Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. BIGOBOKA N’ABANDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA– RPA 0172/09/CS (Mutashya, P.J., Rugabirwa na Hatangimbabazi, J) 5 Nzeli 2014]

Amategeko yerekeye imiburanishirize y’ imanza nshinjabyaha – Gushidikanya birengera ushinjwa. – Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze – Itegeko n°13/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabya, ingingo ya 165.

Incamake y’ikibazo: Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, rwemeje ko Nizigiyimana, Amouri na Bigoboka bahamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro n’icy’ubwicanyi, rwemeza kandi ko Nizigiyimana na Nshutiyumukiza bahamwa n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ruhanisha Nizigiyimana igifungo cy’imyaka 20, Amouri na Bigoboka bahanishwa igifungo cya burundu buri wese, naho Nshutiyumukiza ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe. Nizigiyimana, Bigoboka na Amouri bajuririye Urukiko rw’Ikirenga. Nizigiyimana avuga ko akwiye kongera kugabanyirizwa igihano kuko Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo kirekire, nyamara yaremeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi, naho Bigoboka na Amouri bavuga ko bakwiye kugirwa abere kuko nta cyaha bakoze.

Urukiko rw’Ikirenga rwaciye urubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko mbere yo guca urubanza burundu, Ubushinjacyaha bugomba kongera gukora iperereza ry’inyongera kugira ngo ruzarusheho gusobanukirwa imikoranire n’imibanire ya Nizigiyimana, Bigoboka na Amouri Assoumani n’uko bavugwaga n’abaturage bo mu gace bari batuyemo ku bijyanye n’ubusambo kugira ngo ruzamenye niba bari basanzwe bavugwaho cyangwa batavugwaho ubujura.

Incamake y’icyemezo: 1. Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bakwiye kugirwa abere, kuko nta kimenyetso kigaragaza ko bakoze ibyaha bakurikiranyweho byavuzwe haruguru.

2. N’ubwo imbere y’uru Rukiko Nizigiyimana Djumatatu yemeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi mu buryo budashidikanywaho, atakongera kugabanyirizwa igihano kuko igifungo cy’imyaka 20 yahawe ku rwego rwa mbere kiri mu rugero rukwiye harebwe uburemere bw’ibyaha yakoze birimo icyaha cy’ubwicanyi, icy’ubujura bwitwaje intwaro hamwe n’icyo kubeshyera bagenzi be cyatumye bafungwa imyaka irenga irindwi (7) yose, nyamara ari inzirakarengane.

Ubujurire bwa Nizigiyimana Djumatatu nta shingiro bufite;[

Ubujurire bwa Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bufite ishingiro;

Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bagizwe abere;

Imikirize y’urubanza rwajuririwe ihindutse gusa ku

birebana na Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani

Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bagomba guhita

barekurwa urubanza rukimara gusomwa;

Amagarama y’uru rubanza aherera ku Isanduku ya Leta

Amategeko yashingiweho:

Itegeko n°13/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabya, ingingo ya 165.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, rwemeje ko Nizigiyimana Djumatatu, Amouri Assoumani na Bigoboka Amosi bahamwa n’icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro n’icy’ubwicanyi, rwemeje kandi ko Nizigiyimana Djumatatu na Nshutiyumukiza Japhet bahamwa n’icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe n’amategeko, ruhanisha Nizigiyimana Djumatatu igifungo cy’imyaka 20, Amouri Assoumani na Bigoboka Amosi bahanishwa igifungo cya burundu buri wese, naho Nshutiyumukiza Japhet ahanishwa igifungo cy’umwaka umwe

[2]               Nizigiyimana Djumatatu, Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bajuririye Urukiko rw’Ikirenga. Nizigiyimana Djumatatu avuga ko akwiye kongera kugabanyirizwa igihano kuko Urukiko Rukuru rwamuhanishije igifungo kirekire, nyamara yaremeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi, naho Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bavuga ko bakwiye kugirwa abere kuko nta cyaha bakoze.

[3]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame kuwa 28/11/2011, Nizigiyimana Djumatatu asaba ko yakongera kugabanyirizwa igihano kuko akomeje kwemera ibyaha aregwa, ko kandi abisabiye imbabazi. Asobanura ko yafatanyije na Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani kubikora, naho Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bahakana ibyaha baregwa, ko kandi Nizigiyimana Djumatatu abashinja ibinyoma. Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko abaregwa bose bakoze ibyaha baregwa, ko rero bakwiye kubihanirwa nk’uko Urukiko Rukuru rwabyemeje.

