Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

Re MUKASHYAKA

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RCA 00005/2021/CA (Tugireyezu P.J.) 26 Ugushyingo 2021]

Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Ububasha bw’Urukiko ku manza cyangwa ibyemezo byafashwe n’Inkiko zo mu mahanga bisabirwa kurangirizwa mu Rwanda – Mu manza zisabirwa kurangirizwa mu Rwanda (Exaquatur),Urukiko rugomba gusuzuma gusa niba urubanza rusabirwa kurangirizwa mu Rwanda rwujuje ibiteganywa n’ingingo ya 44 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko.

Incamake y’ikibazo : Uru rubanza rushingiye ku rubanza  rwaciwe n’Urukiko rwa Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille rwo muri Canada aho Mukashyaka yareze Bizimana ubutane bwa burundu asaba n’indezo yo kurera abana batanu babyaranye, Urukiko rwo muri Canada rwemeza ubutane, runemeza ko Bizimana agomba gutanga indezo.

Mukashyaka yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru rwa Kigali asaba ko Urubanza rw’ubutane ndetse n’Urubanza rutegeka bizimana gutanga indezo rurangirizwa mu Rwanda, Urukiko rukuru rwemeje ko Urubanza rw’ubutane rurangirizwa mu Rwanda ariko ko Urubanza rutegeka bizimana gutanga indezo rutarangirizwa mu Rwanda kuko ntaho mu cyemezo gitegeka Bizimana gutanga indezo umucamanza yategetse ko izava mu mitungo iri mu Rwanda.

Mukashyaka ntiyanyuzwe n’imikirize y’Urubanza rwaciwe n’Urukiko Rukuru, arujuririra mu Rukiko rw’Ubujurire avuga ko Urukiko Rukuru rutasuzumye ibyerekeye n’irangizwa ry’icyemezo  cyafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) kirebana no gutanga indezo z’abana, rushingiye gusa ko  mu cyemezo nta havugwamo ko indezo zizajya ziva mu mitungo iri mu Rwanda.

Urukiko rw’Ubujurire rwemeje ko ikirego cy’ubujurire cya Mukashyaka gifite ishingiro, rwemeza ko Urubanza rutegeka Bizimana gutanga indezo rurangirizwa mu Rwanda kuko rwujuje ibyo amategeko ateganya.

Incamake y’icyemezo : Mu manza zisabirwa kurangirizwa mu Rwanda (Exaquatur), Urukiko rugomba gusuzuma gusa niba urubanza rusabirwa kurangirizwa mu Rwanda rwujuje ibiteganywa n’ingingo ya 44 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko. Ntabwo Urukiko rwinjira mu bijyanye no kurangiza Urubanza kuko izi ari inshingano z’Abahesha b’Inkiko.

Ubujurire bufite ishingiro.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, Ingingo ya 44

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango nk’uko ryahinduwe n’Itegeko N° 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020, Ingingo ya 244

Itegeko N° 13 bis/2014 ryo kuwa 21/05/2014 rigenga umurimo w’Ubunoteri, Ingingo ya 54

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza.

                                                                                                           I.            IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Mukashyaka Pascasie yashakanye na Bizimana John Bosco mu buryo bwemewe n’amategeko ku wa 12/04/2002, nk’uko bigaragazwa na extrait d’acte de mariage yo ku wa 14/04/2002, baza gutandukana burundu ku wa 26/03/2014 nk’uko bikubiye mu rubanza rw’ubutane ordonnance FC-13-1573, rwaciwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille yo muri Canada, bikanagaragazwa na Certificat de divorce         FC-13-00001573-0000, yo ku wa 29/04/2014.

[2]               Nyuma y’uko Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille yo muri Canada yemeje ko habayeho ubutane, Mukashyaka Pascasie yatanze ikindi kirego muri urwo Rukiko asaba indezo z’abana, azemererwa ku wa 17/10/2019 mu cyemezo “Ordonnance FC-13-1573-1”; izo manza zombi, ururebana n’ubutane n’ururebana n’indezo z’abana akaba arizo yasabiye mu Rukiko Rukuru rwa Kigali ko zarangirizwa mu Rwanda (exequatur).Urukiko Rukuru rwaciye urubanza no RC 00008/2021/HC/KIG ku wa 07/07/2021, rwemeza ko ikirego cyatanzwe na Mukashyaka Pascasie gifite ishingiro kuri bimwe, ko icyemezo cy’ubutane hagati ye na Bizimana John Bosco, cyafashwe muri Ordonnance FC-13-1573 na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille muri Canada ku wa 26/03/2014 kirangirizwa mu Rwanda, ko ariko Ordonnance FC-13- 1573-1 yo kuwa 17/10/2017, icyemezo cyafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille ya Canada, yategetse Bizimana John Bosco kujya atanga indezo z’abana yabyaranye na Mukashyaka Pascasie ntahavuga ko indezo zizajya ziva mu mitungo iri mu Rwanda, maze ruvuga ko ku birebana n’ingingo irebana no gusaba ko harangirizwa mu Rwanda icyemezo gitegeka Bizimana John Bosco kujya atanga  indezo z’abana nta shingiro ifite.

