Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

CARPENTIER v. UWAMAHORO

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE – RCA 00006/2019/CA (Kanyange, P.J, Ngagi na Gakwaya) 06 Werurwe 2020

Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Inkiko z’Ibanze – Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego bisaba guhindura cyangwa ikurwaho ry’icyemezo cyafashwe mu buryo bw’ingereka n’ubw’agateganyo mu rubanza rw’ubutane, nyuma y’icibwa  ry’urubanza rw’ubutane ku rwego rwa nyuma  – Mu gihe Urukiko ruburanishije urubanza rw’iremezo rujyanye n’Ubutane ku rwego rwa nyuma, rukagira icyemezo rufata mu buryo bw’ingoboka kandi bw’agateganyo, impamvu nshya zose zigamije guhindura icyo cyemezo cy’agateganyo cyafashwe, zishyikirizwa Urukiko rw’Ibanze kuko nirwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’abantu n’umuryango ku rwego rwa mbere –  Itegeko n° 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ngingo ya 27(5).

Incamake y’Ikibazo: Carpentier yashakanye na Uwamahoro babyarana abana babiri. Nyuma yo kutabana neza batanze ikirego mu Rukiko basaba ubutane ndetse baza kubuhabwa kuburyo bwa burundu n’Urukiko Rukuru. Mu byemezo by’agateganyo, Uwamahoro yahawe inshingano zo kurera abana, Carpentier ategekwa kujya atanga indezo no kuvuza abana mu gihugu cy’Ububirigi. Aba bombi mu bihe bitandukanye bagiye bagana Urukiko Rukuru nk’Urukiko rwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma basaba ko hari ibyahinduka mu myanzuro yafashwe. Cyakora haza kubaho kutishimira imwe mu myanzuro yafashwe bityo bombi bajuririra Urukiko rw’Ubujurire. Mbere yo gusuzuma urubanza mu mizi, Urukiko rw’Ubujurire rwabanje gusuzuma niba koko Urukiko Rukuru nk’Urukiko rwaciye urubanza ku rwego rwa nyuma ari narwo rwagombaga gusuzuma ibindi bibazo bigendanye no kutubahiriza ibyavuzwe muri izo manza cyangwa guhindura bimwe mu byemezo rwari rwarafashe.

Uwajuriye avuga ko kuba Urukiko Rukuru ari rwo rwaciye urubanza rw’ubutane hagati yabo kandi muri urwo rubanza akaba ari naho hafashwe ibyemezo birebana n’abana urwo Rukiko Rukuru ari rwo rufite ububasha bwo gusuzuma ibyo birego byose harimo n’urubanza rujuririrwa.

Mu kwisobanura kuri iyo ngingo, Uregwa nawe asanga Urukiko Rukuru ari rwo rwari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rujuririrwa kuko ibyemezo byafashwe ku bana n’ubundi ari rwo rwari rwabifashe, ko rero rwanagombaga gusuzuma niba bikwiye guhinduka cyangwa kugumaho.

Incamake y’icyemezo: 1. Mu gihe Urukiko ruburanishije urubanza rw’iremezo rujyanye n’Ubutane ku rwego rwa nyuma, rukagira icyemezo rufata mu buryo bw’ingoboka kandi bw’agateganyo (nko ku bijyanye no kurera abana cyangwa indezo), impamvu nshya zose zigamije guhindura icyo cyemezo cy’agateganyo cyafashwe, zishyikirizwa Urukiko rw’Ibanze kuko nirwo rufite ububasha bwo kuburanisha imanza z’abantu n’umuryango ku rwego rwa mbere, bityo ibyemezo byafashwe mu manza RC 00004/2019/HC/KIG, RC 00010/2019/HC/KIG no mu rubanza RC00023-00024/2019/HC/KIG rujuririrwa, bigomba kuvanwaho, umuburanyi ubifitemo inyungu agatanga ikirego cye imbere y’Urukiko rufite ububasha bwo kukiburanisha.

