Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v. BENIMANA

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA00038/2021/CA (Umugwaneza, P.J.) 23 Nzeli 2022]

Amategeko mpanabyaha – Gutanga ibihano – Umucamanza afite inshingano yo guhanisha uwahamwe n’icyaha igihano gikwiye, akurikije uburemere bw’icyaha yakoze, ingaruka cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo.

Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Benimana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, aho bwasobanuye ko tariki 08/04/2019 abaturage batanze amakuru ko yaraye azanye urumogi kandi ko asanzwe arucuruza, bimenyeshwa Police, nuko asastwe bamusangana urumogi udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) yaruhishe hejuru y’ibati risakaje toilette (ubwiherero). Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko uregwa ahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bihambaye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).

Uregwa yajuririye Urukiko Rukuru, avuga ko ashaka kuvugisha ukuri ku cyaha yaburanye ahakana, asobanura ko urumogi yafatanywe rwari urwe yacuruzaga, asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano ndetse no guhabwa ibihano bisubitse. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko ubujurire bwa Benimana nta shingiro bufite, ko imikirize y’urubanza rwajuririwe idahindutse mu ngingo zayo zose.

Uregwa yarongeye ajuririra Urukiko rw’Ubujurire, agaragaza ko Urukiko Rukuru rwamurenganyije ruvuga ko urumogi yafatanywe rwari urwo gucuruza kandi bararusanze hejuru y’ikiraro cy’inka, rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta bimenyetso rushingiyeho, asaba guhanishwa igihano giteganyijwe ku cyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge kuko aricyo yakoze, no kugabanyirizwa igihano kugeza ku gifungo cy’umwaka umwe (1).

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko uregwa atakongera kugabanyirizwa ibihano kuko yahanishijwe igihano gito ntarengwa giteganywa n’amategeko kikaba kidashobora kongera kugabanywa.

Incamake y’icyemezo: 1. Umucamanza afite inshingano yo guhanisha uwahamwe n’icyaha igihano gikwiye, akurikije uburemere bw’icyaha yakoze, ingaruka cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo, bityo kuba yaremeye icyaha mu nzego z’iperereza (mu Bugenzacyaha no Bushinjacyaha), akongera kucyemera ajuriye mu Rukiko Rukuru, agakomeza kucyemera muri uru Rukiko, hagakubitiraho no kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi, byamubera impamvu nyoroshyacyaha ituma agabanyirizwa igihano, kubera iyo mpamvu igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) yari yaharanishijwe kikaba kigomba kugabanywa kigasimbuzwa igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW).

Urubanza ruhindutse ku birebana n’igihano.

Amategeko yashingiweho:

Ingingo ya 11 igika cya 3, agace ka 1 y’Itegeko Nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 ihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya, ibyaha n’ibihano muri rusange yahinduye ingingo ya 263.

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 49 n’iya 58.

Iteka rya Minisitiri Nº001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo, umugereka wa I.

Imanza zifashishijwe:

RS/INCONST/SPEC 00003/2019/SC rwaciwe n’Urukiko Rw’Ikirenga ku wa 04/12/2019 RS/INCOSNT/SPEC 00005/2020/CS-RS/INCOSNT/SPEC 00006/2020/CS rwaciwe n’Urukiko Rw’Ikirenga ku wa 12/02/2020.

Ubushinjacyaha v. Nsabimana Callixte alias Sankara n’abandi, RPA 00060/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 04/04/2022.

Ubushinjacyaha na Nzafashwanimana, RPAA 00032/2019/CA rwaciwe n’Urukiko Rw’Ubujurire ku wa ku wa 28/02/2020.

Ubushinjacyaha v. Uwamahoro, RPAA 00029/2021/CA rwaciwe n’Urukiko Rw’Ubujurire ku wa 05/11/2021.

Ubushinjacyaha v. Mubaraka, RPAA 00273/2021/CA rwaciwe n’Urukiko Rw’Ubujurire ku wa 15/07/2022.

