ya 18[6] ya “Pacte International relatif aux Droits Civils et Politiques du 16/12/1966”, n’ingingo ya 14[7], iya 15[8] n’iya 19[9] za “Charte Africaine des Droits de l’homme et des peuples”, Me Nkurunziza François-Xavier ashingiraho, kuko izo ngingo zose icyo zihuriyeho ari uko abantu bose bafite uburenganzira ku myemerere yabo n’idini kandi ko bangana imbere y’amategeko haba mu kubona akazi no ku burenganzira ku mutungo, mu gihe nyamara iyo myemerere itagomba kubangamira amategeko igihugu kigenderaho nk’uko byasobanuwe haruguru, cyangwa ngo umuntu abe yakwitwaza imyemerere ye yanga gukora inshingano asabwa n’amategeko.

[30]           Urukiko rurasanga, hakurikijwe ibimaze gusobanurwa haruguru, gusezererwa ku kazi kwa Vuzimpundu Clarisse ku mpamvu yuko yanze kurahirira ku ibendera, bitanyuranyije n’Itegeko Nshinga n’Amasezerano Mpuzamahanga.

2. Kumenya niba Vuzimpundu Clarisse yahabwa indishyi asaba muri uru rubanza.

[31]           Me Nkurunziza François-Xavier uburanira Vuzimpundu Clarisse avuga ko Leta y’u Rwanda ikwiriye kumuha amafaranga y’igihembo cya Avoka waburanye uru rubanza kingana na 1.500.000Frw, yiyongera ku indishyi zagenwe.

[32]           Me Rubango Epimaque uburanira Leta y’u Rwanda avuga ko amafaranga asabwa nta shingiro afite kuko Leta y’u Rwanda yemerewe gukoresha inzira z’ubujurire ziteganyijwe n’amategeko, ariko ko mu gihe urukiko rwabibona ukundi, rwazareba neza niba igihembo cya Avoka gihwanye n’amafaranga yifujwe.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[33]           Ingingo ya 258 y’Igitabo cya gatatu cy’urwunge rw’amategeko mbonezamubano iteganya ko: “Igikorwa cyose cyangirije undi gitegeka nyir’ugukora ikosa kuriha ibyangiritse”. Ingingo ya 33 y’Amabwiriza y’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda No01/2014 yo ku wa 18/07/2014 agenga ibihembo mboneza by’Abavoka, iteganya ko: “Mu bujurire, avoka w’urega n’uw’uregwa bafite uburenganzira kuri kimwe cya kabiri cy’igihembo cyumvikanyweho ku rwego rwa mbere”.

[34]           Muri uru rubanza, dosiye igaragaza ko umwanzuro wo kuregera Urukiko Rukuru uri kuri cotes 1-5, Vuzimpundu Clarisse yasabaga ko Leta y’u Rwanda yategekwa kumwishyura 600.000Frw y’igihembo cya Avoka, aya mafaranga akaba ari yo agaragara nk’ayumvikanyweho ku rwego rwa mbere.

[35]           Urukiko rurasanga, hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 33 y’Amabwiriza No01/2014 yavuzwe haruguru, Vuzimpundu Clarisse agomba kwishyurwa na Leta y’u Rwanda igihembo cya Avoka kingana na kimwe cya kabiri (½) cya 600.000Frw, ni ukuvuga 300.000Frw.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[36]           Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Leta y’u Rwanda (MINECOFIN) nta shingiro bufite.

[37]           Rwemeje ko ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Vuzimpundu Clarisse bufite ishingiro kuri bimwe.

[38]           Rwemeje ko urubanza No RAD 0125/11/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 19/04/2013 ruhindutse gusa ku bijyanye n’amafaranga y’igihembo cya Avoka agomba kwiyongera.

[39]           Rutegetse Leta y’u Rwanda (MINECOFIN) kwishyura Vuzimpundu Clarisse amafaranga ibihumbi magana atatu (300.000Frw) y’igihembo cya Avoka waburanye urubanza kuri uru rwego.

[40]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.

 

 



[1] Ministry of Finance and Economic Planing.

[2] Il existe, en droit administratif, un principe de parallélisme des compétences (ou encore dit de l’acte contraire) qui veut que lorsqu’une autorité a compétence pour faire un acte, elle a également compétence pour faire l’acte contraire (par exemple celui qui nomme a compétence pour révoquer). Le plus souvent (mais il ya des exceptions) cela implique  également le parallélisme des formes, c’est-à- dire l’obligation de suivre la même procédure que celle de l’acte initial pour accomplir l’acte contraire (J. RIVERO et J.WALINE, Droit administratif, 20ème édtion, Dalloz, Paris, 2004, p. 341, no 404 in fine).

 

[3] Il serait matériellement impossible à certaines autorités administratives ‒ par exemple le Ministre ‒ d’exercer elles-mêmes effectivement l’ensemble de leurs compétences. Pour que le système puisse fonctionner, il est donc indispensable de recourir au système de délégations, qui distingue la délégation de compétence et la délégation de signature. Les délégations sont indispensables mais doivent être limitées à ce qui est nécessaire, ce qui explique leur régime juridique: il n’y a pas de délégation sans texte l’autorisant […] (J. RIVERO et J.WALINE, op.cit., p. 342, no 405).

[4] Mu mwanzuro yavuze ko ari “Déclaration Universelle des Droits Civils et Politiques”, ariko ayo masezerano mpuzamahanga yo kuwa 19/12/1966 ntabwo abaho, ahubwo ariho ni “Pacte international relatif auxdroits civils et politique cyangwa se “Déclaration universelle des droits de l’homme”, usibye ko yo ari iyo ku wa 10/12/ 1948.

[5]Dans une affaire où l’interessé s’étant vu refusé le statut d’objecteur, a été incorporé dans l’armé et condamné pour refus d’obéissance (port de l’uniforme), le Comité a fait observer que le droit à la liberté de conscience en tant que tel ne peut être interprété comme donnant le droit de refuser de s’acquitter de toutes les obligations imposées par la loi ou comme déchargeant une personne de sa responsabilité pénale à l’égard de chaque refus ainsi opposé. (Communication No 682/1996: Paul WESTERMAN c. Pays-Bas, CCPR/C67/D/682/1996, §9.3, Cité par Jean-Bernard MARIE et Patrice MEYER-BISCH, in La liberté de conscience dans le champ de la religion, p.25 →https://www.unifr.ch/iiedh/assets/files/.../publicdt04.pdf ).

[6]Toute personne a droit à la liberté de pensée, de conscience et de religion; ce droit implique la liberté d’avoir ou d’adopter une religion ou une conviction de son choix, ainsi que la liberté de manifester sa religion ou sa conviction, individuellement ou en commun, tant en public qu’en privé, par le culte et l’accomplissement des rites, les pratiques et l’enseignement […].

[7] Le droit de propriété est garanti. Il ne peut y être porté atteinte que par nécessité publique ou dans l’intérêt général de la collectivité, ce, conformément aux dispositions des lois appropriées.

[8] Toute personne a le droit de travailler dans des conditions équitables et satisfaisantes et de percevoir un salaire égal pour un travail égal.

[9] Tous les peuples sont égaux; ils jouissent de la même dignité et ont les mêmes droits. Rien ne peut justifier la domination d’un peuple par un autre.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.