Urukiko Rukuru ntirufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rujuririrwa;

Ibyemezo byafashwe mu manza N° RC 00004/2019/HC/KIG, N° RC 00010/2019/HC/KIG na N° RC00023-00024/2019/HC/KIG bivanyweho.

Amategeko yashingiweho:

Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko, ingingo ya 27 (5)

Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, ingingo 194

Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango, ingingo ya 243.

Nta manza zifashishijwe.

Urubanza

I. IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Carpentier Raymond Marcel Patrick yashakanye na Uwamahoro Dalida Waldha babyarana abana babiri, aribo Carpentier Patrick Junior na Carpentier Carl Philippe. Nyuma baje guhabwa ubutane mu rubanza RCAA 00013/2018/HC/KIG rwaciwe n’Urukiko Rukuru ku wa 7/12/2018, Uwamahoro Dalida Waldha ahabwa inshingano zo kurera abana, Carpentier Raymond Marcel Patrick ategekwa kujya atanga indezo, ahabwa n’uburenganzira bwo kujya kuvuza abana mu gihugu cy’Ububirigi nk’uko yari yabisabye, ariko agaherekezwa na Uwamahoro Dalida Waldha, runagena uburyo bagabana umutungo wabo.

[2]               Nyuma y’aho urubanza RCAA 00013/2018/HC/KIG ruciriwe n’Urukiko Rukuru, Carpentier Raymond Marcel Patrick yagarutse muri urwo Rukiko asaba ko icyemezo cyafashwe muri urwo rubanza ku byerekeye abana cyahinduka, hagasuzumwa ibyerekeye uburenganzira bwo kujya kuvuza abana, indezo z’abana n’uburenganzira bwo kubona ababyeyi babo bombi uko bikwiye. Mu rubanza RC 00004/2019/HC rwaciwe ku wa 20/2/2019, Urukiko Rukuru rwemeje ko ikirego cya Carpentier Raymond Marcel Patrick gifite ishingiro, rugena ibihe agomba kubonana cyangwa gusurwa n’abana, ruvuga ko yajya abajyana muri week-end, akabafata ari ku wa gatanu saa tanu (11h00), akabagarurira Uwamahoro Dalida Waldha ku cyumweru saa kumi za nimugoroba(16h00), naho ku byerekeye uburenganzira bwo kurera abana no kujya kubavuza, hemezwa ko ibyo yasabye nta shingiro bifite, ko hagumyeho ibyemejwe mu rubanza RCAA 00013/2018/HC/KIG, rwibukijwe haruguru.

[3]               Carpentier Raymond Marcel Patrick na none yongeye gutanga ikirego mu Rukiko Rukuru avuga ko hari ibyahindutse bitagenda neza ku byerekeye uburenganzira bw’abana, kuko bahawe nyina ngo abarere, ariko akaba atabitaho, ko akenshi ajya asohoka akabasiga mu rugo, ko atitwara neza, kuko kenshi asohoka ari n’ijoro akabasiga no kuba akina umukino wa Hiking yambaye ubusa, asaba ko yabamburwa akaba ari we uhabwa inshingano zo kubarera cyangwa bakajya ibihe byo kubarera (garde alternée), anasaba ko Uwamahoro Dalida Waldha yagira uruhare mu burere bw’abana, kuko afite akazi akora, bakanafatanya kwishyura amashuri yabo, kuko Uwamahoro Dalida Waldha ari we wasigaranye umutungo wose, anasaba na none ko hakongera gusuzumwa uburenganzira bwo kujya kuvuza abana, kuko Uwamahoro Dalida Waldha nta bushake agaragaza bwo kugira ngo bikorwe n’ubwo byemejwe n’Urukiko Rukuru.

[4]               Mu rubanza RC 00010/2019/HC/KIG rwaciwe ku wa 14/6/2019, Urukiko Rukuru rwemeje ko Carpentier Raymond Marcel Patrick ahawe uburenganzira bwo kujyana abana babo Carpentier Patrick Junior na Carpentier Carl Philipe kubavuza mu Bubirigi akanabakorera ibisabwa byose kugira ngo bagende banavurwe, akabagarura bitarenze ku wa 6/8/2019. Yahawe kandi uburenganzira bwo kubarera (garde des enfants), kugeza ku itariki ya 6/8/2019, nyuma y’iyo tariki bakongera kurerwa na nyina nk’uko byari bisanzwe.

