Urukiko Rukuru

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

BEREXINVEST LTD v MINICOM N’ABANDI

[Rwanda URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI – RCOMA 00100/2021/HCC (Bwasisi, P.J) 04 Gicurasi 2022]

Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Amasezerano y’ubutegetsi yerekeye ubucuruzi n’imari – Amasezerano y’ubutegetsi aba ay’ubucuruzi iyo abayagiranye baba bagamije hagati yabo kugura no kugurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi kandi ugurisha akaba yarabigize umwuga – Ubwumvikane butagaragaramo igura n’igurisha, ubwishyu ndetse n’uruhande rugamije inyungu nta regerwa mu nkiko z’ubucuruzi.

Incamake y’ikibazo: BEREXINVEST LTD yasabye MINICOM ubufatanye bwo gutegura icyumweru cy’imurikagurisha n’ishoramari (Rwanda-Europe Business week 2020) mu Bubirigi, iyo Minisiteri iyemerera ubwo bufatanye ariko nyuma irabuhagarika ku mpamvu yavugaga ko BEREXINVEST hari ibyo itubahirije bumvikanye. Iyi sosiyete yasabye Minisiteri kwisubiraho ku mwanzuro yafashe wo guhagarika imikoranire, ariko iyisubiza ko icyemezo cyayo kidahindutse.

BEREXINVEST yaregeye Urukiko rw’Ubucuruzi irusaba guteka MINICOM kuyiriha 288,120€ yari imaze gukoresha itegura icyumweru cyavuzwe haruguru, inyungu yagombaga kubona, indishyi zo kuba yarateshejwe icyubahiro n’icyizere mu bafatanyabikorwa, iz’akababaro, iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka. Urubanza rwagobotswemo ku bushake n’abagombaga kwitabira imurikagurisha, nabo basaba Urukiko gutegeka ko basubizwa ama-Euro bari bamaze gutanga biyandikisha, inyungu zayo, indishyi z’akababaro, iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.

MINICOM yatanze inzitizi y’iburabubasha, ivuga ko Urukiko rw’ubucuruzi rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST, ngo kuko ari ikibazo kiburanishwa n’inkiko ziburanisha ibibazo by’ubutegetsi. Uru Rukiko rw’Ubucuruzi rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha icyo kirego rwaregewe kuko kiri mu bubasha bwarwo.

BEREXINVEST Ltd yajuririye iki cyemezo mu Rukiko Rukuru rw’Ubucuruzi na MINICOM nayo irakijuririra ivuga ko nta masezerano y’ubucuruzi cyangwa imari yabayeho ngo bombi bayashyireho umukono, ko icyo abarega bita amasezerano, ari uburyo bw’imikoranire Leta y’u Rwanda yemereye BEREXINVEST LTD kugira ngo iborohereze mu gikorwa barimo bategura cy’imurikabikorwa kugirango kizagende neza. Bivuze ko nta masezerano yeruye yabayeho, kandi bikaba bidashoboka ko Leta yagira amasezerano y’ubucuruzi atanditse, ko iyo iza kuba ari serivisi iyikeneyeho yari gutanga isoko.

Mu bujurire bwayo, BEREXINVEST Ltd ivuga ko kuri uru rwego MINICOM itagaragaza icyo inenga icyo cyemezo, ntibashe no kugaragaza niba imurikagurisha rigamije kugaragariza aho ryari kubera amahirwe y’ubucuruzi atari ibikorwa by’ubucuruzi ngo noneho byumvikane ko iki kirego cyari kuburanishwa n’urundi Rukiko atari Urukiko rw’Ubujurire, bityo rero iyi nzitizi ikaba idakwiye guhabwa ishingiro. Isoza ivuga iti: ni gute se ahubwo MINICOM yibaza niba ibikorwa by’imurikagurisha biteza imbere ubucuruzi kandi aricyo ishinzwe, itumva nyine ko aya masezerano yari yinjiyemo ari ay’ubucuruzi kandi ibona neza ko inyungu inategereje ari uguteza imbere ubucuruzi?

Incamake y’icyemezo: Amasezerano y’ubutegetsi aba ay’ubucuruzi iyo abayagiranye baba bagamije hagati yabo kugura no kugurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi kandi ugurisha akaba yarabigize umwuga. Ubwumvikane butagaragaramo igura n’igurisha, ubwishyu ndetse n’uruhande rugamije inyungu nta regerwa mu Nkiko z’Ubucuruzi. Bityo, amasezerano yabaye hagati ya MINICOM na BEREXINVEST LTD ntabwo ari amasezerano y’ubutegetsi hagati y’inzego za Leta n’abikorera yerekeye ubucuruzi n’imari, ahubwo ni amasezerano y’ubufatanye.

Ikirego cyatanzwe ntikiri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubucuruzi.

Ibyemezo byose byafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi biteshejwe agaciro.

