Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. UWINKINDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPA 0011/15/CS (Mutashya, P.J., Gakwaya na Hitiyaremye, J.) 24 Mata 2015]

Amategeko agenga uburenganzira bwa muntu – Uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura – Kwihitiramo umwunganizi ku muntu utishoboye – Uregwa ufite uburenganzira ntakuka bwo kwihitiramo umwunganira mu mategeko ni ufite ubushobozi bwo kumwishyura, mu gihe utabufite, iyo mu nyungu z’ubutabera bibaye ngombwa ko yunganirwa, inzego zibishinzwe zimushyiraho bitabaye ngombwa ko uregwa abigiramo uruhare – Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, ingingo ya 14(6°).

Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru,Urugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi (HCCI), uregwa yunganiwe na Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste ariko baza kuva murubanza .Urukiko rwasabye inzego zibishinwe gufasha uregwa kubona ubwunganizi.Urugaga rw’Abavoka rwagennye Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isaacar maze ku iburanisha ryakurikiyeho uregwa yitaba ari kumwe n’abo bunganizi mu by’amategeko ariko atanga inzitizi avuga ko abo bunganizi bagenwe mu buryo budakurikije amategeko kuko atabihitiyemo.

Mu rubanza rubanziriza urundi, urukiko Rukuru rwemeje ko abunganizi bagenwe n’Urugaga rw’Abavoka bagenwe mu buryo bukurikije amategeko rushingiye ku kuba uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi bufitwe n’ufite ubushobozi bwo kumwiyishyurira, naho utabufite akaba yamugenerwa n’Urugaga rw’abavoka ku buntu. Uregwa yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko yavukijwe uburenganzira bwo kunganirwa no kwiregura naho Ubushinjacyaha butanga inzitizi yo kutakira ubujurire bwatanzwe n’uregwa kuko bwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ariko Urukiko rubibonye ukundi rwakwemeza ko ubwo bujurire nta shingiro bufite.

Incamake y’icyemezo: Uregwa ufite uburenganzira ntakuka bwo kwihitiramo umwunganira mu mategeko niufite ubushobozi bwo kumwishyura, mu gihe utabufite, iyo mu nyungu z’ubutabera bibaye ngombwa ko yunganirwa, inzego zibishinzwe zimushyiraho bitabaye ngomba ko uregwa abigiramo uruhare.

Ubujurire nta shingiro bufite.

Inzitizi y’Ubushinjacyaha nta shingiro ifite.

Icyemezo cyajuririwe kigumyeho.

Amagarama aherereye ku isanduku ya Leta.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ngingo ya 34(10°).

Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 162.

Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, ingingo ya 14(6°).

Imanza zifashishijwe:

Affaire n° ICTR-96-4-A, Le Procureur c/ Jean Paul Akayesu Paragraphe 61, 62.

Affaire ° ICTR9 7-23, Jean Kambanda (appellant) v. Procureur (intimé), Paragraphe 33.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Ku itariki ya 21/01/2015, Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi (HCCI) rwafashe icyemezo cyo gusaba inzego zibishinzwe gufasha Uwinkindi Jean kubona ubwunganizi nyuma y’uko rumaze kubona ko abamwunganiraga aribo Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean-Baptiste bivanye mu rubanza.

[2]               Ku itariki ya 05/02/2015, Uwinkindi Jean yitabye Urukiko Rukuru hari Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacaar bagenwe n’Urugaga rw’abavoka nk’abunganizi be. Icyo gihe nibwo Uwinkindi Jean yatanze inzitizi yo kuba yaragenewe abunganizi mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko atabihitiyemo.

[3]               Mu rubanza rubanziriza urundi n° RP 0002/12/HCCI rwo ku wa 06/02/2015, Urukiko Rukuru (HCCI) rwemeje ko Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacaar bagenwe n’Urugaga rw’abavoka mu buryo bukurikije amategeko.

[4]               Mu gufata icyemezo, urwo rukiko rwashingiye ku ngingo ya 14, igika cya 6 y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, rusanga uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi bufitwe n’ufite ubushobozi bwo kumwiyishyurira, naho utabufite akaba yamugenerwa n’Urugaga rw’abavoka ku buntu.

[5]               Urwo rukiko rwashingiye nanone ku rubanza rwa Akayesu Jean-Paul rwaciwe na TPIR rusanga ko, n’ubwo Uwinkindi Jean akigezwa mu Rwanda yahawe urutonde rw’abavoka akihitiramo, bitari itegeko ku buryo yabifata nk’uburenganzira budakuka.

[6]               Uwinkindi Jean yajuririye icyo cyemezo mu Rukiko rw’Ikirenga ku wa 03/03/2015, avuga ko yambuwe uburenganzira bwo kwiregura no kunganirwa ahabwa n’ingingo ya 18, igika cya gatatu (3), y’Itegeko Nshinga, ingingo ya 150(3°) y’Itegeko n° 30/2013 ryo ku wa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ndetse n’ingingo ya 14, 6° y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda.

[7]               Ubushinjacyaha bwatanze inzitizi yo kutakira ubujurire bwatanzwe na Uwinkindi Jean kuko bwatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ko ariko Urukiko rubibonye ukundi rwakwemeza ko ubwo bujurire nta shingiro bufite.

