Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v NIYONIZEYE

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPAA 00441/2020/CA (Kanyange, P.J.) 29 Nzeli 2022]

Amategeko agenga imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha – Ibimenyetso mu manza nshinjabyaha – Ubuhamya – Ntacyabuza urukiko gushingira ku mvugo y'uwakorewe icyaha n'iz'abantangabuhamya mu gihe uregwa atagaragaza inenge zatuma zidashingirwaho.

Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, buvuga ko yategeye mu nzira umukobwa witwa Yamfashije ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza aramukubita ndetse amuciraho ikariso yari yambaye, arangije aramusambanya ku gahato. Uregwa yaburanye ahakana icyaha, avuga ko umunsi bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa, yamusabye kumugurira icyayi n’amandazi arabimugurira ariko ko batagumanye. Urwo Rukiko rwaciye urubanza rwemeza ko Uregwa ahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga neza, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya 2.000.000Frw.

Uregwa yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza avuga ko yahamijwe icyaha atakoze, urwo Rukiko ruca urubanza rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, rugumishaho imikirize y’urubanza rwa mbere mu ngingo zarwo zose.

Uregwa yarongeye ajuririra Urukiko rw’Ubujurire avuga ko imvugo ya Yamfashije kimwe n’imvugo z’abatangabuhamya zitagombaga gushingirwaho kubera ko zitavugisha ukuri.

Ubushinjacyaha bwo bwaburanye buvuga ko bigaragara ko ntacyo uregwa anenga ubuhamya bwashingiweho, cyane cyane ko buhura na raporo ya muganga igaragaza ko Yamfashije yasambanyijwe.

Incamake y’icyemezo: Ntacyabuza urukiko gushingira ku mvugo y'uwakorewe icyaha n'iz'abantangabuhamya mu gihe uregwa atagaragaza inenge zatuma zidashingirwaho, kuko ari ibimenyetso byemewe, bityo nta kosa Urukiko rwakoze rushingira kuri izo mvugo.

Urubanza ruhindutse gusa ku byerekeranye n’igihano.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 134.

Itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo, Ingingo ya 119.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

                                                                                                           I.            IMITERERE Y’URUBANZA

[1]                Niyonizeye Théoneste alias Mahame yarezwe n’Ubushinjacyaha mu Rukiko Rwisumbuye rwa Nyamagabe, buvuga ko ku itariki ya 14/06/2019, mu gihe cya saa moya n’igice z’umugoroba, yategeye mu nzira umukobwa witwa Yamfashije Eugénie ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza aramukubita ndetse amuciraho ikariso yari yambaye, arangije aramusambanya ku gahato. Niyonizeye yaburanye ahakana icyaha, avuga ko umunsi bivugwa ko yasambanyije uwo mukobwa, yamusabye kumugurira icyayi n’amandazi arabimugurira ariko ko batagumanye.

[2]               Urukiko rwaciye urubanza nº RP 00236/2019/TGI/NYBE ku wa 12/07/2019 rwemeza ko Niyonizeye Théoneste ahamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru ufite ubumuga bwo kutumva no kuvuga neza, rumuhanisha igifungo cy’imyaka 20 n’ihazabu ya 2.000.000 Frw, icyo cyemezo rukaba rwaragishingiye ku mvugo ya Niyonizeye Théoneste wemeye ko ku mugoroba w’umunsi icyaha gikorwa yari kumwe n’uwo mukobwa anemera ko yamuguriye icyayi n’amandazi, rusanga yarabimuguriye mu rwego rwo kumushukashuka, ibyo rubihuza n’imvugo z’abatangabuhamya bababonanye kuri uwo mugoroba no ku nyandikomvugo y’ifatira ry’ikariso yashwanyaguritse yabonetse aho icyaha cyakorewe, yashyizweho umukono na Niyonizeye, ndetse no kuri raporo ya muganga wasuzumye uwo mukobwa.

