Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. AHIMPEREYE

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00436/2020/CA (Kaliwabo, P.J.) 28 Kamena 2022]

Amategeko agenga imanza nshinjabyaha – Kwiregura – Urukiko ntirutegetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, ahubwo ubwarwo nirwo rukora isesengura kugira ngo rumenye imvugo ihuza n’ukuri kw’ibyabaye.

Incamake y’ikibazo: Urubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, uregwa akurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, Ubushinjacyaha buvuga ko yafatanywe udupfunyika mirongo inane na dutandatu( 86 boules) tw'urumogi yacuruzaga, afatwa n'abashinzwe umutekano bari bahawe amakuru ko uyu wari usanzwe ari umunyerondo, acuruza ibiyobyabwenge. Urwo Rukiko rwaciye urubanza nuko rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’imwe (21,000,000 Frw) kubera ko yaburanye yemera icyaha.

Uregwa yajuririye Urukiko Rukuru, avuga ko yahanishijwe ibihano birebire kandi yaraburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi, asaba urukiko kwongera kumugabanyiriza ibihano. Urwo Rukiko narwo rwaciye urubanza nuko rumugumisha ku gihano yari yahanishijwe mu Rukiko rubanza.

Uregwa yarongeye ajuririra Urukiko rw’Ubujurire avuga ko yahaniwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nyamara we ngo icyaha yemeye kandi asabira imbabazi ari icyo gufatanwa ibiyobyabwenge, kuko ngo nta muntu yabigurishije.

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko imiburanire ya Ahimpereye yerekana ko atemera icyaha, nyamara ngo mu Bugenzacyaha, mu ushinjacyaha ndetse no mu Rukiko Rwisumbuye yemeye ko yari amaze igihe gito atangiye gucuruza urumogi, ndetse n’abamufashe bakaba bari bahawe amakuru ko abicuruza. Buvuga kandi ko, nubwo atemera icyaha ku buryo bwuzuye, ibyo asaba yabihawe kuko aho guhanishwa igifungo cya burundu, yagabanyirijwe igihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

Incamake y’icyemezo: 1. Urukiko ntirutegetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, ahubwo ubwarwo nirwo rukora isesengura kugira ngo rumenye imvugo ihuza n’ukuri kw’ibyabaye.

Ubujurire nta shingiro.

Amategeko yashingiweho:

Ingingo ya 11 y’Itegeko N° 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko N° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yahinduye ingingo ya 263.

Imanza zifashishijwe:

Ubushinjacyaha v.Sgt Ntaganira, RPA 0010/06/CS/ R PA 001106/CS - RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008.

Inyandiko z’abahanga:

Michel Franchimont, Ann Jacobs na Adrien Masset, ″Manuel de procédure pénale″, Edition du Jeune Barreau de Liège, 1989.

Urubanza

I.                  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Urubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Ahimpereye  Ndeze  François  icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, busobanura ko kuwa 16/03/2019 yafatanywe udupfunyika mirongo inane na dutandatu( 86 boules) tw'urumogi yacuruzaga, afatwa n'abashinzwe umutekano bari bahawe amakuru ko uyu wari usanzwe ari umunyerondo, acuruza ibiyobyabwenge. Ahimpereye  Ndeze  François  yaburanye  avuga  ko  urumogi  yafatanywe atari agiye kurucuruza, ko ahubwo yarazi ko ari umuti w’inzoka n’uwo guha inyana.

[2]               Mu iburanisha ry’urubanza imbere y’Urukiko Rwisumbuye, Ahimpereye Ndeze François yaburanye yemera icyaha, avuga ko urumogi yafatanwe yaruguze 5.000Frw kwa Xavera utuye i Kanombe ariko ko yibwiraga ko ari umuti w’inzoka n’uwo guha inyana, asaba imbabazi no kugabanyirizwa igihano kuko ari ubwa mbere aguye mu cyaha.

[3]               Mu rubanza RP 00395/2019/TGI/NYGE rwaciwe kuwa 3/05/2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Ahimpereye Ndeze François ahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25ans) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri n’imwe (21,000,000 Frw) kubera ko yaburanye yemera icyaha.

[4]               Ahimpereye NDEZE François yajuririye Urukiko Rukuru, avuga ko yahanishijwe ibihano birebire kandi yaraburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi, asaba urukiko kwongera kumugabanyiriza ibihano.

[5]               Mu  rubanza    RPA  01022/2019/HC/KIG    rwaciwe  kuwa  22/05/2020,  Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bwa Ahimpereye nta shingiro bufite , rumugumisha ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu ya 21.000.000Frw.