Urubanza

                                                                                                           I.            IMITERERE Y’URUBANZA

[1]                Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, Ubushinjacyaha bukurikiranyeho Benimana Jean Pierre icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwengeby’urumogi, aho bwasobanuye ko tariki 08/04/2019 abaturage batanze amakuru ko yaraye azanye urumogi kandi ko asanzwe arucuruza, bimenyeshwa Station ya Police ya Jali, abapolisi bazindukira iwe kumusaka bamusangana urumogi udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) yaruhishe hejuru y’ibati risakaje toilette (ubwiherero).

[2]               Benimana Jean Pierre yaburanye ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, yemera icyo kubinywa, asobanura ko urumogi yafatanywe rungana n’udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) rwari urwo kunywa no guha inka ye.

[3]               Mu rubanza nº RP 00524/2019/TGI/GSBO rwaciwe ku wa 31/05/2019, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwemeje ko Benimana Jean Pierre ahamwa n’icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge bihambaye, rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW).

[4]               Benimana Jean Pierre yajuririye Urukiko Rukuru, avuga ko ashaka kuvugisha ukuri ku cyaha yaburanye ahakana, asobanura ko urumogi yafatanywe rwari urwe yacuruzaga, asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano ndetse no guhabwa ibihano bisubitse.

[5]               Mu rubanza nº RPA 01158/2019/HC/KIG, rwaciwe ku wa 19/06/2020, Urukiko Rukuru rwemeje ko ubujurire bwa Benimana Jean Pierre nta shingiro bufite, ko imikirize y’urubanza rwajuririwe idahindutse mu ngingo zayo zose.

[6]               Benimana Jean Pierre yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, mu mwanzuro w’ubujurire agaragaza ko Urukiko Rukuru rwamurenganyije ruvuga ko urumogi yafatanywe rwari urwo gucuruza kandi bararusanze hejuru y’ikiraro cy’inka, rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nta bimenyetso rushingiyeho, asaba guhanishwa igihano giteganyijwe ku cyaha cyo gufatanwa ibiyobyabwenge kuko aricyo yakoze, no kugabanyirizwa igihano kugeza ku gifungo cy’umwaka umwe (1).

[7]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 06/09/2022, Benimana Jean Pierre yunganiwe na Me Unejumutima Aphrodice, naho Ubushinjacyaha buhagarariwe na Niyonkuru Françoise, Umushinjacyaha ku rwego rw’Igihugu.

[8]               Mu iburanisha Benimana Jean Pierre n’umwunganizi we babwiye Urukiko ko yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, ko no mu Rukiko Rukuru yaburanye acyemera asaba imbabazi no kugabanyirizwa ibihano, urwo Rukiko ntirwamugabanyiriza ibihano, basaba Urukiko rw’Ubujurire kudaha agaciro impamvu z’ubujurire Benimana Jean Pierre yagaragaje mu myanzuro ye yo kujurira, rukita gusa ku byo agaragaje mu iburanisha by’uko yemera icyaha akagisabira imbabazi, maze rukamugabanyiriza ibihano.

[9]               Ubushinjacyaha buvuga ko Benimana Jean Pierre atakongera kugabanyirizwa ibihano kuko yahanishijwe igihano gito ntarengwa giteganywa n’amategeko kikaba kidashobora kongera kugabanywa.

                                  II.            IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYACYO

Kumenya niba Benimana Jean Pierre yagabanyirizwa ibihano kubera kwemera icyaha.