Amagarama ahwanye n’ibyakozwe.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ingigo ya 27, 36, 47 na 81.

Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 94, 111 na 152.

Imanza zifashishijwe:

Rwanda Revenue Authority (RRA) v SOCOMIE Ltd, RCOMAA 0050/2016/CS, rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 12/05/2017.

RCOMAA 0021/15/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 03/11/2017.

RCOMA 0035/14/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 24/02/2017.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               BEREXINVEST Ltd yasabye MINICOM ubufatanye bwo gutegura icyumweru cy’imurikagurisha n’ishoramari (Rwanda-Europe Business week 2020) mu Bubirigi, iyo Minisiteri iyemerera ubwo bufatanye ariko nyuma arabuhagarika ku mpamvu yavugaga ko BEREXINVEST hari ibyo itubahirije bumvikanye. Iyi sosiyete yasabye Minisiteri kwisubiraho ku mwanzuro yafashe wo guhagarika imikoranire, ariko iyisubiza ko icyemezo cyayo kidahindutse. BEREXINVEST yaregeye Urukiko rw’Ubucuruzi irusaba guteka MINICOM kuyiriha 288,120€ yari imaze gukoresha itegura icyumweru cyavuzwe haruguru, inyungu yagombaga kubona, indishyi zo kuba yarateshejwe icyubahiro n’icyizere mu bafatanyabikorwa, iz’akababaro, iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.

[2]               Urubanza rwagobotswemo ku bushake n’abagombaga kwitabira imurikagurisha aribo I-Mark Ltd, Rwanda Small Holder Speciality Coffee company (RWASHOSCCO) Ltd, Quiet Haven HoteL Ltd, Organization Pour la Promotion des Handicapes (APROHADE), Marakiti Art Grace Ltd, Kiddie Cloud Ltd, Turi-Umwe Art Ltd, Afriregister.rw Ltd, Akanyenyeri Genuine Innovation Ltd, Pan African Express Transport Ltd, Safari Thousand Hills Tours Company Ltd, Fair Decoration Dealers Ltd, Ibisumizi Art Graphic Ltd, IBYIWACURWANDA Media Group Ltd, Nadha Moda na Bikorimana Firmin basaba Urukiko gutegeka ko basubizwa ama-Euro bari bamaze gutanga biyandikisha, inyungu zayo, indishyi z’akababaro, iz’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka.

[3]               Mu rubanza rujuririrwa MINICOM yatanze inzitizi y’iburabubasha, ivuga ko Urukiko rw’ubucuruzi rudafite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST, ngo kuko ari ikibazo kiburanishwa n’inkiko ziburanisha ibibazo by’ubutegetsi. Urukiko rw’Ubucuruzi rwemeje ko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego rwaregewe na BEREXINVEST Ltd.

[4]               Urukiko rwemeje ko ikirego cya BEREXINVEST Ltd kidafite ishingiro, ruyitegeka gusubiza abagobotse bose amafaranga bayihaye n’inyungu yayo, ruyitegeka kubasubiza amafaranga y’ingwate y’amagarama batanze, runayitegeka kwishyura MINICOM na BIKORIMANA Firmin amafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cy’Avoka. BEREXINVEST Ltd yajuririye iki cyemezo.

[5]               MINICOM nayo yajuririye icyemezo Urukiko rw’Ubucuruzi rwafashe ku nzitizi yatanze, isaba uru rukiko gusuzuma niba Urukiko rw’ubucuruzi rwari rufite ububasha bwo kuburanisha iki kirego.

[6]               Urukiko rugiye gusuzuma ikibazo cyo kumenya niba Urukiko rw’Ubucuruzi rwari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST Ltd. Rusanze rwari rufite ububasha rwasuzuma ubujurire bwatanzwe ku bibazo by’imizi y’urubanza.

II. ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA

1. Kumenya niba Urukiko rw’Ubucuruzi rwari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST LTD

[7]               Mu myanzuro ye, uburanira MINICOM avuga ko Leta y’u Rwanda/MINICOM ishingiye ku biteganywa n’ingingo ya 81 y’itegeko No 30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko yagaragarije Urukiko rw’ubucuruzi ko rudafite ububasha bwo kuburanisha iki kirego cya BEREXINVEST LTD. Avuga ko BEREXINVEST LTD yagaragaje ko yatanze iki kirego ishingiye ku ngingo ya 81 igika cya 15 y’itegeko No 30/2018 ryo kuwa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko ivuga ibirebana n’impaka zose zivutse mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubutegetsi hagati y’inzego za LETA n’abikorera yerekeye ubucuruzi n’imari. Avuga ko urugero MINICOM yatanze kuri iyi ngingo kugirango yumvikane neza ari urw’amasezerano yitwa PPP (Public Private Partnership) aho Leta igirana amasezerano n’abashoramari, bakagira ibyo bemeranya nko gusonerwa imisoro, ariko Leta nayo ikaba ifite inyungu iri bubikuremo ku rundi ruhande. Avuga ko hagati ya BEREXINVEST LTD na Leta y’u Rwanda/MINICOM nta masezerano y’ubucuruzi cyangwa imari yabayeho ngo impande zombi ziyashyireho umukono, ko icyo abarega bita amasezerano, ari uburyo bw’imikoranire Leta y’u Rwanda yemereye BEREXINVEST LTD kugira ngo iborohereze mu gikorwa barimo bategura cy’imurikabikorwa kugirango kizagende neza. Ko nta kiguzi cyangwa ikintu kijyanye n’inyungu y’amafaranga cyari kuva ku ruhande rwa Leta kijya kuri BEREXINVEST LTD, ko nayo ntacyo yumvikanye na Leta ayigomba (contrepartie), ko nta masezerano yeruye (contrat explicite) yabayeho ngo impande zombi zibe zarayasinye, ko kandi bidashoboka ko Leta yagira amasezerano y’ubucuruzi atanditse, ko kandi iyo iza kuba ari serivisi ikeneye kuri BEREXINVEST LTD yari gutanga isoko.

[8]               Avuga ko basabye Urukiko ko mu bushishozi bwarwo rwasesengura amabaruwa urega avuga ko ariyo akubiyemo amasezerano rukareba niba harimo igitekerezo (esprit) cy’ubucuruzi. Ko aramutse ari amasezerano akurikije amategeko haba hagaragaramo inshingano za Leta, inshingano za BEREXINVEST LTD, igihe azakorwamo, ikiguzi, uburyo bwo kwishyurwa, uburyo bwo gukemura amakimbirane, n’ibindi.

[9]               Avuga ko Leta yari mu bufatanye muri icyo gikorwa nk’urwego rw’ubutegetsi, ngo bikaba binagaragazwa n’ibyemezo yafataga, nk’inama yatumizaga zirimo ibigo bya Leta byagira icyo bifasha muri icyo gikorwa, nka MINAFFET kugirango izabafashe kumenyekanisha iki gikorwa muri ambassade y’u Rwanda I Bruxelles aho cyagombaga kubera, RDB, NAEB, PSF nk’urwego rufite ubunararibonye mu gutegura imurikabikorwa. Ko ibyo byose MINICOM yabikoraga nta kiguzi itegereje, nta mikoranire y’inyungu z’ubucuruzi yari igamije.

[10]           Avuga ko ikindi cyemezo cy’Ubutegetsi Leta yafashe ari icyo guhagarika imikoranire na BEREXINVEST LTD kubera ko hari ibyo bari bumvikanye mu nama zagiye zikorwa ntibyubahirizwe, ko icyo cyemezo ari nacyo shingiro ry’iki kirego.

[11]           Avuga ko MINICOM yagaragaje ko iki kirego cyakabaye cyaratanzwe mu Rukiko Rwisumbuye Urugereko ruburanisha imanza z’Ubutegetsi, ngo kuko bigaragara ko icyaregewe ari icyemezo cy’Ubutegetsi cyafashwe na Leta y’u Rwanda/MINICOM urega atishimiye.

[12]           Avuga ko mu rubanza rubanziriza urundi, Urukiko rw’ubucuruzi rwemeje ko rufite ububasha ariko ntibyanyura Leta y'u Rwanda/MINICOM, ariyo mpamvu isaba Urukiko rwajuririwe ko narwo rwasuzuma icyo kibazo.

[13]           Mu myanzuro yayo, BREXINVEST ivuga ko iyi nzitizi MINICOM yari yayitanze mu rubanza ku rwego rwa mbere maze ku wa 23/10/2020 Urukiko rufata icyemezo ko rufite ububasha kandi ubusesenguzi bwarwo bukaba bwumvikana ahubwo MINICOM kuri uru rwego rw’ubujurire ikaba itagaragaza icyo inenga icyo cyemezo. Avuga ko ibisobanuro by’Urukiko kuri iki kibazo cy’ububasha bigaragara neza mu gika cya [11] cy’icyemezo cyavuzwe aho rugira ruti: Urukiko rurasanga ku itariki ya 1/11/2018 BEREXINVEST LTD yarandikiye MINICOM ibaruwa ifite intego igira iti : “Request for partnership in organization of Rwanda-EU Exhibition and Business opportunities 2019 in Brussels, Belgium”, ibi bisobanura ko yahamagariraga iyo Minisiteri gufatanya gutegura imurikagurisha (Rwanda-EU Exhibition) no kugaragaza amahirwe ari muri “Business”, igikorwa cyari kubera i Buruseli mu Bubirigi mu mwaka wa 2019. Avuga ko mu gika cya [12] Urukiko rukomeza rwerekana ko uretse imurikagurisha ijambo rya kabiri riri mu ntego y’ubufatanye MINICOM yahamagariwe ari ryo “business” risobanuwe mu magambo y’icyongereza akurikira: “A business is defined as an organization or enterprising entity engaged in commercial, industrial, or professional activities”. bivuze ko “business” ari igikorwa cyo gutegura cyangwa gukora ubucuruzi, inganda cyangwa ikindi gikorwa cy’umwuga. Kubyerekeranye n’ihamagara ryakozwe na BEREXINVEST LTD, Urukiko rurasanga ryari rigamije ibintu bibiri aribyo: gutegura imurikagurisha (Exhibition) ndetse no kugaragariza aho ryari kubera amahirwe y’ubucuruzi (and Business opportunities); ko ibi akaba aribyo MINICOM yemeye gufatanya na BEREXINVEST ubwo yayisubizaga mu ibaruwa yayo yo kuwa 06/12/2018.

