Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. HAGUMIRAGIRA

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPA 0223/09/CS (Kayitesi Zaïnabo. J.P., Hatangimbabazi na Munyangeri J.) 2 Ugushyingo 2013]

 Amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Gushakisha ibimenyetso bishinja n’ibishinjura – Ishidikanya rirengera ushinjwa – Ubushinjacyaha bugomba no kwibanda ku bimenyetso bishinjura; iyo bidakozwe bitera gushidiukanya – Itegeko nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, nk’uko ryahinduwe rikuzuzwa kugeza ubu ingingo zaryo: 5, 19 na 165

Incamake y’ikibazo: Urukiko Rukuru rwagize umwere Hagumiragira Narcisse ku byaha byo gukomeretsa bikomeye, icyaha cy’ubujura buciye icyuho n’icyaha cy’ubwinjiracyaha bw’ubuhotozi. Ubushinjacyaha bwajuririyemu Rukiko rw’Ikirenga ariko mu iburanisha buhindura imiburanire buvuga ko bubona hari ugushidikanya ku bimenyetso bishinja uregwa kuko butigeze bubaza abatangabuhamya bashinjura batanzwe n’uregwa.

Mu iburanisha ariko, Ubushinjacyaha bwisubiyeho buvuga ko n’ubwo bwajuriye bubona hari ugushidikanya ku mikorere y’icyaha kuko Hagumiragira yagaragaje ko hari ibyo yapfaga n’abo mu juryango we kandi hakaba hari n’abatangabuhamya bamushinja batabajijwe.

Incamake y’icyemezo: Mu gihe Ubushinjacyaha bwivugira ko bwibanze gusa ku bantu bashinja uregwa ibyaha bumukurikiranyeho, nyamara ntibugenzure n’ibimenyetso bimushinjura bigizwe n’imvugo z’abatangabuhamya, hagomba kwemezwa nk’uko Ubuhagarariye abivuga, ko hari ugushidikanya ku kuba uregwa yarakoze ibyaha ashinjwa, bityo rero kuba gushidikanya kurengera ushinjwa, uregwa agomba gukomeza kugirwa umwere.  

Ubujurire ntashingiro bufite

 Imikirize y’urubnza rwajuririwe igumyeho

Amagarama y’urubanza aherereyeku Isanduku ya Leta.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 5, 19 na 165.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru Ubushinjacyaha burega Hagumiragira Narcisse icyaha cyo gukomeretsa bikomeye, icyaha cy’ubujura buciye icyuho n’icyaha cy’ubwinjiracyaha cy’ubuhotozi byakorewe Kabagina n’umukobwa we kuwa 07/05/2008.

[2]               Urukiko rwaciye urubanza kuwa 31/07/2009 rwemeza ko ibyaha aregwa bitamuhama, rutegeka ko Hagumiragira Narcisse atsinze.

[3]               Ubushinjacyaha bwajuririye Urukiko rw’Ikirenga, mu mwanzuro wabwo wanditse bukavuga ko Urukiko Rukuru rwirengagije ibimenyetso bwatanze bihamya Hagumiragira icyaha bumurega.

[4]               Urubanza rwaburanishijwe kuwa 02/09/2013, Hagumiragira Narcisse yunganiwe na Me Ndikumana Vincent na Me Simbizi naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na  Mutayoba  Alphonse.

II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO.

Kumenya niba hari ibimenyetso bidashidikanywaho bihamya Hagumiragira icyaha akurikiranyweho.

[5]               Mu mwanzuro wabwo w’ubujurire, Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru, rujya guhanaguraho ibyaha bwareze Hagumiragira Narcisse, icyo gukomeretsa bikomeye, icy’ubujura buciye icyuho n’icy’ubwinjiracyaha cy’ubuhotozi byakorewe Kabagina n’umukobwa we,  rwirengagije ibimenyetso bwatanze bimuhamya ibyo byaha birimo imvugo z’abatangabuhamya banyuranye.

[6]               Mu iburanisha ry’uru rubanza ariko, Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko n’ubwo bajuriye, asanga nyamara hari ugushidikanya ku byaha bukurikiranye kuri Hagumiragira, bitewe n’uko uyu mu kwiregura yagaragaje ko azira amakimbirane afitanye n’abantu bo mu muryango we, ko kandi hari abantu bamushinjura yatanze, Ubushinjacyaha bukaba butarababajije, ngo hamenyekane niba yaratabaranye n’abatabaye kwa Kabagina n’umukobwa we, cyangwa se ko atigeze atabara, ahubwo akaba yari afatanije n’abagabye igitero kwa Kabagina.