[4]               Kuwa 13/01/2012, Urukiko rw’Ikirenga rwaciye urubanza rubanziriza urundi, rwemeza ko mbere yo guca urubanza burundu, Ubushinjacyaha bugomba kongera gukora iperereza ry’inyongera kugira ngo ruzarusheho gusobanukirwa imikoranire n’imibanire ya Nizigiyimana Djumatatu, Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani n’uko bavugwaga n’abaturage bo mu gace bari batuyemo ku bijyanye n’ubusambo kugira ngo ruzamenye niba bari basanzwe bavugwaho cyangwa batavugwaho ubujura.

[5]               Iburanisha ry’urubanza ryongeye gufungurwa kuwa 21/07/2014, Nizigiyimana Djumatatu yunganiwe na Me Shema Gakuba Charles, Bigoboka Amosi yunganiwe na Me Uwase Aline, Amouri Assoumani yunganiwe na Me Mubangizi Frank, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Higaniro Hermogène

II. IBIBAZO BIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYABYO

1. Kumenya niba Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bakwiye kugirwa

abere

[6]               Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani n’ababunganira bavuga ko bakwiye kugirwa abere kuko batakoze icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro n’icy’ubwicanyi nk’uko byasobanuwe n’abatangabuhamya barimo Nduwimana Hasani alias Cameléon babajijwe n’Ubushinjacyaha igihe cy’iperereza ry’inyongera ryariryasabwe n’uru Rukiko, ko ahubwo bagambaniwe na Nizigiyimana Djumatatu afatanyije na Kanani Ismaël alias Kibundira igihe bari bafungiye muri Kasho y’i Nyakabuye kubera ko Bigoboka Amosi yacyuye umugore wa Kanani Ismaël alias Kibundira amubyaraho umwana, naho Amouri Assoumani amutiza inzu yo kumutungiramo.

[7]               Uwunganira Amouri Assoumani yongeraho ko Urukiko Rukuru rwahamije uwo yunganira ibyaha aregwa, rwirengagije ko Nizigiyimana Djumatatu yanditse ibaruwa yo kuwa 12/12/2011 imushinjura n’ubwo yongeye kumushinja.

[8]               Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bakwiye kugirwa abere kuko abatangabuhamya bwabajije igihe bwakoraga iperereza ry’inyongera barimo Nduwimana Hasani alias Cameléon, Bizimana Abdou, Zaïnabo Omar, Kanyarengwe, Ntacyontahimana, Nyaminani, Habyarabantuma bavuze ko uretse ikibazo cy’ubusinzi bagiraga, batakoze icyaha cy’ubujura n’icy’ubwicanyi, ko ahubwo babeshyewe na Nizigiyimana Djumatatu afatanyije na Kanani Ismaël alias Kibundira mu rwego rwo kubihimuraho kuko Bigoboka Amosi yatwaye umugore wa Kanani Ismaël alias Kibundira amubyaraho umwana, naho Amouri Assoumani amutiza inzu yo kumutungiramo.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[9]               Ingingo ya 165 y’Itegeko nº 30/20013 ryo kuwa 24/05/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko “Gushidikanya birengera ushinjwa. Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze”.

[10]           Ku birebana n’uru rubanza, mu ibaruwa ye yo kuwa 21/04/2008 n’imbere y’uru Rukiko, Nizigiyimana Djumatatu yemeye icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro n’icy’ubwicanyi bwakorewe Magorwa Elias. Asobanura ko yabikoranye na Aboubacar, Elidione n’abasore b’abarundi babiri (2), ariko ko Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani batakoze ibyo byaha bashinjwa, ko ahubwo yababeshyeye kubera ko Kanani Ismaël alias Kibundira yari yaramwijeje ko azamuha 400.000 Frw, nyamara amuha 70.000 Frw kugira ngo abashinje ibinyoma agamije kubihimuraho kuko Bigoboka Amosi yamutwaye umugore, naho Amouri Assoumani amutwara igare.

