Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

UBUSHINJACYAHA v MUNYAGISHARI

Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RPA/GEN00004/2019/CA (Gakwaya, P.J., Kaliwabo na Tugireyezu, J.) 7 Gicurasi 2021]

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha Ubujurire – Inyandiko y’ubujurire – Impamvu itanzwe nyuma yo gutanga inyandiko y’ubujurire, ntishobora kwakirwa, cyane ko yaba yongereye ingingo ubujurire bugomba gusuzuma kandi itaravuzwe nk’imwe mu mpamvu zikubiye mu nyandiko y’ubujurire. Icyakora, iyo uwajuriye yemerewe kugabanya zimwe mu ngingo ze z’ubujurire akoresheje imyanzuro atanga nyuma y’inyandiko y’ibanze y’ubujurire, bityo akaba agabanyije inkurikizi ku mbibi z’ubujurire, ntabwo yemerewe kongera imbibi z’ubujurire akoresheje imyanzuro y’inyongera, azanamo ingingo atajuririye mu nyandiko y’ibanze y’ubujurire. Ibi bisobanuye ko uwajuriye adashobora, mu myanzuro y’inyongera y’ubujurire, kurenga imbibi we ubwe yashyizeho mu bujurire bwe.

Itegeko ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha – Impamvu nyoroshyacyaha – Kwemera icyaha ku rwego rw’ubujurire – Kuburanisha impamvu ishingiye ku ikosa rishingiye ku myumvire y’ibyabaye ntibishobora kubera uregwa, wahisemo kuburana ahakana ibyo aregwa ku rwego rwa mbere, amahirwe yo kwemera icyaha ku rwego rw’ubujurire nyuma yo gukatirwa n’urukiko rubanza.

Incamake y’ikibazo: Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha birenga imbibi, aho Ubushinjacyaha bwakurikiranagaho Munyagishari ibyaha bya jenoside, gucura umugambi wa jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, ndetse no gufata ku ngufu nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu. Urukiko Rukuru rwaciye urubanza ruhamya Bernard Munyagishari icyaha cy'ubwicanyi nk'icyaha cya jenoside n'icyaha kibasiye inyokomuntu, rumugira umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu, maze rumukatira igifungo cya burundu.

Munyagishari ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru, ajuririra Urukiko rw'Ikirenga, arusaba kwemeza ko ubujurire bwe bufite ishingiro, maze rukavanaho ibyemezo mu manza zibanziriza izindi byose byafashwe n'Urukiko Rukuru, ndetse n’icyemezo mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi, maze rugategeka ko urubanza rwongera kuburanishwa. Kubera ivugurura ry’inzego z’ubucamanza mu 2018, urubanza rwoherejwe mu Rukiko rw'Ubujurire kugira ngo ruburanishwe. Munyagishari yaretse impamvu ze z’ubujurire yari yagaragaje mu nyandiko ye y’ubujurire, usibye impamvu ya mbere ijyanye n'ikibazo cy'ubwenegihugu bwe aho anenga ko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa ajyanye n’amategeko kubera ko rwanze gufata icyemezo ku mpamvu ijyanye n’ubwenegihugu bwe yari yazamuye. Avuga ko Urukiko Rukuru rwemeje ko rufite ububasha bwo gucira imanza abenegihugu ndetse n’abanyamahanga, kubw’iyo mpamvu, rukaba rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha aregwa, hatitawe ku bwenegihugu bwe.  Nyamara, avuga ko atigeze azamura inzitizi ijyanye n’iburabubasha mu Rukiko Rukuru. Asobanura ko yatanze ibimenyetso bifatika byerekana ko ari umunyekongo, ko atari umuturage w’u Rwanda ariko ko Urukiko Rukuru rwabyirengagije. Avuga ko inyandiko z'ubuyobozi zemeza ko afite ubwenegihugu bw'u Rwanda zagaragajwe n'Urwego rw'Ubushinjacyaha, zatanzwe mu buryo bw’uburiganya.

Munyagishari kandi atanga impamvu nshya y’ubujurire yerekeza ku kwemera ibyaha aregwa nk’impamvu nyoroshyacyaha, maze agasaba kugabanyirizwa ibihano yahawe ku rwego rwa mbere. Yasobanuye ko yahisemo kuburana yemera icyaha mu rwego rwo kwemera uruhare rwe ku giti cye rujyanye n’ibyo yakoze, kwirega no kwemera ibyaha ashinjwa, gusaba imbabazi no gusaba ko yagabanyirizwa igihano yahawe. Yerekana ko, ashingiye ku biteganywa n’amategeko ajyanye no kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, anenga ko Urukiko Rukuru rwakoze amakosa mu cyemezo rwafashe, maze rumuha igihano rushingiye ku makuru atari yo amushinja. Asobanura ko yajuriye agamije kumurikira Urukiko ukuri nyako ku byaha yakoze, kubera ko ku rwego rwa mbere atahawe umwanya wo kwisobanura. Asobanura ko amakuru atari yo amushinja afitanye isano n'ibitero byakorewe ku Nyundo, Saint Paul, Saint Fidèle na Rwandex. Asobanura kandi ko amakuru atari yo yamushinjaga yerekeye iyicwa ry’umugore wa Mafene, abitwa Chantal, Cécile, Kanzayire Solange, Munyampeta Esron, Padri Ntagara, Rwemalika na Kagemana. Yerekana ko amakuru atari yo amushinja agaragara mu bika bya 84, 100, 110, 111, 112, 118, 146 na 147 by'urubanza rwajuririwe.

Avuga ko yemera icyaha cyo kwinjiza abantu mu mutwe w’Interahamwe[1] muri Perefegitura ya Gisenyi, kubahugura no kubaha intwaro guhera mu 1992, kuba yarateguye inama zateguye kandi zigakora jenoside muri Perefegitura ya Gisenyi, kuba yarashyize kandi akagenzura za bariyeri mu Mujyi wa Gisenyi, aho Abatutsi batoranywaga maze bakicwa n’Interahamwe, kuba mu nshingano ze nka Perezida w’Interahamwe yaragenzuye ibitero byakozwe n’Interahamwe ndetse no kuba we ubwe yarishe Umututsi ukiri muto utamenyekanye umwirondoro. Avuga kandi ko ari we ukwiye kuryozwa ubwicanyi bwakozwe n'Interahamwe yari akuriye. Mu isuzuma ryakozwe n'Urukiko rw'Ubujurire ku bijyanye n’impamvu ye y'ubujurire, ni ukuvuga nyuma y'igihe gito ashyikirije urukiko ubujurire bwe, rwasanze hashingiwe ku ngingo ziteganywa n’itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z'inshinjabyaha ndetse n'ibyemezo bitandukanye byafashwe n'inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, impamvu ye yo kwemera icyaha igomba kwemerwa. Asoza asaba Urukiko guha agaciro ibikubiye mu mwanzuro uhuriweho, kwemeza ko yemeye icyaha nta buryarya, kumuha imbabazi no kumugabanyiriza igihano yahawe.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibijyanye n'ubwenegihugu bikomoka mu rubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru aho rwasuzumye ikibazo kijyanye n’umwirondoro w’uwajuriye maze rwanzura ko uwajuriye yemeye ko ari mwene Ndinkabandi na Nyirakibibi, ko yashakanye n’Uwimanimpaye, ko afite abana 4, ko yoherejwe mu Rwanda n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ko yahamijwen’Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri icyaha cyo gusambanya umwana kuwa 19/8/1982; ko rero Urukiko Rukuru rutirengagije gufata icyemezo ku nzitizi ijyanye n’ubwenegihugu yazamuwe n’uwajuriye muri uru rubanza. Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwashyikirijwe ibimenyetso byerekana ko uwajuriye afite ubwenegihugu nyarwanda; bimwe nawe ubwe akaba yarabyiyemereye mu iburanisha. Busobanura ko ibimenyetso byatanzwe kuri iyo nzitizi, bikubiyemo ibyo guhera mu myaka ya za 1980-1990, ari byo indangamuntu nyarwanda ye (Umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abahutu), icyemezo cy’umwirondoro wuzuye cyo ku wa 10/5/1983, icyemezo cy’uko yashyingiwe cyatanzwe na serivisi ishinzwe irangamimerere, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire cyatanzwe n’inzego za Leta, icyemezo kigaragaza imirimo yakoze cyatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa MRND, impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye, Umwirondoro we wuzuye yiyandikiye kandi akawushyiraho umukono ndetse n'ibyemezo by'inkiko bimuhamya icyaha cyo gusambanya umwana kandi byemeza ko afite ubwenegihugu nyarwanda. Ku bijyanye n'ibimenyetso byatanzwe na Munyagishari wajuriye kugira ngo yemeze ubwenegihugu bwe bwa Kongo, Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo bimenyetso byatanzwe mu mwaka wa 2000, byongeye kandi ko uwajuriye atagaragaza igihe, inzira n’imihango iteganywa n’ategeko byanyuzemo ngo atakaze ubwenegihugu nyarwanda cyangwa aboneubwenegihugu bwa Kongo. Busoza kuri iyi ngingo buvuga ko iyi mpamvu uwajuriye yishingikiriza igamije gutinza urubunza gusa.

Ku bijyanye no kuba uwajuriye yemera icyaha, Ubushinjacyaha busanga ibivugwa na Bernard Munyagishari bifite ishingiro, bukagaragaza ko hakurikijwe ibiteganywa n'amategeko agenga iyimurwa ry’imanza, Urukiko Rukuru mu by'ukuri rwibeshye mu rubanza kuko rwashingiye ku bintu bimwe na bimwe bitari ukuri mu kumugenera igihano. Busobanura ko iyo uregwa aba yarahawe amahirwe yo kwisobanura, Urukiko Rukuru ntirwari gufata ibintu nk'uko rwabyanzuye cyangwa uko byemejwe n'abatangabuhamya bitabajwe muri uru rubanza. Buvuga ko ikosa ryakozwe rishingiye ku mpamvu zatumye uregwa adahabwa umwanya wo kwiregura, ko Urukiko Rukuru rutagomba kwirengera izo mpamvu zatumye atisobanura. Busobanura ko ukurikije imikorere y'ubucamanza, uregwa atabujijwe kuburana yemera icyaha ku nshuro ya mbere ku rwego rw'ubujurire; ko ibyemezo byinshi byafashwe n'Urukiko rw'Ikirenga n'Urukiko rw'Ubujurire biri muri uyu murongo. Ubushinjacyaha busoza busaba Urukiko kwemeza ko uwajuriye yemera icyaha nta buryarya, hanyuma Urukiko rukazasuzuma mu bushishozi bwarwo ibijyanye n’igihano gikwiye kizahabwa uwajuriye hashingiwe ku kuba yemera icyaha aregwa.