[10]           Benimana Jean Pierre n’umwunganizi we bavuga ko abapolisi bahawe amakuru ko Benimana Jean Pierre acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi, bajya iwe kumusaka bamusangana udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) tw’urumogi, atangira gukurikiranwa ku cyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, aregerwa Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, muri urwo Rukiko aburana ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge yemere icyo kubinywa, Urukiko rushingiye ku bimenyetso byatanzwe n’Ubushinjacyaha rumuhamya icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW), ajuririra Urukiko Rukuru, muri urwo Rukiko aburana yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge asaba imbabazi, ariko rwanga kumugabanyiriza ibihano, ajuririra Urukiko rw’Ubujurire arusaba guca inkoni izamba rukamugabanyiriza igihano kuko yemera icyaha mu buryo budashidikanywaho.

[11]           Ubushinjacyaha buvuga ko mu miburanire ya Benimana Jean Pierre yagiye ahindagura imvugo ze, Urukiko Rwisumbuye rushingiye ku mpamvu nyoroshyacyaha rumuhanisha igifungo cy'imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW), ageze mu Rukiko Rukuru yemera icyaha cyo gucuruza Urumogi, ariko Urukiko Rukuru rusanga atakongera kugabanyirizwa ibihano kuko yagabanyirijwe, ajurira muri uru Rukiko avuga ko yemera icyaha cyo gucuruza urumogi nk'uko yabyemeye mu Rukiko Rukuru, ko igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) Benimana Jean Pierre yahanishijwe kitakongera kugabanywa kabone n’ubwo yemera icyaha kuko itegeko riteganya ko igifungo cya burundu kigabanywa ariko ntikijye munsi y'igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), byumvikanisha ko Benimana Jean Pierre yahanishijwe igihano gito ntarengwa giteganywa n’amategeko kikaba kidashobora kongera kugabanywa.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[12]           Ingingo ya 11 igika cya 3, agace ka 1 y’Itegeko nº 69/2019 ryo ku wa 08/11/2019 ihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange yahinduye ingingo ya 263, iteganya ko «Umuntu wese (...) utunda, (.....) ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye».

[13]           Iyi ngingo yumvikanisha ko umuntu wese utunda cyangwa ucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi biri mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye[1], ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW), ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 Frw).

[14]           Ingingo ya 49 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya ko “Umucamanza atanga igihano akurikije uburemere bw'icyaha, ingaruka icyaha cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo’’.

[15]           Ingingo ya 58 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rimaze kuvugwa iteganya ko “Umucamanza ubwe ariwe ugena niba impamvu nyoroshyacyaha zemezwa n’umucamanza zahabwa agaciro. Kwemeza impamvu nyoroshyacyaha bigomba gusobanurwa mu cyemezo cy’Urukiko”.

[16]           Nk’uko uru Rukiko rwabisesenguye mu rubanza n° RPA 00060/2021/CA, ingingo ya 49 n’iya 58 z’Itegeko n˚ 68/2018 ryo ku wa 30/8/2018 ryavuzwe haruguru zumvikanisha ko Umucamanza mu bushishozi bwe asuzuma impamvu nyoroshyacyaha (circonstances atténuantes judiciaires ou causes judiciaires d’atténuation), akazisobanura, akemeza ko koko zoroshya uburemere bw’icyaha kandi ko zikwiye gushingirwaho. Iyo amaze kwemeza ko zashingirwaho atanga igihano kijyanye n’uburemere bw’icyaha ndetse n’ingaruka zacyo. Ubwo burenganzira bufitwe na buri mucamanza usuzuma urubanza yashyikirijwe harimo n’Umucamanza uburanisha urubanza rujuririrwa[2].

[17]           Dosiye y’uru rubanza igaragaza ko Benimana Jean Pierre yatanzweho amakuru ko acuruza urumogi, ababishinzwe bajya kumusaka iwe murugo bararuhasanga rungana n’udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) atangira gukurikiranwa, agejejwe imbere y’Ubugenzacyaha n’imbere y’Ubushinjacyaha yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, asobanura ko urumogi yafatanywe rwari urwo gucuruza, aburana ku rwego rwa mbere mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo yemera icyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge icyo ku bicuruza aragihakana, asobanura ko udupfunyika mirongo inane na dutanu (85) yafatanywe rwari urwo kunywa no guhaho inka ye.

