Urukiko rw'Ikirenga

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

BUGIRIMFURA v. UMUJYI WA KIGALI N’ABANDI

[Rwanda URUKIKO RW’IKIRENGA – RADA 0033/11/CS (Mutashya, P.J., Mukanyundo na Kayitesi, J.) 11 Nzeri 2013]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubutegetsi – Iyakirwa ry’ikirego gisaba gukuraho icyemezo cy’umuyobozi – Mbere yo kuregera Urukiko, unenga icyemezo agomba kubanza gutakambira uwagifashe cyangwa umuyobozi w’urwego rwisumbuyeho igihe cyo kuregera Urukiko kitararenga – Itegeko ryo kuwa 23/02/1963 ritunganya Urukiko rw’Ikirenga, ingingo ya 106 igika cya 6.

Incamake y’ikibazo: Bugirimfura Alfred avuga ko yari afite ikibanza mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro akaza kucyamburwa n’Umujyi wa Kigali mu buryo bunyuranyije n’amategeko ukagiha Fariyara John. Kuwa 04 Ugushyingo 1999 yatakambiye ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali ntiyagira igisubizo ahabwa maze kuwa 30Werurwe 2002, aregera Urukiko rwa mbere rw’iremezo, nyuma y’ivugurrwa ry’amategeko, urwo rubanza ruburishwa n’urukiko Rukuru ku rwego rwa mbere kuko ari rwo rwari rufite ububasha, rwemeza ko ikirego kitakiriwe kuko yaregeye urukiko akererewe nyuma yo gutakamba. Bigirimfura yajuririye Urukiko rw’Ikirenga avuga ko umucamanza w’Urukiko Rukuru yibeshye akavuga ko urubanza rwatangiye muri 2007 nyamara rwaratangiye muri 2002 bituma yemeza ko ikirego cyatanzwe  gitinze atariko biri.

Incamake y’icyemezo: 1. Kuba unenga icyemezo yaratakambiye ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali kuwa 4 Ugushyingo 1999 hagashira igihe cy’amezi abiri atarahabwa igisubizo bifatwa nk’aho nta cyahindutse ku cyemezo cyatakambiwe bityo kuregara Urukiko kuwa 30 Mata 2002, n’ukuvuga amezi atatu itegeko ryamuteganyirizaga kuba yaregeye Urukiko yararenze bituma ikirego cye kitakwirwa kuko yagitanze akererewe.

Ubujurire nta shingiro bufite.

Amagarama y’urubanza aherereye ku regwa.

Amategeko yashingiweho :

Itegeko ryo kuwa 23/02/1963 ritunganya Urukiko rw’Ikirenga, ingingo ya 106.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               BugirimfuraAlfred avuga ko yari afite ikibanza mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro akaza kucyamburwa n’Umujyi wa Kigali mu buryo bunyuranyije n’amategeko ukagiha Fariyara John. BugirimfuraAlfred yatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge maze Urukiko rwemeza ko rudafite ububasha bwo kuburanisha urwo rubanza rurwohereza mu Rukiko Rukuru.

[2]               Urukiko Rukuru mbere yo kuburanisha urubanza mu mizi rwabajije BugirimfuraAlfred niba yarabanje gutakambira umutegetsi wafashe icyemezo cyo kumwambura ikibanza, asubiza ko yatakambiye ubuyobozi ku wa 04/11/1999 ntagire igisubizo ahabwa agatangira kuregera inkiko muri 2001. Urukiko Rukuru rwafashe icyemezo kuri iyo nzitizi rwemeza ko ikirego cya BugirimfuraAlfred kitakiriwe kubera ko atubahirije ibijyanye n’imihango yo gutakamba.

[3]               Urukiko Rukuru rwasanze n’ubwo BugirimfuraAlfred yatakambye mbere y’ umwaka wa 2004 mbere y’uko hajyaho itegeko riteganya  igihe cy’amezi atandatu  k’uwumva atanyuzwe agomba gutangamo ikirego n’uburyo ayo mezi 6 abarwa, ariko ntacyo yakoze nyuma y’aho iryo tegeko rigiriyeho, bikarinda kugera aho atanga ikirego mu rukiko nyuma  y’imyaka irindwi (7) mu gihe itegeko riteganya igihe cy’amezi atandatu(6) gusa.