[7]               Uhagarariye Ubushinjacyaha yarangije asaba Urukiko ko rwagumishaho imikirize y’urubanza bwajuririye, maze Hagumiragira agakomeza akagirwa umwere kubera ko gushidikanya birengera uregwa.

[8]               Hagumiragira  n’abamwunganira bavuga ko bahuza n’ibyo Uhagarariye Ubushinjacyaha  avuga, ko kuba bumushinjura bigaragaza ko buhagariye rubanda yose, ko rero nabo basanga haragombaga kubazwa abantu bahururanye na Hagumiragira, batibanze ku bantu bo mu muryango wa Kabagina. Bavuga ko kuba ibi bitarakozwe, bituma habaho gushidikanya  ku byaha Hagumiragira aregwa, bityo, akaba akwiye kugirwa umwere, hashingiwe ku ngingo ya 165 y‘itegeko nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

[9]               Inyandiko ziri muri dosiye y’uru rubanza zigaragaza ko Hagumiragira, akigezwa mu Bugenzacyaha, akekwaho ibyaha byavuzwe haruguru, yasobanuye ko abeshyerwa kuba yari mu gitero cyagabwe kwa Kabagina, kubera ko yatabaranye n’abandi baturanyi batabaye Kabagina, akaba yaratanze amazina y’abantu batabaranye barimo Munyambonera Jerimani, Nibamwe Sipiriyani, Inosenti, uwitwa Angélique, Sezibera, Makanika, Sadam n’abandi, abo bose akaba yarifuzaga ko babazwa kugirango bagaragaze ko yatabaranye cyangwa atatabaranye n’abandi igihe Kabagina aterwa, ibyo bikaba bitarigeze bikorwa kugeza aburana mu Rukiko Rukuru, ahubwo Ubushinjacyaha bukaba bwaramureze bushingiye ku mvugo z’abantu yavugaga ko bafitanye amakimbirane yo mu muryango.

[10]           Ingingo ya 5 n’iya 19  z‘itegeko nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, nk’uko ryahinduwe rikazuzwa kugeza ubu,  zerekana uko iperereza rikorwa ku byaha bikurikiranywe ku muntu ukekwaho kuba yabikoze, aho zisobanura ko ko hagomba gukusanywa ibimenyetso bishinja n’ibishinjura[1].

[11]           Urukiko rurasanga mu gihe Ubushinjacyaha bwivugira ko bwibanze gusa ku bantu bashinja Hagumiragira ibyaha bumukurikiranyeho, nyamara ntibugenzure n’ibimenyetso bimushinjura bigizwe n’imvugo z’abatangabuhamya bavuzwe haruguru bamubonye atabara Kabagina, hagomba kwemezwa nk’uko Ubuhagarariye abivuga, ko hari ugushidikanya ku kuba Hagumiragira yarakoze ibyaha ashinjwa, bityo rero hashingiwe ku ngingo ya 153 y‘itegeko nº 13/2004 ryo ku wa 17/5/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ivuga ko gushidikanya kurengera ushinjwa, Hagumiragira agomba gukomeza kugirwa umwere.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[12]           Rwemeje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha nta shingiro bufite.

[13]           Rwemeje ko Hagumiragira akomeza kuba umwere ku byaha akurikiranyweho.

[14]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza rwaciwe n‘Urukiko Rukuru idahindutse.

[15]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza aherera ku isanduku ya Leta.

 

 

 



[1] Ingingo ya 5: Iyo havuzwe igikorwa cy’iperereza, bisobanura ibikorwa byose bigamije gushakisha ibyaha, gukusanya ibimenyetso byaba ibishinja cyangwa ibishinjura kimwe n’ibikorwa bigamije gusuzuma niba ushinjwa agomba gukurikiranwa cyangwa kudakurikiranwa.

Ingingo ya 19: Ubugenzacyaha bushinzwe gushakisha ibyaha, kwakira ibirego n’inyandiko zijyanye n’ibyo byaha, gukusanya ibimenyetso bishinja n’ibishinjura, no gushakisha abakoze ibyo byaha, abafatanyije na bo n’ibyitso byabo kugira ngo bakurikiranwe n’Ubushinjacyaha

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.