Incamake y’icyemezo: 1. Impamvu itanzwe nyuma yo gutanga inyandiko y’ubujurire ntishobora kwakirwa, cyane ko yaba yongereye ingingo ubujurire bugomba gusuzuma kandi itaravuzwe nk’imwe mu mpamvu zikubiye mu nyandiko y’ubujurire. Icyakora, n’ubwo uwajuriye yemerewe kugabanya zimwe mu ngingo ze z’ubujurire akoresheje imyanzuro atanga nyuma y’inyandiko y’ibanze y’ubujurire, bityo akaba agabanyije inkurikizi ku mbibi z’ubujurire, ntabwo yemerewe kongera imbibi z’ubujurire akoresheje imyanzuro y’inyongera, azanamo ingingo atajuririye mu nyandiko y’ibanze y’ubujurire. Ibi bisobanuye ko uwajuriye adashobora mu myanzuro y’inyongera y’ubujurire kurenga imbibi we ubwe yashyizeho mu bujurire bwe.

2. Kuburanisha impamvu ishingiye ku ikosa rishingiye ku myumvire y’ibyabaye ntibishobora kubera uregwa, wahisemo kuburana ahakana ibyo aregwa ku rwego rwa mbere, amahirwe yo kwemera icyaha ku rwego rw’ubujurire nyuma yo gukatirwa n’urukiko rubanza, bityo rero, ubujurire bwatanzwe na Munyagishari ntibugomba kwakirwa.

Ubujurire nta shingiro bufite ku bijyanye n’ikibazo cy’ubwenegihugu;

Ubujurire ku kwemera icyaha ku rwego rw’ubujurire ntibwakiriwe;

Amagarama y’urubanza aherereye ku Isanduku ya Leta.

Urubanza

I.  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Urukiko rw'Ubujurire rwashyikirijwe ubujurire bwatanzwe na Bernard Munyagishari ku rubanza n° RP/GEN0012/13/HCCI rwaciwe ku wa 20/4/2017 n’Urukiko Rukuru Urugereko rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha birenga imbibi, harimo n’imanza zoherejwe n’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda cyangwa Urwego rwarusimbuye, ndetse n’izindi manza zoherejwe n’ibindi bihugu.

A.     Uko urubanza rwagiye ruburanishwa

[2]               Hashingiwe ku nyandiko itanga ikirego Ubushinjacyaha bwashyikirije Ubwanditsi bw’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rufite ububasha bwo kuburanisha imanza zoherejwe n’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, zerekeye jenoside yakorewe Abatutsi ku wa 5/11/2013, uwajuriye Bernard Munyagishari yaburanishijwe kubera ibyaha bya jenoside, gucura umugambi wa jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, ubwicanyi nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu, ndetse no gufata ku ngufu nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu.

[3]               Mu rubanza ku rwego rwa mbere, Urukiko Rukuru rwahamije Bernard Munyagishari icyaha cy'ubwicanyi nk'icyaha cya jenoside n'icyaha cyibasiye inyokomuntu, kimugira umwere ku cyaha cyo gufata ku ngufu nk'icyaha cyibasiye inyokomuntu maze kimukatira igifungo cya burundu.

[4]               Bernard Munyagishari ntabwo yishimiye imikirize y’urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru, ajuririra Urukiko rw'Ikirenga ku wa 20/4/2017, asaba ko urwo Rukiko rwemeza ko ubujurire bwe bufite ishingiro, maze rukavanaho ibyemezo byose byafashwe n'Urukiko Rukuru, ndetse n’icyemezo cyabaye itegeko mu rubanza rwaburanishijwe mu mizi, maze rugategeka ko urubanza rusubirishwamo.

[5]               Mu rwego rwo gushyigikira ubujurire bwe, Bernard Munyagishari, ashingiye ku biteganywa n'ingingo ya 18 y'Itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y'u Rwanda, avuga ko imanza zitarafatwaho icyemezo ndetse n’izabaye itegeko zaburanishijwe mu mizi ku rwego rwa mbere, nyuma bikaza kugaragara ko habayemo kwibeshya gushingiye ku ngingo y’itegeko no ku byabaye, bituma izo manza zita agaciro.

[6]               Kubera iyo mpamvu, mu nyandiko ye y’ubujurire, Bernard Munyagishari yatanze ingingo umunani z'ubujurire bwe zerekana amakosa yakozwe n’Urukiko Rukuru yerekeye amategeko n’ibyabaye, ayo makosa akaba atesha agaciro ibyemezo byafashwe n’urwo rukiko. Mu mpamvu ye ya mbere y’ubujurire, anenga Urukiko Rukuru kuba rwarakoze amakosa mu rubanza rubanziriza urundi rwo ku wa 19/3/2014, akavuga ko rwananiwe gufata icyemezo ku bwenegihugu bwe. Mu mpamvu ya kabiri y'ubujurire bwe avuga ko Urukiko Rukuru rwibeshye mu mategeko mu cyemezo rwafashe mu iburanisha ryo ku wa 25/2/2015, aho rwemeje ko adafite uburenganzira ku bamwunganira mu gukora iperereza rya ngombwa kugira ngo ashobore kwiregura mu buryo buboneye. Impamvu ye ya gatatu y'ubujurire yerekana ko Urukiko Rukuru rwaba rwaribeshye mu mategeko mu iburanisha ryo ku rwego rwa mbere ryo ku wa 9/6/2015, aho rwafashe icyemezo mu rubanza rubanziriza urundi cyo kwirukana abavoka be no kwanga kwakira mu gihe cy'iburanisha ryo ku wa 3/6/2015 icyifuzo cye gisaba ko hahamagazwa Minisitiri w’Ubutabera, Perezida w’Urugaga rw’Abavoka ndetse n’umwunganizi we kugira ngo bumvwe n’Urukiko. Mu mpamvu ye ya kane, ashinja Urukiko Rukuru kuba rwarakoze amakosa mu by'amategeko n’ibyabaye mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere rwaciwe ku wa 31/7/2015, aho rwemeje ko agenerwa abanyamategeko bashya, ibi bikaba byarakozwe mu buryo bunyuranyije n'amategeko. Mu mpamvu ya gatanu y'ubujurire bwe avuga ko Urukiko Rukuru rwibeshye mu mategeko no mu byabaye, aho rwamwimye ubufasha buhagije mu by'amategeko, bigatuma atabona ubutabera buboneye. Impamvu ye ya gatandatu y'ubujurire iranenga Urukiko Rukuru kuba rwaribeshye mu mategeko mu gufata icyemezo cyo gukomeza iperereza kuri uru rubanza rwirengagije ibiteganywa n’amategeko mbonezamubano avuga ko urubanza ruhita ruhagarara. Mu mpamvu ya karindwi y’ubujurire bwe anenga Urukiko Rukuru kuba, cyane cyane mu rubanza rwarwo rubanziriza urundi rwo ku wa 10/2/2015, rwaranze kwakira icyifuzo cye cyo kwihana Perezida w’inteko iburanisha mu rubanza rwe. Mu mpamvu ye ya munani mu bujurire bwe, anenga Urukiko Rukuru ko rwakomeje kwirengagiza ubujurire yatanze mu Rukiko rw'Ikirenga kuri ibyo byemezo byo mu manza zibanziriza izindi zifite inkurikizi zihagarika irangizarubanza.

[7]               Urukiko rw'Ubujurire rwatangije iburanisha ku wa 27/7/2020. Bisabwe n'uwajuriye, hafashwe icyemezo cyo kuburanisha mu rurimi rw'Igifaransa maze iburanisha ryimurirwa ku wa 28/9/2020. Kubera ko Ubushinjacyaha butashoboye gutanga imyanzuro yabwo kugira ngo rusubize mu gihe giteganijwe, iburanisha ry'urwo rubanza ryimuriwe ku wa 5/10/2020. Uwunganira uwajuriye yavuze ko atashoboye kuvugana n’uwajuriye ku myanzuro y’Ubushinjacyaha, maze asaba ko iburanisha ryasubikwa, maze ryimurirwa ku wa 7/10/2020.

[8]               Iburanisha ryasubukuwe ku wa 7/10/2020. Muri iri buranisha, hagiwe impaka ku mpamvu ebyiri za mbere z’ubujurire zatanzwe n’uwajuriye Bernard Munyagishari maze zirapfundikirwa.

[9]               Nyuma y’aho Ubushinjacyaha bwandikiye Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire ku wa 12/10/2020, busaba isubikwa ry’iburanisha ryo ku wa 13 n’iryo ku wa 14 Ukwakira 2020 ndetse n’igihe cy’ibyumweru bibiri uhereye kuwa 13/10/2020, kugira ngo bushobore kuvugana n'uwajuriye Bernard Munyagishira kuri dosiye y'urubanza, kandi bisabwe nawe. Ayo maburanisha ntiyigeze aba.

[10]           Ku wa 10/11/2020, Ubushinjacyaha bwashyize muri dosiye y’urubanza inyandiko bwise Umwanzuro uhuriweho na Bernard Munyagishari n’Ubushinjacyaha mu rubanza RPA/GEN0004/2019/CA, ku bijyanye n’amasezerano yo kwirega icyaha, aho bigaragara ko uwajuriye Bernard Munyagishari yaretse impamvu zirindwi z'ubujurire zikubiye mu nyandiko ye y'ubujurire ariko agumishaho ingingo imwe gusa ijyanye n'ikibazo cy'ubwenegihugu bwe. Abicishije kandi muri iyi nyandiko, Bernard Munyagishari atekereza, imbere y’Urukiko rw’Ubujurire, ku bijyanye no kwemera icyaha cya jenoside yashinjwaga, maze aboneraho asaba urwo Rukiko gushingira ku mpamvu nyoroshyacyaha rukamugabanyiriza igihano. Muri iyi nyandiko biragaragara ko Ubushinjacyaha busaba Urukiko kwemeza ko ingingo imwe gusa y’ubujurire bwe yerekeye ubwenegihugu ifite ishingiro, rukanemeza ko yemeye icyaha nta buryarya maze rukabishingiraho rumugenera igihano, hashingiwe ku biteganywa n’amategeko. Mu gusoza, uwajuriye Bernard Munyagishari hamwe n’ubushinjacyaha basaba Urukiko guha agaciro ingingo zikubiye mu mwanzuro uhuriweho n’impande zombi no kwakira amasezerano yo kuburana uwajuriye yemera icyaha yagiranye n’Ubushinjacyaha.

[11]           Kubera ingorane zatewe n'icyorezo cya Covid-19 zigatuma Ujurira Bernard Munyagishari adashobora kujyanwa ku cyicaro cy'Urukiko kugira ngo aburane ari kumwe n'umwunganira, Urukiko rw'Ubujurire ntirwashoboye gukomeza iburanisha ry’urwo rubanza ryari riteganyijwe ku wa 12 na 17 Ugushyingo 2020.

[12]           Iburanisha ryari riteganyijwe ku wa 22/2/2021 ryimuriwe ku wa 24/2/2021 kubera ingorane zijyanye no guhuza umurongo wa interineti utemereraga Urukiko gukomeza iburanisha ry’uru rubanza hakoreshejwe ikoranabuhanga ry’amajwi n’amashusho.

