Urukiko Rukuru rw'Ubucuruzi

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

KZ NOIR (R) Ltd v. KUBWIMANA N’UNDI

[Rwanda URUKIKO RUKURU RW’UBUCURUZI – RCOMA 0232/14/HCC (Kadigwa, P.J.) 12 Kamena 2014]

Amategeko agenga ubukemurampaka mu bibazo by’ubucuruzi – Ububasha bwo kuburanisha ibirego byihutirwa birebana n’ubukemurampaka – Umwe mu biyambaje ubukemurampaka ashobora gusaba urukiko, mbere cyangwa hagati mu gikorwa cy’ubukemurampaka, gufata icyemezo cy’agateganyo – Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi, ingingo ya 3 n’iya 10.

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi – Igenwa ry’ikiburanwa – Ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi – Mu isuzuma ry’iyakirwa ry’ikirego, Urukiko ntirugarukira ku bikubiye ku nteruro y’ikiregerwa gusa  ahubwo rwita ku bikubiye mu myanzuro no ku miburanire y’ababuranyi – Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 4.

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’ubucuruzi – Kutaburanisha bundi bushya urubanza rwateshejwe agaciro n’Urukiko rwajuririwe – Iyo Urukiko rutesheje agaciro urubanza rwajuririwe ntiruruburanisha mu mizi ahubwo ruburanishwa n’urukiko rubifite ububasha ku rwego rwa mbere mu gihe ba nyiri ugutanga ikirego bagishaka kugikomeza – Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 172.

Incamake y’ikibazo: KZ NOIR (R) Ltd yagiranye na Kubwimana Chrysologue afatanyije Kubwimana Philippe amasezerano arimo ingingo ivuga ko impaka zayavukamo zazashyikirizwa ubukemurampaka. Impande zombi ntizumvikanye bituma ziyambaza Ubukemurampaka, ariko mu gihe hatarafatwa icyemezo, KZ NOIR (R) Ltd itanze ikirego cyihutirwa mu Rukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze isaba ko hafatwa ibyemezo by’agateganyo maze urwo Rukiko rwemeza ko kitakiriwe kuko nta kirego cy’iremezo gishamikiyeho cyatanzwe muri urwo Rukiko.

KZ NOIR (R) Ltd yajuririye mu Rukiko Rukuru rw’ubucuruzi ivuga ko ikirego cyayo cyagombaga kwakirwa kigasuzumwa kuko ikirego cy’iremezo kiri mu bukemurampaka kandi amategeko akaba abyemera.

Mu bujurire Kubwimana Chrysologue na Kubwimana Philippe bavuga ko ibyemezo by’agateganyo biri mu bubasha bw’Inteko y’abakemurampaka; bityo akaba ariyo igomba kuburanisha iki kirego.

Incamake y’icyemezo: 1. Umwe mu biyambaje ubukemurampaka ashobora gusaba urukiko, mbere cyangwa hagati mu gikorwa cy’ubukemurampaka, gufata icyemezo cy’agateganyo kandi urukiko rukaba rwagitanga mu gihe bitanyuranyije n’amasezerano y’ubukemurampaka, bityo Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze rukaba rwaragombaga kwakira ikirego rwashyikirijwe.

2. Ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Mu gihe ibisobanuro by’ikirego bigaragara mu myanzuro ndetse no mu miburanire y’abarega bigaragara neza ko icyo ababuranyi baregeye ari ugusaba urukiko gufata ibyemezo by’agateganyo, interuro y’imyanzuro ubwayo siyo ihabwa agaciro.

3. Urukiko rutesheje agaciro urubanza rwajuririwe ntiruruburanisha bundi bushya mu mizi yarwo; ruba rugomba kwakirwa n’urukiko rwaruburanishije ku rwego rwa mbere rukaburanishwa mu mizi mu gihe abatanze ikirego bashaka kugikomeza. Urubanza rwajuririwe rukaba rugomba kuburanishwa n’urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze.

Ubujurire bufite ishingiro.

Urubanza rwajuririwe ruteshejwe agaciro mu ngingo zarwo zose.

Amagarama aherereye ku baregwa.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo ya 4 n’iya 172

Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi, ingingo ya 11 n’iya 23.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I. UKO IKIBAZO GITEYE MU NCAMAKE

[1]               Mu ikubitiro ababuranyi bombi bagiranye amasezerano arimo ingingo ivuga ko impaka zayavukamo zazashyikirizwa abakemurampaka (arbitrage). Mu rubanza R.COM 0144/TC/MUS rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze kuwa 21/04/2014 urega yatanze ikirego cyihuritwa asaba ibyavuzwe haruguru mu kiregerwa, urukiko rwanga kucyakira rushingiye ko nta kirego cy’iremezo cyakibanjirije rushingira icyemezo cyarwo ku ngingo ya 316 CPCCSA.

[2]               Abarega ntibanyuzwe n’icyo cyemezo kuko bumvaga kuba ikirego cy’iremezo kiri mu bukemurampaka bihagije, ko kandi n’amategeko yerekeye ubukemurampaka abyemera. Batangaho urugero ingingo ya 11 n’iya 23 z’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi.

[3]               Ikibazo kigomba gusuzumwa muri uru rubanza ni ukumenya niba ibirego byihutirwa bishingiye ku kirego cy’iremezo cyashyikirijwe abakemurampaka bishobora gufatwa n’inkiko ubusanzwe zifite ububasha bwo kuburanisha bene ibyo birego.

II ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGOMBA GUSUZUMWA MURI URU RUBANZA

[4]               Urukiko rwaciye uru rubanza ku rwego rwa mbere rwafashe ko ikirego rwashyikirijwe ari ikirego cyihutirwa ubusanzwe kiburanishwa hakurikijwe imiburanishirize yihariye ya bene ibyo birego iteganywa n’tegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi iz’umurimo n’iz’ubutegetsi.

[5]               Abarega bo baburanye bagaragaza ko ikirego batanze kigamije gusaba urukiko gufata ibyemezo by’agateganyo bivugwa mu ngingo ya 11 n’iya 23 z’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi, nubwo mu nteruro y’imyanzuro yabo bagaragaje ko baregera urukiko mu buryo bw’inyandiko itanze ikirego cyihutirwa.

[6]               Uru Rukiko rubona urukiko rwaciye uru rubanza ku rwego rwa mbere rwarahagaze gusa ku nteruro y’imyanzuro yatanzwe n’abaregaga yerekana ko batanze ikirego cyihutirwa (référé) rwirengagiza ibyari bikubiye mu mwanzuro no mu miburanire yabo, yagaragazaga ko baruregeye barusaba gufata ibyemezo by’agateganyo bivugwa mu ngingo ya 11 n’iya 23 z’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008.

[7]               Kuba urukiko rwaciye uru rubanza ku rwego rwa mbere rwaribanze gusa ku nteruro y’imyanzuro y’abarega yagaragazaga ko batanze ikirego cyihutirwa, rukirengagiza ibyari bikubiye mu myanzuro no mu miburanire yabo, uru Rukiko rubona binyuranije n’ingingo ya 4 y’Itegeko no 21/2012 ryo kuwa 14/06/2012 CPCCSA iteganya ko “Ikiburanwa kigenwa n’ibisabwa na buri muburanyi. Ibisabwa bigaragazwa n’inyandiko itangiza ikirego n’imyanzuro yo kwiregura”.

[8]               Uru Rukiko rubona interuro y’imyanzuro ubwayo atariyo yahabwa agaciro mu gihe ibisobanuro by’ikirego bigaragara mu myanzuro ndetse no mu miburanire y’abarega byarabonekaga neza ko icyo baregeye ari ugusaba urukiko gufata ibyemezo by’agateganyo, biteganywa n’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 ryerekeye ubukemurampaka n’ubwunzi mu bibazo by’ubucuruzi.

[9]               Kuba ingingo ya 3 n’iya 10 z’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 rivuzwe haruguru, iteganya ko urukiko ruvugwa muri iryo tegeko ari “urukiko rubifitiye ububasha mu bucamanza bw’u Rwanda”, uru Rukiko rusanga urukiko rwaciye uru rubanza ku rwego rwa mbere rwaragombaga kwakira ikirego rwaregewe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 11 y’iryo tegeko iteye itya: “Umwe mu biyambaje ubukemurampaka ashobora gusaba urukiko, mbere cyangwa hagati mu gikorwa cy’ubukemurampaka, icyemezo cy’agateganyo kandi urukiko rukaba rwagitanga. Ibyo kandi ntibishobora kuba binyuranyije n’amasezerano y’ubukemurampaka”.

[10]           Ibyo Me Buhuru Célestin uburanira abaregwa mu bujurire avuga ko ibyemezo by’agateganyo biri mu bubasha bw’Inteko y’abakemurampaka, uru Rukiko rubona nta shingiro bifite kuko, hakurikijwe ingingo ya 19 y’Itegeko no 005/2008 ryo kuwa 14/02/2008 rivuzwe haruguru iyo nteko ifata bene ibyo byemezo ari uko ibisabwe n’umwe mu biyambaje ubukemurampaka.

[11]           Rushingiye ku bimaze kuvugwa byose, uru Rukiko rubona icyemezo cyafashwe mu rubanza rwajuririwe R.COM 0144/TC/MUS rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze kuwa 21/04/2014 kigomba guteshwa agaciro.

[12]           Rushingiye kandi ku ngingo ya 172 iteganya ko “Urukiko rutesheje agaciro urubanza rwajuririwe rutaruburanisha bundi bushya mu mizi yarwo’’, uru Rukiko rusanga ikirego cyatanzwe n’urega mu bujurire, kigomba kwakirwa n’urukiko rwakiburanishije ku rwego rwa mbere kikaburanishwa mu mizi, ba nyiri kugitanga babaye bagishaka kugikomeza.

 

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[13]           Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi :

[14]           Rwemeje kwakira ubujurire bwatanzwe na KZ NOIR (R) Ltd ko kandi bufite ishingiro;

[15]           Rwemeje ko ikirego KZ NOIR (R) Ltd cyagombaga kwakirwa n’urukiko rwaciye uru rubanza ku rwego rwa mbere;

[16]           Rutegetse ko imikirize y’urubanza rwajuririwe R.COM 0144/TC/MUS rwaciwe n’Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze kuwa 21/04/2014 iteshwa agaciro mu ngingo zayo zose;

[17]           Rutegetse Chrysologue Kubwimana na Philippe Kubwimana gufatanya gutanga amagarama y’uru rubanza.

 

 

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.