[8]               Iburanisha kuri ubwo bujurire ryashyizwe ku itariki ya 9/3/2015, ariko uwo munsi urubanza ntirwaburanishwa kuko Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bari bazanwe na Uwinkindi Jean kumwunganira batari bemerewe kuburana kuko bari batarishyura ihazabu bari baraciwe n’Urukiko, urubanza rwimurirwa ku itariki ya 6/4/2015. Uwo munsi ugeze, nyuma yo kubona ko noneho abunganizi ba Uwinkindi Jean bashyize mu bikorwa ibyo bari barategetswe n’Urukiko, iburanisha ryabereye mu ruhame Uwinkindi Jean yitabye yunganiwe na Me Gatera Gashabana afatanyije na Me Niyibizi Jean Baptiste, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ruberwa Bonaventure afatanyije na Mutangana Jean Bosco, bombi bakaba ari abashinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

II. IBIBAZO BIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO.

A. Kumenya niba ubujurire bwa Uwinkindi Jean bwaratanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

[9]               Abahagarariye Ubushinjacyaha bavuga ko hashingiwe ku ngingo ya 162 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/6/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ubujurire ku manza zibanziriza izindi busuzumirwa hamwe n’urubanza mu mizi. Bavuga kandi ko icyo gitekerezo ari na cyo gikubiye mu ngingo ya 34,10° y’Itegeko Ngenga N° 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imitunganyirize, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ibuza Umwanditsi Mukuru kwakira ubujurire bw’imanza zibanziriza izindi budakorewe hamwe n’urubanza mu mizi. Barangiza basaba Urukiko gufata icyemezo hashingiwe ku bisanzwe biteganyijwe n’amategeko asanzwe y’u Rwanda, kubera ko ingingo ya 18 y’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda itagennye uburyo ubujurire bugomba gukorwa.

[10]           Uwinkindi Jean avuga ko iyi nzitizi ititaye ku ngingo yashingiyeho ajurira harimo ingingo ya 18 n’iya 27 z’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda ivuga ko iyo hagonganye amategeko abiri, iri ari ryo rigomba gukurikizwa. Avuga kandi ko hashingiwe ku ngingo ya 180 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, urubanza rwari kuba ruhagaze kugeza ubujurire burangije gusuzumwa, kubera ko mu bintu yajuririye harimo ikintu gikomeye cyabangamira urubanza mu mizi kuko rutakomeza adafite abamwunganira, ko icyo gihe nta n’urubanza yaba afite.

[11]           Me Niyibizi Jean Baptiste avuga ko uruhande rw’ubwunganizi rubona ko inzitizi yo kutakira ubujurire nta shingiro yahabwa kubera ko Uwinkindi Jean yajuriye ashingiye ku ngingo ya 18 y’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda iha uburenganzira ababuranyi bwo kujuririra icyemezo icyo aricyo cyose gifashwe n’Urukiko Rukuru, ngo kandi ibyo Uwinkindi Jean yarabikoze. Akomeza avuga ko ibyo abigaragaje kubera ko Uwinkindi Jean yambuwe uburenganzira bwo kunganirwa nk’uko biteganywa n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, ivuga ko kunganirwa ari uburenganzira ntayegayezwa ahantu hose no mu bihe byose.

[12]           Avuga kandi ko abona ingingo ya 162 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi itashingirwaho kuko itareba imanza z’inshinjabyaha, ko byongeye kandi, kuba uru rubanza ari urwoherejwe mu Rwanda n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, hari Itegeko ridasanzwe riteganya uburyo izi manza zigomba kuburanishwamo, iri akaba ariryo rigomba gukurikizwa mbere y’Itegeko risanzwe mu gihe harimo kuvuguruzanya. Akavuga ko ari muri urwo rwego, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 18 y’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, Uwinkindi Jean afite uburenganzira bwo guhitamo abamwunganira, ko kandi nta kibuza ko yari kujuririra icyemezo cyamwimye ubwo burenganzira.

[13]           Asoza avuga ko ingingo ya 34,10° y’Itegeko Ngenga rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga yubahirizwa n’Umwanditsi Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, uyu akaba yarakiriye ubu bujurire abuha numero, anafata icyemezo ko bwakiriwe.

[14]           Me Gatera Gashabana nawe avuga ko inzitizi y’Ubushinjacyaha nta shingiro yahabwa kuko icyemezo kijuririrwa atari icy’agateganyo (provisoire), ko ahubwo hakurikijwe ingingo ya 14 y’Amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na politike (Pacte International relatif aux droits civils et politiques) yashyizweho umukono na Repubulika y’u Rwanda mu 1975, ari icyemezo ntakuka cyarangije kuba itegeko ku nzitizi yari yatanzwe yerekeranye n’uburenganzira Uwinkindi Jean atahawe bwo kunganirwa, kandi ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’iya 14 y’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda zimwemerera uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira.

[15]           Asoza avuga ko ingingo ya 18 y’Itegeko rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, ari Itegeko ryihariye riha Uwinkindi Jean n’undi muburanyi wese uburenganzira bwo kujuririra icyemezo icyo aricyo cyose, ubwo bujurire bugahita buhagarika urubanza rw’iremezo mu gihe hagitegerejwe icyemezo cy’Urukiko rwo hejuru, ko rero ibyo kuvuga ngo azategereze igihe urubanza mu mizi ruzacibwa nta shingiro bifite.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[16]           (16) Ingingo ya 3, igika cya mbere, y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “Iri tegeko rireba imanza zoherezwa muri Repubulika y’u Rwanda n’Urwego n’izivuye mu bindi bihugu zerekeranye n’icyaha cya jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu”.

[17]           Ingingo ya 18 y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rimaze kuvugwa, ivuga ko “Umushinjacyaha n’uregwa bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo icyo ari cyo cyose cyafashwe n’Urukiko Rukuru mu gihe hari imwe cyangwa zose mu mpamvu zikurikira:

1° ukwibeshya gushingiye ku ngingo y’itegeko gutuma icyo cyemezo gita agaciro;

2° ukwibeshya gushingiye ku byabaye kwatumye urubanza rucibwa nabi.

Urukiko rw’Ikirenga rushobora kwemeza ibyemezo byose by’Urukiko Rukuru cyangwa bimwe muri byo cyangwa kutabyemeza byose. Iyo bibaye ngombwa, rushobora gutegeka Urukiko Rukuru ko urubanza rusubirwamo”.

[18]           Ingingo ya 27 y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rimaze kuvugwa, iteganya ko “Iri tegeko ari ryo rikurikizwa, igihe hari aho rinyuranyije n’andi mategeko asanzwe”.