[5]               Uwamahoro Dalida Waldha nawe yaje gutanga ikirego mu Rukiko Rukuru, gihabwa RC 00023/2019/HC/KIG, asaba Urukiko guhindura ibyemezo byafashwe muri urwo rubanza ku birebana no kurera abana no kubavuza, ariko aza gusanga bimwe mu byo yasabye bitakiri ngombwa, ahitamo gusaba Urukiko gutegeka Carpentier Raymond Marcel Patrick kubahiriza icyemezo ku bijyanye n’indezo n’amafaranga y’ishuri, bigakorwa adategereje ko urubanza ruba itegeko, kuko abikora uko ashaka n’igihe ashakiye bikaba bibangamye.

[6]               Carpentier Raymond Marcel Patrick nawe yatanze ikirego mu Rukiko Rukuru, gihabwa RC 00024/2019/HC/KIG, asaba guhindura ibyemezo byafashwe mu manza RCAA 00013/2018/HC/KIG, RC 00004/2019/HC, RC 00010/2019/HC/KIG mu nyungu z’abana ku byerekeye kubarera no kubavuza, asaba ko hatangwa garde alternée nk’igisubizo cyo gukemura amakimbiraneahoraho hagati ye na UWAMAHORO Dalida Waldha, agahabwa uburenganzira bwo kujya kuvuza abana mu Bubirigi bidasabye uruhushya rwa nyina n’indishyi zo gushorwa mu manza n’ibindi amaze gutakaza, nk’amatike y’indege amaze gupfa ubusa kubera gutambamira ivuzwa ry’abana.

[7]               Imanza zombi zahurijwe hamwe mu rubanza RC 00023/2019/HC/KIG-RC 00024/2019/HC/KIG, rucibwa ku wa 11/10/2019. Urukiko Rukuru rwasanze Uwamahoro Dalida Waldha avuga ko bitakiri ngombwa ko abana bajya kuvurirwa hanze kuko indwara ya autism barwaye itavurwa ngo ikire, ko na Minisiteri y’ubuzima yemeje ko ibirebana n’indwara ya autism bishobora gusuzumirwa mu Rwanda, rusanga ibisabwa na Carpentier Raymond Marcel Patrick byo kujya kuvuza abana mu Bubirigi bidasabye uruhushya rwa nyina bidafite ishingiro, kuko atigeze agerageza kubavuza mu Rwanda ngo aho bazageza abe ariho ahera ajya kugerageza mu Bubirigi, rwemeza ko ibirego rwashyikirijwe na Uwamahoro Dalida Waldha na Carpentier Raymond Marcel Patrick nta shingiro bifite.

[8]               Carpentier Raymond Marcel Patrick ntiyishimiye imikirize y’urubanza ajuririra Urukiko rw’Ubujurire, arusaba gusuzuma ibyerekeye kurera abana Carpentier Patrick Junior na Carpentier Carl Philippe ku bufatanye bw’ababyeyi bombi hifashishijwe garde partagée mu nyungu z’abana ndetse n’uburyo bwo gukemura amakimbirane ari hagati y’ababyeyi babo, gusuzuma niba yajya kuvuza abana mu Bubirigi bidasabye ubushake n’uruhushya bya nyina Uwamahoro Dalida Waldha, gutegeka Uwamahoro Dalida Waldha gutanga passeports nyarwanda z’abo bana yafatiriye no gusuzuma ibirebana n’uburenganzira umubyeyi agira ku bana n'ubwo abana bamugiraho.