[4]               BugirimfuraAlfred yajuririye urubanza mu Rukiko rw’Ikirenga, avuga ko impamvu zatumye ajurira ari uko Umucamanza yibeshye akavuga ko urubanza rwatangiye muri 2007 kandi ataribyo kuko rwatangiye muri 2002, uko kwibeshya kukaba kwaratumye yemeza ko ikirego cyatanzwe gitinze nyamara atariko biri.

[5]               Iburanisha ryashyizwe ku wa 02/07/2013, uwo munsi ababuranyi baritaba, BugirimfuraAlfred yunganiwe na Me Hakizimana Aloys, abazungura ba Fariyara John bahagarariwe na Me Manirahari Nouredine, naho Umujyi wa Kigali uhagarariwe na Me Rubango Epimaque.

[6]               Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza, ni icyo kumenya niba BUGIRIMFURA yarubahirije igihe cyo gutanga ikirego mu nkiko nyuma y’itakamba.

II. ISESENGURA RY’IKIBAZO N’UKO URUKIKO RUBIBONA

[7]               Mu gusobanura ubujurire bwe, Bugirimfura Alfred n’umwunganira bavuga ko umucamanza wo mu Rukiko Rukuru atasesenguye neza inyandiko ziri muri dosiye, ngo kuko iyo azisesengura, yari kubona ko atatanze ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri 2007 nkuko abivuga, ahubwo ko yagitanze mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali kuwa 30/03/2002 kigahabwa nº RC 37.938/02. Avuga ko urwo rubanza rwamaze igihe kigera ku myaka ine (4) rutaraburanishwa ku buryo ivugurura ry’amategeko ryasanze rukiri ahongaho ruhabwa indi numero ariyo RAD 0016/07/NYGE.

[8]               Bakomeza bavuga ko kubera kwibeshya ku gihe ikirego cyatangiwe, byatumye umucamanza yemeza ko hatubahirijwe igihe cy’amezi atandatu (6) ikirego kigomba kuba cyagejejwe mu Rukiko nyuma yo gutakambira umutegetsi wafashe icyemezo nkuko byateganywaga n’ingingo ya 339 y’itegeko nº 18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryagengaga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

[9]               Bavuga nanone ko uko kwibeshya kwatumye umucamanza yemeza ko kuva kuwa 04/11/1999 itariki yatakambiyeho (Bugirimfura Alfred) kwa Perefe w’Umujyi wa Kigali, kugeza muri 2007 umwaka yatangiyeho ikirego mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, ya mezi atandatu(6) yavuzwe haruguru yari yararenze, bakaba basanga iryo tegeko ritari gushingirwaho kuko ryagiyeho hashize igihe urwo rubanza rwararegewe.

[10]           Me Manirahari Nouredine uhagarariye  abazungura ba Fariyara John avuga ko  Bugirimfura Alfred yagombye kuba yaratangiye “procédure” nshyashya  kubera ko ibya mbere byari byararangiye akaba yaratanze ikirego  muri 2001 akaza  kukireka  bityo ibintu bigasubira uko byari bimeze, akaba rero yaragombaga gutakamba nk’uko Urukiko Rukuru rwabyemeje.

[11]           Me Rubango Epimaque uhagarariye Umujyi wa Kigali avuga ko ababuranyi bombi bemeranya ko  itakamba ryabaye muri 1999, ko rero niba hakurikijwe ibyo Bugirimfura Alfred avuga ko  urubanza rwatangiriye mu Rukiko rwa Kanto muri 2001, rugakomeza muri 2002 no muri 2007, ikirego cyaba cyaratanzwe igihe cyararenze haherewe kuwa 04/11/1999 avuga ko ariho yatakambye, kuko  haba ku bw’Itegeko ryo kuwa 23/02/1963 ritunganya Urukiko rw’Ikirenga ryakurikizwaga mbere ya 2004, ndetse n’Itegeko nº18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryagengaga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi,  nta gihe gutakamba bitari biteganyijwe muri ayo mategeko yombi, ko aho byari bitandukaniye gusa, hari ku ngano y’igihe ikirego cyagombaga gutangirwamo haherewe igihe itakamba ryabereye, ko rero umwanzuro Urukiko rwafashe  w’uko igihe cyo gutanga ikirego  nyuma y’itakamba  kitubahirijwe, ugomba kugumaho.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[12]           Inyandiko ziri muri dosiye zigaragaza ko kuwa 04/11/1999, BugirimfuraAlfred yandikiye uwari Perefe wa Perefegitura y’Umujyi wa Kigali atakamba amusaba kurenganurwa agasubizwa uburenganzira ku kibanza yari yambuwe n’Umujyi wa Kigali, kiri muri serire ya Kanengwa, Segiteri Gatenga. BugirimfuraAlfred mu miburanire ye, avuga ko Perefe wa Perefegitura y’Umujyi wa Kigali atigeze amusubiza aricyo cyatumye atanga ikirego mu Rukiko rwa Kanto rwa Nyamirambo kuwa 24/04/2001.