[19]           Ingingo ya 34, 10° y’Itegeko Ngenga n° 03/2012/OL rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, iteganya ko “mbere y’uko ibirego by’ubujurire byandikwa mu bitabo by’Urukiko, Umwanditsi Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga abanza gusuzuma ko bikwiye kwakirwa ngo biburanishwe n’urwo Rukiko. Ntashobora kwakira ikirego ngo acyandike mu gihe […] hatanzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ubujurire ku rubanza rubanziriza urundi budakorewe hamwe n’urubanza rwose” […].

[20]           Ingingo ya 162, igika cya kabiri, y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko “kujuririra imanza zibanziriza izindi bikorwa gusa iyo urubanza rw’iremezo rwaciwe kandi bigakorerwa rimwe. Muri icyo gihe, igihe cyo kujuririra urubanza rubanziriza urundi gitangira kubarwa kuva ku munsi urubanza rw’iremezo rwamenyesherejweho umuburanyi”.

[21]           Ku birebana n’uru rubanza, Urukiko rurasanga, kuba iki kirego cyarakiriwe binyuze mu nzira zisanzwe zinyuzwamo ibirego, Umwanditsi Mukuru akaba yaracyakiriye akagiha nimero, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akagena umunsi w’iburanisha, icyemezo cy’Umwanditsi Mukuru cyarabaye ndakuka, bityo akaba nta mpamvu yo kukigarukaho.

[22]           Urukiko rurasanga kandi, kuba ingingo ya 18 y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 ryavuzwe haruguru yaravuze ko icyemezo icyo ari cyo cyose cyafashwe n’Urukiko Rukuru gishobora kujuririrwa, iri tegeko kandi akaba ari ryo rigomba gukurikizwa hatitawe ku bivugwa mu yandi mategeko mu gihe yaba anyuranya na ryo, Uwinkindi Jean yari afite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi (HCCI), ku birebana n’iyunganirwa.

[23]           Urukiko rurasanga kandi, uretse n’ibimaze gusobanurwa mu gika kibanziriza iki, icyemezo cyajuririwe cyiswe urubanza rubanziriza urundi, iyo ugisesenguye neza usanga kitari mu rwego rw’imanza zibanziriza izindi zivugwa mu ngingo ya 162 y’Itegeko n° 21/2012 ryo ku wa 14/06/2012 ryavuzwe haruguru, kubera ko iki cyemezo cyafashwe mu buryo budasubirwaho mu rwego rwo kurangiza impaka zari zavutse ku kibazo kijyanye no kunganirwa kwa Uwinkindi Jean mu Rukiko Rukuru, mu gihe imanza zibanziriza izindi ari izikemura ibibazo biba bishamikiye ku rubanza nyirizina ruba ruburanishwa.

[24]           Mu gusobanura itandukaniro ry’izo manza, abahanga mu mategeko bavuga ko imanza z’iremezo zirangiza impaka ku buryo bitazaba ngombwa kubigarukaho, mu gihe imanza zibanziriza izindi zo zitarangiza ikibazo ahubwo ari ibyemezo bifatwa hagati mu rubanza hagamijwe kugira inyungu zirengerwa urubanza rutararangira cyangwa se hagamijwe gushakisha ibyafasha mu guca urubanza (les jugements définitifs mettent fin à une contestation, de telle sorte qu’il n’y aura pas lieu d’y revenir tandisque les jugements avant dire droit ne règlent pas le litige, mais, rendus au cours de l’instance, ils assurent la protection de certains intérêts durant le procès (jugements provisoires) ou permettent de réunir des éléments utiles pour parvenir à une solution (jugements relatifs à l’instruction)[1].

[25]           Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa, Urukiko rurasanga inzitizi yabyukijwe n’Ubushinjacyaha irebana no kutakira ubujurire bwatanzwe na Uwinkindi Jean nta shingiro ifite, ubujurire bwe bukaba bugomba kwakirwa bugasuzumwa.

B. Kumenya niba Uwinkindi Jean afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira.

[26]           Uwinkindi Jean avuga ko impamvu ye y’ubujurire ishingiye ahanini ku burenganzira bwo kunganirwa mu mategeko n’abo yihitiyemo kandi akaba abuhabwa n’amategeko, ko ku itariki ya 5/2/2015 yahatiwe kuburana atunganiwe, anahatirwa kwemera abavoka atazi uko baje muri dosiye ye kuko ntabo yahisemo nyuma yo kwamburwa abo yari asanganwe ; akavuga ko ibyo byakozwe binyuranye n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, Itegeko n° 30/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 14 y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda.

[27]           Avuga kandi ko Me Hishamunda Isacaar na Me Ngabonziza Joseph, yagenewe n’Urugaga rw’abavoka, n’ubwo nta ruhare yagize mu kubashyiraho, ibyo akaba abinenga, nta n’ubushobozi bwo kuburana urubanza nk’urwe bafite ngo kuko Me Ngabonziza Joseph nta burambe buhagije afite, naho Me Hishamunda Isacaar Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rukaba rwarafashe icyemezo ko nta bushobozi bwo kuburana imanza nk’izi afite.

[28]           Avuga ko urubanza rwe rwari rugeze kure ndetse rwenda kurangira kubera ko rwari rugeze igihe cyo kumva abatangabuhamya, ko icyo gihe aribwo abunganizi be bahagaritswe bikozwe n’Urukiko, mu gihe yaje avuye Arusha yizeye guhabwa ubutabera buboneye nk’uko u Rwanda rwari rwarabyiyemeje.

[29]           Uwinkindi Jean avuga kandi ko hakozwe amakosa atatu, ayo akaba ari ukuba Urukiko rwarakiriye ibyemezo by’izindi nkiko (jurisprudence) kandi iburanisha ryari ryarangiye, akaba atarahawe umwanya wo kubyireguraho; kuba atarigeze yanga abunganizi ahubwo Urukiko rwarirukanye abunganizi be, bitandukanye n’ibya Akayesu uvugwa muri “jurisprudence” kuko we yabanze; no kuba Urukiko rwarirengagije ingingo ya 16 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda aho ivuga ko Itegeko rirengera abantu bose kimwe, nta vangura iryo ariryo ryose ribayeho, akavuga ko atahawe urutonde ngo yihitiremo abamwunganira mu gihe amategeko abiteganya ndetse hakaba hariho n’abandi babikorewe, harimo Munyagishari na Mbarushimana, uyu ibye bikaba byarabaye ku itariki ya 25/03/2015.

