Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

NKURUNZIZA v. MUDOGO N’ABANDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RADA 0026/12/CS (Mukanyundo, P.J., Rugabirwa, Hitiyaremye, J.) 10 Ukwakira, 2014]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi – Ubujurire bwuririye ku bundi – Ingaruka zo gutanga ubujurire bwuririye ku bundi igihe uregwa agamije kubona muri ubwo bujurire bwe ibyo yatsindiwe ku rwego rwa mbere – Uregwa mu bujurire ntiyemerewe gutanga ubujurire bwuririye ku bundi kugira ngo akurikirane undi na we uregwa mu bujurire kandi wamutsinze mu gihe agamije kubona muri ubwo bujurire bwe ibyo yatsindiwe ku rwego rwa mbere. Icyo gihe aba agombaga kubisaba abinyujije mu bujurire bw’iremezo – Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 167 – Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 162(2).

Incamake y’ikibazo:Leta y’u Rwanda (Minisiteri ifiteubutaka mu nshingano zayo) yakodesheshe Nkurunziza isambu bituma Mudogo abarega mu Rukiko Rukuru avuga ko Leta y’U Rwanda itagombaga gukodesha isambu ye kuko yayiguze na Zafarani Kankundiye ko rero amasezerano y’ubukode burambye akwiye kuvanwaho ndetse akanahabwa indishyi. Urukiko rwemeje ko isambu ari iya Mudogo kuko yayihawe mbere y’uko leta y’uRwanda iyiha Nkurunziza, ko rero icyemezo cy’ubukode burambye kivanweho kandi Mudogo agasubizwa iyo sambu ndetse abaregwa bombi bakaba bagomba gufatanya kumuha indishyi.

Nkurunziza yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko Rukuru rwagombaga kwemezako iyo sambu ariye kuko ayifitiye ibyangombwa birimo amasezerano y’ubukode burambye atateshwa agaciro kabone n’ ubwo yaba yarakozwe hashingiwe ku masezerano ashobora guseswa cyangwa guteshwa agaciro.

Leta y’u Rwanda yatanzeubujurire bwuririye ku bundi itanga inzitizi ijyanye n’uko Urukiko Rukuru rutagombaga kwakira ikirego cya Mudogo kuko nyuma yo gutakamba, yaruregeye akererewe, ko rero icyemezo cyo kuwa 14/03/2012 cyafashwe n’uru Rukiko gikwiye kuvanwaho, naho uhagarariye Mudogo akavuga ko ubwo bujurire bwuririyekubundi butagomba kwakirwa.

Incamake y’icyemezo:Uregwa mu bujurire ntiyemerewe gutanga ubujurire bwuririye ku bundi kugira ngo akurikirane undi na we uregwa mu bujurire kandi wamutsinze mu gihe agamije kubona muri ubwo bujurire bwe ibyo yatsindiwe ku rwego rwa mbere. Icyo gihe aba agombaga kubisaba abinyujije mu bujurire bw’iremezo.

Inzitizi yatanzwe na Leta y’u Rwanda ntiyakiriwe kuko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko.

Amagarama y’urubanza arasubitswe.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 167.

Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 162(2).

Imanza zifashishijwe:

SNCTPC-China Road v. BEST LTD, RCOMA 0196/12/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga kuwa 21/02/2014.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Mudogo Selemani yareze Leta y’u Rwanda (Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo) na Nkurunziza François Xavier mu Rukiko Rukuru avuga ko Leta y’u Rwanda itagombaga gukodesha Nkurunziza isambu ye iri mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo kuko yayiguze na Zafarani Kankundiye kuwa 13/11/1980, ko rero amasezerano y’ubukode burambye nº 1493/GAS/RUS yo kuwa 29/08/2011 Leta y’u Rwanda yamuhaye akwiye kuvanwaho kugirango ayisubirane, ko kandi akwiye guhabwa n’indishyi zinyuranye.

[2]               Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko isambu iburanwa ari iya Mudogo Selemani kuko yayihawe mbere y’uko Leta y’u Rwanda (Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo) iyiha Nkurunziza François Xavier, ko rero icyemezo cy’ubukode burambye cyafashwe n’iyo Minisiteri cyo gukodesha Nkurunziza François Xavier iyo sambu kivanyweho, rutegeka ko Mudogo Selemani asubizwa iyo sambu, rutegeka kandi ko Leta y’u Rwanda ifatanyana Nkurunziza François Xavier guha Mudogo Selemani 3.000.000Frw y’indishyi.