[14]           Avuga ko Urukiko rushingiye ku ngingo ya 81 igika cya 1 agace ka 15 iteganya ko Urukiko rw’Ubucuruzi ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza zose z’ubucuruzi, z’imari, iz’imisoro n’ibindi bibazo bifitanye isano nabyo, impaka zose zivutse mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubutegetsi hagati y’inzego za Leta n’abikorera yerekeye ubucuruzi n’imari, ariho rushingira rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha uru rubanza kuko ibikorwa bihuza impande zombi ari ibikorwa by’ubucuruzi. Avuga ko ibi kandi Urukiko rubigarukaho neza mu gika cya [13] aho rugaragaza neza ko uru ari urw’ubucuruzi kuko rwerekeye ibikorwa byo kumurika no kugurisha (imurikagurisha) byatumiwemo abacuruzi ku bufatanye bwa BEREXINVEST Ltd na MINICOM kugira ngo hagaragazwe amahirwe y’ubucuruzi (business opportunities) hagati y’u Rwanda n’Uburayi (Rwanda-EU Exhibition).

[15]           Avuga ko kuri uru rwego rw’ubujurire MINICOM itabasha kugaragaza niba imurikagurisha rigamije kugaragariza aho ryari kubera amahirwe y’ubucuruzi (and Business opportunities) atari ibikorwa by’ubucuruzi ngo noneho byumvikane ko iki kirego cyari kuburanishwa n’urundi Rukiko atari Urukiko rw’Ubujurire. Ko rero iyi nzitizi idakwiye guhabwa ishingiro. Asoza agira ati: nigute se ahubwo MINICOM yibaza niba ibikorwa by’imirikagurisha biteza imbere ubucuruzi kandi niyi Minisiteri aricyo ishinzwe itumva nyine ko aya masezerano yari yinjiyemo ari ay’ubucuruzi kandi ibona neza ko inyungu inategereje ari uguteza imbere ubucuruzi?

UKO URUKIKO RUBIBONA

[16]           Ingingo ya 81 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko igira iti: haseguriwe ibivugwa mu ngingo ya 27, agace ka 4o , Urukiko rw’Ubucuruzi ruburanisha mu rwego rwa mbere imanza zose z’ubucuruzi, iz’imari, iz’imisoro n’ibindi bibazo bifitanye isano nabyo byerekeye: 1° impaka zivutse ku masezerano cyangwa ku bikorwa by’ubucuruzi hagati y’abantu cyangwa ibigo by’ubucuruzi; […]; 15° impaka zose zivutse mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubutegetsi hagati y’inzego za Leta n’abikorera yerekeye ubucuruzi n’imari; […] ».

[17]           Ingingo ya 36 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko igira iti: Ingereko zihariye z’Inkiko Zisumbuye ziburanisha imanza z’umurimo n’iz’ubutegetsi, zifite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere ibirego birebana n’ibyemezo by’ubutegetsi bifatwa ku rwego rwa nyuma n’abayobozi bikurikira: […] 6° ibirego byose birebana n’amasezerano agiranywe n’inzego z’ubutegetsi, yaba agengwa n’amategeko ndemyagihugu cyangwa amategeko agenga imibanire y’abantu hagati yabo, uretse amasezerano yerekeranye n’amasoko ya Leta; […] 11°ibirego byose Leta yarezwemo uretse mu gihe amategeko abiteganya ukundi. Ingingo ya 47 y’iryo tegeko ikagira iti: Urukiko Rukuru ruburanisha ku rwego rwa mbere: 1° ibirego byerekeranye no gukuraho ibyemezo by’ubutegetsi byafashwe ku rwego rwa nyuma na Perezida wa Repubulika, Perezida wa Sena, Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Minisitiri w’Intebe, Abaminisitiri, Abanyamabanga ba Leta n’abandi bagize Guverinoma, iyo byafashwe hadakurikijwe amategeko, byafashwe n’abatabifitiye ububasha cyangwa barengereye ububasha bahawe; 2° ibirego bisaba indishyi zishingiye ku byemezo byavuzwe mu gace ka 1o k’iki gika; 3° ibirego bisaba ivanwaho ry’ibyemezo by’ubutegetsi cyangwa indishyi zikomoka mu kutubahiriza amategeko agenga abakozi ba Leta n’inzego z’imirimo ya Leta byafashwe n’abayobozi bavuzwe mu gace 1o k’iki gika; […].