[30]           Uwinkindi Jean asaba ko yakwemererwa kugumana abunganizi asanganywe kuko urubanza rwe rwenda kurangira kandi akaba nta kosa bakoze, bityo urubanza rugakomereza aho bari baragereje, ngo bitabaye ibyo agahabwa urutonde akihitiramo abandi bamwunganira, ariko bagahabwa umwanya uhagije wo kwiga urubanza, mbese bikaba nk’aho ari ugutangira bushyashya kuko aregwa ibyaha bikomeye.

[31]           Me Niyibizi Jean Baptiste ashimangira imvugo za Uwinkindi Jean avuga ko uwo yunganira yimwe uburenganzira bwo kunganirwa mu mategeko n’uwo yihitiyemo nyuma y’aho hafatiwe icyemezo ko nta bamwunganira afite, ko ibyo kwihitiramo aribyo bisanzwe bikurikizwa, ko ndetse afite ibaruwa imushyira mu rubanza rwa Munyagishari nyuma y’aho uyu ari we umuhisemo, ngo kandi ibi akaba ari nabyo bikurikizwa mu nkiko mpuzamahanga harimo n’urwa Arusha.

[32]           Avuga ko “jurisprudence” yatanzwe n’Ubushinjacyaha idahuye n’urubanza rwa Uwinkindi Jean, kuko we adashaka guhindura abunganizi nka Akayesu wanabyangiwe mu rwego rwo kugira ngo habeho ubutabera bunoze, ahubwo we ashaka kubagumana muri rwa rwego nyine rwo kugirango abone ubutabera buboneye.

[33]           Avuga kandi ko n’iyo jurisprudence Urukiko rwakoresheje mu gufata icyemezo rutari kuyishingiraho kandi rwarayishyikirijwe nyuma y’ipfundikirwa ry’urubanza hatabayeho gusubukura ngo na Uwinkindi Jean agire icyo ayivugaho, ngo ibyo bikaba binyuranye n’ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

[34]           Ku birebana na “jurisprudence” yavuzwe haruguru, avuga ko impamvu Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rukorera Arusha rwangiye Akayesu guhindura abunganizi, rwavuze ko ari ukugira ngo habeho imigendekere myiza y’urubanza, we rero akibaza impamvu Uwinkindi Jean yahindurirwa abunganizi bamaze imyaka ibiri n’igice mu rubanza, bakaba barakoze imyanzuro iri ku mpapuro 120, agasanga abunganizi bashya bashyirwaho batashobora kuyisobanura mu rukiko, ko n’iyo bayiga bwa butabera buboneye butaba bukigezweho.

[35]           Arangiza asaba ko Urukiko rwareka Uwinkindi Jean agakomezanya n’abunganizi yari afite, kuko abo yagenewe n’Urukiko, uretse no kuba ntabo yahisemo, ntibanafite n’uburambe bw’imyaka icumi (10) busabwa kugira ngo umuntu aburane bene izi manza.

[36]           Me Gatera Gashabana na we avuga ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa, rusobanura nabi ingingo ya 14,6° rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, rwemeza ko ufite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi ari ufite ubushobozi, ko iyo atabufite amugenerwa n’Urukiko. Avuga ko ibi atariko bimeze ashingiye ku ihame rikubiye mu ngingo ya 14 (d) y’amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na politike (Pacte International relatif aux droits civils et politiques) rivuga ko abantu bose bangana imbere y’inkiko, ko kandi bagomba kunganirwa n’abo bihitiyemo, baba bafite ubushobozi bwo kubishyura cyangwa se baba batabufite, ko kandi ayo masezerano aza mbere y’amategeko y’u Rwanda.

[37]           Me Gatera Gashabana avuga ko ihame Urugaga rw’abavoka rugenderaho ari uguha umuburanyi umwunganira yihitiyemo, ko ubuyobozi bugomba gukora ibishoboka byose iryo hame rikubahirizwa. Akomeza avuga ko Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo kinyuranyije n’iryo hame, ko kandi abunganizi Uwinkindi Jean yari yarihitiyemo birukanwe n’Urukiko biturutse ku mategeko yari akubiye mu ibaruwa yanditswe na Minisiteri y’Ubutabera, ko imikorere nk’iyo inyuranye n’Itegeko Nshinga kuko ubutegetsi bw’ubutabera (pouvoir judiciaire) bwigenga, bagasaba ko ubutegetsi nyubahirizategeko (pouvoir exécutif) butazongera kwivanga mu butabera. Arangiza asaba ko Uwinkindi Jean yakunganirwa n’abunganizi yihitiyemo kubera ko abyemererwa n’amategeko.

[38]           Abahagarariye Ubushinjacyaha bavuga ko uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi mu rukiko atari ndakuka, cyane cyane ku muntu udafite ubushobozi bwo kumwiyishyurira, ko kugira ngo bene uwo muntu abone ubufasha bwo kunganirwa mu nkiko bigira uko bikorwa, ko Urugaga rw’abavoka rutanga abunganizi, Minisiteri y’Ubutabera igatanga amafaranga yo kubishyura.

[39]           Ku birebana na Uwinkindi Jean kimwe n’abandi bose boherejwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha ndetse n’ibindi bihugu, abahagarariye Ubushinjacyaha basobanura ko Minisiteri y’Ubutabera ubu yashyizeho gahunda yo kwishyura miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000) kuri buri rubanza kugeza rurangiye, ko ariko iyo gahunda yaje isanga Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean Baptiste bunganiraga Uwinkindi Jean bafite amasezerano yo kwishyurwa miliyoni imwe (1.000.000) buri kwezi kugeza urubanza rurangiye, bagejejweho iyo gahunda nshya barayanga amasezerano araseswa, akaba ari byo bita kwivanga kwa Minisiteri y’Ubutabera. Bagasanga abo bavoka batarirukanywe n’ubucamanza, ahubwo ari amasezerano bagiranye n’urugaga rw’abavoka yasheshwe kubera kutumvikana.