[3]               Mukashyaka Pascasie yajuririye Urukiko rw’Ubujurire ku ngingo ya kabiri gusa anenga ko Urukiko rutasuzumye ibyerekeye irangizwa ry’icyemezo « Ordonnance FC-13-1573-1, yo ku wa 17/10/2017 cyafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada)» kirebana ngo gutanga indezo z’abana, rushingiye ku mpamvu y’uko mu cyemezo nta havugwamo ko indezo zizajya ziva mu mitungo iri mu Rwanda, mu gihe nyamara umucamanza adategetswe kugaragaza ahazava ubwishyu mu rubanza, ko ibyo ahubwo ari akazi k’Umuhesha w’inkiko ushinzwe kurangiza imanza.

[4]               Iburanisha ry’urubanza ryabaye mu ruhame ku wa 07/10/2021, Mukashyaka Pascasie aburanirwa na Me Rwibasira Jean Claude, isomwa ry’urubanza rishyirwa ku wa 29/10/2021, kuri uwo munsi urubanza rurapfundurwa, iburanisha rishyirwa ku wa 18/11/2021 kugira ngo Mukashyaka Pascasie azabanze agaragarize uru Rukiko ko uburenganzira bwo kwiregura bwa Bizimana John Bosco bwubahirijwe mu gihe Ordonnance no FC-13-1573-1 yafatwaga na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) ku wa 17/10/2017 maze isomwa ryongera gushyirwa ku wa 26/11/2021.

                                  II.            IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYACYO

Kumenya niba hari amakosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kwanga ko  Ordonnance FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 irangirizwa mu Rwanda

[5]               Me Rwibasira Jean Claude uburanira Mukashyaka Pascasie avuga ko impamvu yajuririye Urukiko rw’Ubujurire, ari uko Urukiko Rukuru rutasuzumye ibyerekeye irangizwa rya Ordonnance no FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 yafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) irebana no gutanga indezo z’abana, rushingiye ku kuba muri iyo Ordonnance nta havugwamo ko indezo zizajya ziva mu mitungo iri mu Rwanda, mu gihe nyamara Umucamanza adategetswe kugaragaza ahazava ubwishyu mu rubanza, ko ibyo ari akazi k’ushinzwe kururangiza.

[6]               Avuga ko Urukiko Rukuru rutari rukwiye kuvuga ko ikibazo kirebana n’indezo zivugwa muri Ordonnance  FC-13-1573-1 ari ingingo nshya rwaba rufasheho icyemezo, kuko atigeze arusaba gutegeka aho zizava, ko icyo yasobanuriye Urukiko Rukuru ari uko we na Bizimana John Bosco ari abanyarwanda n’ubwo baburaniye mu mahanga (Canada), bakaba bagifite adresse mu Rwanda, cyane cyane ko banahafite imitungo bagisangiye (itaragabanywa), naho icyo yarusabaga kikaba ari ugushingira ku biteganywa n’ingingo ya 44 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko ivuga ku bisabwa kugirango hemezwe exaquatur, maze Ordonnance FC-13-1573-1, yafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour famille ( Canada) kuwa 17/10/2017 irebana no gutanga indezo z’abana, ikarangirizwa mu Rwanda.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[7]               Ingingo ya 44 y’Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko " Urukiko Rukuru ruburanisha ibirego bisaba kurangiriza mu Rwanda imanza cyangwa ibyemezo byafashwe n’Inkiko zo mu mahanga. Isuzumwa ry’urwo rubanza rikorwa harebwa ibi bikurikira : 1° ko urubanza rwaciriwe mu mahanga rutanyuranyije n’amategeko rusange ndemyagihugu n’amahame ashingiweho n’amategeko y’u Rwanda; 2° ko urubanza rwaciwe burundu hakurikijwe amategeko y’igihugu rwaciriwemo; 3° ko kopi y’urubanza yujuje ibyangombwa byose byemeza ko ari impamo, hakurikijwe ayo mategeko; 4° ko uburenganzira bwo kwiregura bwubahirijwe“.