[13]           Mu iburanisha ryo ku ya 24/2/2021, hasuzumwe ku bikubiye mu myanzuro ihuriweho y’ababuranyi nk'uko byavuzwe haruguru mu gika cya 10.

[14]           Nyuma yo kumva ibyifuzo by’Ubushinjacyaha ndetse n’uwajuriye Bernard Munyagishari mu iburanisha ryo ku wa 4/3/2021, Urukiko rw’ubujurire rwariherereye maze rutangaza ko urubanza ruzasomwa ku wa 30/4/2021. Kuri iyi tariki urubanza ntirwasomwe, isomwa ryimuriwe ku wa 7/5/2021.

B.      Amahame agenga isuzuma ry'ubujurire muri rusange n’icyemezo cyafashwe ku byaha bya jenoside bijyanye n’imanza zimuwe by’umwihariko

[15]           Mbere yo gusuzuma ubujurire bwatanzwe n’uwajuriye, ni ngombwa kwibutsa amwe mu mahame akwiye kuyobora Urukiko rw'Ubujurire mu nshingano zarwo, hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 18 y’itegeko n° 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda. Ingingo ya 18 yavuzwe haruguru igaragaza ko ababuranyi bafite uburenganzira bwo kujuririra icyemezo icyo ari cyo cyose cyatanzwe n'Urukiko Rukuru mu gihe hari amakosa y'amategeko cyangwa ibyabaye mu cyemezo cyafashwe. Ingingo ya 18 yavuzwe haruguru isobanura ukwibeshya gushingiye ku ngingo y’itegeko gutuma icyo cyemezo gita agaciro, mu gihe ukwibeshya gushingiye ku byabaye gutuma urubanza rucibwa nabi cyangwa hadatangwa ubutabera buboneye[2].

[16]           Byongeye kandi, byumvikane neza ko duhereye ku ngingo ya 18 yavuzwe haruguru ko bidahagije ko uwajuriye yerekana gusa ko habayeho ukwibeshya gushingiye ku ngingo y’itegeko, ni na ngombwa ko atanga ingingo zemewe n'amategeko ashyigikira igitekerezo cye [3] kandi ko uko kwibeshya gushingiye ku ngingo y’itegeko gutuma icyo cyemezo gita agaciro[4]. Ku bijyanye no kwibeshya gushingiye ku byabaye, ubucamanza buhoraho bw'Urugereko rw'Ubujurire rw'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda bwemeza ko uko kwibeshya kwakozwe n'umucamanza wa mbere guteshwa agaciro cyangwa ngo guhinduke gusa ku rwego rw'ubujurire iyo uko kwibeshya kwatumye habaho akarengane. Byongeye kandi, byerekana ko urukiko rw'ubujurire rudatesha agaciro gusa ibyemezo by’urukiko rwo ku rwego rwa mbere uretse igihe bigaragara ko nta wundi mucamanza ushyira mu gaciro washoboraga gufata icyemezo nk’icyo cyangwa se ko ibyakozwe byose birimo amakosa uko byakabaye. Byongeye, urukiko rw'ubujurire rugomba kwitondera gutesha agaciro ibimenyetso bifatika bigize icyaha nk'uko urukiko rwabanje rwabyanzuye mu cyemezo kijuririrwa[5].

[17]           Ni ihame ko mu bujurire uwajuriye yerekana mu nyandiko ye y'ubujurire ahagaragara amakuru nyayo mu nyandiko y’urubanza rujuririrwa (inyandiko-mvugo y'iburanisha) cyangwa ibika bigaragaramo amakosa mu cyemezo kijuririrwa, kugira ngo urukiko rushobore gusuzuma neza ubujurire bwe[6].

[18]           Ku bijyanye n'ingaruka z'ubujurire, ni itegeko ko urukiko rw'ubujurire rusuzuma gusa ibibazo byasuzumwe ndetse n’ibyemezo byafashwe n'umucamanza w’iburanisha ryabanje. Mu buryo nk'ubwo, urukiko rw'ubujurire rusuzuma gusa impamvu zikubiye mu nyandiko y'ubujurire (tantum devolutum, quantum appelatum)[7]. Ibi bivuze ko iyo uwajuriye yagaragaje impamvu runaka zizwi mu nyandiko ye y’ubujurire, ntashobora kugira izindi mpamvu nshya yongera mu myanzuro ye. Ahubwo, yaba afite ishingiro agize ibyo agabanya mu mpamvu yagaragaje mu nyandiko ye y’ubujurire[8].

[19]           Usibye ibimaze kuvugwa haruguru, ni ngombwa kwerekana ko hitawe ku bisobanuro by'ingingo ya 18 y'Itegeko no 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 ryerekeye kwimurira imanza muri Repubulika y'u Rwanda, Urukiko rw'Ubujurire ntabwo mbere na mbere rufite inshingano, ku rwego rw’ubujurire yo kongera guca urubanza uko rwakabaye, ni ukuvuga kurusubiramo bundi bushya. Ububasha bwarwo bugarukira gusa ku gukosora amakosa ku ngingo y'amategeko atesha agaciro icyemezo kiburanwa cyangwa amakosa ku byabaye yatumye hadatangwa ubutabera[9]. Kubera iyo mpamvu, uwajuriye wivukije ku bushake bwe amahirwe yo kwisobanura cyangwa kuzamura inzitizi z’ingirakamaro ku rwego rwa mbere, ku bibazo bibangamira imigendekere iboneye y’iburanisha, ntashobora kwemererwa kubikora ku nshuro ya mbere ku rwego rw’ubujurire; iyi myifatire ye, mu gihe nta mbogamizi idasanzwe yabimubuzaga, ishobora gufatwa nko kwivutsa uburenganzira bwe bwo kubisaba ku rwego rw'ubujurire[10].

[20]           Mu gusoza, birakwiye kumenya ko amahame ngenderwaho agenga isuzuma ry'ubujurire yavuzwe harugu, cyane cyane asaba urukiko rw'ubujurire kubahiriza imbibi z'ubujurire zikubiye mu nyandiko y’ubujurire n’ibyerekeye kubuza iburanisha rishya ku ngingo zose z’urubanza ku rwego rw’ubujurire,  bisobanurwa neza mu ngingo ya 18, igika cya 1, y’itegeko no 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 rigena ibyerekeye no kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda ndetse n’ingingo ya 183 y’Itegeko no 027/2019 yo ku wa 9/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha.

II. Ubujurire bwa Bernard Munyagishari

[21]           Nk’uko bigaragara mu gika cya 10 cy’uru rubanza, hifashishijwe imyanzuro, Bernard Munyagishari yaretse impamvu z’ubujurire zikubiye mu nyandiko ye y'ubujurire, usibye impamvu ya mbere ijyanye n'ikibazo cy’ubwenegihugu. Muri iyo myanzuro na none, ihuriweho n’Ubushinjacyaha kandi ikemezwa mu iburanisha ry’Urukiko, Bernard MUNYAGISHARI yazanye impamvu nshya y’ubujurire ishingiye ku kuburana yemera ibyaha aregwa kandi asaba ko yafatwa nk’impamvu nyoroshyacyaha yashingirwaho agabanyirizwa ibihano yahawe ku rwego rwa mbere.

[22]           Nk’uko byasobanuwe n’Ubushinjacyaha nyuma yo gusubukura iburanisha, Urukiko rw’Ubujurire ntirushobora guha agaciro nk’amasezerano yo kuburana uwajuriye yemera icyaha, imyanzuro ihuriweho n’impande zombi yatanzwe muri dosiye kuko nk’uko  ingingo ya 26 n’iya 27 z'Itegeko no 027/2019 ryo ku wa 19/9/2019 ryerekeye imiburanishirize y'imanza z'inshinjabyaha ibiteganya, aya masezerano aba agomba gukorwa byanze bikunze nyuma y’ibazwa mu bushinjacyaha mbere yo gushyikiriza inyandiko y’ikirego  urukiko rwo ku rwego rwa mbere. Kubera ko aya masezerano agomba gutangwa urubanza rugitangira mu rukiko rwo ku rwego rwa mbere, umushingamategeko ntiyatanze amahirwe ko ayo masezerano ashobora gutangwa nyuma y’uko Urukiko rwo ku rwego rwa mbere rwikuraho urubanza, ntiyigeze anateganya ko byakorwa nyuma yo gutangaza icyemezo gikubiyemo ibihano.

[23]           Urukiko rw’ubujurire rero rukaba rugomba gusuzuma gusa impamvu ebyiri z’ubujurire zatanzwe na Bernard Munyagishari.

III. Isuzuma ry’ ubujurire

a.      Ku bijyanye n’impamvu y’ubujurire ijyanye no kwanga gufata icyemezo ku kibazo kigomba gusuzumwa mbere cy’ubwenegihugu

a.1.  Ingingo uwajuriye ashingiraho

[24]           Nk’uko bigaragara mu myanzuro ye y’ubujurire, Bernard MUNYAGISHARI anenga Urukiko Rukuru kuba rwarakoze amakosa ajyanye n’amategeko kubera ko rwananiwe gufata icyemezo ku bwenegihugu bwe, kandi yari yarazamuye ikibazo kigomba gusuzumwa mbere y’urubanza cyerekeye ubwenegihugu.

[25]           Akomeza avuga ko mu kwanga kubifataho icyemezo, Urukiko rwirengagije nkana ibiteganywa mu ngingo ya 29, igika cya 2 n’icya 3, y’Itegeko Ngenga no 30/2008 ryo ku wa 5/7/2008 ryerekeye Ubwenegihugu Nyarwanda iteganya ko “Ingingo zihinyuza umuburanyi zishingiye ku bwenegihugu cyangwa ku bunyamahanga ni ndemyagihugu. Urukiko rugomba kuzisuzuma kabone n’iyo ababuranyi batabyibutsa. Izo ngingo zishingiye ku bwenegihugu zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza, bigatuma urukiko ruba ruretse guca urubanza rwerekeye ikiburanwa”. Avuga ko mu kunanirwa gufata umwanzuro kuri iki kibazo, Urukiko Rukuru na none rwanyuranyije n’ibiteganywa n’ingingo ya 15 y’Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu ryo ku wa 12/10/1948 riteganya ko “Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije n’amategeko''.

[26]           Asobanura ko mu gika cya 12 n'icya 13 by'urubanza rubanziriza urundi rwo ku wa 19/3/2014, aho gufata icyemezo ku kibazo cy'ubwenegihugu, Urukiko Rukuru rwemeje ko rufite ububasha bwo gucira imanza abenegihugu ndetse n'abanyamahanga, ko ku bw’ibyo, hatitawe ku bwenegihugu bwe, rufite ububasha bwo kumuburanisha ku byaha akurikiranyweho. Nyamara, ahakana ko atigeze azamura inzitizi ijyanye n’iburabubasha mu Rukiko Rukuru.