[3]               Niyonizeye Théoneste alias Mahame yajuririye urwo rubanza mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza avuga ko yahamijwe icyaha atakoze, urwo Rukiko ruca urubanza nº RPA 00714/2019/HC/NYZ ku wa 26/06/2020, rwemeza ko ubujurire bwe nta shingiro bufite, rugumishaho imikirize y’urubanza rwa mbere mu ngingo zarwo zose. Mu gufata icyo cyemezo, Urukiko rwasobanuye ko abatangabuhamya batandukanye bemeje ko babonye Niyonizeye Théoneste n’uwo mukobwa nimugoroba mu kabande ku mugezi witwa Nyagahira ahitwa i Mushishi, kandi uwo mukobwa akimara gusambanywa akaba yaragiye kwerekana aho byabereye bahasanga ikariso yashwanyaguritse n’ibiti byavunaguritse, ibyo bikaba byuzuzanya n’imvugo y’uwo mukobwa wavuze ko babanje kugundagurana mbere yo kumurusha imbaraga akamusambanya, ko rero ubwo buhamya n’imvugo y’uwasambanyijwe ari ibimenyetso bihagije kandi bifite ireme.

[4]               Niyonizeye Théoneste yongeye kujurira mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko imvugo ya YAMFASHIJE Eugénie kimwe n’imvugo z’abatangabuhamya zitagombaga gushingirwaho kubera ko zitavugisha ukuri.

[5]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 07/07/2022, Niyonizeye Théoneste yunganirwa na Me Ntakiza Néhémie, Ubushinjacyaha buhagarariwe na Ntawangundi Béatrice, Umushinjacyaha ku rwego rw’igihugu.

[6]               Urubanza rwongeye kuburanishwa ku wa 13/09/2022 bitewe n’uko mbere y’umunsi rwagombaga gusomerwaho, Ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye icyemezo cyatanzwe n’Ibitaro byo ku Kigeme kigaragaza uburwayi Yamfashije Eugénie afite (maladie chronique), maze Urukiko rusanga kuba icyo cyemezo kirebana n’ikibazo cyagiweho impaka mu iburanisha, ari ngombwa ko Niyonizeye Théoneste n’umwunganira bagira icyo bakivugaho, runategeka ko na Yamfashije Eugénie agomba kwitaba Urukiko kugira ngo azagire ibyo arusobanurira birebana n’imikorere y’icyaha Niyonizeye Théoneste akurikiranyweho.

[7]               Uwo munsi ababuranyi bitabye Urukiko, Niyonizeye Théoneste yunganirwa nka mbere n’Ubushinjacyaha buhagarariwe nka mbere, na Yamfashije Eugénie ahari.

                                                      II.            ISESENGURA RY’IKIBAZO KIGIZE URUBANZA

  Kumenya niba imvugo y’umukobwa wasambanyijwe n’iz’abatangabuhamya zitaragombaga gushingirwaho.

[8]               Niyonizeye Théoneste avuga ko hatagombaga gushingirwa ku mvugo ya Yamfashije Eugénie, kuko aho yavuze ko yamufatiye ari mu ishyamba ririmo ikigo cya gisirikare, imbere y’aho hakaba Akagari, hakaba hagombye kugaragazwa abantu yaba yaratabaje, kuko nta bumuga bwo kutavuga afite.