[18]           Mu rubanza nº RP 00524/2019/TGI/GSBO, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rushingiye ku kuba mu Bugenzacyaha no mu Bushinjacyaha Benimana Jean Pierre yaremeye icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge, kuba yarasinye ku nyandiko mvugo y’ifatira ko yafatanwe udupfungika mirongo inane na dutanu (85) tw’urumogi, kuba hari raporo igaragaza ko yafatanywe urumogi no kuba hari imvugo y’umutangabuhamya witwa Hakuzimana Janvier umushinja gucuruza urumogi, rwamuhamije icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenege by’urumogi, rushingiye ku kuba ari ubwa mbere yakora icyaha rumugabanyiriza igihano rumuhanisha igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) aho kumuhanisha igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni mirongo itatu (30.000.0000 FRW).

[19]           Dosiye y’urubanza igaragaza na none ko Benimana Jean Pierre yajuririye Urukiko Rukuru avuga ko yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge akagisabira imbabazi, agasaba ko yagabanyirizwa ibihano akanasubirwa, mu rubanza nº RPA 01158/2019/HC/KIG rujuririrwa, Urukiko rushingiye ku ngingo ya 60 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya ko iyo hari impamvu zigabanya ububi bw’icyaha igihano cyo gufungwa burundu gishobora kugabanywa ariko ntikijye munsi y’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25), rusanga igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) Benimana Jean Pierre yahanishijwe kidashobora kongera kugabanywa kubera ko yagabanyirijwe mu buryo bukurikije amategeko kugeza ku gihano kitagibwa munsi, Urukiko rukaba rutemerewe kuba rwakongera kukigabanya, ndetse akaba atanasubikirwa kuko isubikagihano ritemewe ku gihano kirenze imyaka itanu (5) y’igufungo.

[20]           Urukiko rurasanga ibijyanye n’itangwa ry’ibihano byarasobanuwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu rubanza nº RS/INCOSNT/SPEC 00003/2019/SC rwaciwe ku wa 04/12/2019 n’urubanza nº RS/INCOSNT/SPEC 00005/2020/CS-RS/INCOSNT/SPEC 00006/2020/CS rwaciwe ku wa 12/02/2020, aho Urukiko rw’Ikirenga rwasobanuye ko Umucamanza afite inshingano yo guhanisha uwahamwe n’icyaha igihano gikwiye, akurikije uburemere bw’icyaha yakoze, ingaruka cyateye, impamvu zatumye agikora, uko uwagikoze yari asanzwe yitwara, imibereho ye bwite n’uburyo icyaha cyakozwemo nk’uko biteganywa n’ingingo ya 49 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ko kubuza Umucamanza kugabanya igihano giteganyijwe n’Itegeko mu gihe hari impamvu nyoroshyacyaha , cyangwa kubimwemerera ariko iryo gabanya ntirijye munsi y’igihano gito ntarengwa giteganyirijwe icyaha cyakozwe kandi kiri hejuru, byaba ari ukumwambura ubwisanzure n’ubwigenge bwo gutanga igihano kigendanye n’icyaha cyakozwe, bigatuma adaha umuburanyi uburenganzira ku butabera buboneye, ibyo kandi bikaba binyuranye n’ingingo ya 29 n’iya 151 z’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.

[21]           Ibisobanuro by’ubutabera buboneye byatanzwe n‘Urukiko rw’Ikirenga byashingiweho mu manza nyinshi zaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire zirimo urubanza nº RPAA 00032/2019/CA haburanaga Ubushinjacyaha na Nzafashwanimana rwaciwe ku wa ku wa 28/02/2020, urubanza nº RPAA 00029/2021/CA rw’Ubushinjacyaha na Uwamahoro Marie Françoise rwaciwe ku wa 05/11/2021, urubanza n° RPAA 00273/2021/CA haburana Ubushinjacyaha na Mubaraka Eduine rwo ku wa 15/07/2022.