[6]               Ahimpereye Ndeze François yunganiwe na Me Ruganza Bin Seba yajuririye Urukiko rw’Ubujurire avuga ko yahaniwe icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nyamara we ngo icyaha yemeye kandi asabira imbabazi ari icyo gufatanwa ibiyobyabwenge, kuko ngo nta muntu yabigurishije. Yasabye kugabanyirizwa ibihano.

[7]               Ubushinjacyaha bwasubije buvuga ko imiburanire ya Ahimpereye yerekana ko atemera icyaha, nyamara ngo mu Bugenzacyaha, mu ushinjacyaha ndetse no mu Rukiko Rwisumbuye yemeye ko yari amaze igihe gito atangiye gucuruza urumogi, ndetse n’abamufashe bakaba bari bahawe amakuru ko abicuruza. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko, nubwo atemera icyaha ku buryo bwuzuye, nyamara kandi ibyo asaba yabihawe kuko aho guhanishwa igifungo cya burundu, yagabanyirijwe igihano agahanishwa igifungo cy’imyaka 25.

[8]               Iburanisha ryabaye kuwa 07/6/2022 Ahimpereye Ndeze François yunganiwe na Me Ruganza Bin Seba naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ntawangundi Béatrice, Umushinjacyaha ku Rwego rw’Igihugu.

[9]               Uru rukiko rurasuzuma niba Ahimpereye Ndeze François akwiye guhanirwa icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge no kumenya niba yakwongera kugabanyirizwa igihano kubera kwemera icyaha.

II.              ISESENGURA RY’IBIBAZO BIGIZE URUBANZA

Kumenya niba Ahimpereye Ndeze François yahanirwa icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge mu mwanya w’icyaha cyo kubicuruza

[10]           Ahimpereye Ndeze François yajuriye asaba kugabanyirizwa igihano kuko yemeye icyaha nyamara ngo akaba yarahawe igihano gihanitse (igifungo cy’imyaka 25). Yunganiwe na Me Ruganza Bin Seba yasobanuye ko icyaha yemera ari icyo gufatanwa ibiyobyabwenge kuko aricyo yakoze, ko yahaniwe kubicuruza kandi ataribyo yari agamije. Yavuze ko udupfunyika 86 tw’urumogi yafatanwe ari urwo kunywa no guha inyana, bityo ko kurufatanwa bidakwiye kwitwa kurucuruza kuko nta wundi muntu yarugurishije. Asaba ko Urukiko rw’Ubujurire rwazashingira ku rubanza RPA 0921/2019/HC/RWG, aho uwafatanywe udupfunyika 872 tw’urumogi abyemera yahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri, bityo nawe akaba aricyo gihano yahanishwa, hashingiwe ku ihame ryo kuba abantu bose bareshya imbere y’amategeko.

[11]           Me Ruganza Bin Seba avuga ko gucuruza bisaba kuba hari abantu 2 cyangwa barenga(ugurisha n’ugura), mu gihe nta muntu wagaragarijwe inkiko ko yaguze urumogi kwa AHIMPEREYE ntaho zari guhera zimuhamya icyaha cyo gucuruza (kugurisha) ibiyobyabwenge, cyane ko Urukiko rw’Ikirenga rwasanze ukwemera icyaha byonyine atari ikimenyetso gihagije kugira ngo byemezwe ko ukuri kwabonetse, ahubwo iki kikaba kiba ikimenyetso iyo iyo cyunganiwe  n’ibindi  bimenyetso  bihuje  n’ikiburanwa[1],  bityo  ko       nta kimenyetso kidashidikanywaho Ubushinjacyaha bugaragaza burega AHIMPEREYE NDEZE François icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge.

[12]           Asoza asaba Urukiko rw’Ubujurire kuzemeza ko ibikorwa bigize icyaha ari ugufatanwa no kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, mu kumugenera igihano  rukazashingira   ku gika cya 4 cy’ingingo ya 263 y’itegeko n° 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko uwafatanwe ibiyobyabwenge ahanishwa igifungo kitarengeje imyaka 2, akaba aricyo gihano asaba ko AHIMPEREYE NDEZE François yahanishwa kuko aricyo kijyanye n’icyaha yakoze kandi yemera.