[27]           Asobanura ko yatanze ibimenyetso bihagije byerekana ko ari umunyekongo, ko atari umwenegihugu w’u Rwanda ariko ko Urukiko Rukuru rwabyirengagije. Avuga ko inyandiko z'ubuyobozi zemeza ko afite ubwenegihugu bw'u Rwanda, zagaragajwe n'Urwego rw'Ubushinjacyaha, zatanzwe mu buryo bw’uburiganya.

[28]           Bitandukanye n’ingingo zatanzwe mu myanzuro y’ubujurire, Uwunganira Bernard Munyagishira wajuriye yemeza mu iburanisha[11] ko nubwo  ingingo ijyanye n’ubwenegihugu yari ndemyagihugu, Urukiko Rukuru rwakagombye kuba rwarafashe icyemezo cyo gukosora ubwenegihugu bw’uwajuriye bitabaye ngombwa guhagarika iburanisha. Asoza yivuguruza aho rimwe asaba Urukiko rw’Ubujurire gukuraho urubanza rwajuririwe rwafashe icyemezo mu mizi maze urubanza rugasubizwa mu Rukiko Rukuru[12], ubundi kandi agasaba Urukiko rw’ Ubujurire gukosora iryo kosa ryakozwe[13].

a.2. Imyanzuro y’Ubushinjacyaha ku bujurire bwatanzwe

[29]           Ubushinjacyaha busobanura ko bushingiye ku gika cya 11 cy'urubanza rwaciwe n'Urukiko Rukuru ku wa 19/3/2014 bigaragara ko hasuzumwe ikibazo kijyanye n’umwirondoro w’uwajuriye, aho bigaragara ko uyu yemeye ko ari mwene Ndinkabandi na Nyirakibibi, yashakanye na Uwimanimpaye Jacqueline (ubukwe bwizihijwe ku wa 8/1/1983 mu cyahoze ari Komine ya Gitesi), akaba afite abana 4, yanditswe kuri n° 309227 mu Kigega cy’Ubwiteganyirize bw’abakozi, ko yoherejwe mu Rwanda n'Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku wa 24/7/2013, yahamijwe bidasubirwaho n’Urukiko rw'Ubujurire rwa Ruhengeri icyaha cyo gusambanya umwana kuwa 19/8/1982; ko ku bw’ibyo, Urukiko Rukuru rutirengagije gufata icyemezo ku nzitizi ijyanye n’ubwenegihugu yazamuwe n’uwajuriye muri uru rubanza.

[30]           Ubushinjacyaha buvuga ko Urukiko Rukuru rwashyikirijwe ibimenyetso byerekana ko uwajuriye afite ubwenegihugu nyarwanda ; bimwe nawe ubwe akaba yarabyiyemereye mu iburanisha ryo ku wa 26/2/2014. Busobanura ko ibimenyetso byatanzwe kuri iyo nzitizi, bikubiyemo ibyo guhera mu myaka ya za 1980-1990, ari byo indangamuntu ye nyarwanda (Umunyarwanda wo mu bwoko bw’Abahutu), icyemezo cy’umwirondoro wuzuye cyo ku wa 10/5/1983, icyemezo cy’uko yashyingiwe cyatanzwe na serivisi ishinzwe irangamimerere, icyemezo cy’ubudakemwa mu mico no mu myifatire cyatanzwe n’inzego za Leta, icyemezo kigaragaza imirimo yakoze cyatanzwe n’umunyamabanga mukuru wa MRND, impamyabumenyi y'amashuri yisumbuye, umwirondoro we wuzuye yiyandikiye akanawushyiraho umukono ndetse n'ibyemezo by'inkiko bimuhamya icyaha cyo gusambanya umwana kandi byemeza ko afite ubwenegihugu nyarwanda.

[31]           Ubushinjacyaha bushimangira ko mu gihe cy’urubanza rwe rwamuhamije icyaha cyo gusambanya umwana, uwajuriye ari we Bernard Munyagishari atigeze azamura inzitizi ishingiye ku mwirondoro muri rusange, cyangwa ku bwenegihugu bwe by’umwihariko.

[32]           Ku bijyanye n'ibimenyetso byatanzwe n'uwajuriye, ari we Bernard Munyagishari, kugira ngo yemeze ko afite ubwenegihugu bwa Kongo, Ubushinjacyaha busobanura ko byatangiye gutangwa kuva mu mwaka wa 2000. Ubushinjacyaha buvuga kandi ko Bernard Munyagishari atagaragaza igihe, uburyo cyangwa inzira zemewe n'amategeko zakurikijwe kugirango atakaze ubwenegihugu nyarwanda ndetse n’uko yabonye ubwenegihugu bwa Kongo. Bugasoza kuri iyi ngingo buvuga ko iyi mpamvu uwajuriye yishingikiriza igamije gutinza urubanza gusa.

[33]           Mu gushimangira imyanzuro yabwo, mu iburanisha ryo ku ya 7/10/2020, Ubushinjacyaha bwibukije ko Urukiko Rukuru rwasuzumye ikibazo kijyanye n’umwirondoro w’uwajuriye ariko ko rutasuzumye ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu bwe. Busobanura ko ku byerekeye ubwenegihugu bwe, Urukiko Rukuru rwasanze atari ngombwa kubisuzuma, cyane cyane ko umuntu wari imbere yarwo ari nawe n’ubundi washinjwagwa ibirego byari byatanzwe. Ubushinjacyaha busoza buvuga ko n’iyo wenda Urukiko Rukuru rwaba rwarakoze ikosa, ibyo ntibyagakwiye gutuma icyemezo cyafashwe mu iburanisha mu mizi ku rubanza rwajuririwe na Bernard Munyagishari gikurwaho.

[34]           Nkuko byavuzwe haruguru, bitandukanye n’ingingo Ubushinjacyaha bwaburanishaga, bityo hashingiwe ku masezerano bwagiranye n’uwajuriye ku wa 9/11/2020, burasaba mu iburanisha ryo ku wa 4/3/2021 ihindurwa ry’umwirondoro w’uwajuriye, ari we Bernard Munyagishari, maze hakemezwa ko afite ubwenegihugu bwa Kongo.

a.3. Uko Urukiko rubibona ku bijyanye n’impamvu yatanzwe n’uwajuriye

[35]           Imyanzuro y’ubujurire yo ku wa 14/1/2014 Bernard MUNYIGISHARI yashyikirije Urukiko Rukuru igaragaza ko, ashingiye ku biteganywa n’ingingo ya 29 y’itegeko ngenga n° 30/2008 ryo ku wa 25/7/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda, ingingo y’ubwenegihugu ari ndemyagihugu, kandi ko ari ikibazo kiba kigomba gusuzumwa mbere y’urubanza; ko kubera izo mpamvu, asaba mu buryo bw’ibanze ko yafatwa nk’ufite ubwenegihugu bwa Kongo kandi, mu bundi buryo, arasaba ko urubanza rwahagarara, maze Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akemeza ko ashyikirizwa inzego za Kongo zibifitye ububasha kugira ngo ari zo zimuburanisha.

[36]           Igika cya 2 n'icya 6 by'urubanza rwo ku wa 19/3/2014 rwaciwe n'Urukiko Rukuru bigaragaza ko uwajuriye muri iki gihe yasabye by'umwihariko ko habanza mbere na mbere gusuzumwa ikibazo kijyanye n’ubwenegihugu cyashyikirijwe Urukiko, aho yavugaga ko adafite ubwenegihugu nyarwanda nk’uko ubushinjacyaha bubivuga, ahubwo ko afite ubwenegihugu bwa Kongo.

[37]           Mu gika cya 12 cy’urubanza rubanziriza urundi rwo ku wa 19/3/2014 Urukiko Rukuru rwanzuye ko inzitizi ijyanye n'ubwenegihugu bw'uregwa, itariki n'aho yavukiye, atari ikibazo cyatuma iburanisha mu mizi risubikwa, ko atari ngombwa kubanza kugisuzuma mbere y’urubanza. Urukiko Rukuru rwemeje ko kuba uwajuriye yaba akomoka mu Rwanda cyangwa muri Kongo, bitabuza umucamanza ufite ububasha bwo kuburanisha ku byaha mpuzamahanga gukomeza imirimo ye yo kumva uru rubanza.

[38]           Ingingo ya 29 y’Itegeko Ngenga n°30/2008 ryo ku wa 5/7/2008 yerekeye ubwenegihugu nyarwanda iteganya ko ''Imanza zerekeye ubwenegihugu, zaba ziburanywe ukwazo cyangwa zibyukijwe n’ubujurire bukorewe ibyemezo by’ubutegetsi, ziregerwa inkiko zibifitiye ububasha.  Ingingo zihinyuza umuburanyi zishingiye ku bwenegihugu cyangwa ku bunyamahanga ni ndemyagihugu. Urukiko rugomba kuzisuzuma kabone n’iyo ababuranyi batabyibutsa. Izo ngingo zishingiye ku bwenegihugu zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza, bigatuma urukiko ruba ruretse guca urubanza rwerekeye ikiburanwa”.

[39]           Nkuko bigaragara mu ngingo ya 29 ivuzwe haruguru, impaka zishingiye ku bwenegihugu zizamuwe mu buryo bw’ingobka mu rukiko rutari urukiko ruburanisha imanza mbonezamubano  ziba zigize inzitizi zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza cyangwa se ibibazo ndemyagihugu zizamuwe n’uregwa, bituma urukiko rufata icyemezo cyo guhagarika iburanisha hanyuma urubanza rukoherezwa mu rukiko rubifitiye ububasha kugira ngo ari rwo rubisuzuma[14]. Bivuze ko ku bireba uru rubanza, ikibazo kigomba gusuzumwa mbere kijyanye n’ubwenegihugu cyazamuwe na Bernard Munyagishari mu Rugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n'ibyaha birenga imbibi, Urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha, ni inzitizi mbonezamubano ku bwa kamere igomba gusuzumwa mbere y’urubanza n’Urukiko mbonezamubano rubifitiye ububasha, ari rwo Urukiko Rwisumbuye[15].

[40]           Icyakora, nubwo ingingo zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza rw’inshinjabyaha ari irengayobora ku ihame ko “umucamanza w’ikirego cy’iremezo ari nawe uburanisha ikirego cy’ingoboka'', nta kintu kibuza umucamanza mu manza nshinjabyaha gusuzuma ishingiro ry'ikibazo mbonezamubano yashyikirijwe kugira ngo amenye niba gifite imiterere imutegeka guhagarika urubanza no kohereza ababuranyi imbere y’umucamanza uburanisha imanza mbonezamubano ubifitiye ububasha kugira ngo aruburanishe[16]. Na none, inyigo ngereranya y’amategeko atandukanye iteganya ko umucamanza mu manza nshinjabyaha ahagarika urubanza mu gihe inzitizi zigomba gusuzumwa mbere y’urubanza zatanzwe n’uregwa mbere y’iburanisha mu mizi, mu gihe izo nzitizi zifite imiterere yo gukuraho ibikorwa biregerwa kamere y’icyaha, cyangwa mu gihe ishingiye ku nyandiko cyangwa ibikorwa bishobora gutuma icyaha kizimangatana. Ni mu gihe gusa ibi byose byuzuye mu buryo buhagije, urukiko ruburanisha imanza nshinjabyaha rugenera uregwa igihe agomba kuregeramo urukiko ruburanisha imanza mbonezamubano, byaba bitubahirijwe, urukiko rugakomeza iburanisha rubyirengagije kandi rugaca urubanza nta mbogamizi[17].