[9]               Urubanza rwahamagawe kuburanishwa ku wa 4/2/2020, ariko uwo munsi ntirwaburanishwa, kuko Me Munyaneza Remy, uburanira Uwamahoro Dalida Waldha, atari yitabye, acibwa ihazabu yo gutinza urubanza. Iburanisha ryimuriwe ku wa 13/2/2020, ababuranyi basabwa gukora imyanzuro irebana n’ububasha bw’Urukiko Rukuru rwaciye urubanza rujuririrwa n’ubw’Urukiko rw’Ubujurire. Iburanisha mu ruhame ryongeye kuba ku wa 13/2/2020, Carpentier Raymond Marcel Patrick yunganiwe na Me Musasangohe Illuminée na Me Kazeneza Théophile, Uwamahoro Dalida Waldha ahagarariwe na Me Munyaneza Remy, haburanishwa ikibazo kirebana n’Ububasha bw’Urukiko Rukuru n’ubu Urukiko rw’Ubujurire bwo kuburanisha ikirego cy’ubujurire cyatanzwe na Carpentier Raymond Marcel Patrick.

II. IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURWA RYACYO

a.      Kumenya Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ibirebana n’abana nyuma y’uko ubutane bw’abashyingiranywe bwemejwe n’urubanza rwabaye ndakuka

[10]           Me Musasangohe Illuminée, wunganira Carpentier Raymond Marcel Patrick, avuga ko urubanza rujuririrwa n’izindi zarubanjirije zaciwe n’Urukiko Rukuru hashingiwe ku ngingo ya 243 y’Itegeko Nº 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango, ko ibikubiye muri iyo ngingo bishatse kuvuga ko iyo urukiko rwafashe icyemezo ruyishingiyeho, icyo cyemezo kiba ari agateganyo, ko rushobora kwisubiraho rukagihindura ku nyungu z’abana.

[11]           Me Musasangohe Illuminée avuga ko hashingiwe kuri iyo ngingo na none, kuba Urukiko Rukuru ari rwo rwaciye urubanza rw’ubutane hagati ya Carpentier Raymond Marcel Patrick na UWAMAHORO Dalida Waldha kandi muri urwo rubanza akaba ari naho hafashwe ibyemezo birebana n’abana, no kuba urwo Rukiko ari rwo rwanaciye urubanza RC 00004/2019/HC/KIG, RC 00010/2019/HC/KIG n’urubanza n° RC 00023/2019/HC/KIG- RC 00024/2019/HC/KIG, ibyo birego bigatangwa binyuze mu nzira y’ ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 194 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/04/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, Urukiko Rukuru ari rwo rwari rufite ububasha bwo gusuzuma ibyo birego byose harimo n’urubanza rujuririrwa.

[12]           Me Musasangohe Illuminée avuga na none ko ku birebana n’ububasha bw’Urukiko rw’Ubujurire, urubanza rujuririrwa rwatangiriye mu Rukiko Rukuru, ko rwaregewe mu buryo bw’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe nk’uko biteganywa n’ingingo ya 189 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Avuga ko imanza zirebana n’abana ziba zifite umwihariko, kuko zisaba ko haboneka ikintu kigaragaza ko inyungu z’umwana zibangamiwe, ko rero umuntu wese ubifitemo inyungu yemererwa gusaba Urukiko rwafashe icyo cyemezo kugikuraho cyangwa kugihindura mu nyungu z’abana.

[13]           Me Musasangohe Illuminée avuga kandi ko Urukiko rw’Ubujurire ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha ubujurire ku cyemezo cy’Umucamanza cyafatiwe mu Rukiko Rukuru, kuko ingingo ya 192 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, yemera ko ibyemezo byafashwe mu manza zikomoka ku birego bitanzwe n’umuburanyi umwe bishobora kujuririrwa, kandi ko kuba Urukiko Rukuru ari rwo rwaciye urubanza rw’ubutane rukanafata icyemezo ku birebana n’abana, bafite uburenganzira bwo kurujuririra inshuro imwe, akaba ari nabyo bakoze.

[14]           Ku birebana n’Urukiko ruregerwa ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe ku bibazo birebana n’umuryango n’ubwihutirwe kuri byo, Me Musasangohe Illuminéeavuga ko ingingo ya 189 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, iteganya ko ibirego bitanzwe n’umuburanyi umwe biba bidafite urubanza bishingiyeho, ko batanga ikirego bwa mbere cyari gishingiye ku byategetswe umwe mu babyeyi b’abana undi bitamutegetswe, ko Urukiko ari rwo rwabonye ko n’undi ahamagazwa.