[13]           Ingingo ya 106 igika cya 6 y’Itegeko ryo kuwa 23/02/1963 ritunganya Urukiko rw’Ikirenga ryakurikizwaga igihe BugirimfuraAlfred yatakambaga, yavugaga ko mbere yo kujuririra Urukiko rw’Ubutegetsi, abarenganijwe bagomba kubanza gutakira ababarenganije cyangwa abakuru babo ngo bakize ako karengane, kandi bakabigira igihe cyo kujuririra Urukiko rw’Ubutegetsi kitarashira.

[14]           Mu gika cyayo cya 7 ikavuga ko umutegetsi watakambiwe abifitiye ububasha ntagire icyo asubiza hakarinda gushira amezi 2, ni nkaho yahakanye icyo kibazo. Igika cya 8 cy’iyo ngingo kikavuga ko igihe cy’amezi 3 cyateganyirijwe urega kuba yagejeje ikirego mu Rukiko, gitangira kubarwa kuva aho uwatakiye umutegetsi amenyeresherejwe igisubizo kimuhakanira, byaba bishyize kera kikabarwa kuva aho amezi 2 yateganijwe muri iyi ngingo arangiriye.

[15]           Hashingiwe kuri iyo ngingo, Urukiko rurasanga BugirimfuraAlfred yaratakambye kuwa 04/11/1999 atanga ikirego mu Rukiko rwa Kanto rwa Nyamirambo kuwa 24/04/2001 hashize umwaka hafi n’igice amezi 3 itegeko ryamuteganyirije kuba yagejeje ikirego mu Rukiko yararenze kera, bivuze ko ikirego yatanze niyo ataza kukireka nkuko yabigenje muri urwo Rukiko, nubundi kitari kwakirwa, urubanza rukaba rurangiriye aho, na “procédure” yatangije ikaba irangiriye aho.

[16]           Urukiko rurasanga ibyo BugirimfuraAlfred avuga ko yatanze ikirego mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali kuwa 30/03/2002 ashingiye ku itakamba yakoze kuwa 04/11/1999, nabyo ntacyo byamumarira kuko nabwo yari kuba yarakererewe gutanga ikirego, kuko nkuko byavuzwe haruguru, amezi 3 itegeko ryamuteganyirizaga kuba yagejeje ikirego mu Rukiko nyuma yuko hashize amezi 2 umutegetsi adasubije, yari yararenze.

[17]           Urukiko rurasanga kubera izo mpamvu, nkuko umucamanza wo mu Rukiko Rukuru yabibonye, ikirego BugirimfuraAlfred yatanze mu Rukiko rwa Mbere rw’Iremezo rwa Kigali kuwa 30/03/2002 kigahabwa nº RC 37.938/02 kikaza kuburanishwa mu rwego rwa mbere n’Urukiko Rukuru kubera ivugurura ry’amategeko, yaragitanze akererewe kikaba kitagomba kwakirwa.

[18]           Urukiko rurasanga nubwo umucamanza wo mu Rukiko Rukuru nawe yari yemeje ko ikirego kitagomba kwakirwa, atari gushingira icyemezo cye ku itegeko nº18/2004 ryo ku wa 20/06/2004 ryagengaga imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi kuko ryari ritarajyaho ahubwo yari kugishingira ku itegeko ryo kuwa 23/02/1963 ritunganya Urukiko rw’Ikirenga ryakoreshwaga igihe BUGIRIMFURA Alfred yatakambaga.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[19]           Rwemeje ko ubujurire bwa BugirimfuraAlfred nta shingiro bufite;

[20]           Rumutegetse gutanga amafaranga y’amagarama angana na 37.500 Frw habariwemo n’ayo mu Rukiko Rukuru, atayatanga akava mu bye ku ngufu za Leta.

 

 

 

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.