[41]           Hashingiwe ku bimaze gusobanurwa haruguru, Urukiko rw'Ubujurire rufata ko, nk’uko byagenwe n'umushingamategeko mu ngingo ya 29 y’Itegeko ngenga nº 30/2008 ryo ku wa 5/7/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda, ubwenegihugu ni ikibazo gisuzumwa mbere cyo mu rwego mbonezamubano ku bwa kamere; ko iyo kizamuwe imbere y’urukiko ruburanisha imanza nshinjabyaha, kiba kigize ingoboka ndemyagihugu itegeka urwo rukiko guhagarika iburanisha iyo birugaragarira ko iyo ngoboka ishobora kwambura ibikorwa biregwa ukekwa kamere y’icyaha cyangwa ishobora, nyuma y’isuzuma, kuvamo icyemezo cyo kugira uregwa umwere. Bikaba bisobanuye ko atari ikibazo icyo ari cyo cyose cyoroheje gishyikirizwa urukiko hagamijwe gusa gukosora umwirondoro w’uregwa hashingiwe ku bwenegihugu bwe, cyane ko urukiko ruburanisha imanza nshinjabyaha rudafite ububasha ubwo ari bwo bwose bwo kugisuzuma cyangwa kugifataho umwanzuro. Kubera izo mpamvu, Urukiko rw'Ubujurire rugomba kwanga kwakira ingingo zo kwiregura zatanzwe n’Ubushinjacyaha zigamije kugaragaza  ko impamvu y’ubujurire yashyikirijwe Urukiko Rukuru ijyanye n'ikibazo cy’umwirondoro w’uregwa aho kuba icy'ubwenegihugu bwe, n’ubwo urebye imyanzuro ye yo kuwa 14/1/2014 hamwe n’ubujurire bwe mu iburanisha ryo ku wa 26/2/2014 nk’uko bigaragara mu gika cya 2 n'icya 6 by'urubanza rubanziriza urundi rwo ku wa 19/3/2014, biragaraga neza nta gushikanya ko uregwa Bernard Munyagishari yatanze ikibazo cyangwa ingoboka  igomba gusuzumwa mbere ijyanye n’ubwenegihugu.

[42]           Kubera ko ibijyanye no guhagarika iburanisha bitigeze bigibwaho impaka, Urukiko rw'Ubujurire rusanga nta shingiro Bernard Munyagishari afite mu kunenga Urukiko Rukuru ko rutitaye ku kibazo cy'ubwenegihugu kuko, nk'uko bigaragara mu gika cya 36 cy'iki cyemezo, Urukiko Rukuru rwaragisubije aho rwanzuye ko impaka zijyanye n'ubwenegihugu bw'uregwa, itariki n'aho yavukiye bitagize impamvu za ngombwa zatuma iburanisha mu mizi rihagaraga, kandi zitegeka urukiko kubanza gufata icyemezo kuri zo. Urukiko Rukuru ruvuga ko yaba akomoka mu Rwanda cyangwa muri Kongo, nta mbogamizi ihari irubuza kumuburanisha ku byaha mpuzamahanga aregwa muri uru urubanza.

[43]           Ibi bisobanuye ko rero Urukiko Rukuru rwasanze bitari ngombwa guhagarika urubanza hashingiwe ko kuba uregwa afite ubwenegihugu bw'u Rwanda cyangwa Kongo, si imbogamizi yatuma ataburanishwa ku byaha birenga imbibi ashinjwa ko yakoreye ku butaka bw’u Rwanda. Ibi bikaba bishatse gusobanura ko, Urukiko Rukuru rutigeze rwemera ko inzitizi yazamuwe isuzumwa mbere y’urubanza, kuko itari ifite kamere izitira iburanisha mu mizi ry’urubanza rw'inshinjabyaha ry’uregwa cyangwa se ngo ibe yambura ibikorwa biregerwa kamere yabyo yo kuba bifatwa nk’ibyaha.

[44]           Urukiko rw'Ubujurire rwemera ko ibinengwa Urukiko Rukuru ko rwirengagije gufata icyemezo ku kibazo cy'ubwenegihugu, bidakwiye gufatwa nk’inenge cyangwa ikosa, cyane cyane ko, nk’Urukiko ruburanisha imanza z’inshinjabyaha, rutashyiriweho gukemura ibibazo bijyanye n’ubwenegihugu, ahubwo ko bene ibi bibazo bikemurwa n’inkiko ziburanisha imanza z’imbonezamubano ziteganywa n’amategeko. Mu yandi magambo, muri uru rubanza, Urukiko Rukuru rukora nk'urukiko ruburanisha imanza nshinjabyaha, nta bubasha rwari rufite bwo gusuzuma ishingiro y'ibimenyetso bitandukanye byatanzwe n'ababuranyi mu rwego rwo gushyigikira ingingo zabo, hagamijwe gufata icyemezo ku bwenegihugu bw’uregwa. Nk’uko byavuzwe haruguru, Urukiko Rukuru rwari rufite inshingano rukumbi yo gusuzuma niba ibisabwa byari byuzuye kugira ngo inzitizi yazamuwe ibanza gusuzumwa mbere y’urubanza yakirwe cyangwa yemerwe, ibyo bikaba byaragombaga guhagarika iburanisha, byaba atari ko bimeze, iburanisha ntirihagarikwe kandi inzitizi iburanishwa mbere ntiyakirwe.

[45]           Kubera iyo mpamvu, Urukiko rw'Ubujurire ntirubona uburyo Urukiko Rukuru rwaba rwaranyuranyije n’ibiteganywa n'ingingo ya 29 y'Itegeko ngenga no 30/2008 ryo ku wa 25/7/2008 ryerekeye ubwenegihugu nyarwanda.

[46]           Ku bijyanye no kurenga ku biteganywa n’ingingo ya 15 y’Itangazo Mpuzamahanga ry’Uburenganzira bwa Muntu ryo ku wa 12/10/1948[18], bivugwa n’uwajuriye, ari we Bernard Munyagishari, Urukiko rw’Ubujurire rusanga nta shingiro bifite, dore ko uwajuriye atigeze agaragaza aho ibiteganywa n’iyo ngingo bitubahirijwe. Byongeye kandi, Urukiko Rukuru nta kuntu rwashoboraga kunyuranya n’iyi ngingo kubera ko rufite mu nshingano zarwo kurinda abantu bose kutamburwa ubwenegihugu kavukire cyangwa ubwo bahawe hatisunzwe ingingo ziteganywa n’amategeko, ndetse no kubungabunga uburenganzira bw’umuntu bwo guhindura ubwenegihugu bwe ku bwende. Icyakora, Urukiko Rukuru ntirwambuye Bernard Munyagishari uburenganzira bwe ku bwenegihugu ubwo aribwo bwose.

[47]           Kubera izo mpamvu, Urukiko rw'Ubujurire rwemeje ko iyi mpamvu y'ubujurire ya Bernard Munyagishari nta shingiro ifite kuko itagaragaza amakosa y’amategeko, bityo akaba atari ngombwa gusuzuma impamvu ze zitandukanye zishingiye ku bimenyetso byinshi yagaragaje.

b.  Ku bijyanye no kwemera icyaha kwa Bernard Munyagishari ku rwego rw’ubujurire

b.1. Ingingo uwajuriye ashingiraho

[48]           Bernard Munyagishari asobanura ko ubujurire bwe bugamije kwerekana no kwemera uruhare rwe ku giti cye mu byaha aregwa, kwemera ibyaha aregwa, gusaba imbabazi no gusaba urukiko kumugabanyiriza ibihano yahawe.

[49]           Asobanura ko ashingiye ku biteganywa n'ingingo ya 18, igika cya 1, ingingo ya 2, y'Itegeko no 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y'u Rwanda, anenga Urukiko Rukuru ko rwakoze amakosa aho mu cyemezo cyo mu iburanisha mu mizi ryo ku wa 20/4/2017 maze rumuha igihano rushingiye ku makuru atari yo amushinja. Asobanura ko yajuriye agamije kwereka Urukiko ukuri nyako ku byaha yakoze   kubera ko ku rwego rwa mbere atahawe amahirwe wo kwisobanura.

[50]           Asobanura ko amakuru atari yo amushinja afitanye isano n'ibitero byakorewe i Nyundo, Saint Paul, Saint Fidèle na Rwandex. Asobanura kandi ko amakuru atari yo yamushinjaga yerekeye iyicwa ry’umugore wa Mafene, abitwa Chantal, Cécile, Kanzayire Solange, Munyampeta Esron, Padri Ntagara, Rwemalika na Kagemana. Yerekana ko amakuru atari yo amushinja agaragara mu bika bya 84, 100, 110, 111, 112, 118, 146 na 147 by'urubanza rwajuririwe.

[51]           Avuga ko yemera icyaha cyo kwinjiza abantu mu mutwe w’Interahamwe muri Perefegitura ya Gisenyi, kubahugura no kubaha intwaro  guhera mu 1992, kuba yarateguye inama zateguye kandi zigakora jenoside muri Perefegitura ya Gisenyi, kuba yarashyize kandi akagenzura za bariyeri mu Mujyi wa Gisenyi, aho Abatutsi batoranywaga maze bakicwa n’Interahamwe, kuba mu nshingano ze nka Perezida w’Interahamwe yaragenzuye ibitero byakozwe n’Interahamwe ndetse no kuba we ubwe yarishe Umututsi ukiri muto utamenyekanye umwirondoro. Avuga kandi ko ari we ukwiye kuryozwa ubwicanyi bwakozwe n'Interahamwe yari akuriye.

[52]           Ku bijyanye n’iyi mpamvu y'ubujurire yatanzwe mu gihe cy’iburanisha ry’Urukiko rw’Ubujurire, ni ukuvuga nyuma y’igihe ashyikirije urukiko ubujurire bwe, Uwajuriye Bernard Munyagishari avuga ko hashingiwe ku ngingo z’amategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z'inshinjabyaha ndetse n'ibyemezo bitandukanye byafashwe n'inkiko mpuzamahanga mpanabyaha[19], impamvu ye yo kwemera icyaha igomba kwemerwa.