[15]           Ku birebana n’ingingo ya 27 y’Itegeko N° 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko, iha ububasha Urukiko rw’Ibanze ku bibazo byerekeye abantu n’umuryango, Me Musasangohe Illuminée avuga ko mu gihe Urukiko rw’Ibanze rwafashe icyemezo ku kibazo runaka, kikajuririrwa hakagira ibikurwaho mu bujurire, umuburanyi adasubira mu Rukiko rw’Ibanze gusaba ko hagira ibihinduka, kuko ruba rwariyambuye ububasha, kandi ko muri iki kibazo, Urukiko Rukuru ari rwo rwafashe icyemezo cy’agateganyo, nabo baregera ko gihinduka, bidakozwe barakijuririra.

[16]           Me Kazeneza Théophile, nawe wunganira Carpentier Raymond Marcel Patrick, avuga ko ibyemezo Umucamanza yafashe ku bana ku birego bidafite urubanza bishingiyeho, ashobora kubihindura cyangwa kubikuraho, ko Umushingamategeko yateganyije ko biburanishwa nk’ibirego bitanzwe n’umuburanyi umwe (requệte unilatérale), bikaba bishobora no kujuririrwa. Avuga ko Umucamanza w’Urukiko rw’Ibanze uregewe requệte unilatérale ku bijyanye n’ibyemezo byafashwe n’Urukiko Rukuru, ashobora kuvuga ko ibikubiye muri iyo dosiye atabifite, ko adashobora no guhindura icyemezo cyafashwe n’Urukiko Rukuru.

[17]           Me Kazeneza Théophile avuga kandi ko mu gihe Urukiko rw’Ubujurire ruzaburanisha uru rubanza, kugira ngo icyemezo rwafashe gihinduke, byasaba ko biregerwa na none uru Rukiko rw’Ubujurire rwagifashe.

[18]           Me Munyaneza Remy, uburanira Uwamahoro Dalida Waldha, avuga ko nabo basanga Urukiko Rukuru ari rwo rwari rufite ububasha bwo kuburanisha urubanza rujuririrwa hashingiwe ku ngingo ya 243 y’Itegeko 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango, n’iya 189 kugeza ku ya 195 z’Itegeko 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi. Akomeza avuga ko Urukiko Rukuru rwari rufite ububasha bwo kwakira no kuburanisha urubanza rujuririrwa, kuko ibyemezo byafashwe ku bana n’ubundi ari rwo rwari rwabifashe, ko rero rwanagombaga gusuzuma niba bikwiye guhinduka cyangwa kugumaho.

[19]           Me Munyaneza Remy avuga na none ko Urukiko rw’Ibanze rwafashe ibyemezo mu mizi y’urubanza ku bana, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rurabyemeza, Urukiko Rukuru rufata n’ibindi, ko rero ibyo byemezo bidashobora gukurwaho n’Urukiko rw’Ibanze, ahubwo ko Urukiko Rukuru rwaregewe ari rwo gusa rwashobora kubihindura. Avuga ko mu ngingo ya 243 y’Itegeko rigenga abantu n’umuryango, mu rurimi rw’igifaransa bakoresheje ijambo ‘’les mesures’’ mu Kinyarwanda bakavuga ‘’Urukiko’’, ko ari byo bitera urujijo, kandi ko mu gihe ababuranyi babiri baburanye mu bujurire bidashoboka ko hatangwa inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe (requệte unilatérale).

UKO URUKIKO RUBIBONA

[20]           Ingingo ya 243, igika cya gatanu, y’Itegeko N° 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango, ku birebana n’inkurikizi z’ubutane ku bana igira iti: ‘’ Ibyemezo urukiko rufata rushingiye kuri iyi ngingo bihora ari agateganyo, rushobora buri gihe kubikuraho bisabwe n’ubifitemo inyungu mu buryo bw’ikirego gitanzwe n’umuburanyi umwe’’.

