Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. IYAKAREMYE

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RPAA 0210/10/CS   (Kayitesi Z., P.J., Mukanyundo na Gakwaya, J. 28 Werurwe, 2014]

Amategeko mpanabyaha – Gusambanya umwana utarageza ku myaka cumi n’ine (14) – Ibimenyetso bidashidikanywaho bihamya icyaha –Mu gihe habuze ibimenyetso bidashikanywaho bihamya uregwa icyaha, uregwa agirwa umwere – Itegeko no13/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 165

Incamake y’ikibazo: Uwajuriye yakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya umwana utarageza ku myaka cumi n’ine witwa B.F ariko uwatanze ikirego(nyina w’uwakorewe icyaha) mu bugenzacyaha akavugako yasambanyije n’abandi bana babili b’umuturanyi aribo U.Yna U.D.Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwaregewe ku rwego rwa mbere rwamuhamije icyaha rumuhanisha igifungo cya burundu  n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana.

Yajuririye Urukiko Rukuru,Urugereko rwa Rusizi, rwemeza ko urubanza rwajuririwe rudahindutse hashingiweko uwatanze ikirego n’uwarezwe bahurije ku mvugo y’uburyo icyaha cyamenyekanye.Yongeye kujuririra Urukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ku mvugo n’amarangamutima by’umurega ntirwita ku bisobanuro yaruhaye ndetse runirengagiza icyo bapfa.

Incamake y’icyemezo: 1. Kuba ibimenyetso bishinja uregwa ari imvugo y’uwatanze ikirego avugako yasanze uregwa yakinze urugi rwo ku irembo agakingura afite ubwoba na raporo ya muganga irimo gushidikanya kuko ku birebana na B.F, muganga avuga ko yasanze utumenyetso ku gitsina cye tugaragara nk’udusebe tumaze nibura icyumweru n’udukovu duto kandi akaba nta n’amasohoro yabonyeho mu gihe umwana bahise bamujyana kwa muganga, Urukiko ntaho rwahera ruvugako utwo tumenyetso twatewe n’uwarezwe.

2. Kuba ikimenyetso cyo kuba U.Y na U.D barasambanyijwe n’uregwa ari imvugo y’uwareze ariko nyina w’abana akavuga ko yabibwiwe n’uwareze nyuma raporo ya muganga ikagaragaza ko U.D nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yasambanyijwe uretse kuba nta karangabusugi(hymen) yari agifite naho U.Y muganga akagaragaza ko hari ibintu bidasanzwe mu gitsina cye, ariko Ubushinjacyaha bukaba butarashoboye kugaragariza Urukiko ko ibimenyetso muganga yasanze  ku gitsina cy’uwo mwana byatewe n’uwarezwe; ibi nabyo bitera ugushidikanya, bityo uregwa akaba agomba kugirwa umwere kubera ko gushidikanya birengera ushinjwa. .

Ubujurire bufite ishingiro.

Uregwa ahanaguweho icyaha kubera gushidikanya,

Imanza zaciwe mbere zihindutse kuri byose,

 Uregwa agomba guhita arekurwa

Amagarama y’urubanza aherereye ku isanduku ya Leta

 

Amategeko yashingiweho:

Itegeko no13/2013 ryo kuwa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, ingingo ya 165

Nta manza zifashishijwe.

Inyandiko z’abahanga:

Henry et Damien Vandermeersch, Droit de la procedure penale ,4eedition ,p,1316,&5

 

URUBANZA

I.IMITERERE Y’URUBANZA

 

[1]                Ku itariki ya 2/5/2006 umubyeyi witwa U.B yashyikirije ikirego ubugenzacyaha avuga ko IYAKAREMYE Léonard yamusambanyirije umwana witwa B.F n’abandi babiri b’umuturanyi ari bo U.Y na U.D, ariko IYAKAREMYE we akavuga ko bamubeshyera. Nyuma y’iperereza, Ubushinjacyaha bwakoze dosiye buyishyikiriza Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi maze ku itariki ya 15/6/2007 rwemeza ko IYAKAREMYE ahamwa n’icyaha rumuhanisha gufungwa burundu n’ihazabu y’amafaranga ibihumbi ijana (100 000) rushingiye kuri raporo ya muganga.

 

[2]                IYAKAREMYE Léonard ntiyishimiye imikirize y’urubanza arujuririra mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, maze ku itariki ya 18/6/2010 rwemeza ko urubanza rujuririrwa rudahindutse. Icyo cyemezo Urukiko rwagishingiye ku kuba IYAKAREMYE na U.B umurega bahuriza ku mvugo y’uburyo icyaha cyamenyekanye.

 

[3]                Iki cyemezo na cyo IYAKAREMYE Léonard ntiyacyishimiye maze akijuririra mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko rwamuhamije icyaha rushingiye ku mvugo y’umurega n’amarangamutima ye ntirwita ku bisobanuro yaruhaye, ko rwanirengagije icyo bapfa.

[4]               Iburanisha ryabaye ku itariki 3/3/2014 ababuranyi bose bahari, uregwa yunganiwe na Me NEMEYABAHIZI Jean Paul, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na MUNYANEZA NKWAYA Eric, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu.