[13]           Ubushinjacyaha bwireguye buvuga ko Urukiko Rwisumbuye rwasuzumye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko bigaragara mu gika cya 6 cy’urubanza rwaciwe n’urwo rukiko ndetse n’urukiko Rukuru rubyemeza gutyo mu gika cya 16 cy’urubanza rujuririrwa, aho izo nkiko zaburanishije urubanza AHIMPEREYE NDEZE François yemera icyaha cyo gucuruza urumogi bituma agabanyirizwa igihano, ahanishwa igifungo cy’imyaka 25, bivuga ko yemeye gucuruza atemeye gufatanwa urumogi, bityo ko ikintu kitaburanishijweho mu rubanza rujuririrwa kitakagombye kuza mu bujurire nk’inenge urukiko rwakosora.

[14]           Ubushinjacyaha busanga, kuba AHIMPEREYE NDEZE aburanisha imvugo ivuguruza ibyo yemereye imbere y’inzego z’ikurikiranacyaha bidahindura ukuri kw’ibyabaye nk’uko byemejwe mu rubanza RPA 0010/06/CS/ R PA 001106/CS    -    RPA    0012/06/CS    rwaciwe    ku    wa    18/7/2008,    haburana Ubushinjacyaha na Sgt NTAGANIRA Eugène na bagenze be, aho Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko, iyo uregwa ageze imbere y’urukiko agahindura ibyo yavuze mu rwego rw’iperereza, bidasobanura ko ibyo yavuze mbere bita agaciro, ahubwo umucamanza uburanisha urubanza mu mizi akaba ariwe ugomba gusuzuma agaciro k’imvugo zavugiwe mu rwego rw’iperereza[2]. Ubushinjacyaha busanga izi mvugo ze zo kwemera icyaha zahabwa agaciro no mu Rukiko rw’ Ubujurire.

[15]           Ubushinjacyaha buvuga kandi ko,  uburyo  AHIMPEREYE  NDEZE yasobanuye imikorere y’icyaha n’impamvu yabimuteye kubera ubukene bwo kubona amafranga y’ ishuri ry’ abana, byerekana ko yabyemeye nta gahato karimo bityo ko nta mpamvu yo gushidikanya ku mvugo ze hashingiwe ku ngingo ya 110 y’ itegeko ry’ ibimeneytso mu manza n’ itangwa ryabyo.

[16]           Ku birebana n’igabanyagihano AHIMPEREYE asaba, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo asaba yamaze kubihabwa n’Urukiko Rukuru kuko aho kumuhanisha igifungo cya burundu cyari giteganirijwe icyaha yakoze, yagabanyirijwe igihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 25 kubera ko yaburanye yemera icyaha anagisabira imbabazi. Bwavuze ko ushinjwa atakwongera kugabanyirizwa igihano hashingiwe ku kwemera icyaha, kuko kuri ubu yahisemo inzira yo guhakana icyaha ashinjwa.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[17]           Ingingo ya 11 y’Itegeko 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 rihindura Itegeko 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, yahinduye ingingo ya 263 iteganya ko « (...) Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha  mu  gihugu  ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa:  1  º igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari  munsi  ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw), ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye. (…).

[18]           Dosiye   igaragaza   ko   AHIMPEREY Ndeze   François kuwa      16/03/2019, yafatanywe udupfunyika mirongo inane na dutandatu( 86) tw'urumogi, afatwa n'abashinzwe umutekano bari bahawe amakuru ko uyu wari usanzwe ari umunyerondo, acuruza ibiyobyabwenge, mu ibazwa rye akaba yaremeye ko yafashwe acuruza urumogi yari yaranguye kwa Xavera ku mafranga 5.000frw, ko kandi agapfunyika kamwe akagurisha 300frw. Umutangabuhamya witwa HABARUREMA nawe amushinja ko yafatanywe urumogi udupfunyika 26 afashwe n’abasirikare, bamujyana aho asanzwe arucururiza abereka utundi dupfunyika 60 (boules 60).

[19]           Urukiko rurasanga impamvu y’ubujurire bwa AHIMPEREYE muri uru Rukiko igamije guhindurirwa inyito y’icyaha agahanirwa icyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge mu mwanya wo guhanirwa icyo kubicuruza no gusaba kugabanyirizwa ibihano hashingiwe ku kuba yemera icyaha, kuba aribwo bwa mbere aguye mu cyaha no kuba nta ngaruka zatewe n’icyaha ashinjwa.