[40]           Bavuga ko nyuma y’aho abunganizi Uwinkindi yari afite baviriye mu rubanza, mu kumugenera abandi byakurikije amategeko kuko ingingo ya 14, 6° y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda iteganya ko mu gihe uregwa adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira abamwunganira abahabwa, ko icyo gihe aba atagishoboye kwihitiramo, ko rero ibyo ari nako byagenze.

[41]           Basobanura ko ibibazo nk’ibi byagiye bivuka no mu nkiko mpuzamahanga bigafatwaho icyemezo, ko icyo bita uburenganzira bwo kunganirwa (right to counsel) izo nkiko zasobanuye ko uregwa afite uburenganzira bwo guhitamo umwunganira yishakiye, ko ariko ubwo burenganzira atari ndakuka, ko kandi bushobora kwangwa iyo uko guhitamo gukozwe urubanza rugeze hagati kandi bigaragara ko iryo hitamo rishobora kugira ingaruka zikomeye ku migendekere y’Urubanza (An accused has a right to elect self-representation but that right is not unlimited and may be denied where for instance the election is made mid trial and has the potential to seriously disrupt the proceedings). Ibyo babishingira ku rubanza rw’Ubujurire rwa Krajisnic, igika cya 118.

[42]           Bavuga ko izo nkiko zasobanuye kandi ko iyo uregwa yihitiyemo umwunganira yishakiye, atakaza uburenganzira bwo guhabwa ubufasha bw’abamwunganira n’iyo yaba ari uregwa utishoboye (If an accused elects self-representation, he forfeits the right to legal assistance, even if he is indigent). Ibyo bakabishingira ku rubanza rwa Vojslav Seselj ku bijyanye no gusuzugura Urukiko (Contempt), Case number IT-03-67-RR77.4-A Paragraph ya 39.

[43]           Urundi rugero rutangwa n’abahagarariye Ubushinjacyaha, ni urw’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR) rwafashe icyemezo ko kuba uregwa utishoboye afite uburenganzira bwo kunganirwa neza bitavuze ko agomba kwihitiramo umwunganizi yishakiye, ko kandi uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi bureba gusa abaregwa bafite ubushobozi bwo kwiyishyurira ababunganira. (The right of an indigent defendant to effective representation does not entitle him to choose his own counsel. The right to choose counsel applies only to those accused who can financially bear the costs of counsel). Ibi bakabishingira ku rubanza rwa Nahimana na bagenzi be mu bujurire, urwa Kambanda mu bujurire, no ku rwa Akayesu mu bujurire.

[44]           Mu gushimangira ko atari buri gihe uregwa yihitiramo abunganizi, abahagarariye Ubushinjacyaha bashingiye nanone ku cyemezo cyafashwe n’Urukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR), aho mu rubanza rwa Akayesu umucamanza yavuze ko n’ubwo uregwa utishoboye ashobora guhitamo abamwunganira ku rutonde ruba rwatanzwe n’ubwanditsi, mu kumugenera umwunganizi umwanditsi w’Urukiko adategetswe kugendera ku byifuzo by’uregwa, ko n’ubwo amahitamo y’uregwa agomba kubahwa, ko ariko umwanditsi ashobora kutagena umwunganizi uregwa yatoranyije, iyo bigaragaye ko hari inyungu zindi uregwa afite, ko uregwa yari guhitamo undi atari impanvu ihagije ikwiye no gutuma urugereko rw’Ubujurire rusuzuma icyo kibazo kubera ko Umwanditsi afite ububasha busesuye akoresha mu nyungu z’Ubutabera (Although an indigent accused may choose from among a list of counsel generated by the registrar, the registrar is not necessarily bound by the indigent accused’s wishes. The accused’s choice regarding counsel “should be respected” but the registrar may decide not to appoint the accused first choice of counsel, if there are sufficient grounds overriding the accused’s preference”. That an accused would have preferred another counsel is not a sufficient basis to warrant intervention by the Appeals Chamber. The registrar has wide discretion, which he exercises in the interest of justice”).

[45]           Bongeraho ko, kuba Urugaga rwarashyizeho abavoka bunganira Uwinkindi Jean, ndetse na Minisiteri y’Ubutabera ikemera kwishyura abo yari yarahisemo, ariko hagati aho amasezerano agaseswa biturutse ku kutumvikana kw’impande zombi, basanga agomba kwemera abavoka Urugaga rwamugeneye ari bo Me Hishamunda Isacaar na Me Ngabonziza Joseph kuko rwabikoze rwitaye ku nyungu z’ubutabera kubera ko abari basanzwe bamwunganira bari bivanye mu rubanza, atabemera agahitamo abo yashobora kwiyishyurira ku giti cye. Bagasobanura ko ibyo ari na ko byafashweho icyemezo mu rubanza rwa Nahimana n’Ubushinjacyaha muri TPIR, aho Urukiko rwavuze ko gushyiraho abandi bunganira uregwa, bidashobora kuba uretse iyo abari basanzwe bamwunganira bamaze kwikura mu rubanza (The appointment of new counsel cannot take place until existing counsel withdraws his or representation).