[21]           Ingingo ya 27, agace ka gatanu (5), y’Itegeko 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018 rigena ububasha bw’inkiko, iteganya ko ‘’ Inkiko z’Ibanze ziburanisha imanza zerekeye imimerere y’abantu n’umuryango’’.

[22]           Ingingo ya 194 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi iteganya ko ‘’ Uwatanze inyandiko nsobanurakirego cyangwa uwayigobotsemo ashobora, mu gihe hari ibyahindutse, gutanga ikirego gisaba umucamanza wafashe icyo cyemezo kugira ibyo ahindura cyangwa akura ku byo yari yemeje mbere, ariko bitabangamira uburenganzira bw’abandi ku byo bahawe n’icyo cyemezo’’.

[23]           Dosiye y’urubanza igaragaza ko urubanza rujuririrwa, rwaregewe Urukiko Rukuru, aho Carpentier Raymond Marcel Patrick yareze arusaba guhindura ibyemezo byafashwe mu manza RCAA 00013/2018/HC/KIG, RC 00004/2019/HC, RC 00010/2019/HC/KIG mu nyungu z’abana ku byerekeye kubarera no kubavuza, asaba ko bajya bajy’ibihe byo kurera abana babo (garde alternée) nk’igisubizo cyo gukemura amakimbirane ahoraho hagati ye na Uwamahoro Dalida Waldha, uyu nawe asaba Urukiko gutegeka Carpentier Raymond Marcel Patrick kubahiriza icyemezo ku bijyanye n’indezo n’amafaranga y’ishuri, narwo rwari rwaregewe nk’ikirego cy’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe, bikaba byumvikana ko nacyo cyari ikirego gishya, kidafite ikindi gishamikiyeho.

[24]           Dosiye y’urubanza igaragaza kandi ko Urukiko Rukuru ari rwo rwafashe ku rwego rwa nyuma icyemezo ku rubanza rw’ubutane rwa Carpentier Raymond Marcel Patrick na Uwamahoro Dalida Waldha, mu rubanza RCAA 00013/2018/HC/KIG, rwaciwe ku wa 7/12/2018, runafata mu rwego rw’ingereka (accessoirement) ibyemezo ku birebana n’abana, ibyo byemezo bikaba ku bw’amategeko ari iby’agateganyo kugeza igihe ababuranyi bazagaragariza Urukiko rubifiteye ububasha, ko hari ibyahindutse, bakanarusaba guhindura ibyari byemejwe mbere.

[25]           Hashingiwe ku byagaragajwe mu gika kibanziriza iki, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kuba ibyemezo bisabwa guhinduka mu manza RC 00004/2019/HC, RC 00010/2019/HC/KIG na RC 00023/2019/HC/KIG- RC00024/2019/HC/KIG, byarafashwe mu buryo bw’ingereka n’ubw’agateganyo n’Urukiko Rukuru mu rubanza RCAA 00013/2018/HC/KIG, aho rwaburanishaga mu mizi ku bw’ibanze (à titre principal) ibirebana n’ubutane hagati ya Carpentier Raymond Marcel Patrick na Uwamahoro Dalida Waldha, kandi urwo rubanza rwaciwe ku rwego rwa nyuma rukaba rwarabaye ndakuka, bivuze ko icyo gihe Urukiko Rukuru rwarangije kuruca burundu, ku buryo rutarusubiraho (dessaisissement), bityo rukaba atari rwo rwakongera kuburanisha ibirebana n’abana mu gihe hari impamvu nshya (circonstances nouvelles) zatuma ibyemezo birebana n’abana byafashwe mu rubanza rw’ubutane bihinduka, kuko byarwambuye ububasha bwo kwongera kuburanisha icyo kirego. Ibi bishimangirwa no kuba imanza zirebana n’abana ari ndemyagihugu (umudendezo rusange), ku bw’ibanze, hakaba hagomba kubahirizwa inyungu zabo no guha ababyeyi uburenganzira bwo kujurira (principe du double degré de juridiction) no gukoresha izindi nzira z’ubujurire ziteganywa n’Itegeko.