[3]               Nkurunziza François Xavier yajuririye urwo rubanza mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko Rukuru rwagombaga kwemeza ko iyo sambu ariiye kuko ayifitiye ibyangombwa birimo amasezerano y’ubukode burambye atateshwa agaciro kabone n’ubwo yaba yarakozwe hashingiwe kumasezerano ashobora guseswa cyangwa guteshwa agaciro.

[4]               Uburanira Leta y’u Rwanda (Minisiteri ifite ubutaka mu nshinganozayo) yatanze ubujurire bwuririye kubundi ivugako atanze inzitizi ijyanye n’uko Urukiko Rukuru rutagombaga kwakira ikirego cya Mudogo Selemani kuko nyuma yo gutakamba, yaruregeye akererewe, ko rero icyemezo cyo kuwa 14/03/2012 cyafashwe n’uru Rukiko cyemeje ko ikirego cye cyakiriwe gikwiye kuvanwaho, uhagarariye Mudogo we akavuga ko ubwo bujurire bwuririye kubundi butagomba kwakirwa.

[5]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame kuri iyo nzitizi kuwa 09/09/2014, Nkurunziza François Xavier ahagarariwe na Me Ruzindana Ignace, Mudogo Selemani yunganiwe na Me Munyamasoko Jovit, naho Leta y’u Rwanda (Minisiteri ifite ubutaka mu nshingano zayo) ihagarariwe na Me Malala Aimable.

II. IKIBAZO KIRI MU RUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO

Kumenya niba ubujurire bwuririye ku bundi bwatanzwe na Leta y’u Rwanda bwakwakirwa.

[6]               Me Malala Aimable uburanira Leta y’u Rwanda avuga ko atanze inzitizi mu bujurire bwayo bwuririye ku bwa Nkurunziza François Xavier kugira ngo Urukiko rw’Ikirenga rwemeze ko Urukiko Rukuru rutagombaga kwakira ikirego cya Mudogo Selemani kuko nyuma y’itakamba rye, yaruregeye akererewe kuko igihe cy’amezi atandatu (6) cyateganywaga n’ingingo ya 339 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryakurikizwaga igihe Mudogo yaregaga cyari cyararenze, ko rero icyemezo cyo kuwa 14/03/2012 cyafashwe n’Urukiko Rukuru cyemeje ko ikirego cye cyakiriwe gikwiye kuvanwaho.

[7]               Me Munyamasoko Jovit uburanira Mudogo Selemani avuga ko kuba Leta y’u Rwanda itarajuririye icyemezo ku nzitizi cyafashwe n’Urukiko Rukuru kuwa 14/03/2012 cyavuzwe haruguru itakijuririra mu bujurire bwayo bwuririye ku bundi kuko ubu bujurire bukoreshwa n’umuburanyi mu gusaba indishyi gusa.

[8]               Me Ruzindana Ignace uburanira Nkurunziza François Xavier avuga ko hakurikijwe ibiteganywa n’ingingo ya 167, igika cya 2 y’Itegeko n° 18/2004 ryavuzwe haruguru, Leta y’u Rwanda itakoresha gusa ubujurire bwayo bwuririye ku bundi mu gusaba indishyi.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[9]               Ku birebana n’ubujurire bwuririye ku bundi,ingingo ya 167 y’Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko “Uregwa mu bujurire ashobora nawe kujurira yuririye ku bujurire bw’urega mbere y’iburanisha cyangwa mu iburanisha, n’aho yaba yaramenyeshejwe urubanza rwe ntagaragaze ko hari icyo arukemangaho. Ubujurire bwuririye ku bundi bukorwan’uwarezwe mu bujurire bwerekeye ku wajuriye cyangwa ku bandi barezwe mu bujurire. Ntabwo bushingira gusa kugusaba indishyi”.

[10]           Nk’uko byemejwe mu rubanza RCOMA 0196/12/CS rwaciwe n’uru Rukiko kuwa 21/02/2014[1], umuhanga mu mategeko witwa “Talendier” asobanura ko uregwa mu bujurire atemerewe gukora ubujurire bwuririye ku bundi kugira ngo akurikirane undi na we uregwa mu bujurire kandi wamutsinze, iyo agamije kubona muri ubwo bujurire bwe ibyo yatsindiwe ku rwego rwa mbere, ko ahubwo yagombaga kubisaba abinyujije mu bujurire bw’iremezo (L’intimé n’est pas recevable à interjeter appel incident contre l’intimé, à l’égard duquel il a succombé, quand il s’agit pour lui d’obtenir en appel ce qui lui a été dénié en première instance. Dans ce cas, c’est un appel principal qui devait être interjeté)[2].