[46]           Basoza bavuga ko Uwinkindi Jean atakwitwaza ingingo ya 39 y’Itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko umuntu ufunzwe n’Ubugenzacyaha afite uburenganzira bwo kugira umwunganira no kuvugana na we, ko iyo adashoboye kumwishakira amushakirwa, kandi akaba afite uburenganzira bwo kwemera cyangwa kutemera umwunganira ahawe, bakavuga ko Uwinkindi Jean adafite uburenganzira bwo kwanga abunganizi yagenewe n’Urugaga rw’Abavoka ashingiye kuri iyo ngingo kubera ko ubungubu adafunzwe n’Ubugenzacyaha.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[47]           Ingingo ya 14.3 (d) y’Amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na politike (Pacte International relatif aux droits civils et politiques), ivuga ko umuntu wese uregwa icyaha afite uburenganzira bwo kuba mu rubanza no kwiburanira ubwe cyangwa akaburanirwa n’uwo yihitiyemo ; yaba atamufite akamenyeshwa uburenganzira afite bwo kumushaka, kandi mu gihe cyose biri mu nyungu z’ubutabera, akamushyirirwaho n’inzego zibishinzwe mu gihe adafite uburyo bwo kumwishyura (Toute personne accusée d’une infraction pénale a droit, en pleine égalité, au moins aux garanties suivantes: […] d) à être présente au procès et à se défendre elle-même ou à avoir l’assistance d’un défenseur de son choix ; si elle n’a pas de défenseur, à être informé d’en avoir un, et, chaque fois que l’intérêt de la justice l’exige, se voir attribuer d’office un défenseur, sans frais, si elle n’a pas les moyens de le rémunérer)[2].

[48]           Ingingo ya 14,6° y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda ivuga ko “uregwa mu rubanza rwimuriwe mu Rwanda ruvuye muri TPIR, mu Rwego cyangwa no mu bindi bihugu, afite uburenganzira bwo kunganirwa na Avoka yihitiyemo mu ibazwa iryo ari ryo ryose. Igihe nta bushobozi afite bwo kumuhemba ahabwa umwunganira”.

[49]           Urukiko rurasanga ikibazo nyamukuru kigomba gusuzumwa muri uru rubanza, ari ukumenya niba abavoka Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacaar bahawe Uwinkindi Jean kumwunganira barashyizweho mu buryo bukurikije amategeko kuko ari cyo cyaburanyweho mu rubanza rwajuririwe.

[50]           Urukiko rurasanga, nyuma y’uko ku itariki ya 21/1/2015 Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi, ruboneye ko Uwinkindi Jean atagifite abamwunganira, rwafashe icyemezo cyo kwandikira Umukuru w’Urugaga rw’Abavoka rumusaba kumushakira abazamwunganira ku buntu kuko nta bushobozi afite, maze ku itariki ya 29/1/2015 agena Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacaar, ariko ku itariki ya 5/2/2015 bageze mu Rukiko gutangira inshingano zabo, Uwinkindi Jean arabanga avuga ko bashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko atigeze abahitamo, Urukiko rufata icyemezo ko bagomba kumwunganira kubera ko uburyo bashyizweho bwubahirije amategeko.

[51]           Mu miburanire y’uru rubanza muri uru Rukiko, impande zombi, yaba Ubushinjacyaha, yaba Uwinkindi Jean hamwe n’abamwunganira, bahuriza ku ngingo z’amategeko zavuzwe haruguru, impaka zikavukira mu myumvire ya buri ruhande kuri izo ngingo aho Ubushinjacyaha buvuga ko iyo uregwa adafite ubushobozi bwo kwiyishyurira umwunganira ataba agifite uburenganzira bwo kumwihitiramo, naho Uwinkindi Jean n’abamwunganira bo bakavuga ko n’ubwo nta bushobozi yaba afite, uregwa agumana uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira ababishinzwe bakamwishyura.

[52]           Urukiko rurasanga isesengura ry’ingingo ya 14.3 (d) y’Amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na politike n’iya 14,6° y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, ryumvikanisha nta gushidikanya ko ukurikiranyweho icyaha afite uburenganzira bwo kuganirwa na avoka yihitiyemo mu gihe gusa afite ubushobozi bwo kumuhemba, ariko mu gihe atabufite, akamuhabwa. Ni ukuvuga ko ashyirirwaho n’inzego zibishinzwe (Urugaga rw’abavoka), bitabaye ngombwa ko we abigiramo uruhare.

[53]           Urukiko rurasanga nubwo mu mikorere y’izo nzego, hari igihe usanga mu kugenera ukurikiranyweho icyaha udafite ubushobozi uzamwunganira, ahabwa umwanya wo kwihitiramo umwunganira, ariko ihame, hakurikijwe ingingo z’amategeko zavuzwe haruguru, rikaba ari uko, n’ubwo ukurikiranyweho icyaha afite uburenganzira bwo guhabwa umwunganizi, ibyo ntibimuhesha uburenganzira bwo kumwihitiramo.

[54]           Uretse n’ibimaze kuvugwa mu ngingo zimaze kugaragazwa, hari n’andi masezerano mpuzamahanga agaruka kuri iki kibazo. Aha twavuga nk’Amasezerano y’ibihugu by’i Burayi yerekeranye n’uburenganzira bwa muntu (la Convention européenne des droits de l’homme), aho mu ngingo yayo ya 6.3.c) bemeza ko “uregwa afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganira mu mategeko mu gihe afite uburyo bwo kumwishyura, ko iyo nta bushobozi afite, yunganirwa na avoka washyizweho n’inzego zibishinzwe, iyo mu nyungu z’ubutabera ari ngombwa ko uregwa agomba kuba yunganiwe” (En vertu de l’article 6.3.c) de la Convention, l’accusé a le droit de se choisir son avocat librement, dans la mesure où il possède les moyens de le rémunérer. S’il est indigent, il bénéficie de l’assistance d’un avocat commis d’office, à condition que les intérêts de la justice l’exigent)[3]. Ibyo kandi bigarukwaho n’abandi bahanga na bo bemeza ko uregwa ku ruhande rumwe, afite uburenganzira bwo kwiburanira cyangwa kuburanirwa na avoka yihitiyemo, ku rundi ruhande iyo adafite ubushobozi bwo kumwishyura, afite uburenganzira bwo kunganirwa ku buntu na avoka ushyirwaho n’inzego zibifitiye ububasha iyo biri mu nyungu z’ubutabera (L’accusé bénéficie du droit, d’une part, de se défendre lui-même ou d’avoir l’assistance d’un défenseur de son choix et, d’autre part, s’il n’a pas les moyens de rémunérer un défenseur, du droit d’être assisté gratuitement par un avocat d’office lorsque les intérêts de la justice l’exigent)[4].