[18]           Ingingo ya 94 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi igira iti: iyo umwe mu baburanyi atishimiye icyemezo ku nzitizi y’iburabubasha cyemeza ko Urukiko rudafite ububasha, agomba kukijuririra mu gihe cy’iminsi itanu (5). Urukiko rufata icyemezo kuri ubwo bujurire mu minsi cumi n’itanu (15) uhereye ku munsi bwakoreweho. Iyo Urukiko rwemeje ko rufite ububasha, umuburanyi utishimiye icyo cyemezo akijuririra hamwe n’urubanza rw’iremezo. […]. Iyo Urukiko rwajuririwe rusanze urubanza rwararegewe mu rwego rwa mbere mu buryo budakurikije amategeko, nyamara Urukiko rukaba rwarafashe icyemezo cyo kurwakira kandi rutaragombaga kurwakira, urukiko rwajuririrwe rwakira icyo kirego, rukagaragaza ko urwo rubanza rwajuririwe rwari rwararegewe urukiko rwa mbere mu buryo bunyuranyije n’amategeko, rugatesha agaciro ibyemezo byose byashingiye kuri iryo kosa; ubifitemo inyungu akaba yakongera agatanga ikirego bundi bushya.

[19]           Kuva ku gika cya 11, kugeza ku cya 15 by’icyemezo kibanziriza ikindi mu rubanza RCOM 01155/2020/TC cyafashwe ku wa 23/10/2020, Urukiko rw’Ubucuruzi rwagaragaje ko rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST LTD rubishingiye ku magambo “exhibition”/imurikagurisha na “business”/ubucuruzi aboneka mu ibaruwa yo ku itariki ya 1/11/2018 BEREXINVEST LTD yandikiye MINICOM yari ifite impamvu igira iti: “Request for partnership in organization of Rwanda-EU Exhibition and Business opportunities 2019 in Brussels, Belgium” (reba igika cya 11). Ruvuga ko kubyerekeranye n’ihamagara ryakozwe na BEREXINVEST LTD, Urukiko rwasanze ryari rigamije ibintu bibiri ari byo: gutegura imurikagurisha (Exhibition) ndetse no kugaragariza aho ryari kubera amahirwe y’ubucuruzi (and Business opportunities), ko ibi aribyo MINICOM yemeye gufatanya na BEREXINVEST ubwo yayisubizaga mu ibaruwa yayo yo kuwa 06/12/2018. Icyakora, Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi ntirwemeranya n’iki cyemezo cy’Urukiko rw’ubucuruzi n’ibisobanuro rwatanze.

[20]           Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rusanga ububasha bw’Urukiko rw’Ubucuruzi butaragombaga kureberwa ku byo BEREXINVEST LTD yari igiye gukora, ari byo imurikagurisha (exhibition). Ahubwo bugomba kureberwa kubyo MINICOM yemeye gukora cyangwa yasezeranye gukora (objet du contrat)[1], kuko ari byo bihuza MINICOM na BEREXINVEST LTD, ndetse akaba ari nabyo BEREXINVEST LTD yashingiyeho iyirega (kuko yayireze nyuma y’uko iyandikiye iyibwira ko iretse gufatanya nayo gutegura iryo murikagurisha). Ibyo MINICOM yemeye gukora bigaragara mu ibaruwa yo ku wa 06/12/2018 MINICOM yandikiye BEREXINVEST LTD yemera ubufatanye mu gutegura iryo murikagurisha. Ibi akaba ari nabyo yari yasabwe na BEREXINVEST LTD mu ibaruwa yayandikiye ku itariki ya 01/11/2018. Iyo nshingano MINICOM yafashe igaragazwa n’amabaruwa yo ku wa 01/11/2018 no ku wa 06/12/2018 niyo ishobora kugaragaza niba yarakoze amasezerano y’ubutegetsi yerekeye ubucuruzi n’imari, niyo igaragaza niba ikirego cya BEREXINVEST LTD kiri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubucuruzi, cyangwa niba yarakoze amasezerano y’ubutegetsi aburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye nk’uko biteganywa n’ingingo ya 36 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, cyangwa niba ari ikindi gikorwa kiburanishwa n’Urukiko Rukuru nk’uko biteganywa n’ingingo ya 47 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko.