[22]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga muri uru rubanza naho uwo murongo wakurikizwa kuko n’ubwo imiburanire ya Benimana Jean Pierre yaranzwe no kwivuguruza, aho abazwa mu Bugenzacyaha yemeye icyaha asobanura ko yafashwe amaze amezi ane acuruza ibiyobyabwenge by’urumogi abitewe n’ubukene, mu Bushinjacyaha naho yemera ko urumogi yafatanywe yari agiye kurucururiza undi muntu bari bafashe bamujyana i Gikondo amusaba kurumucururiza nnibwo yatumye umumotari ajya kurumuzanira, aburana ku rwego rwa mbere ahakana icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge avuga ko urumogi yafatanywe rwari urwo kunywa no guhaho inka ye, ajuririra mu Rukiko Rukuru yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge asaba kugabanyirizwa no gusubikirwa igihano; ariko ikigaragara ni uko kuri uru rwego rw’ubujurire yemera icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge nk’uko yari yacyemeye mu nzego z’iperereza no mu bujurire bwa mbere mu Rukiko Rukuru.

[23]           Hashingiwe ku isesengura ryakozwe n’Urukiko rw’Ikirenga no ku biteganywa n’ingingo ya 49 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryavuzwe haruguru ivuga ibyo umucamanza akurikiza atanga igihano ndetse no ku biteganywa n’ingingo ya 58 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 naryo ryavuzwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga harebwe icyaha Benimana Jean Pierre yakoze cyo gucuruza ibiyobyabwenge by’urumogi akaba yarafashwe amaze amezi ane (4) arukwirakwiza muri rubanda nk’uko yabyiyemereye abazwa mu Bugenzacyaha ku wa 09/04/2019, kandi azi neza ko urumogi atari igicuruzwa gisanzwe ahubwo ari ikiyobyabwenge cyangiza ubwenge bw’abantu kuko abarukoresheje bata ubwenge nti bashobore kugira icyo bimarira mu buzima bwabo bwite n’icyo bamarira Igihugu muri rusange, bigaragaza ko icyaha yakoze cyagize ingaruka zikomeye ku bantu batari bake ibiyobyabwenge yacuruga byagezeho, ibyo ubwabyo bikaba byari bikwiye gutuma ahanishwa igihano kiremereye itegeko ryateganyije; ariko kuba yaremeye icyaha mu nzego z’iperereza (mu Bugenzacyaha no Bushinjacyaha), akongera kucyemera ajuriye mu Rukiko Rukuru, agakomeza kucyemera muri uru Rukiko, hagakubitiraho no kuba ari ubwa mbere akurikiranyweho icyaha mu buryo buzwi, byamubera impamvu nyoroshyacyaha ituma agabanyirizwa igihano. Bityo, igihano cy’igifungo cy’imyaka makumyabiri n’itanu (25) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) yari yaharanishijwe kikaba kigomba kugabanywa kigasimbuzwa igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW).

                                                                                                    III.             ICYEMEZO CY’URUKIKO

[24]           Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Benimana Jean Pierre bufite ishingiro;

[25]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza nº RPA 01158/2019/HC/KIG, rwaciwe n’Urukiko Rukuru, ku wa 19/06/2020, ihindutse gusa ku bijyanye n’igihano Benimana Jean Pierre yahanishijwe;

[26]           Ruhanishije Benimana Jean Pierre igifungo cy’imyaka makumyabiri (20) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni cumi n’eshanu (15.000.000 FRW);

[27]           Ruvuze ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta.

 



[1] Reba umugereka wa I w’Iteka rya Minisitiri n º001/MoH/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo.

[2] Reba igika cya 252 cy’urubanza n° RPA 00060/2021/CA rwaciwe n’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 04/04/2022 haburana Ubushinjacyaha na Nsabimana Callixte alias Sankara na bagenzi be.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.