[53]           Asoza asaba Urukiko guha agaciro ibikubiye mu mwanzuro uhuriweho, kwemeza ko yemeye icyaha nta buryarya, kumuha imbabazi no kumugabanyiriza igihano yahawe.

b.2. Imyanzuro y’Ubushinjacyaha ku bujurire bwatanzwe

[54]           Mu gushyigikira impamvu z’ubujurire zatanzwe na Bernard Munyagishari, Ubushinjacyaha bugaragaza ko hakurikijwe ibivugwa mu ngingo ya 18 y’itegeko rigena iyimurwa ry’imanza, Urukiko Rukuru rwakoze amakosa mu rubanza kuko rwashingiye ku bintu bimwe na bimwe bitari byo mu kugenera ibihano uwajuriye. Busobanura ko iyo uregwa aba yarahawe amahirwe yo kwisobanura, Urukiko Rukuru rutari gufata ibintu nk'uko rwabyanzuye cyangwa uko byemejwe n'abatangabuhamya bitabajwe muri uru rubanza.

[55]           Buvuga ko ikosa ryakozwe rishingiye ku mpamvu zatumye uregwa adahabwa umwanya wo kwiregura, ko Urukiko Rukuru atari rwo rwaryozwa izo mpamvu zatumye atisobanura.

[56]           Busobanura ko ukurikije imikorere y'ubucamanza, uregwa atabujijwe kuburana yemera icyaha ku nshuro ya mbere ku rwego rw’ubujurire ; ko ibyemezo byinshi byafashwe n'Urukiko rw'Ikirenga n'Urukiko rw'Ubujurire biri muri uyu murongo.

[57]           Ubushinjacyaha buvuga ko Bernard Munyagishari anenga Urukiko Rukuru ko rwamuhamije ibyaha byose mu gihe bimwe muri byo bitakozwe na we mu buryo butaziguye; ko byakozwe n’intagondwa z’Interahamwe yari abereye umuyobozi. Buvuga ko Bernard Munyagishari yemera ko ari we wishe umwana w’umuhungu ukiri muto, ko yagize umugambi wo kwivugana Kalimunda ariko ko yagiye iwe afite imbunda ntiyashobora kumwica kuko yasanze yarangije kwicwa n’abasirikare, ko atatabaye Solange, umugore wa Bwana Kamanzi, wari umaze gukomeretswa bikabije n’Interahamwe, ibikomere byaje kumuviramo urupfu.

[58]           Ubushinjacyaha busoza busaba Urukiko kwemeza ko uwajuriye yemera icyaha nta buryarya, hanyuma Urukiko rukazasuzuma mu bushishozi bwarwo ibijyanye n’igihano akwiye kuzahabwa hashingiwe ku kuba yemera icyaha aregwa.

b.3. Uko Urukiko rubona impamvu yatanzwe n’uwajuriye

[59]           Ku wa 10/11/2020, Ubushinjacyaha bumaze kubyumvikanaho na Bernard MUNYAGISHARI, bwatanze inyandiko bwise “ Umwanzuro uhuriweho hagati ya Bernard MUNYAGISHARI n’Ubushinjacyaha mu rubanza RPA/GEN 0004/2019/CA”, aho bagaragaza ko uwajuriye yatanze impamvu nshya y’ubujurire, aho ajurira agaragaza gusa ko yemera icyaha, ko yihannye kandi ko asaba Urukiko kumugabanyiriza ibihano yahawe ku rwego rwa mbere.

[60]           Mu iburanisha ryo ku wa 24/2/2021, Bernard Munyagishari yemeje iyi mpamvu ye y’ubujurire maze aranisobanura.

[61]           Mu gika cya 4 cy’uru rubanza rujuririrwa havugwamo ko Bernard Munyagishari yahisemo kutitabira iburanisha no kudatanga imyanzuro yo kwiregura.

[62]           Icyakora, igika cya 5 cy'urubanza rwanenzwe kigaragaza ko abamwunganira bumviswe n’urukiko mu gihe cyose cy‘iburanisha mu Rukiko, baburanye kandi banasaba banzura ko ibirego bijyanye n'ubugambanyi n'ubufatanyacyaha muri jenoside uwo bunganira yabihanagurwaho, ndetse hakemezwa ko n’ibindi aregwa bitakwakirwa kuko bidafite ibimenyetso.

[63]           Rurebye ingingo zimaze kugaragazwa haruguru n’ingingo z’ababuranyi, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga isuzumwa ry’impamvu y’ubujurire yatanzwe rigomba gukorwa mu byiciro bibiri.

b.3.1. Ku bijyanye n’impamvu y’ubujurire yatanzwe nyuma yo gushyikiriza Urukiko imyanzuro y’ubujurire

[64]           Rimwe mu mategeko yumvikanisha imbibi z'ubujurire rishyiraho ihame ry’uko ubujurire bushyikirizwa Urukiko rw'Ubujurire mu mbibi gusa zashyizweho n’inyandiko y’ubujurire[20]. Iri hame ry’amategeko kandi ndemyagihugu[21] rimenyesha igitekerezo ko umwanzuro w’ubujurire ari wo wonyine ugaragaza impamzu z’ubujurire kandi ugashyiraho n’imbibi zabwo. Ibi bisobanuye ko Urukiko rw’Ubujurire rusuzuma gusa ibyemezo byafashwe mu rubanza rujuririrwa rwaregewe mu mu mwanzuro w’ubujurire.

[65]           Nkuko byavuzwe haruguru, uwajuriye, ari we Bernard Munyagishari, yerekanye ubu buryo cyangwa impamvu zo kujurira ku wa 11/11/2020 nyuma y’aho iburanisha ry’uru rubanza ritangiriye mu Rukiko rw’Ubujurire na nyuma yo kureka impamvu 7 z’ubujurire zikubiye mu myanzuro ye y’ubujurire y’ibanze.

[66]               Hashingiwe ku ihame rigenga imbibi z’ubujurire ryasobanuwe haruguru, iyi mpamvu itanzwe nyuma y’imyanzuro y’ubujurire ntishobora kwakirwa, cyane cyane ko yagurira   imbibi z’ubujurire ku ngingo idakubiye mu mwanzuro we w’ubujurire. Icyakora, n’ubwo  uwajuriye yemerewe, akoresheje imyanzuro itanzwe nyuma y’inyandiko y’ubujurire,  kugabanya impamvu zimwe  mu zikubiye mu nyandiko ye y'ubujurire, bityo akaba agabanyije inkurikizi ku mbibi z’ubujurire[22], ntabwo yemerewe ubwisanzure bwo kwagura ingingo z’ubujurire. Bivuze ko, uwajuriye adashobora, mu myanzuro itanzwe nyuma y’ubujurire, kurenga imbibi we ubwe yashyizeho ku bujurire bwe[23]. Ibi bisobanuye ko abicishije mu myanzuro itanzwe nyuma, ashobora gusa, hatagize ikindi cyongerwaho, gusobanura biruseho ingingo z’ubujurire zikubiye mu myanzuro y’ubujurire cyangwa akazisobanura kurushaho mu Rukiko rw’Ubujurire. 

b.3.2. Ku bijyanye n’ingingo yo kwemera icyaha itanzwe ku nshuro ya mbere ku rwego rw’ubujurire

[67]           Nk’uko byasobanuwe haruguru, Bernard Munyagishari yahisemo kutitabira iburanisha no kudatanga imyanzuro yo kwiregura. Byongeye, abamwunganira bitabiriye iburanisha mu Rukiko baranaburana, basabye kandi banzura bavuga ko ibirego bijyanye n'ubugambanyi n'ubufatanyacyaha muri jenoside uwo bunganira yabihanagurwaho, ndetse n’ibindi aregwa ntibyakirwe kuko bitatangiwe ibimenyetso.

[68]           Mu gihe ariko ibyo bitagaragaye mu myanzuro bahuriyemo, Bernard MUNYAGISHARI yabwiye urukiko mu iburanisha ko iyi mpamvu y’ubujurire bwe ijyanye no kwemera icyaha igamije kwerekana ko Urukiko Rukuru rwakoze ikosa aho rwashingiye ku bikorwa bitabaye, kandi ko iyo abasha kwiregura, rwari kuba rwarafashe icyemezo gitandukanye n’icyo rwafashe muri uru rubanza rujuririrwa; ko Urukiko Rukuru rwashingiye gusa ku mvugo z'abatangabuhamya. Ibi akaba abihurizaho n’Ubushinjacyaha.

[69]           Nk’uko byasobanuwe hejuru, ingingo ya 18, igika cya mbere, agace ka 2, y’Itegeko nº 47/2013 ryo ku wa 16/6/2013 rigena kwimurira imanza muri Repubulika y’u Rwanda, iteganya ko Urukiko rw’Ubujurire rufite gusa ububasha mu gihe   ukwibeshya gushingiye ku byabaye kwatumye urubanza rucibwa nabi. 

[70]           Ku ikubitiro, Urukiko rw'Ubujurire ruvuga ko Bernard Munyagishari adashobora kwemererwa kuburana yemera icyaha ku nshuro ya mbere mu bujurire kuko ibyo byatuma haburanishwa urubanza rushya ku rwego rw'ubujurire, hakaniyongeraho inkurikizi zibishamikiyeho. Nyamara, Urukiko rw'Ubujurire ntirufite, mu nshingano zarwo, ububasha bwo kuburanisha urubanza mu nginzo zarwo zose nko ku rwego rwa mbere, kuko ububasha bwarwo bugarukira gusa ku gusuzuma inenge uwajuriye agaragaza zijyanye n'amakosa ajyanye n’ingingo z'amategeko atesha agaciro icyemezo kijuririrwa cyangwa zijyanye n'ikosa ku byabaye ryatumye hadatangwa ubutabera buboneye cyangwa urubanza rutagenda neza[24]. Byongeye, ntawakwirengagiza ko Bernard Munyagishari yashoboraga kuba yaraburanye yemera ibyaha aregwa ku rwego rw’ikirukiranacyaha ndetse no mu Rukiko Rukuru. Kuba atarakoresheje ayo mahirwe kandi akaba yarahisemo kutitaba mu maburanisha y’Urukiko Rukuru kugira ngo yiregure, akaba, abinyujije ku bunganizi be, yaraburanye avuga ko ari umwere ku byaha bimwe na bimwe ndetse no gusaba ko ibindi birego bivanwaho, bikwiye gufatwa ko yivukije mu buryo bwemewe n’amategeko kandi budasubirwaho amahirwe yo kuburana yemera icyaha muri uru rubanza[25].

[71]           Byongeye kandi, Urukiko rw'Ubujurire rusanga ko Bernard Munyagishari ndetse n’Ubushinjacyaha badashobora kuvuga ko habayeho amakosa ajyanye n’ibyabaye yakozwe n’Urukiko Rukuru, mu gihe ayo makosa atatumye iburanisha ritagenda neza[26]. Icyakora, n’iyo Bernard Munyagishari yemererwa kuburana yemera icyaha ku rwego rw'ubujurire, birumvikana ko Urukiko rw’Ubujrire n’ubundi rwari gufata icyemezo cyo kumuhamya icyaha. Muri make nta wavuga ko habayeho amakosa y’imiburanishirize y’urubanza.