[26]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga iyo hasesenguwe amategeko y’ibindi bihugu, usanga ateganya ko Umucamanza w’Urukiko Rwisumbuye ushinzwe kuburanisha imanza zirebana n’umuryango ku rwego rwa mbere ari we ufite ububasha bwo kuburanisha, nyuma y’uko urubanza rw’ubutane rwabaye ndakuka, ibirebana n’ububasha bwa kibyeyi[1], bivuze ko ababuranyi bagomba kugaruka imbere y’Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere imanza z’abantu n’umuryango, mu gihe basanga hari impamvu nshya zatuma ibyemezo ku bana byafashwe n’Urukiko rwaciye burundu ubutane, bigomba guhinduka.

[27]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi muri uru rubanza, ababuranyi barashoboraga gusaba Urukiko Rukuru guhindura ibyemezo by’agateganyo byafashwe ku bana igihe cyose rwari rukiri kuburanisha urubanza rw’ubutane, ni ukuvuga mbere yo gufata icyemezo ku butane, nk’uko bivugwa mu ngingo ya 224 n’iya 225 z’Itegeko 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 rigenga abantu n’umuryango[2].

[28]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga na none ibivugwa mu ngingo ya 194 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’imbonezamubano, iz’ubucuruzi, iz’umurimo n’iz’ubutegetsi, byumvikanisha ko mu gihe hari ibyahindutse, ikirego gisaba umucamanza wafashe icyemezo ku nyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe, kugira ibyo ahindura cyangwa akura ku byo yari yemeje mbere, bikorwa ku miburanishirize irebana n’inyandiko nsobanurakirego gusa, haba ku rwego rwa mbere, haba ku rwego rw’ubujurire cyangwa ku rwego rwo gutambamira urubanza, bivuze ko gusaba ihinduka ry’ibyemezo byafashwe ku birebana n’abana bidakorwa imbere y’Urukiko rwarangije gufata icyemezo cyabaye ndakuka ku birebana n’ubutane, bityo iyi ngingou ya 194 y’Itegeko N° 22/2018 ryo ku wa 29/4/2018 ryavuzwe haruguru idakoreshwa muri uru rubanza.

[29]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga bigomba kumvikana ko Urukiko ruvugwa mu gika cya gatanu cy’ingingo ya 243, y’Itegeko 32/2016 ryo ku wa 28/8/2016 ryavuzwe haruguru, ari Urukiko rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere imanza zerekeye abantu n’umuryango, bivuze ko hashingiwe ku ngingo ya 27, agace ka gatanu (5) y’Itegeko 30/2018 ryo ku wa 2/6/2018, ryavuzwe haruguru, ari Urukiko rw’Ibanze rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego biregera gufata ibyemezo ku bijyanye no kurera abana kubera ko hari ibyahindutse.

[30]           Urukiko rw’Ubujurire rurasanga kandi, ibyo abunganira Carpentier Raymond Marcel Patrick bavuga, ndetse bikanashimangirwa n’uburanira Uwamahoro Dalida Waldha, ko mu gihe Urukiko Rukuru rwaciye urubanza rw’ubutane rukanafata icyemezo ku birebana n’abana, Urukiko rw’Ibanze rutaregerwa ikirego cy’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe ku birebana n’abana ngo ruruce kuko Urukiko Rukuru ruri hejuru yarwo, nta shingiro bifite, kuko muri uru rubanza, Urukiko Rukuru rwaciye urubanza ku kirego cy’ubutane mu rwego rw’ubujurire bwa kabiri, runafata mu rwego rw’ingereka (accessoirement) icyemezo ku byerekeye abana nk’uko rwari rwabisabwe, bikaba rero bitafatwa ko Urukiko rw’Ibanze rwaba rugiye guhindura icyemezo cy’Urukiko Rukuru, kuko icyo kirego kitaba gishamikiye ku rubanza rw’ubutane Urukiko Rukuru rwaciye, ahubwo rusuzuma impamvu nshya (circonstances nouvelles ou faits nouveaux) zatuma ibyemezo byafashwe ku bana bihinduka, bivuze ko izo mpamvu ziba zinatasuzumwe n’Urukiko Rukuru igihe rwaburanishaga ubutane.