[11]           Muri dosiye hari kandi ubuhamya bwatanzwe n’abatangabuhamya batandukanye barimo Nduwimana Hasani alias Cameléon na Nyaminani Djumatatu igihe Ubushinjacyaha bwakoraga iperereza ry’inyongera bugaragaza ko Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani batakoze ibyaha baregwa byavuzwe haruguru, ko ahubwo umugambi wo kubashinja ibinyoma wacuzwe na Kanani Ismaël alias Kibundira afatanyije na Nizigiyimana Djumatatu ubwo bari bafungiye muri Kasho y’i Nyakabuye kubera ko Bigoboka Amosi yatwaye umugore wa Kanani Ismaël alias Kibundira amubyaraho umwana, naho Amouri Assoumani amutiza inzu yo kumutungiramo.

[12]           Hakurikijwe ibyo bisobanuro, Urukiko rurasanga Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bakwiye kugirwa abere hashingiwe ku ngingo ya 165 y’Itegeko rimaze kuvugwa haruguru, kuko nta kimenyetso kigaragaza ko bakoze ibyaha bakurikiranyweho byavuzwe haruguru.

2. Kumenya niba Nizigiyimana Djumatatu yakongera kugabanyirizwa igihano

[13]            Nizigiyimana Djumatatu avuga ko akwiye kongera kugabanyirizwa igihano kuko akomeje kwemera ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi. Asobanura ko yakoze icyaha cy’ubujura bwitwaje intwaro n’icy’ubwicanyi bwakorewe Magorwa Elias ari kumwe n’abasore b’abarundi bacikiye mu gihugu cyabo igihe yafatwaga, ko nyamara yabeshyeye Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani ko bafatanyije kubikora kuko Kanani Ismaël alias Kibundira na Nduwimana bari baramwemereye ko bazamuha 400.000 Frw, ariko ko bamuhaye 70.000 Frw kuko Bigoboka Amosi yatwaye umugore wa Kanani Ismaël alias Kibundira amubyaraho umwana, naho Amouri Assoumani amutwara igare.

[14]           Uwunganira Nizigiyimana Djumatatu avuga ko akwiye kongera kugabanyirizwa igihano nk’uko byemejwe n’uru Rukiko mu rubanza Kabahizi yaburanye n’Ubushinjacyaha, agahanishwa igifungo cy’imyaka 10 kubera ko noneho yemeye ibyaha aregwa mu buryo budashidikanywaho kuko mbere ukwemera ibyaha kwe kwarimo ikinyoma cyavanyweho n’iperereza ry’inyongera ryakozwe n’Ubushinjacyaha bubisabwe n’uru Rukiko.

[15]           Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko Nizigiyimana Djumatatu atakongera kugabanyirizwa igihano kubera ko yakigabanyirijwe ku rwego rwa mbere.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[16]           Ku bijyanye no kongera kugabanyirizwa igihano Nizigiyimana Djumatatu asaba kubera ko yemeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi, imikirize y’urubanza rwajuririwe muri uru Rukiko igaragaza ko Urukiko Rukuru rwamugabanyirije igihano ku buryo buhagije kuko rwamuhanishije igifungo cy’imyaka 20, aho kumuhanisha igifungo cya burundu, rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha y’uko yemeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi n’ubwo uru Rukiko rusanga ukwemera ibyaha kwe kutari kuzuye icyo gihe bitewe n’uko yari yarabeshyeye bagenzi be ko bafatanyije gukora ibyaha.

[17]           Hakurikijwe ibyo bisobanuro, Urukiko rurasanga n’ubwo imbere y’uru Rukiko Nizigiyimana Djumatatu yemeye ibyaha aregwa akanabisabira imbabazi mu buryo budashidikanywaho, atakongera kugabanyirizwa igihano kuko igifungo cy’imyaka 20 yahawe ku rwego rwa mbere kiri mu rugero rukwiye harebwe uburemere bw’ibyaha yakoze birimo icyaha cy’ubwicanyi, icy’ubujura bwitwaje intwaro hamwe n’icyo kubeshyera bagenzi be cyatumye bafungwa imyaka irenga irindwi (7) yose, nyamara ari inzirakarengane.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[18]            Rwemeje ko ubujurire bwa Nizigiyimana Djumatatu nta shingiro bufite;[

[19]           Rwemeje ko ubujurire bwa Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bufite ishingiro;

[20]           Rwemeje ko Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani ari abere;

Ruvuze ko imikirize y’urubanza RP 0163/07/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi kuwa 28/05/2009 ihindutse gusa ku birebana na Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani;

Rutegetse ko Bigoboka Amosi na Amouri Assoumani bahita barekurwa urubanza rukimara gusomwa;

 Rutegetse ko amagarama y’uru rubanza aherera ku Isanduku ya Leta.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.