[72]           Kubera iyo mpamvu, urebye ibivugwa mu ngingo ya 18 yavuzwe haruguru, kuzamura amakosa y’ibyabaye ntibishobora kubera uregwa wahisemo kuburana atemera icyaha ku rwego rwa mbere, amahirwe yo kugira ngo agaragaze ko yemera ibyaha aregwa, nyuma y’uko urukiko rwa mbere rubimuhamije.

[73]            Haseguriwe ibyavuzwe mu bika bibanza kandi byinshi, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Bernard Munyagishari n’Ubushinjacyaha batari bakwiye kunenga ibyemezo bishingiye ku byabaye byafashwe n’Urukiko Rukuru, cyane cyane ko ibyasuzumwe kandi byemejwe n’uru Rukiko byemejwe n’uregwa ndetse binashimangirwa n’abatangabuhamya, uwajuriye akaba yarifatiye icyemezo we bwite cyo kutabivuguruza.

[74]           N’ubwo nanone ari ibisobanuro by’inyongera bifite umumaro muke hashingiwe ku mpamvu zavuzwe haruguru, Urukiko rw'Ubujurire ntirushobora gushingira ku bisobanuro by'Ubushinjacyaha aho buvuga ko Urukiko rw'Ikirenga n’urw'Ubujurire zafashe umurongo wisubiramo ko ukwemera kw’abaregwa kwemewe ku rwego rw’ubujurire. Mu by’ukuri, hatavugurujwe uko ibintu bimeze, Urukiko rw'Ubujurire rusanga imanza zaciwe muri iki cyerekezo zidashobora gukoreshwa nuri uru rubanza kubera ko isobanurampamo ry’ingingo ya 18 y'itegeko ryavuzwe haruguru idatera gushidikanya ku byo iteganya[27], ubujurire bukaba bushobora gutangwa gusa mu gihe hari mpamvu  y’ikosa rijyanye n’ingingo y’amategeko ritesha agaciro icyemezo cyafashwe ku rwego rwa mbere cyangwa ikosa rijyanye n’ibyabaye ryavuyemo akarengane (kudahabwa ubutabera buboneye cyangwa guca urubanza nabi). Ni muri urwo rwego, Urukiko rw'Ikirenga rwibutsa ko inshingano z'Urukiko rw'Ubujurire ari ukureba niba icyemezo kijuririrwa cyarafashwe hakurikijwe amategeko, hashingiwe ku byabaye ndetse no ku bimenyetso byatanzwe n'ababuranyi, rwasanga atari ko bimeze rukabikosora[28].

[75]           Urukiko rw'Ubujurire rusanga kandi rutagomba kwakira impamvu y'ubujurire igamije gusaba ko ukwemera icyaha kwe guhabwa agaciro yishingikirje ko hashingiwe ku byemezo byafashwe n'inkiko mpuzamahanga mpanabyaha, byatanzwe muri dosiye, ari itegeko kwakira impamvu yo kwemera icyaha ndetse no kumugabanyiriza ibihano byatanzwe mu gihe ari ngombwa. Mu by’ukuri, Urukiko rw'Ubujurire rusanga ibyemezo by’inkiko byatanzwe n’uwajuriye mu rwego rwo gushimangira ingingo ze byafashwe n'ingereko za mbere  z’izo nkiko mpuzamahanga[29], bivuze ko bidashobora gushingirwaho muri uru rubanza ku bw’impamvu zasobanuwe mbere.

[76]           Kubera izo mpamvu zose, Urukiko rw'Ubujurire ntirushobora kwakira impamvu y’ubujurire ijyanye no kwemera icyaha.

IV. ICYEMEZO CY’URUKIKO

Ruburanisha ababuranyi bahari,

[77]               Rwemeje ko impamvu y’ubujurire yatanzwe na Bernard Munyagishari ijyanye no kuba Urukiko Rukuru rwaranze gufata icyemezo ku kibazo cy’ubwenegihugu bwe mbere y’urubanza, nta shingiro ifite ;

[78]               Rwemeje ko impamvu y’ubujurire yatanzwe na Bernard Munyagishari ijyanye no kuburana yemera icyaha ku rwego rw’ubujurire itakiriwe ;

[79]           Rwemeje ko urubanza nº RP/GEN 0012/13/HCCI rwaciwe ku wa 20/4/2017 n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha birenga imbibi rudahindutse mu ngingo zarwo zose ;

[80]           Rwemeje ko amagarama y’urubanza aherera mu Isanduku ya Leta.



[1] Abarwanyi ba MRND

[2] Pendant de l’article 18 ci-haut cité, l’article 24 du Statut du Tribunal Pénal International pour le Rwanda dispose que ‘’La Chambre d’appel connaît des recours introduits soit par les personnes condamnées par les Chambres de première instance, soit par le procureur, pour les motifs suivants : a) Erreur sur un point de droit qui invalide la décision, ou b) erreur de fait qui a entraîné un déni de justice. La chambre d’appel peut confirmer, annuler ou réviser les décisions des Chambres de première instance’’.

[3] La Chambre d’appel du Tribunal Pénal International pour le Rwanda indique que ‘’Toutefois, même si les arguments de l’appelant ne confirment pas le bien-fondé de sa thèse, la Chambre d’appel peut prendre l’initiative de retenir l’allégation d’erreur de droit pour des raisons différentes’’, arrêt ICTR-01-76-A du 27/11/2007, Aloys SIMBA contre le Procureur, Par. 8. ‘’ Cependant, même si ses arguments se révèlent insuffisants, son recours n’est pas automatiquement rejeté car la Chambre d’appel peut intervenir et juger, pour d’autres raisons, qu’il y a erreur de de droit, in arrêt Ntakirutimana, cité par l’arrêt ICTR-01-64-A du 7/7/2006, Sylvestre GACUMBITSI contre le Procureur, Par. 7.

[4] ‘’ Une partie ne saurait se contenter de répéter en appel les arguments qui ont échoué en première instance, à moins de démontrer que leur rejet a entraîné une erreur telle qu’elle justifie l’intervention de la Chambre d’Appel’’, arrêt ICTR-01-64-A du 7/7/2006, Sylvestre GACUMBITSI contre le Procureur, Par. 9.

[5] Arrêt ICTR-01-64-A du 7/7/2006, Sylvestre Gacumbitsi contre le Procureur, Par. 8. ‘’ La Chambre d’appel n’intervient dans de tels cas que si aucun juge des faits raisonnable n’aurait pu arriver à la même conclusion ou si celle-ci est totalement erronée. Au demeurant, une conclusion factuelle erronée ne peut être infirmée ou réformée que si l’erreur a entraîné un déni de justice’’, arrêt ICTR-01-76-A du 27/11/2007, Aloys SIMBA contre le Procureur, Par. 9. Voir également arrêt KRSTIC, par.40, arrêt KAMUHANDA, par. 7, arrêt NTAGERURA, par. 12, arrêt SEMANZA, par. 8.

[6] La chambre d’appel du Tribunal Pénal International pour le Rwanda décide que ‘’En outre, on ne saurait s’attendre à ce que la chambre d’appel examine en détail les conclusions des parties si elles sont obscures, contradictoires ou vague, ou si elles sont entachées d’autres vices de forme flagrants’’, arrêt ICTR-01-64-A du 7/7/2006, Sylvestre GACUMBITSI contre le Procureur, Par. 10, qui cite aussi les arrêts VASILJEVIC, KAMUHANDA, KAJELIJELI et NIYITEGEKA.

[7] ‘’ Les pouvoirs du juge d’appel dépendent en effet de l’objet de l’appel, tel qu’il résulte de l’acte d’appel’’, Crim., 26 mars 1974, Bull. nº 128, in Gaston Stefani, Georges Levasseur et Bernard Bouloc, Procédure pénale, 16e édition, Dalloz, Paris, 1996, P. 769, Par. 760. ‘’ Les limitations et restrictions à la portée de l’appel doivent résulter des termes mêmes de l’acte d’appel’’, Crim. 18 mars 1980, Bull., crim., nº 93, in Gaston Stefani, Georges Levasseur et Bernard Bouloc, idem.

[8] ‘’ Il n’est pas sans intérêt de préciser que seul l’acte d’appel opère dévolution, de sorte qu’un appel limité à certains chefs ne peut ensuite être étendu par voie de conclusions. En revanche, un appel général dans sa déclaration peut ensuite être limité par les conclusions ultérieures de l’appelant’’, Loïc cadiet et Emmanuel Jeuland, Droit judiciaire privé, 5e édition, Litec, Paris, PP. 521-522, nº 832.

[9] Urubanza AKAYEZU nº ICTR-96-4-A, Par. 177, Igika  40 : ‘’ La Chambre d’appel estime non fondé l’argument de l’Appelant selon lequel le champ de l’examen en appel devrait être élargi de manière à permettre un examen de novo. La présente chambre ne fonctionne pas comme une seconde Chambre de première instance.……..,le rôle de la Chambre d’appel se limite à corriger les erreurs sur des points de droit qui invalident la décision ou les erreurs de fait ayant entraîné un déni de justice’’.

[10] La Chambre pose en principe qu’une partie qui s’est abstenue de soulever un problème qui était manifesté durant le procès en première instance, ne devrait pas pouvoir s’en réserver la possibilité lorsqu’une conclusion lui est défavorable. Ce principe, établi dans plusieurs systèmes internes, a été dans des décisions antérieures de la Chambre d’appel’’, arrêt nº IT-96-21-A du 20/2/2001, affaire CELEBICI, Par. 640.

‘’ L’appelant fait valoir que son droit d’être entendu avant la modification de l’acte d’accusation initial a été violé du fait que le délai dont il a pu disposer était insuffisant. La chambre d’appel considère qu’elle ne doit pas examiner plus avant cet argument. Elle observe que l’accusé a plaidé non coupable des nouveaux chefs d’accusation et a effectivement plaidé sa cause à leur égard sans soulever aucune autre objection. A la lumière de ce qui précède, même si les droits de l’accusé avaient été violés, il y a lieu de considérer que la Défense a renoncé à tout de s’en prévaloir devant la Chambre d’appel’’, arrêt nº ICTR-96-4-A du 1/6/2001 en cause le Procureur contre Jean-Paul AKAYEZU, Par. 113.

‘’ Le fait que l’appelant n’a pas formulé d’objection devant la Chambre de première instance signifie, en l’absence de circonstances particulières, qu’il a renoncé à son droit d’invoquer la question comme motif d’appel valable. Au vu de ce qui précède et en l’absence de circonstances particulières justifiant un examen du motif d’appel, la Chambre d’appel rejette le moyen’’., arrêt nº ICTR-96-13-A du 16/11/2001 en cause Alfred MUSEMA contre le Procureur, Par. 341. 