[9]               Avuga kandi ko hatagombaga gushingirwa ku mvugo z’abatangabuhamya kuko bavuga ko yafatiye uwo mukobwa imbere y’Akagari ka Gahira kandi batarigeze bababonana bitewe n’uko atari muri ako gace ahubwo yari iwe, ko ahubwo ibyo bavuze babishyizwemo na musaza w’uwo mukobwa bitewe n’uko barambagizaga umukobwa umwe, ariko bitewe n’uko we (Niyonizeye) yari yarubatse inzu uwo mukobwa aba ari we ahitamo; ko hashize amezi abiri ari bwo yahuye n’uwo mukobwa imbere y’Akagari ka Gahira amubaza niba ntacyo amugurira kandi yaramurangiye imari (ibyuma bishaje), undi amubwira ko yajya kwa Ndagijimana bakamuha icyayi n’irindazi; ko bitewe n’uko we yari ahetse ibiti, yahise akomeza ari kumwe na Nshimiryo Modeste, Uwihanganye Anastase na Byamuranda Saveri, bageze iwabo, Nshimiryo abaha urwagwa, bigeze muma saa 12 z’umugoroba araryama kubera ko yari afite umunaniro, akaba ntaho yongeye kujya, ko niba abo batangabuhamya baramubonanye n’uwo mukobwa, baba barababonye hakiri kare muma saa cyenda.

[10]           Me Ntazika Néhémie wunganira Niyonizeye Théoneste avuga ko muri dosiye bivugwa ko Yamfashije Eugénie afite ubumuga bwo kutavuga no kutumva, kandi nyamara bigaragara ko yabajijwe mu Bugenzacyaha akisubiriza nta musemuzi, ko no kuvuga ko yamuhondaguye umutwe mu mabuye bidahagije kuko nta raporo cyangwa ubuhamya byemeza ko yakubiswe, ko atari guhondagurwa umutwe mu mabuye ngo areke kubyimbirwa cyangwa gukomereka. Avuga kandi ko n’ibyo yavuze ko Niyonizeye Théoneste yamufashe umunwa n’amaboko amubuza gutabaza, bitari gushoboka. Na none kandi ngo uwo mukobwa ntiyigeze avuga ko yamuciriyeho ikariso mu gihe Hacineza ( musaza we) yavuze ko ahakorewe icyaha bahasanze ikariso yacikaguritse, icyo kikaba cyagombye kuba ikimenyetso ariko kikaba ntaho kiboneka, kuko inyandikomvugo y’ibyo babonye (PV de constat) ivuga gusa igiti cy’inturusu kivunitse, ibibabi by’inturusu bishashe hasi n’igiti cy’inturusu kigondamye ngo Yamfashije Eugénie yafashe ubwo yashakaga kumuta mu mazi, hakaba hatavugwamo ikariso, cyangwa amaraso bahabonye kandi uwo mukobwa avuga ko yamukubise akanamukomeretsa, na Hacineza akavuga ko mushiki we yaje ariho amaraso.

[11]           Ku birebana n’abatangabuhamya, avuga ko Nyirandikubwimana Thérèse na Nyiramisago Verena banyuranya imvugo na Yamfashije Eugénie kuko uyu yavuze ko Niyonizeye Théoneste yashatse kumugurira ikigage, abandi bo bakavuga icyayi n’amandazi.

[12]           Asanga ibimenyetso inkiko zashingiyeho bivuguruzanya bikanatera gushidikanya, bityo hashingiwe ku ngingo ya 111 y’Itegeko nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko gushidikanya birengera ushinjwa, Niyonizeye agomba kugirwa umwere.

[13]           Ku birebana n’ubumuga bwagaragajwe n’icyemezo cyatanzwe n’ibitaro bya Kigeme, Niyonizeye Théoneste yavuze ko asaba imbabazi kuko yabeshye Urukiko avuga ko Yamfashije Eugénie azi kuvuga neza kandi nyamara atavuga neza, ko ariko ashobora kugira ibyo avuga, naho umwunganira avuga ko muganga yagombaga kugaragaza neza ubumuga afite hakorwa ikizamini cyabugenewe (audiométrie) kugira ngo bigaragare koko ko atashoboraga gutabaza. Avuga kandi ko kuba uru Rukiko rwaragize ibyo rumubaza aho gusubiza akazunguza umutwe, ari ikimemetso ko yumva ahubwo bigaragara ko yaje mu Rukiko agamije kwerekana ko ari umurwayi mu rwego rwo hejuru. Byongeye kandi yavugiye imbere y’Urukiko ko atazi Niyonizeye Eugénie mu gihe aregwa ko yamusambanyije.