[21]           Mu ibaruwa yo ku wa 1/11/2018 BEREXINVEST LTD yasabye MINICOM ubufatanye mu gutegura imurikagurisha (Request for partnership in organization of Rwanda-EU Exhibition and Business opportunities 2019 in Brussels, Belgium). Mu iburuwa yo ku wa 06/12/2018 MINICOM yemera ubwo bufatanye (co-organizer) mu gutegura iryo murikagurisha.

[22]           Uru rukiko rukaba rusanga ibyavuzwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi by’uko urubanza RCOMA 00570/2017/CHC/HCC MINICOM yatanzeho ikimenyetso rudahuje kamere n’uru atari byo. Rusanga ahubwo zihuje kamere, kuko icyaregerwaga cyanajuririwe mu rubanza RCOMA 00570/2017/CHC/HCC ari amasezerano y’ubufatanye (collaboration/partenariat), n’ikiregerwa muri uru rubanza akaba ari ubufatanye (partnership/partenariat) MINICOM yemereye BEREXINVEST LTD.

[23]           Uru rukiko rusanga icyabaye hagati ya MINICOM na BEREXINVEST LTD, ari cyo bise gufatanya gutegura imurikagurisha, atari amasezerano avugwa mu ngingo ya 81 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, kuko atari amasezerano y’ubutegetsi yerekeye ubucuruzi n’imari. Urukiko rukaba rwemeranya n’ibisobanuro rwatanze mu rubanza RCOMA 00570/2017/CHC/HCC[2] MINICOM yatanzeho ikimenyetso, mu gika cyarwo cya 11, ku birebana n’amasezerano y’ubufatanye (contrat de collaboration/partenariat). Kugira rero ngo amasezerano y’ubutegetsi yitwe ko yerekeye ubucuruzi ni uko abayagiranye baba bagamije hagati yabo kugura no kugurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi nk’uko Urukiko Rukuru rw’ubucuruzi rwabisobanuye mu rubanza rumaze kuvugwa. Amasezerano rero yitwa ay’ubucuruzi iyo hari ugura n’ugurisha ibintu cyangwa serivisi kandi ugurisha akaba yarabigize umwuga[3]. Ntabwo rero icyabaye hagati ya MINICOM na BEREXINVEST LTD ari amasezerano y’ubutegetsi yerekeye ubucuruzi.

[24]           Icyabaye hagati ya MINICOM na BEREXINVEST LTD ntabwo kandi ari amasezerano yerekeye imari, kuko amasezerano y’imari (contrats financiers/instruments financiers)[4] ari amasezerano y’igurisha ribera ku isoko ry’imari n’imigabane, nk’igurisha ry’imigabane (actions), rya bons de tresor, …

[25]           Urukiko rushingiye ku ngigo ya 81 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, rusanga Urukiko rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST LTD, kuko rusanze icyabaye hagati ya MINICOM na BEREXINVEST LTD atari amasezerano y’ubutegetsi hagati y’inzego za Leta n’abikorera yerekeye ubucuruzi n’imari. Kubera iyo mpamvu, rushingiye ku ngingo ya 94 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, rutesheje agaciro ibyemezo byose byashingiye ku ikosa ryo kuba Urukiko rw’Ubucuruzi rwaraburanishije urubanza RCOM 01155/2020/TC rudafite ububasha bwo kuburanisha.

2. Indishyi z’ikurikiranarubanza n’igihembo cya Avoka zisabwa

[26]           Uburanira MINICOM avuga ko bitewe no gukomeza gushorwa mu rubanza nta mpamvu, Leta y’u Rwanda /MINICOM mu izina ry’Intumwa Nkuru ya Leta isaba kugenerwa n’abarega indishyi z’ikurikiranarubanza zingana na 500.000Frw n’igihembo cya Avoka kingana na 1.500.000Frw. Avuga ko izo ndishyi zikubiyemo umwanya yamaze itegura uru rubanza, ibikoresho byakoreshejwe byo mu biro, imodoka yifashishijwe urubanza rutegurwa kugeza igihe ruzaba ruciwe, igihembo kigenerwa uzayiburanira ngo kuko bitewe n’imirimo akora agira ibindi agenerwa bitagenerwa abandi bakozi bataburana, ngo kuko mu gihe uru rubanza rutari kubaho Leta itari gushaka abayiburanira bahembwa. Avuga ko Intumwa za Leta zihembwa ku kwezi, ko ariko iyo imanza nk’izi zitabaho, Leta itari gushaka abayiburanira, ko amafaranga ibahemba yajyaga gukoreshwa ibindi, ko ibyo bituma Leta isaba ibyagiye ku rubanza birimo n’igihembo cy’uyiburanira mu manza iba yashowemo n’abandi bantu. Ko kandi iyo myumvire Leta iyisangiye n’Urukiko rw’Ikirenga rwageneye Leta igihembo cy’Avoka mu rubanza RCOMAA 0021/15/CS rwaciwe ku wa 03/11/2017 rushingiye ku zindi manza ari zo RCOMA 0035/14/CS rwo ku wa 24/02/2017 na RCOMAA 0050/2016/CS rwo ku wa 12/05/2017.