[20]           Urukiko rurasanga n’ubwo AHIMPEREYE ahinduye imiburanire mu bujurire bwa kabiri, nyamara mu ibazwa rye ryo kuwa 16/3/2019 imbere y‘Ubugenzacyaha, ubwe yemeye ko yari amaze igihe kingana n’amezi atatu acuruza urumogi, ko yaruranguraga I Kanombe akaruranguzwa n‘umudamu witwa Xavera, akaba yarafatanywe udupfunyika 86 tw’urumogi, ko kandi agapfunyika kamwe akagurisha 300frw. Mu ibazwa rye ryo kuwa 18/3/2019 imbere y‘Ubushinjacyaha, uyu yemeye ko yafatanywe udupfunyika 86 tw’urumogi yari yaranguye amafranga 5.000frw, arurangujwe na Xavera utuye i Kanombe, ko icyaha acyemera akaba agisabira imbabazi. Izo mvugo kandi zihuza n’ubuhamya bwo kuwa 18/3/2019 bwatanzwe na HABARUREMA wemeje ko AHIMPEREYE NDEZE yafatanywe udupfunyika 26 tw’urumogi, afashwe n’abasirikare, bamujyana aho asanzwe arucururiza, abereka utundi dupfunyika 60.

[21]           Urukiko, rushingiye ku mvugo yemera icyaha cyo gucuruza urumogi AHIMPEREYE NDEZE yakoreye mu Bugenzacyaha no  mu  Bushinjacyaha, uyu akaba yarasobanuye birambuye aho yaruvanaga, igiciro yaruguzeho n’icyo arugurishaho, akaba yaravuze igihe yari amaze arucuruza ndetse n’impamvu zabimuteye, rurasanga nta gushidikanya ko ibi yavuze ariko kuri guhuye n’imikorere y’icyaha kandi bikaba bishimangirwa n’abatangabuhamya barimo HABARUREMA wasobanuye uburyo yafatanywe ibi biyobyabwenge kandi ko bari basanzwe bafite amakuru ko acuruza urumogi.

[22]           Urukiko rurasanga, nk’uko byasobanuwe mu manza zitandukanye zaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga[3], Urukiko rudategetswe kwemeza imvugo zivugiwe imbere yarwo mu gihe zivuguruza izavugiwe imbere y’inzego z’iperereza, ahubwo ubwarwo arirwo rukora isesengura kugira ngo rumenye imvugo ihuza n’ukuri kw’ibyabaye.

[23]           Ibimaze kuvugwa bihura kandi n’ibisobanuro bitangwa n’abahanga mu by’amategeko barimo Michel Franchimont, Ann Jacobs na Adrien Masset, mu gitabo cyabo cyitwa Manuel de procédure pénale″, Edition du Jeune Barreau de Liège, 1989, ku rupapuro rwa 772, ahavugwa ko mu manza nshinjabyaha, umucamanza uburanisha urubanza mu mizi ari we wemeza ko ibyo uregwa yemeye mu gihe cy’iperereza ari ukuri kudashidikanywaho n’iyo uregwa yakwisubiraho mu rukiko akagira ibyo ahindura cyangwa ahakana ku byo yari yavuze mbere (L’appréciation de la sincérité d‘un aveu en matière répressive relève du pouvoir souverain du juge du fond...Le juge de fond apprécie souverainement la sincérité d’un aveu fait par le prévenu au cours de l’instruction préparatoire, même quand cet aveu a été ultérieurement rétracté devant le tribunal).

[24]           Urukiko rurasanga umuntu atagirwa umucuruzi no kuba hari abaguzi babonetse aho acururiza, ahubwo igihe cyose afite ibicuruzwa kandi yiteguye kubiha umuntu wese umugana ashaka ibyo agurisha, aba ari umucuruzi. Urukiko rurasanga, kuba nta muntu wafatiwe  kwa  AHIMPEREYE  NDEZE mu gihe ubwe yafatwaga bitamuvanaho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge mu gihe hari ibimenyetso byerekana aho arurangura, igiciro aruranguraho n’icyo arucuruzaho.

[25]           Urukiko rurasanga nta kosa ryakozwe n’Urukiko Rukuru mu guhamya AHIMPEREYE NDEZE François icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi kuko cyatangiwe ibimenyetso bihagije kandi n’uru Rukiko rukaba ariyo nyito rusanga ikwiranye n’icyaha akurikiranyweho.

Ku birebana n’ibihano

[26]           AHIMPEREYE NDEZE François yajuriye asaba kugabanyirizwa igihano kugeza ku gifungo cy’imyaka 2 kuko ari ubwa mbere aguye mu cyaha kandi ko igihano yahawe ari kirekire mu gihe yaburanye yemera icyaha akanagisabira imbabazi. Avuga kandi ko nta ngaruka iki cyaha cyateje kuko ibiyobyabwenge byafatiriwe, bikaba nta muntu byagizeho ingaruka.