[14]           Uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko imvugo ya Niyonizeye Théoneste y’uko aho Yamfashije Eugénie avuga ko yamusambanyirije ari hafi y’Akagari akaba yagombye kuba yaratabaje, nta shingiro ifite, kuko abatangabuhamya basobanuye neza ko babanyuzeho bajya ku mugezi, na Yamfashije Eugénie akaba yaravuze ko yamufatiye ku mugezi muma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

[15]           Avuga kandi ko Niyonizeye Théoneste yari asanzwe azi ko uwo mukobwa abana n’ubumuga nk’uko bigaragara mu nyandikomvugo y’ibazwa rye mu Bugenzacyaha, ko n’abantu avuga ko bari kumwe ubwo yamuguriraga icyayi we agahita agenda, atari ukuri ahubwo ari ibyo yahimbye kuko mu ibazwa rye yavuze ko uwitwa Bernard ari we wamubonye, bikaba bigaragara ko icyo abatangabuhamya bahurizaho ari uko bababonye bari kumwe mu masaha y’umugoroba nubwo batamubonye amusambanya.

[16]           Uhagarariye Ubushinjacyaha anavuga ko mu nyandikomvugo y’ibyafatiriwe havugwamo ikariso yacitse, ko rero bigaragara ko ntacyo Niyonizeye Théoneste anenga ubuhamya bwashingiweho, cyane cyane ko buhura na raporo ya muganga igaragaza ko Yamfashije Eugénie yasambanyijwe.

[17]           Ku birebana n’ubumuga bwa Yamfashije Eugénie, uhagarariye Ubushinjacyaha avuga ko nubwo imbere y’Urukiko yavuze ko atazi Niyonizeye Théoneste mu gihe uyu yemeza ko amuzi kuko banabaye inshuti, bigaragaza ko afite ikibazo cy’imitekerereze iri hasi, ko rero imvugo ye atari yo yonyine yashingirwaho kuko byatewe nuko ubwenge bwe bwasubiye inyuma.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[18]           Ingingo ya 119 y’Itegeko Nº 15/2004 ryo ku wa 12/06/2004 ryerekeye ibimenyetso mu manza n’itangwa ryabyo iteganya ko : “ Mu manza nshinjabyaha, ibimenyetso bishingira ku mpamvu zose z’ibyabaye n’ibyemejwe n’amategeko, ababuranyi bapfa kuba barahawe uburyo bwo kuhaba ngo banyomozanye. Urukiko ruhamya ku buryo butavuguruzwa ko ibimenyetso byose birega cyangwa biregura ari byo kandi ko bishobora kwemerwa’’.

[19]           Nk’uko byibukijwe mu miterere y’urubanza, mu gufata icyemezo Urukiko Rukuru rwasobanuye ko imvugo z’abatangabuhamya hamwe n’imvugo y’uwasambanyijwe ari ibimenyetso bihagije kandi bifite ireme, rubishingiye ku kuba abo batangabuhamya baremeje ko babonye Niyonizeye Théoneste n’uwo mukobwa nimugoroba mu kabande ku mugezi witwa Nyagahira ahitwa i Mushishi, ko kandi uwo mukobwa akimara gusambanywa yagiye kwerekana aho byabereye bahasanga ikariso yashwanyaguritse n’ibiti byavunaguritse, ibyo bikaba byuzuzanya n’imvugo y’uwo mukobwa wavuze ko babanje kugundagurana mbere yo kumurusha imbaraga akamusambanya.