[27]           Uburanira Bikorimana Firmin yasabye ko Urukiko Rukuru rw'ubucuruzi rutegeka BEREXINVEST LTD kumwishyura 500.000Frw y'igihembo cy'Avoka.

[28]           Uburanira NADHA MODA yasabye ko isubizwa igihembo cy’Avoka kingana na 1.000.000Frw, n'amafaranga y’ikurikiranarubanza angana na 300.000Frw yatanze ku rwego rwa mbere hakiyongeraho 1.000.000Frw yatanze kuba Abavoka be mu bujurire.

[29]           Uburanira I-mark, Quiet Haven hotel, na RWASHOSCCO LTD avuga ko ku rwego rwa mbere zari zasabye ko buri imwe igenerwa igihembo cy’Avoka cya 1.000.000Frw na 300.000Frw y’ikurikiranarubanza ntiyayahabwa, ko ku rwego rw’ubujurire asaba ko buri imwe yagenerwa 800.000Frw y’igihembo cy’Avoka n’ikurikuranarubanza 200.000Frw yiyongera kuyo yari yasabye ku rwego rwa mbere.

[30]           Ababuranira I-mark, Quiet Haven hotel, RWASHOSCCO LTD, na NADHA MODA babajijwe uwo basaba ayo mafaranga, basubije ko ari MINICOM.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[31]           Ingingo ya 152 y’Itegeko No 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi igira iti: ubujurire bwuririye ku bundi Uregwa mu rukiko rujuririrwa ashobora na we kugira ibyo asaba yiregura. Ubujurire bwuririye ku bundi bukorwa n’uwarezwe mu bujurire bwerekeye ku wajuriye cyangwa ku bandi barezwe mu bujurire. Mu gihe ubujurire bw’ibanze butakiriwe, cyangwa bwasibwe, ntibibuza ko uregwa mu ubujurire asaba amafaranga y’ikurikiranarubanza. Ubujurire bwuririye ku bundi ntibutangirwa ingwate y’amagarama ». Ingingo ya 111 y’iryo tegeko igira iti: ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza ni ikirego gishamikira ku kirego cy’iremezo kigamije kwishyuza ibyakoreshejwe mu rubanza. Ikirego cy’amafaranga y’ikurikiranarubanza kiburanishirizwa rimwe n’ikirego cy’iremezo. Gishobora kandi kwakirwa kikanaburanishwa n’iyo ikirego cy’iremezo cyaba kitakiriwe.

[32]           Urukiko, rushingiye ku ngingo zimaze kuvugwa mu gika kibanziriza iki, rusanga BEREXINVEST LTD igomba gutegekwa guha MINICOM amafaranga y’ibyo yatakaje iburana uru rubanza guhera mu Rukiko rw’Ubucuruzi kugeza mu bujurire, kuko ariyo yayishoye muri izi manza.

[33]           Rushingiye kuri izo ngingo rusanga Bikorimana Firmin nawe agomba guhabwa na BEREXINVEST LTD amafaranga y’ikurikiranarubanza n’igihembo cy’Avoka yo ku rwego rw’ubujurire, kuko kuba BEREXINVEST LTD yarajuriye ari cyo cyatumye aza mu rubanza rw’ubujurire.

[34]           Rusanga I-mark, Quiet Haven hotel, RWASHOSCCO LTD, na NADHA MODA nta mafaranga y’ikurikiranarubanza n’ay’igihembo cy’Avoka bagomba guhabwa, kuko bayasabye MINICOM, kandi akaba atari yo yabareze muri uru rubanza rw’ubujurire.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[35]           Rwemeje ko Urukiko rw’Ubucuruzi rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ikirego cya BEREXINVEST LTD.

[36]           Rutesheje agaciro ibyemezo byose byafashwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi mu rubanza RCOM 01155/2020/TC.

[37]           Rutegetse BEREXINVEST LTD kwishyura MINICOM amafaranga y’ibyo yatakaje kuri uru rubanza angana n’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe (1.000.000Frw).

[38]           Rutegetse BEREXINVEST LTD kwishyura Bikorimana Firmin amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atandatu (600.000Frw) y’igihembo cy’Avoka n’ikurikiranarubanza yo ku rwego rw’ubujurire.

[39]           Rwemeje ko amafaranga y’ingwate y’amagarama yatanzwe muri uru rubanza ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.