[55]           Mu gusobanura iyi ngingo, abahanga mu mategeko Doydas Vitkaus na Grigory Dikov, mu nyandiko yabo bise “La protection du droit à un procès équitable par la convention européenne des droits de l’homme”, ku rupapuro rwa 105, igika cya nyuma, nabo bemeje ko abantu bafite uburenganzira bwo kwihitiramo abavoka ari abafite ubushobozi bwo kubiyishyurira, ko abakenera inkunga bo ubwo burenganzira batabufite. Bongeraho ko iyo umwavoka wagenwe bigaragaye ko adakora akazi ke uko bikwiye, inzego zibishinzwe zifite inshingano zo kumusimbuza (Seuls les requérants disposant de moyens financiers leur permettant de s’assurer les services d’un avocat ont le droit de sélectionner le praticien de leur choix (Campbell et Fell); un requérant bénéficiant de l’aide juridictionnelle ne jouit pas de cette faculté (Krempovskij, déc.). Parallèlement, lorsqu’un avocat commis d’office ne s’acquitte manifestement pas de ses devoirs, les autorités ont l’obligation positive de le remplacer)[5].

[56]           Uretse kandi n’ibivugwa mu masezerano mpuzamahanga no mu mategeko byavuzwe haruguru, hari n’ibyemezo byagiye bifatwa mu manza zaciwe n’izindi nkiko ku kibazo cy’iyunganirwa ry’uregwa udafite ubushobozi, aha tukavuga cyane cyane imanza zaciwe n’Urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR). Mu rubanza rwa Jean-Paul Akayesu, kuri icyo kibazo, Urukiko rwanzuye ruvuga ko rusanga muri rusange uburenganzira bwo kunganirwa ku buntu butajyanye n’uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi, ko ubwo bufitwe n’uregwa ufite ubushobozi bwo kumwiyishyurira (La Chambre d’appel considère qu’en principe, le droit à l’assistance gratuite d’un avocat ne confère pas le droit de choisir celui-ci. Le droit de choisir son avocat est uniquement garanti aux accusés qui peuvent assumer financièrement les frais d’un conseil)[6].

[57]           Icyo cyemezo gikomeza kivuga ko umwunganizi w’uregwa utishoboye ashyirwaho n’Umwanditsi w’Urukiko amutoranyije ku rutonde rw’abavoka bahari kandi abona ko yujuje ibyangombwa bisabwa n’Urukiko. Cyongeraho ko ubusanzwe uregwa utishoboye yihitiramo umwunganira kuri urwo rutonde noneho Umwanditsi w’Urukiko mu kumugena akabyitaho. Urugereko rw’Ubujurire ariko rugasanga Umwanditsi w’Urukiko adategetswe byanze bikunze kwita ku byifuzo by’uregwa utishoboye, ahubwo afite ububasha bwo gushyira mu gaciro ashingiye ku nyungu z’ubutabera (La commission d’un conseil à un accusé indigent est effectué par le Greffier à partir d’une liste de conseils disponibles qu’il considère qualifiés en fonction des critères officiels du Tribunal. Certes, en pratique, l’accusé indigent à la possibilité de choisir parmi les avocats figurants sur la liste et le Greffier prend généralement en considération le choix de l’accusé. Il n’en reste pas moins que, de l’avis de la Chambre d’appel, le Greffier n’est pas forcément lié par les voeux de l’accusé indigent et a un large pouvoir d’appréciation, qu’il exerce dans l’intérêt de la justice)[7].

[58]           Mu rubanza rwa Kambanda Jean, mu Rugereko rw’ubujurire ku birebana n’uburenganzira bwo kwihitiramo avoka, uwari wajuriye yemezaga ko aba yarahawe ubwo burenganzira, bitaba ibyo akaba yimwe ubutabera buboneye. Kuri icyo kibazo, Urugereko rw’ubujurire mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwashingiye ku buryo Urugereko rwa mbere rwasesenguye ikibazo nk’icyo mu rubanza rwa Ntakirutimana, rusesenguye n’amategeko agenga Urukiko ndetse n’amategeko ngengamikorere yarwo, rukayarebera hamwe n’ibyemezo byafashwe na Komite ishinzwe uburenganzira bwa muntu n’inzego z’Amasezerano hagati y’ibihugu by’i Burayi arebana n’uburenganzira bwa muntu, rwafashe umwanzuro ko uburenganzira bwo kunganirwa ku buntu butajyanye n’uburenganzira bwo kwihitiramo avoka (En ce qui concerne le droit de choisir un avocat, l’Appelant soutient qu’il aurait dû bénéficier de ce droit et que la violation de ce droit constitue une violation de droit à un procès équitable. La Chambre d’appel se réfère sur ce point au raisonnement suivi par la Chambre de Première Instance I dans l’affaire Ntakirutimana et conclut, à la lumière d’une interprétation textuelle et systématique des dispositions du Statut et du Règlement, lues en parallèle avec les décisions pertinentes du Comité des Droits de l’Homme et des organes de la Convention Européenne des Droits de l’Homme, que le droit à l’assistance gratuite d’un avocat ne confère pas le droit de choisir son avocat)[8].

[59]           Muri uru rubanza, ku birebana n’uburyo Me Gatera Gashabana na Me Niyibizi Jean-Baptiste bahoze bunganira Uwinkindi Jean bavuye mu rubanza, Urukiko rurasanga icyo kibazo kitasuzumwa mu rwego rw’ubujurire kubera ko ntaho bigaragara ko kigeze kigibwaho impaka mu rubanza rwajuririwe ngo gifatweho icyemezo, cyane cyane ko icyo ubujurire buba bugamije ari ukunenga imikirize y’urubanza ruba rwaciwe mu rwego rubanza.

[60]           Ku bivugwa na Uwinkindi Jean ko Urukiko rwashingiye ku nyandiko irebana n’urubanza rwa Jean-Paul Akayesu yatanzwe n’Ubushinyacyaha iburanisha ryarangiye, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga nta kimenyetso atanga kigaragaza ko iyo nyandiko ari ubushinjacyaha bwayitanze kuko Urukiko rwashoboraga kuyivana n’ahandi rugamije gusobanura icyemezo cyarwo.