[20]           Uru Rukiko rurasanga ibivugwa na Niyonizeye Théoneste ko hatagombaga gushingirwa ku mvugo ya Niyonizeye Eugénie kuko atatabaje kandi aho avuga ko yasambanyirijwe hari ikigo cya gisirikare hakaba na hafi y’Akagari, nta shingiro bifite, kuko mu nyandikomvugo ya Yamfashije Eugénie mu Bugenzacyaha yavuze ko bahuriye ku Gahira, aramuherekeza agenda amufata ku rutugu ariko we akabyanga, bageze mu kabande ahantu hari umugezi aba ari ho amufatira aramusambanya, iyo mvugo rero ikaba ntaho ihuriye n’ibyo Niyonizeye Théoneste avuga ko ari hafi y’ikigo cya gisirikare cyangwa ko ari hafi y’Akagari ku buryo Yamfashije Eugénie yashoboraga gutabaza bakamwumva.

[21]           Urukiko rurasanga kandi aho Yamfashije Eugénie yavuze ko Niyonizeye Théoneste yamufatiye, hahura n’aho umutangabuhamya witwa Jeanne Ntawanguwe yavuze, kuko yasobanuye ko uko ari babiri bamunyuzeho ahitwa mu Mishishi ari saa moya z’ijoro, Niyonizeye Théoneste amufashe ku rutugu, ko atumvise Yamfashije Eugénie atabaza kuko n’ubundi asanzwe abana n’ubumuga bwo kutumva no kutavuga, ko kandi aho hantu nta bantu bahatuye, ko amazi aba asakuza kuko hari umugezi.

[22]           Urukiko rurasanga kandi ibivugwa na Niyonizeye Théoneste ko Yamfashije Eugénie adafite ubumuga bwo kutavuga bwari kumubuza gutabaza, nta shingiro bifite, kuko abazwa mu Bugenzacyaha, nawe yemeye ko nyuma yo kumenya ko uwo mukobwa atumva ntanavuge neza, yahagaritse ubucuti bwabo, yongera abisubiramo mu Bushinjacyaha, ibyo kandi akaba abihurizaho n’abandi batangabuhamya kuko uwitwa Nyirandikubwimana Thérèse yavuze ko umukobwa yabonye ari kumwe na Niyonizeye Théoneste atabasha kuvuga neza, ko kuvuga biva kure, Ntawanguwe Jeanne nawe avuga ko Yamfashije Eugénie abana n’ubumuga bwo kutumva no kuvuga. Urukiko rurasanga kandi nubwo afite ubwo bumuga, bitari kumubuza kuvuga ibyamubayeho nk’uko yabikoze abazwa mu Bugenzacyaha, kuko ubuhamya bwa Nyirandikubwimana (aho uwo mukobwa yageze ari kumwe na Niyonizeye), bwumvikanisha ko ashobora kuvuga ariko bigoranye (biva kure).

[23]           Urukiko rurasanga rero inenge Niyonizeye Théoneste avuga ko zari gutuma imvugo ya Yamfashije Eugénie idashingirwaho, nta shingiro zifite.

[24]           Ku birebana n’ibyo Niyonizeye Théoneste anenga abatangabuhamya babajijwe n’Ubugenzacyaha, Urukiko rurasanga nk’uko Urukiko Rukuru rwabisobanuye kandi akaba ari nako bigaragara mu nyandikomvugo z’abo rwashingiyeho ari bo Hagenimana Jean, Ntawanguwe Jeanne, Myandagaro Adiel, Nyiramisago Thérèse na Nkurikiyimana Daniel, nta wemeje ko yabonye igikorwa cyo gusambanya kiba, ariko bahuriza ku mvugo y’uko babonye Niyonizeye Théoneste ari kumwe n’uwo mukobwa mu masaha ya nimugoroba berekeza mu nzira ijya iwabo w’uwo mukobwa mu Murenge wa Uwinkindi, kuko Hagenimana Jean yasobanuye ko yababonye saa kumi n’ebyiri n’igice (18h30) berekeza mu nzira igana iwabo w’umukobwa, Ntawanguwe Jeanne avuga ko bahuye saa moya z’umugoroba (19h) Niyonizeye Théoneste amufashe ku rutugu bageze ahitwa mu Mishikiri, Myandagaro Fideli avuga ko bamunyuzeho Niyonizeye Théoneste amufashe ku rutugu kandi bari mu nzira ijya iwabo w’uwo mukobwa, Nkurikiyimana Daniel nawe avuga ko yababonye bwije berekeza mu Mishikiri, ndetse na Nyirandikubwimana Thérèse hamwe na Nyiramisago Verena bavuga ko Niyonizeye Théoneste yajyanye n’umukobwa bari kumwe berekeza mu Mishikiri.