[11]           Ku birebana n’uru rubanza, dosiye igaragaza ko kuwa 14/03/2012, Urukiko Rukuru rwemeje ko ikirego cya Mudogo Selemani cyakiriwe kuko cyatanzwe mu buryo bwemewe n’amategeko. Kuwa 08/03/2013, urwo Rukiko rwaciye urubanza  RAD 0176/10/HC/KIG mu mizi, rwemeza ko isambu iburanwa ari iya Mudogo Selemani, rutegeka ko Leta y’u Rwanda ifatanya na Nkurunziza François Xavier kumuha 3.000.000Frw y’indishyi.

[12]           Dosiye igaragaza kandi ko Leta y’u Rwanda itajuririye icyo cyemezo hamwe n’urubanza RAD 0176/10/HC/KIG rwaciwe mu mizi mu gihe cy’iminsi 30 y’ubujurire nk’uko byateganywaga n’ingingo ya 162, igika cya 2 y’Itegeko n° 18/2004 ryo kuwa 20/06/2004 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryakurikizwaga icyo gihe yateganyaga ko imanza zibanziriza izindi zijuririrwa igihe urubanza rusoza iburanisha rurangiye, bikanakorerwa rimwe.

[13]           Mu mwanzuro wayo wo kuwa 09/09/2014 n’imbere y’uru Rukiko, Leta y’u Rwanda, iregwa mu rwego rw’ubujurire, yatanze inzitizi mu bujurire bwayo bwuririye ku bundi isaba ko icyemezo ku nzitizi cyafashwe n’Urukiko Rukuru kuwa 14/03/2012 cyemeje ko ikirego cya Mudogo Selemanicyakiriwe cyavanwaho kuko nyuma y’ubutakambe bwe, yaruregeye akererewe.

[14]           Hasesenguwe ibiteganywa n’ingingo ya 167 y’Itegeko n° 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ryavuzwe haruguru, Urukiko rurasangaiyi ngingo iteganya gusa ko uregwa mu bujurire utari warajuriyemu gihe cy’iminsi 30 y’ubujurire ashobora na we kujurira yuririye ku bujurirebw’urega mbere y’iburanisha cyangwa mu iburanisha abwerekeje ku wajuriye cyangwa ku bandi barezwe hamwe mu bujurire,nahoumuhanga mu mategeko we yatandukanyije igihe uregwa mu bujurire yemerewekurega mu bujurire bwuririye ku bundi undi nawe uregwa mu bujurire n’igihe atabyemerewenk’uko byasobanuwe haruguru.

[15]           Urukiko rurasanga rero kuba Leta y’u Rwanda yaratsinzwe mu rwego rwa mbere ku birebana n’inzitizi yari yatanzwe na Nkurunziza François Xavier yari igamije kutakira ikirego cya Mudogo Selemani, Urukiko rukabyanga, ariko Leta y’u Rwanda ikaba itarajuririye icyo icyemezo mu bujurire bw’iremezo, itahindukira ngo isabe ko yahabwa ibyo yimwe mu rwego rwa mbere ibinyujije mu bujurire bwayo bwuririye ku bundi.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[16]           Rwemeje ko inzitizi yatanzwe na Leta y’u Rwanda igamije kutakira ikirego cya Mudogo Selemani itakiriwe kuko yatanzwe mu buryo budakurikije amategeko;

[17]           Rwemeje ko icyemezo cyo kuwa 14/03/2012 cyafashwe n’Urukiko Rukuru cy’uko ikirego cya Mudogo Selemani cyakiriwe kidahindutse;

[18]           Rwemeje ko iburanisha ry’uru rubanza mu mizi rizaba kuwa 13/01/2015;

[19]           Rutegetse ko amagarama y’uru rubanza asubitswe.



[1]UrubanzaRCOMA 0196/12/CS,Société Nationale Chinoise des Travaux, Ponts et Chaussées SNCTPC-China Road C/ BEST LTDrwaciwe n’Urukikorw’Ikirengakuwa 21/02/2014.

[2]Talendier, Traité de l’appel en matière civile (E-BOOK-free), Section Dixième, l’appel incident est–il recevable d’intimé à intimé.

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.