II.ISESENGURA CY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA.

Kureba niba hari ibimenyetso bihagije bishinja IYAKAREMYE Léonard icyaha.   

[5]               Mu iburanisha IYAKAREMYE Léonard yahawe ijambo avuga ko impamvu yatumye ajurira ari uko Urukiko rwamuciriye urubanza rushingiye ku marangamutima, ko mu ibazwa agifatwa yavuze ko kwa muganga nibasanga abana barafashwe azemera icyaha kuko yumvaga bari busange ari bazima kuko nta cyaha yikekagaho, akavuga ko raporo ya muganga yagaragaje ko uwo munsi nta "viol" yabayeho, ko muganga atigeze avuga ko abo bakobwa yaba yarabasambanyije kuko habayeho gushidikanya, ko kandi gushidikanya hazamo no kubeshya. Yongeraho ko yagaragarije urukiko uburyo yakubiswe yemezwa icyaha ku ngufu, ko yari yasabye iperereza kugira ngo abaturage bazagaragaze imyitwarire ye, ngo iryo perereza rikaba ryarakozwe ku muntu umwe gusa ari na we umushinja.

[6]               IYAKAREMYE kandi avuga ko icyo apfa n’umurega ari amafaranga ibihumbi icumi (10.000) yari amurimo atashakaga kumwishyura ari cyo cyatumye amubeshyera, ko mu kumwohereza gukura ibijumba kwari ukugira ngo asigarane n‘abakokwa be abacengezemo ibinyoma, ko iyo aza kuba yabikoze yari gucika akigendera. Arangiza avuga ko iyo aza kuba yarakoze icyaha yari kuza imbere y’urukiko agapfukama agasaba imbabazi nk’uko n’abandi babikora, ko nanone ariko kwiyemeza icyaha utakoze na byo ari icyaha. Akaba asaba urukiko kumugira umwere.

[7]               Me NEMEYABAHIZI Jean Paul wunganira IYAKAREMYE Léonard avuga ko Urukiko rwari rwarasabye Ubushinjacyaha gukora irindi perereza bukabaza abana ndetse na ba nyina, ariko hakaba harabajijwe gusa nyina w’abana babiri witwa T.E., ibyo avuga bikaba bitahabwa ishingiro kuko yabibwiwe n’abana na bwo babanje kubakubita, ko hatari gushingirwa kuri ubwo buhamya bw’abana bato budafite ikindi kimenyetso kibushimangira ahubwo hari kubazwa n’abandi baturage nk’uko byari byasabwe n’uwo yunganira.

[8]           Me NEMEYABAHIZI avuga kandi ko ku rupapuro rwa kane (4) mu gika cya cumi na kabiri (12) kugeza ku cya cumi na kane (14) Urukiko rwavuze ko rushingira ku kuba uwo yunganira yaremeye icyaha, kuri raporo ya muganga, no ku kwivuguruza kwa IYAKAREMYE ngo kuko hamwe avuga ko icyo yapfaga n’umurega ari uko yamwangaga, ahandi akavuga ko bapfaga amafaranga yari amurimo, akavuga ko aho IYAKAREMYE yabarijwe hose nta na hamwe yigeze yemera icyaha, ko raporo ya muganga yerekana ko nta hohoterwa ryabaye kuri B.F (pas de trace de violence), ko utumenyetso tugaragaza ihohoterwa twagaragaye ku gitsina cy’umwana twari tumaze icyumweru kandi nyina yaravugaga ko umwana we yari yasambanyijwe uwo munsi, ko ahubwo iyo raporo yakabaye irengera umukiriya (client) we kubera ko itera gushidikanya, ibi akabishingira ku ngingo ya 165 y’itegeko rigena imiburanishirize y’imanza z‘inshinjabyaha. Arangiza avuga ko IYAKAREMYE nta na hamwe yigeze yivuguruza kuko ikibazo cy’uko bari bamurimo amafaranga atakivugiye bwa mbere imbere y’umucamanza, ko n’imbere y’ubugenzacyaha yari yarakivuze, ko rero urukiko rugomba kwemeza ko ari umwere.

[9]               Uhagarariye Ubushinjacyaha we avuga ko ku birebana n’iperereza ryasabwe n’Urukiko ritakozwe igice nk’uko bivugwa na avoka, ko Ubushinjacyaha bwagiye mu murenge wa Bwishyura, akagari ka Ruhanga, bugasanga abana baragiye ku ishuri noneho bukabaza T.E., ari we nyina w’abandi bana babiri basambanyijwe, agasobanura ko IYAKAREMYE yabashukishaga utuntu akabakinisha umukino wo kwihishanya abimenyereza nyuma akaza kubasambanya. Akomeza avuga ko ibyatangajwe n’uwo mubyeyi byo kuba uregwa yarabanje kwimenyereza abana Ubushinjacyaha busanga byari bihagije ashingiye ku ngingo ya 65 n’iya 119 z’itegeko ry’ibimenyetso mu manza n’itengwa ryabyo, ko kuba muganga yarasanze abana nta karangabusugi bafite ari ikigaragaza ko basambanyijwe.