[27]           Ubushinjacyaha bwo buvuga ko uyu yagabanyirijwe bihagije kuko yahawe igifungo cy’imyaka 25 kandi ko aricyo gito gishoboka mu gihe uwagihanishijwe yagombaga guhanishwa igifungo cya burundu.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[28]           Urukiko rurasanga, ingingo ya 263 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange nk’uko ryahinduwe n’ingingo ya 11 yItegeko 69/2019 ryo kuwa 08/11/2019, igaragaza ko Umushingamategeko yashatse gutandukanya abantu bakoresha ibiyobyabwenge mu guhaza irari ryabyo (consommation à usage personnel) n’abantu babikwirakwiza mu bantu (drugs trafficking), urugero rw’ibihano byagenewe icyiciro cy’ababikwirakwiza kikaba cyerekana ko ari ikibazo gifite ingaruka zikomeye ku muryango nyarwanda ku buryo kidakwiye  kwihanganirwa.  Zimwe muri  izi  ngaruka, nuko ibiyobyabwenge bizahaza ubuzima bw’ababikoresha, bikenesha ababyishoramo n’imiryango yabo, ndetse iki cyaha kikaba inkomoko y’ibindi byinshi birimo gusambanya abana, ubujura, gukubita no gukomeretsa. Rurasanga kuba AHIMPEREYE NDEZE François yarafashwe acuruza ibiyobyabwenge adashobora kuvuga ko nta ngaruka byateye kubera ko byafatiriwe kuko izi ngaruka zidatangirira ku munsi byafatiriwe, ahubwo uko ibiyobyabwenge bihererekanwa ninako ingaruka zabyo zibiherekeza, bityo ingaruka zivuzwe haruguru zikaba zibarwa ku muntu wese wemeye kujya mu runana rw’ababikwirakwiza.

[29]           Urukiko rurasanga nanone, AHIMPEREYE NDEZE François wajuriye avuga ko Urukiko Rukuru rwanze kumugabanyiriza igihano kandi yaremeye icyaha, nyamara bikaba biboneka ko atigeze yemera icyaha, n’imbere y’uru Rukiko akaba ahakana imikorere yacyo, rurasanga nta kosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kumugumisha ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga 21.000.000, igihano yahawe mu mwanya w’igifungo cya burundu, iri gabanyagihano akaba yararihawe nubwo atari yemeye icyaha.

[30]           Urukiko  rurasanga,  AHIMPEREYE  NDEZE   François   w’imyaka   68 wafatanywe udupfunyika 86 tw’ibiyobyabwenge bihambaye (urumogi), unyuranya imvugo ku bijyanye n’imikorere y’icyaha, uyu adakwiye kwongera kugabanyirizwa igihano kuko icyo yahawe kiri mu rugero rw’uburemere bw’icyaha yakoze.

[31]           Urukiko, rushingiye ku bisobanuro byatanzwe haruguru, rurasanga AHIMPEREYE NDEZE François agomba kuguma ku gifungo cy’imyaka 25 n’ihazabu y’amafaranga 21.000.00 yahanishijwe n’Urukiko Rukuru.

III.          ICYEMEZO CY’URUKIKO

[32]           Rwemeje  ko  ubujurire  bwa  AHIMPEREYE  NDEZE  François    nta shingiro bufite;

[33]           Rwemeje ko nta gihindutse ku mikirize y’urubanza RPA 01022/2019/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru kuwa 22/05/2020;

[34]           Rutegetse ko igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga miliyoni makumyabiri n’imwe (21.000.000Frw), AHIMPEREYE NDEZE François yahanishijwe ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge (urumogi) kigumyeho;

[35]           Rutegetse ko AHIMPEREYE NDEZE François asonerwa amagarama y’urubanza kuko yaburanye afunzwe.



 



[1] Reba urubanza RPAA0055/15/CS rwo kuwa 11/5/2018 mu gika cyarwo cya 25, Ubushinjacyaha bwarezemo Ndikubwayo Emmanuel

[2] Icyegeranyo cy’ibyemezo by’inkiko, igitabo cyambere, n ° 4, Mutarama, 2010, urupapuro rwa 55,68-69.

[3] Reba urubanza RPA 0010/06/CS/ R PA 001106/CS - RPA 0012/06/CS rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 18/7/2008, haburana Ubushinjacyaha na Sgt NTAGANIRA Eugène, Civ.NTAGARA Gilbert na Civ. NDUWAYEZU Théogène.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.