[1] L’objet du contrat est le contenu de l’engagement. Il est constitué d’obligations de donner, de faire ou de ne pas faire. Pour être valable, un contrat doit disposer d’un objet déterminé ou déterminable, possible, et licite. L’objet du contrat est déterminant de la qualification du contrat, car il détermine la nature de l’opération en cause. Parmi les obligations du contrat, celles qui concourent directement à l’objet du contrat sont souvent qualifiées d’essentielles, alors que celles qui n’y concourent pas directement ou alors de manière accessoire ne sont pas considérées comme essentielles (https://www.lettredesreseaux.com/P-493-678-P1-objet-ducontrat.html#:~:text=L'objet%20du%20contrat%20est,d%C3%A9terminable%2C%20possible%2C%2 0et%20licite, consulté le 03/05/2022). L’objet de l’obligation désigne la prestation ou la chose que chacune des parties s’est engagée à fournir (https://cours-de-droit.net/l-objet-a121605430/, https://www.lettredesreseaux.com/P-493-678-P1- objet-ducontrat.html#: ~:text=L'objet%20du%20contrat%20est, d%C3%A9terminable%2C%20possible%2C%2 0et%20licite, consulté le 03/05/2022).

[2] [11] Rushingiye kuba nta gushidikanya (nta n’ushidikanya) ko GENETICSIA, LTD ari sosiyete y’ubucuruzi; ariko ibi bikaba bitayibuza (nta Tegeko riyibuza) kugira igikorwa kitari icy’ubucuruzi, nko gutanga cyangwa kwakira impano… Rusanga nk’uko n’ubwumvikane bwa RAB na GENETICS-IA, LTD bwakozwe mu rurimi rw’Igifaransa, n’abahanga mu by’amategeko n’indimi, nabo basobanura “Acte de commerce” muri ubu buryo, “un acte de commerce est un acte ou un fait juridique soumis aux règles du droit commercial en raison de sa nature, de sa forme ou de la qualité de commerçant de son auteur.” (byarebwe kuri http://www.befec.ma/documentation/juridique/Lexique/lexique_des_term_juridiq ue.pdf) Na “Commerce” muri ubu buryo, “Activité consistant dans l'achat, la vente, l'échange de marchandises, de denrées, de valeurs, dans la vente de services ; métier de celui qui achète des objets pour les revendre.” (byarebwe kuri https://www.larousse.fr/dictionnaires/francais/commerce/17486). Bityo rero, rusanga kuba ubwumvikane bwabaye hagati y’aba baburanyi, butagaragaramo igura n’igurisha, ubwishyu ndetse n’uruhande rugamije inyungu; ayo masezerano (contrat de collaboration/partenariat) atari ay’ubucuruzi, bityo ko atagomba kuregerwa mu Nkiko z’Ubucuruzi nk’uko byemejwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Nyarugenge. Rusanga rero, iyi mpamvu y’ubujurire ya GENETICS-IA, LTD idafite ishingiro. (RCOMA 00570/2017/CHC/HCC)

[3] Un contrat peut être considéré comme étant commercial à partir du moment ou il lie, temporairement ou à plus long terme, deux entités commerciales ou bien un commerçant et un consommateur (un particulier), avec un objet correspondant à un acte de vente et d'achat de bien ou de service. L' "acte commercial", objet de tout contrat commercial, doit être effectué par des commerçants dont la profession régulière et officielle est de fournir un bien ou un service. Un particulier ne peut donc pas (parce que par nature il ne fait pas officiellement et régulièrement "commerce"), signer de contrat commercial avec un autre particulier (https://www.lapaixavocat.fr/detailsquels+sont+les+differents+types+de+contrats+commerciaux+en+france-165.html, consulté le 03/05/2022).

[4] Un instrument financier à terme est un contrat qui engage à vendre ou à acheter des valeurs spécifiques, à une date précise et à un prix déjà fixé. L'objectif est de prendre position pour réduire le risque. Ces instruments financiers à terme englobent les Bons du Trésor, les certificats de dépôt, les actions, les matières premières, les floors, les caps, les tunnels, les swaps, les indices, les options non listées, les devises, etc. Ils sont négociés de gré à gré, ou sur les marchés à terme. Leur valeur marchande est généralement orientée dans la direction opposée à celle des taux d'intérêt (https://www.boursedescredits.com/lexique-definition-instrument-financier-terme-2443.php, consulté le 03/05/2022). Un instrument financier est un contrat entre deux parties, qui donne lieu à un actif financier pour l'une des parties et à un passif financier pour l'autre partie. Le contrat est basé sur un achat et une vente de l'instrument financier ou du produit. La partie qui achète l'instrument financier disposera d'un actif financier. Par conséquent, la partie qui vend l'instrument financier est celle qui assume un passif financier. D'autre part, l'actif financier donne à son acheteur le droit de recevoir des revenus futurs du vendeur. De même, le passif financier oblige le paiement de ce revenu au vendeur de l'instrument financier (https://economy-pedia.com/11030790-financial-instrument, consulté le 03/05/2022).

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.