[8]               Ku birebana n’uru rubanza rwajuririwe ruvuye mu Rukiko Rukuru, ikibazo nyamukuru kirurimo ni ukumenya niba hari amakosa Urukiko Rukuru rwakoze mu kwanga kwemeza ko Ordonnance FC-13-1573-1 yafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour famille ( Canada) kuwa 17/10/2017 ku birebana n’indezo z’abana yarangirizwa mu Rwanda.

[9]               Dosiye y’urubanza igaragaza ko iyo Ordonnance  FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 itegeka Bizimana John Bosco kujya yishyura buri kwezi indezo y’abana be batanu guhera ku itariki ya 01/01/2017.

[10]           Dosiye y’Urubanza igaragaza ko iyo Ordonnance no FC-13-1573-1 isabirwa kurangirizwa mu Rwanda yabayeho kandi ikaba yaratanzwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) kandi ko igaragaraho amagambo ko yaciwe burundu “definitive”.

[11]           Dosiye y’Urubanza igaragaza kandi ko kuri iyi Ordonnance no FC-13-1573-1 isabirwa kurangirizwa mu Rwanda hariho kashi ya High Commission y’u Rwanda muri Canada ndetse na kashi ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.

[12]           Dosiye y’urubanza igaragaza inyandiko zaturutse mu bwanditsi bw’Urukiko Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) yakozwe ku wa 12/09/2016 n’umucamanza Shelston muri Conference relative à la cause aho uwo mucamanza avuga ko Bizimana John Bosco atari yitabye ku munsi w’urubanza, ariko ko bigaragara ko yamenyeshejwe urubanza ku wa 11/07/2016, ko kandi kuva yamenyeshwa atigeze agira icyo akora ku rubanza, akaba ndetse yararengeje ibihe biteganywa n’amategeko, bityo ko urega ashobora gukomeza urubanza nta yindi mbogamizi[1]. Urukiko rw’Ubujurire rurasanga, ku birebana no kuba urubanza rwaciriwe mu mahanga rutanyuranyije n’amategeko rusange ndemyagihugu n’amahame ashingiweho n’amategeko y’u Rwanda, ikibazo cy’indezo y’abana cyafashweho icyemezo muri Ordonnance FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 gitegeka Bizimana John Bosco kuzajya yishyura buri kwezi indezo y’abana be batanu guhera ku itariki ya 01/01/2017 kitanyuranyije n’amategeko rusange ndemyagihugu n’amahame ashingiweho n’amategeko y’u Rwanda kubera ko kugenera abana indezo biteganywa n’ingingo ya 244 y’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango nk’uko ryahinduwe n‘Itegeko n° 001/2020 ryo ku wa 02/02/2020.

[13]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga, ku birebana no kuba urubanza rwaciwe burundu hakurikijwe amategeko y’igihugu rwaciriwemo, Ordonnance  FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 yatanzwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) igaragaraho ko ari urubanza rwaciwe burundu hakurikijwe amategeko y’igihugu cya Canada nk’uko bigaragazwa n’ijambo “burundu”, Formule générale de l’Ordonnance, (mention) “définitive “ riri kuri kopi y’umwimerere yanyujijijwe muri High Commission y’u Rwanda muri Canada igashyirwaho na kashi ya Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda.

[14]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga, ku birebana no kuba kopi y’urubanza yujuje ibyangombwa byose byemeza ko ari impamo, hakurikijwe amategeko yo muri Canada, Ordonnance no FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 yatanzwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) igaragaragaho kashi ya High Commission y’u Rwanda muri Canada ndetse na kashi ya Minisiteri y’ububanyi n’amahanga, bigaragaraza ko kopi y’urubanza yujuje ibyangombwa byose byemeza ko ari impamo  nk’uko biteganywa n’ingingo ya 54 y’Itegeko n° 13 bis/2014 ryo kuwa 21/05/2014 rigenga umurimo w’Ubunoteri[2].

[15]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga, ku birebana no kuba uburenganzira bwo kwiregura bwubahirijwe, kopi ya Ordonnance no FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 yatanzwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) igaragaraga ko umuburanyi Mukashyaka Pascasie yari yitabye Urukiko naho Bizimana John Bosco akaba atari yitabye ariko bigaragara ko yari yahamagawe nyamara ntiyitabe cyangwa ngo agaragarize Urukiko impamvu atitabye, maze Urukiko rugafata icyemezo cyo gukomeza urubanza adahari[3], bivuze ko uburenganzira bwe bwo kwiregura bwubahirijwe nk’uko biteganywa n‘ingingo ya 56 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi ivuga ko iyo uregwa atitabye nta mpamvu, bimwe mu byo urega ashobora gusaba ari ugukomeza urubanza urega adahari, akaba ari nabyo byakozwe.