[61]           Ku kibazo cy’ubushobozi bwa Me Hishamunda Isacaar na Me Ngabonziza Joseph Uwinkindi Jean avuga ko, uretse ko atanabahisemo, ariko nta n’ubushobozi bafite bwo kuburana urubanza nk’urwe, kubera ko ngo Me Hishamunda Isacaar Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugunga rwafashe icyemezo cy’uko nta bushobozi afite bwo kuburana imanza nk’izi, naho Me Ngabonziza Joseph ngo akaba nta burambe afite, Urukiko rurasanga ntaho yahera akemanga ubwo bushobozi mu gihe bashyizweho n’Umukuru rw’Urugaga rw’abavoka ushinzwe kuruyobora no kurukurikirana umunsi ku wundi, mu gihe we yasanze babishoboye. Ikindi kandi Uwinkindi Jean akaba ataremeye ko batangira akazi ko kumwunganira ngo wenda nibagera hagati abonye uko bakora agire icyo abanenga, cyangwa se ngo n’Urukiko rubone ko batamwunganira uko bikwiye. Urukiko rurasanga kandi Uwinkindi Jean nta rubanza yigeze yerekana rwafatiwemo icyemezo ko Me Hishamunda Isacaar nta bushobozi afite uretse kubivuga gusa.

[62]           Ku birebana n’ibivugwa na Me Niyibizi Jean-Baptiste wunganira Uwinkindi Jean ko ibivugwa mu rubanza rwa Jean-Paul Akayesu rwashingiweho n’Urukiko bidahuye n’ibivugwa muri uru rubanza kubera ko Uwinkindi Jean we atanze abamwunganira mu gihe Jean-Paul Akayesu we yari yabanze yifuza guhindurirwa, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga ibi nta shingiro bifite kubera ko igitekerezo kiri muri uru rubanza rwa Jean-Paul Akayesu cyari ukumenya muri rusange niba uregwa udafite ubushobozi afite uburenganzira bwo kwihitiramo umwunganizi, urwo rukiko rukaba rwaranzuye ko Umwanditsi Mukuru w’Urukiko mu kugena umwunganizi byanze bikunze adategetswe gukurikiza ibyifuzo by’uregwa, kuko, uretse kwita ku butabera buboneye uregwa agomba guhabwa, agomba no kwita ku micungire myiza y’umutungo w’Urukiko.

[63]           Ku bivugwa rero na Me Gatera Gashabana ko Urukiko rwakoresheje nabi ingingo ya 14(6°) y’Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/06/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, akavuga ko hanarebwa ibikubiye mu ngingo ya 14 (d) y’Amasezerano mpuzamahanga yerekeranye n’uburenganzira mu by’imbonezamubano na politike (Pacte International relatif aux droits civils et politiques), Urukiko rurasanga, hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru iyo izo ngingo ruzisomeye hamwe n’ibikubiye mu masezerano mpuzamahanga ndetse no ku byemezo byafashwe n’izindi nkiko byavuzwe haruguru, nta gushidikanya, uregwa ufite uburenganzira ntakuka bwo kwihitiramo umwunganira mu mategeko, ari ufite ubushobozi bwo kumwishyura, ko utabufite, iyo mu nyungu z’ubutabera bibaye ngombwa ko yunganirwa, inzego zibishinzwe zimushyiraho bitabaye ngomba ko uregwa abigiramo uruhare.

[64]           Hashingiwe ku bimaze kuvugwa, cyane cyane ku kibazo cyo kumenya niba Me Hishamunda Isacaar na Me Ngabonziza Joseph baragenwe n’Urugaga rw’abavoka nk’abunganizi ba Uwinkindi Jean uvuga ko atishoboye byarakozwe mu buryo no mu nzira bikurikije amategeko, Urukiko rw’Ikirenga rurasanga nta kosa Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi (HCCI), rwakoze rwemeza ko byakozwe mu buryo bukurikije amategeko no mu nyungu z’ubutabera, bityo rero ubujurire bwa Uwinkindi Jean bukaba nta shingiro bufite.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[65]           Rwemeje ko ubujurire bwa Uwinkindi Jean Jean nta shingiro bufite;

[66]           Rwemeje ko inzitizi yo kutakira ubujurire yatanzwe n’Ubushinjacyaha nta shingiro ifite;

[67]           Ruvuze ko icyemezo n° RP 0002/12/HCCI cyafashwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambuka imbibi ku itariki ya 6/2/2015 kigumyeho; ko Me Ngabonziza Joseph na Me Hishamunda Isacaar bagenwe n’Urugaga rw’Abavoka nk’abunganizi ba Uwinkindi Jean mu buryo bukurikije amategeko;

[68]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.

 



[1] Jacques Ghestin, Gilles Goubeaux avec le councours de Muriel Fabre-Magnan, Traité de Droit Civil, Introduction Générale, 4ème Edition, P. 588, Para. 617 in fine.

[2] Pacte international relatif aux droits civils et politiques, ratifié par le Rwanda le 12/2/1975, D.L n° 8/75 du 12/2/1975, J.O n° du 01/03/1975, p. 230.

[3] Annick SADZOT, l’égalité des armes et la contradiction dans le procès pénal, Les droits de la défense, Actes du colloque « Jacques Henri » organisé par la Conférence libre du Jeune Barreau de Liège le 28 mai 1997, éditions du Jeune Barreau de Liège, 1997, P. 153.

[4] Michel Franchimont, Ann Jacobs, Adrien Masset, Manuel de procédure pénale, 2ème édition, p.1147 in fine.

[5]www.coe.int/t/dgi/hr-natimplement/source/documentation/hb12_fairtrial_fr.pdf

[6]  Affaire n° ICTR-96-4-A, Le Procureur c/ Jean Paul Akayesu Paragraphe 61.

[7]Idem, Paragraphe 62.

[8]Affaire n° ICTR9 7-23, Jean Kambanda (appellant) v. Procureur (intimé), Paragraphe 33.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.