[10]           Ku birebana n’ibivugwa na IYAKAREMYE ko yakubiswe kugira ngo yemere icyaha, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko bitahabwa agaciro kuko nta bimenyetso abitangira, agasaba urukiko kuzifashisha icyemezo cyafashwe n’Urukiko rw’Ikirenga aho mu rubanza n° RPAA 0010/06/CS uregwa yavuze ko yakubiswe urukiko ntirubihe agaciro kubera ko nta bimenyetso yabitangiraga.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[11]        Inyandiko ziri muri dosiye zirerekana ko ku itariki ya 2/5/2006 UWANTEGE Bernadette yareze IYAKAREMYE Léonard mu Bugenzacyaha avuga ko ku itariki ya 25/4/2006 yasanze asambanya umwana we witwaB.F, ko ariko na mbere y’aho yari yarasambanyije abandi bana b’umuturanyi bitwa U.Dna U.Y. Izo nyandiko kandi ziragaragaza ko kuri uwo munsi abo bana bajyanwe kwa muganga, raporo ikaza yerekana ko abo bana batahohotewe (il n’y a pas de traces de violence ni d’éjaculat) cyakora ko bose nta n’umwe wari ugifite akarangabusugi. By’umwihariko kuriB.F , muganga yasanze utumenyetso ku gitsina cye tugaragara nk’udusebe tumaze nibura icyumweru n’udukovu duto (notion de traumatisme qui vient de faire au moins une semaine avec de petites cicatrices).

[12]           Urukiko rurasanga ikimenyetso kiri muri dosiye ku bijyanye n’uwahohoteye abana ari imvugo ya U.B atanga ikirego avuga ko yasanze IYAKAREMYE yakinze urugi rwo ku irembo agakingura afite ubwoba, na raporo ya muganga wapimye abana IYAKAREMYE aregwa ko yasambanyije. Urukiko rurasanga ariko nanone raporo ya muganga itera gushidikanya kuko ku birebana na B.F muganga avuga ko yasanze utumenyetso ku gitsina cye tugaragara nk’udusebe tumaze nibura icyumweru n’udukovu duto kandi akaba nta n’amasohoro yabonyeho mu gihe umwana bahise bajyana kumupimisha, bityo Urukiko rukaba ntaho rwahera rwemeza ko utwo tumenyetso twatewe na IYAKAREMYE.

[13]           Ku birebana na U.D na U.Y, urukiko rurasanga ikimenyetso kiri muri dosiye, uretse imvugo ya UWANTEGE Bernadette atanga ikirego, ari imvugo ya T.E nyina w’abo bana uvuga ko kuba IYAKAREMYE yarasambanyije abana be yabibwiwe na U.Bbikaza kwemezwa n’abo bana. Urukiko rurasanga ariko raporo ya muganga igaragaza ko U.Dnta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko yasambanyijwe uretse kuba nta karindabusugi (hymen) yari agifite na ho U.Ywe muganga akaba yaragaragaje ko hari ibintu bidasanzwe mu gitsina cye, ariko Ubushinjacyaha bukaba butarashoboye kugaragariza urukiko ko ibimenyetso muganga yasanze ku gitsina cy’uwo mwana byatewe na IYAKAREMYE, ibi na byo bikaba bitera gushidikanya.

[14]           Ingingo ya 165 y’itegeko n° 13/2013 ryo ku wa 24/5/2013 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabya ivuga ko gushidikanya birengera ushinjwa, igakomeza igira iti: “Iyo urubanza rwakurikiranywe mu buryo bwose, ntihagire ibimenyetso nyakuri biboneka byemeza nta shiti abacamanza ko ushinjwa yakoze icyaha koko, bagomba kwemeza ko atsinze“. Ibi kandi ni na byo abahanga mu mategeko na bo bavuga ko nta muntu ugomba kwemezwa ko ahamwe n’icyaha nyuma y’urubanza atari uko ubushinjacyaha bugaragaje ibimenyetso bidatera ugushidikanya uko ari ko kose (Une personne ne peut être déclarée coupable au terme du procès que si l’accusation a apporté la preuve au-delà de tout doute raisonnable de la culpabilité de l’accusé).

[15]           Ku birebana n’uru rubanza, Urukiko rurasanga hashingiwe ku myiregurire ya IYAKAREMYE Léonard, ibimenyetso byose byatanzwe muri uru rubanza bitera gushidikanya, bityo uregwa akaba agomba kugirwa umwere.

III.ICYEMEZO CY’URUKIKO.

[16]           Rwemeje ko ubujurire bwa IYAKAREMYE Léonard bufite ishingiro ;

[17]           Rwemeje ko IYAKAREMYE Léonard ahanaguweho icyaha kubera gushidikanya ;

[18]            Rwemeje ko imikirize y’urubanza RPA 0217/07/HC/RSZ rwaciwe n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Rusizi, ku itariki ya 18/6/2010 ihindutse kuri byose ;

[19]            Rutegetse ko IYAKAREMYE Léonard ahita arekurwa urubanza rukimara gusomwa;

[20]            Ruvuze ko amagarama y’urubanza aherera ku isanduku ya Leta.

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.