[25]           Urukiko rurasanga rero ibyo Niyonizeye Théoneste avuga ko atari muri ako gace ko ahubwo yari iwe mu rugo, bivuguruzwa n’imvugo z’abo batangabuhamya bose, bakaba banavuguruza imvugo ya Niyonizeye Théoneste y’uko baba baramubonye hakiri kare (saa cyenda), kuko bose bavuga ko bamubonye bwije (18h30-19h), ndetse n’ibyo ashaka kumvikanisha ko yasize uwo mukobwa aho yamuguriye icyayi n’amandazi bikaba bivuguruzwa na Nyirandikubwimana Thérèse na Nyiramisago Verena kuko ari bo babahaye icyo cyayi n’amandazi kandi bakemeza ko basangiye bagahagurukana berekeza mu Mishikiri.

[26]           Ku bivugwa na Me Ntakiza ko hatagaragajwe raporo cyangwa ubuhamya byemeza ko Yamfashije Eugénie yahondaguwe umutwe mu mabuye cyangwa ko yakubiswe, Urukiko rurasanga nta shingiro bifite kuko icyaha uwo yunganira akurikiranyweho ari icyo gusambanya uwo mukobwa, igikuru cyagombaga kugaragazwa akaba ari raporo ya muganga wamusuzumye kugira ngo hamenyekane niba koko yarasambanyijwe, iyo raporo kandi ikaba yarakozwe kandi igaragaza ko hari ibimenyetso by’uko yasambanyijwe.

[27]           Ku bivugwa na none na Me Ntazika ko hatagaragajwe ikariso bivugwa ko uwasambanyije Yamfashije Eugénie yamushywanyagurijeho ko kandi uyu atigeze ayivuga, Urukiko rurasanga nabyo nta shingiro bifite, kuko muri dosiye harimo inyandikomvugo y’ifatira yakozwe ku wa 15/06/2019 ivuga ko hafatiriwe ikariso irimo amabara y’umutuku, bikaba binagaragara ko mu nyandikomvugo ya Hagenimana Jean nawe yasobanuye ko icyaha kikimara kuba banyuze aho umukobwa yababwiye ko yasambanyirijwe bahabona ikariso yavugaga ko uwamusambanyije yashwanyaguje.

[28]           Urukiko rurasanga kandi ibivugwa na Me Ntazika ko Nyirandikubwimana Thérèse na Nyiramisigaro Verena banyuranya imvugo na Yamfashije bitewe n’uko uyu yavuze ko Niyonizeye Théoneste yashatse kumugurira ikigage abandi bo bakavuga icyayi n’amandazi, Urukiko rurasanga nta kunyuranya kurimo, kuko kuba Yamfashije yaravuze ko Niyonizeye Théoneste yashatse kumugurira ikigage akacyanga bitavuguruzanya no kuba nyuma yaramuguriye icyayi n’amandazi kandi bagasangira nk’uko abatangabuhamya babisobanuye, ndetse iby’uko yabanje gushaka kumugurira ikigage akabyanga byanavuzwe na Nkuriyimana Daniel mu nyandikomvugo yo mu Bugenzacyaha, bityo Urukiko rukaba rusanga nta kunyuranya mu mvugo guhari.