[11] Urupapuro rwa 7 n’urwa 8 rw’urubanza rwaciwe ku wa 7/10/2020

[12] Urupapuro rwa 5 rw’urubanza rwaciwe ku wa 7/10/2020

  [13] Urupapuro rwa 8 rw’urubabnza rwaciwe ku wa 7/10/2020

[14] “La question préjudicielle est une question d’ordre civil, commercial, administratif ou même pénal, de la solution de laquelle dépend l’existence d’une infraction et qui, au lieu d’être laissée à l’appréciation de la juridiction compétente pour connaître de l’infraction, doit être tranchée par une autre juridiction, seule qualifiée pour la résoudre avant que l’infraction soit l’objet d’un jugement“, Association Henri Capitant, Vocabulaire juridique, sous la direction de Gérard Cornu, 6e édition, Presses universitaires de France, Paris, 1996, p.675.

De manière générale, elle est définie comme ‘’ celle qui oblige le tribunal à surseoir à statuer jusqu’à ce qu’elle ait é𝑡é soumise à la juridiction compétente qui rendra à son sujet un acte de juridiction’’. 

[15] Ingingo ya 78 y’Itegeko Ngenga n° 51/2008 ryo kuwa 09/09/2008 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Inkiko ryakoreshwaga mu gihe Urukiko Rukuru rwaburanishaga urwo rubanza iteganya ko ‘’ Mu manza z’imbonezamubano, Inkiko Zisumbuye zinaburanisha mu rwego rwa mbere imanza zose zitahariwe kuburanishwa n’izindi nkiko. Ruburanisha kandi mu rwego rwa mbere imanza zose zijyanye n’iby’ubwishingizi hatitawe ku gaciro k’ikiburanwa. Kugeza ubu, Ingingo ya 31, igika cya mbere, y’Itegeko nº 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko “Inkiko Zisumbuye ziburanisha mu rwego rwa mbere imanza zose zitahariwe kuburanishwa n’izindi nkiko.”.

[16] Kuri iyi ngingo, ku byerekeye ikibazo kigomba gusuzumwa mbere y’iburanisha kijyanye no kutubahiriza ibiteganywa n’itegeko Nshinga, Ingingo ya 74, Igika cya 4, y’Itegeko nº 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko iteganya ko “Icyakora, iyo urukiko rwo hasi rusanze ikirego cy’ibanze rwashyikirijwe kidakwiye kwakirwa ku zindi mpamvu zidafitanye isano n’icyo kibazo cyangwa se iyo umucamanza uburanisha icyo kirego cy’ibanze asanga igisubizo azahabwa kuri icyo kibazo nta ngaruka kizagira ku icibwa ry’urubanza, ntirutegetswe guhagarika iburanisha kugira ngo rubanze rutegereze icyemezo cy’Urukiko rw’Ikirenga. Icyo cyemezo cyo kudahagarika iburanisha kijuririrwa gusa hamwe n’urubanza rwose.”

“Mais, lorsque l’exception soulevée est importante ou délicate à résoudre, le législateur et la jurisprudence dérogent à la règle ‘’ le juge de l’action est le juge de l’exception”, Gaston Stefani, Georges Levasseur et Bernard Bouloc, Procédure pénale, 16e édition, Dalloz, Paris, 1996, p. 435, nº 436.

[17] Lire à cet effet l’article 386 du code de procédure pénale français. Lire également Gaston Stefani, Georges Levasseur et Bernard Bouloc, op.cit., p. 443, nº 443. Lire aussi Jean Pradel, Procédure pénale, 10e édition, Cujas, Paris, 2000, pp. 99-103. “Pour obliger le tribunal à surseoir à statuer, il faut, d’une part, que l’exception préjudicielle soit fondée sur un titre apparent ou sur des faits de possession précis et, d’autre part, que les titres produits ou les faits articulés semble devoir ôter au fait qui sert de base aux poursuites tout caractère d’infraction. Lorsque ces conditions sont invoquées par le prévenu, le juge de répression saisi de cette exception préjudicielle doit soit rejeter l’exception si les conditions ne lui paraissent pas réunies, soit admettre l’exception et renvoyer les parties devant la juridiction civile ; il ne peut pas trancher lui-même la contestation. Certains auteurs admettent toutefois qu’il n’y a pas lieu à suspension de l’action publique par le renvoi au juge civil lorsque le juge répressif estime l’exception fondée et justifiant l’acquittement’’, Michel Franchimont, Ann Jacobs et Adrien Masset, Manuel de procédure pénale, 2e édition, Larcier, Bruxelles, pp. 78-79.

[18] Ingingo ya 15 y’Itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryo ku wa 10/12/1948 riteganya ko “Umuntu  wese  afite  uburenganzira  ku bwenegihugu. Nta wushobora kwamburwa ubwenegihugu ku buryo bunyuranyije  n’amategeko  cyangwa ngo yangirwe guhindura ubwenegihugu bwe".

[19] Affaire nº ICTR-98-39-S en cause Le Procureur contre Omar SERUSHAGO, Jugement sur la sentence du 5/2/1999. Affaire nº IT-02-65/1-S en cause Le Procureur contre Predrag BANOVIC, jugement portant condamnation du 28/10/2003.

[20] Ingingo ya 188, igika cya 1, y’Itegeko loi nº 027/2019 ryo ku wa 19/09/2019 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha iteganya ko: “Uregwa ashobora kujuririra urubanza rwose cyangwa zimwe mu ngingo atishimiyeimikirize yazo. Urukiko rwajuririwe ruburanisha gusa mu mbibi z’icyajuririwe”. Uduce twa 5, 6 n’aka 7 k’Itegeko ryavuzwe haruguru iteganya nayo ko Ubujurire bukorwa mu buryo bw’umwanzuro utanga ikirego ugomba kugaragaza urutonde rw’inenge z’urubanza zisabirwagu kosorwa n’ibindi bibazo bigomba gusuzumwa ndetse n’ibisobanuro kuri buri nenge cyangwa kuri buri kibazo bigaragaza amakosa yakozwe, n’igihe biri ngombwa, ingingo zisobanura ibirego by’inyongera.

[21]  ‘’ Par l’effet dévolutif de l’appel, le juge se trouve saisi, dans les limites de l’appel principal ou incident, c’est-à-dire dans le respect de l’effet relatif, de l’ensemble du litige avec toutes les questions de fait ou de droit qu’il comporte ………….. Cette règle est d’ordre public’’, Hakim Boularbah, Olivier Caprasse, Georges De Leval, Frédéric Georges, Pierre Moreau, Dominique Mougenot, Jacques Van Compernolle et Jean-FranÇois Van Drooghenbroeck, Droit judiciaire, Manuel de procédure civile, Tome 2, Larcier, 2015, P. 804, nº 8.46. Il a été jugé que ‘’ Si le juge d’appel excède les limites de sa saisine, il méconnaît le principe général du droit dit du principe dispositif’’, Cass., 28 octobre 2011, R.G., nº F.11.0004.F, in Hakim Boularbah et consorts, idem

[22] “Il convient d’ailleurs de rappeler qu’un appelant peut, par conclusions postérieures à l’acte d’appel, limiter son appel à certains chefs et réduire ainsi l’effet dévolutif”, Droit et pratique de la procédure civile, sous la direction de Serge Guinchard, Dalloz, Paris, 1999, p. 1179, nº 5978.

[23] Ainsi, l’appelant principal ne peut-il plus sortir des limites qu’il a assignées à son appel’’, Droit et pratique de la procédure civile, sous la direction de Serge Guinchard, Dalloz, Paris, 1999, p. 1179, nº 5977.

[24] La Chambre d’appel du Tribunal Pénal International pour le Rwanda rappelle sa jurisprudence abondante selon laquelle ‘’ S’agissant d’une erreur de fait, l’appelant doit rapporter la preuve que, premièrement, la Chambre de première instance a effectivement commis une telle erreur et deuxièmement, que ladite erreur a entraîné un déni de justice. Il est constant que la procédure d’appel ne saurait être l’occasion d’un procès de novo’’., affaire nº ICTR-96-13-A en cause Alfred MUSEMA contre le Procureur, par. 125.

‘’ Comme l’affirme la Chambre d’appel du TPIY, un appel ne saurait constituer, dans l’optique du Statut, un procès de novo. ………….Les critères appliqués par la Chambre d’appel afin d’évaluer tant les erreurs de fait que les erreurs sur un point de droit sont établis par une jurisprudence constante de la Chambre d’appel du TPIY. ……..En ce qui concerne les erreurs de fait, la Chambre d’appel confirme que le critère appliqué est celui du caractère raisonnable ou non de la conclusion contestée, étant entendu que la Chambre d’appel ne peut annuler une décision de la  Chambre de première instance pour n’importe quelle erreur de fait : celle –ci doit avoir entraîné un déni de justice (miscarriage of justice). Il revient donc à l’appelant d’établir qu’une erreur a été commise par la Chambre et que cette erreur a entraîné un déni de justice……….’’ , affaire nº ICTR-96-4-A en cause Jean AKAYEZU contre le Procureur, Par. 177 et 178.

‘’ La Chambre d’appel du TPIY rappelle qu’elle ne fonctionne pas comme une seconde chambre de première instance, son rôle se limitant à corriger les erreurs sur des points de droit qui invalident une décision ou sur les erreurs de fait ayant entraîné un déni de justice’’, affaire FURUND’IJA, Par. 40.

[25] ‘’ Ainsi une partie ne peut-elle invoquer en appel, un moyen auquel elle a expressément renoncé en première instance’’, Droit et pratique de la procédure civile, sous la direction de Serge Guinchard, op.cit., P. 1173, nº 5970.

[26] “Au demeurant, une conclusion factuelle erronée ne peut être infirmée ou réformée que si l’erreur a entraîné un déni de justice”, arrêt ICTR-01-76-A du 27/11/2007, Aloys SIMBA contre le Procureur, Par. 9. Voir également arrêt KRSTIC, par.40, arrêt KAMUHANDA, par. 7, arrêt NTAGERURA, par. 12, arrêt SEMANZA, par. 8.

[27] D’ailleurs, une interprétation correcte de l’article 183 de la loi nº 027/2019 du 11/9/2019 portant procédure pénale doit conduire à admettre quun aveu ne peut être présenté pour la première fois au premier degré parce que prescrit cette disposition, l’acte d’appel ou les conclusions introductives d’instance d’appel doivent notamment indiquer les erreurs contenues dans la décision attaquée ayant fait grief à l’appelant ainsi que les solutions proposées pour la correction de ces erreurs. Or, l’aveu en appel d’un accusé condamné au premier degré ne vient pas critiquer une erreur judiciaire commise par le premier juge, au contraire il ne vient qu’établir la justesse de la condamnation prononcée contre l’accusé appelant. Décider autrement, c’est retirer à l’appel toute son essence.

[28] Urubanza RS/INJUST/RCOM 00003/20202/SC hagati ya SANLAM Assurances Générales Plc na Kaminuza y’u Rwanda rwaciwe ku wa 27/11/2020, urupapuro rwa 23.

[29] Urubanza nº ICTR-98-39-S hagati y’Ubushinjacyaha na  Omar SERUSHAGO rwaciwe ku wa 5/2/1999

Urubanza nº IT-02-65/1-S hagati y’Ubushinjacyaha na Predrag BANOVIC rwaciwe ku wa 28/10/2003.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.