[16]           Hashingiwe ku bisobanuro bivuzwe haruguru, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Ordonnance FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 yatanzwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) yujuje ibisabwa byose n’ingingo ya 44 y’Itegeko n°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko ryavuzwe haruguru, ku bw’ibyo Urukiko Rukuru rukaba rwarakoze amakosa mu kwanga ko Ordonnance no FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 irangirizwa mu Rwanda, iryo kosa rikaba rigomba gukosorwa kuri uru rwego, bivuze ko rero Ordonnance FC-13-1573-1 yafashwe na Cour Supérieure de Justice-Cour de la famille (Canada) ku wa 17/10/2017 ku birebana n’indezo y’abana, igomba kurangirizwa mu Rwanda.

[17]           Ku birebana no kuba Urukiko Rukuru rwaravuze ko iyi Ordonnance no FC-13-1573-1 yo ku wa 17/10/2017 itagomba kurangirizwa mu Rwanda kubera ko ntaho Cour Supérieure de Justice - Cour de la Famille (Canada) yavuze ko indezo zizajya ziva mu mitungo iri mu Rwanda, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga icyo ari ikibazo gikurikiranwa n’abahesha b’inkiko mu gihe barangiza urubanza, kikaba gitandukanye   n’icyo Urukiko Rukuru rwagombaga gusuzuma muri bene izi manza zisabirwa kurangirizwa mu Rwanda (Exaquatur), aho Urukiko Rukuru rwagomba gusuzuma gusa niba urubanza rusabirwa kurangirizwa mu Rwanda rwujuje ibiteganywa n’ingingo ya 44 y’Itegeko n°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko ryavuzwe haruguru.

                                                                                                    III.             ICYEMEZO CY’URUKIKO

[18]           Rwemeje ko ubujurire bwatanzwe na Mukashyaka Pascasie bufite ishingiro;

[19]           Rwemeje ko urubanza RC00008/2021/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 07/07/2021 ruhindutse ku byerekeye Ordonnance FC-13-1573-1 yafashwe na Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) ku wa 17/10/2017 ku birebana n’indezo y’abana.

[20]           Rutegetse ko Ordonnance FC-13-1573-1 yafashwe na Cour Supérieure de Justice- Cour de la famille (Canada) ku wa 17/10/2017 ku birebana n’indezo y’abana irangirizwa mu Rwanda;

[21]           Rutegetse ko amagarama Mukashyaka Pascasie yatanze ajurira ahwanye n’imirimo yakozwe mu rubanza.



[1] Ibyo bigaragazwa n’inyandiko yatanzwe na Greffe ya Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) ku wa 12/09/2016, yakozwe n’umucamanza SHELSTON muri Conference relative à la cause aho uwo mucamanza yagize ati : L’intimé était signifié par couriel le 11 Juillet 2016. Depuis la signification l’intimé n’a pas réagi et il a dépassé les trente jours statutaires. L’intimé est noté en defaut. La demanderesse peut procéder avec un procès non contesté.

[2]  Inyandiko zemezwa n’umunoteri wo mu mahanga zifite agaciro kangana n’ako zifite mu gihugu zakorewemo. Ikimenyetso cy’uko izo nyandiko ari mpamo kiva ku kubanza kwemerwa na Ambasade mu Rwanda y’igihugu iyo nyandiko yakorewemo. Iyo nyandiko yemezwa kandi na serivisi za Minisiteri ifite Ububanyi n’Amahanga mu nshingano zayo. Inyandiko zitemejwe hakurikijwe ibiteganywa n’igika cya 2 n’icya 3 by’iyi ngingo, zemerwa gusa iyo biteganywa n’amategeko cyangwa amasezerano mpuzamahanga yemejwe n’u Rwanda. Mu gihe cy’amasezerano mpuzamahanga, ishyirwa mu bikorwa ry’izo nyandiko rigengwa n’ibiteganywa nayo.

[3]  Nk’uko byasobanuwe haruguru muri note infrapaginale nº 1, ibyo bigaragazwa n’inyandiko yatanzwe na Greffe ya Cour Supérieure de Justice - Cour de la famille (Canada) ku wa 12/09/2016, yakozwe n’umucamanza Shelston muri Conference relative à la cause aho uwo mucamanza yagize ati : L’intimé était signifié par couriel le 11 Juillet 2016. Depuis la signification l’intimé n’a pas réagi et il a dépassé les trente jours statutaires. L’intimé est noté en defaut. La demanderesse peut procéder avec un procès non contesté.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.