[29]           Hashingiwe ku byasobanuwe haruguru, Urukiko rurasanga nta kosa Urukiko rwakoze rushingira ku mvugo z’abatangabuhamya hamwe n’iya Yamfashije Eugénie, cyane cyane ko zanarebewe hamwe n’ibindi bimenyetso birimo raporo ya muganga, ikariso yashwanyaguritse yabonetse aho Yamfashije yavuze ko yasambanyirijwe, ibyo byose kandi bikaba ari ibimenyetso byemewe kandi bihamya icyaha Niyonizeye Théoneste nk’uko biteganywa n’ingingo ya 119 yavuzwe haruguru.

[30]           Urukiko rurasanga ariko ku birebana n’igihano Niyonizeye Théoneste yahanishijwe, nta cyashingiweho hemezwa ko yasambanyije umuntu ufite ubumuga buvugwa mu ngingo ya 134 yavuzwe haruguru[1], usibye kuba byaravuzwe n’Ubushinjacyaha mu miburanire ko afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga neza, n’icyemezo bwatanze kuri uru rwego kivuga ko Yamfashije Eugénie afite uburwayi buhoraho (maladie chronique) bwo kutumva neza no kutavuga neza (disability of hearing loss and slurred speech), ntikigaragaza ko ari uburwayi butuma adashobora kwirwanaho nk’uko ingingo y’itegeko imaze kuvugwa ibivuga, cyane cyane ko yabajijwe mu Bugenzacyaha akisubiriza kuko ntahanditse ko yari afite umusemuzi, akaba ndetse yarasobanuye uburyo mbere yo kumusambanya yabanje kwirwanaho, ko yanamufashe umunwa amubuza gutaka, bivuze rero ko uburwayi afite atari ubwashoboraga kumubuza kwirwanaho.

[31]           Ku bivugwa n’uhagarariye Ubushinjacyaha ko Yamfashije Eugénie afite ikibazo cy’imitekerereze iri hari, Urukiko rurasanga ntacyo rwabishingiraho rubyemeza, kuko icyemezo cyonyine rwashyikirijwe ari ikigaragaza uburwayi buhoraho bwo kutumva neza no kutavuga neza.

[32]           Urukiko rurasanga kandi kuba imbere y’uru Rukiko Yamfashije Eugénie yaravuze ko atazi Niyonizeye Théoneste, bitashingirwaho ngo hemezwe ko atari we wamusambanyije, ko ahubwo bigomba kumvikana ko icyo yashate kuvuga ari uko atazi izina rye nk’uko yanabivuze mu Bugenzacyaha, aho yabajijwe uwamusambanyije akavuga ko atazi uko yitwa, ko ariko yajyaga amubona agura ibyuma bishaje.

[33]           Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa, Urukiko rurasanga Niyonizeye Théoneste akomeje guhamwa n’icyaha cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umuntu mukuru, ariko agahanwa hashingiwe ku ngingo ya 134, igika cya 2 y’itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko itarenze 2.000.000 Frw. Urukiko rurasanga kandi hashingiwe kuri dosiye y’urubanza, kuba nta bindi byaha Niyonizeye Théoneste yigeze akurikiranwaho, akaba atafatwa nk’umuntu usanzwe ari umunyarugomo, yahanishwa igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu ya 1.000.000 Frw.

                                                                                                    III.             ICYEMEZO CY’URUKIKO

[34]           Rwemeje ko ubujurire bwa Niyonizeye Theoneste nta shingiro bufite;

[35]           Rwemeje ko imikirize y’urubanza nº RPA 00714/2019/HC/NYZ rwaciwe ku wa 26/06/2020 n’Urukiko Rukuru, Urugereko rwa Nyanza ihindutse gusa ku birebana n’igihano;

[36]           Rwemeje ko Niyonizeye Théoneste ahanishijwe igifungo cy’imyaka icumi (10) n’ihazabu ya 1.000.000 Frw;

[37]           Rwemeje ko amagarama y’urubanza aherera ku Isanduku ya Leta kubera ko Niyonizeye Théoneste afunze, akaba asonewe kuyatanga.



[1] Iyo ngingo ivuga umuntu ufite ubumuga cyangwa uburwayi butuma adashobora kwirwanaho

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.