[31]           Kubera izo mpamvu zose, Urukiko rw’Ubujurire rurasanga Urukiko Rukuru rutari rufite ububasha bwo kuburanisha ibirego byatanzwe na Carpentier Raymond Marcel Patrick na Uwamahoro Dalida Waldha nk’inyandiko nsobanurakirego itanzwe n’umuburanyi umwe (requệte unilatérale) ku birebana no kurera abana, nyuma y’uko urubanza rw’ubutane bwabo ruciwe burundu, bityo ibyemezo byafashwe mu manza RC 00004/2019/HC/KIG, RC 00010/2019/HC/KIG no mu rubanza RC00023-00024/2019/HC/KIG rujuririrwa, bikaba bigomba kuvanwaho, umuburanyi ubifitemo inyungu agatanga ikirego cye imbere y’Urukiko rufite ububasha bwo kukiburanisha.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[32]           Rwemeje ko Urukiko Rukuru rutari rufite ububasha bwo kuburanisha rubanza RC00023-00024/2019/HC/KIG rujuririrwa.

[33]           Rwemeje ko ibyemezo byafashwe mu manza RC 00004/2019/HC/KIG, RC 00010/2019/HC/KIG na RC00023-00024/2019/HC/KIG rujuririrwa, bivanweho.

[34]           Rutegetse ko amagarama y’urubanza ahwanye n’ibyakozwe mu rubanza.

 

 



[1] L’article 247, alinéa 4, du code civil franÇais dispose que ‘’ Il (juge du tribunal de grande instance délégué aux affaires familiales) est seul compétent, après le prononcé du divorce, quelle qu’en soit la cause, pour statuer sur les modalités de l’exercice de l’autorité parentale et sur la modification de la pension alimentaire, ainsi que pour décider de confier les enfants à un tiers. Il statue alors sans formalité et peut être saisi par les parties intéressées sur simple requête’’. L’article 1084 du code de procédure civile franÇais dispose que ‘’ Quand il ya lieu de statuer, après le prononcé du divorce, sur l’exercice de l’autorité parentale, la pension alimentaire ou la contribution à l’entretien et à l’éducation de l’enfant, la demande est présentée, même si un pourvoi en cassation a été formé, au juge aux affaires familiales selon les modalités prévues à la section III du présent chapitre’’, Code procédure civile annoté, Edition limitée, 108 édition, Dalloz, Paris, 2017, P. 1084.

L’article 302 du code civil belge édicte que ‘’ Après la dissolution du mariage par le divorce, l’autorité sur la personne de l’enfant et de l’administration de ses biens sont exercés conjointement par les père et mère ou par celui à qui elles ont été confiées, soit par l’accord des parties dûment entériné conformément à l’article 1258 du code judiciaire, soit par décision ordonnée par le président statuant en référé conformément à l’article 1280 du code judiciaire, sans préjudice de l’article 387 bis du présent code’’. L’article 1280 du code judiciaire belge dispose que ‘’ Le Président du tribunal ou le juge qui en exerce les fonctions statuant en référé, connaît jusqu’à la dissolution du mariage à la demande, soit des parties ou l’une d’elles, soit du procureur du Roi, en tout état de cause, des mesures provisoires relatives à la personne, aux aliments et aux biens, tant des parties que des enfatnts’’.

[2] Ingingo ya 224 iteganya ko ‘’ Aho urubanza rw’ubutane rwaba rugeze hose, umucamanza ashobora gufata ibyemezo by’agateganyo byerekeye ababuranyi, abana babyaranye ndetse n’umutungo’’, naho ingingo ya 225 iteganya ko ‘’ Kugira ngo arengere inyungu z’abana mu gihe urubanza rw’ubutane rukiburanishwa, umucamanza ashobora kubashinga by’agateganyo umwe mu bashyingiranwe cyangwa undi muntu akanagena uruhare rwa buri wese mu bashyingiranywe ku bitunga abana’’.

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.