Urukiko rw’Ubujurire

Amakuru yerekeye urubanza

Ibikubiye mu rubanza

MUREKATETE v. DIYOSEZI GATORIKA YA BYUMBA (1)

[Rwanda URUKIKO RW’UBUJURIRE –  RSOCAA 00007/2018/CA – (Karimunda, P.J.) 07 Ukuboza 2018]

Amategeko agenga ububasha bw’inkiko – Ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bushingiye ku gaciro k’indishyi zagenwe n’Urukiko – Ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga ntibushingira gusa ku gaciro k’ indishyi zagenwe mu rubanza rwajuririwe, bunashingira no ku gaciro k’indishyi zagenwe mu manza zarubanjirije..

Incamake y’ikibazo: Murekatete Jovia yareze Diyosezi Gatorika ya Byumba mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi avuga ko yari umukozi wayo akora akazi ku bumuforomokazi mu Bitaro bya Kiziguro guhera ku wa 01/01/2008 aza kugira impanuka mu kazi ku wa 17/07/2009, kuko yijombye urushinge yari amaze gutera umurwayi wabanaga n’ubwandu bwa VIH/SIDA yari amaze kuvura, bityo Jovia yahise ashyirwa ku miti yo kurwanya ubwandu, ariko nyuma y’igihe gito afatwa n’uburwayi bw’ubuhumyi, agendera ko. Yavuze ko yagerageje kwivuriza mu bitaro bitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga bitewe n’uko abaganga basanze ubuhumyi bwe bwaratewe n’icyitwa glucone gifata imyakura igaburira amaso. Akaba ashinja umukoreshawe kuba atigeze amenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) iby’iyo mpanuka, ahubwo ko nyuma y’amezi atatu ahuye n’iyo mpanuka yihutiye kumusezerera ku kazi, ntihagira n’ubundi bufasha ahabwa ku buryo byageze aho abura uko yivuza kubera ubukene. Akaba asaba indishyi zuko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kumenya niba ubuhumyi bwe bukomoka ku miti yafashe n’uruhare umukoresha yabigizemo.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwaciye urubanza rusanga umurwayi, Jovia yari amaze kuvura yari afite indwara ya cytomegalovirus yandura kandi ko Rwanda Biomedical Centre, ikaba yarakoze ubushakashatsi ku mpamvu yateye ubuhumyi ariko ntiyatangaza ibyabuvuyemo, rwanzura ko Murekatetejovia yahuye n’impanuka y’akazi, umukoresha aho kwihutira kubimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugirango yishyurirwe ubuvuzi, amuhagarikira umushahara anamusezerera mu kazi akiri mu kiruhuko cy’uburwayi, bimuvutsa amahirwe y’akazi, bituma ativuza kugeza aho uburwayi bumukomeranye akaba agomba kubana n’ubumuga buhoraho bw’ubuhumyi, maze rwanzurako Diyosezi Gatorika ya Byumba igomba kumuha imishahara ingana n’ibyo yari asigaje kugirango ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ingana na 61.834.068 Frw, indishyi z’akababaro za 754.074 Frw n’indishyi z’imperekeza zingana na 125.679 Frw, yose hamwe akaba angana na 62.965.179 Frw.

Diyosezi Gatorika ya Byumba ntiyishimiye imikirize y’urwo rubanza, ijuririra mu Rukiko Rukuru ivuga ko ntacyo ikwiye kubazwa kubigendanye n’irangira y’amasezerano y’akazi  kuko kuko yasheshwe ku bw’itegeko.Urwo Rukiko rwemeza ko nta gushidikanya guhari ko ubuhumyi bwe bwatewe na virusi yitwa cytomegalovirus yandujwe n’urushinge yari amaze gutera umurwayi wari ufite ubwandu bwa VIH/SIDA, ariko ko iyo mpanuka nta ruhare umukoresha yayigizemo ku buryo yabiryorezwa indishyi zingana n’imishahara yari buzinjize kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, rusanga kandi nawe hamwe n’abo mu muryango we bari bafite  inshingano yo kumenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda ko yakoze impanuka ariko kuba yarirukanwe bitabanje kumenyeshwa Umugenzuzi w’Umurimo ari ukumwirukana nta mpamvu nk’uko byemejwe n’Urukiko rubanza bityo rwanzura ko indishyi z’akababaro, izo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko, iz’integuza n’iz’imperekeza zigumaho, rutegeka ko indishyi zijyanye n’imishahara ingana n’ibyo yari buzinjize mu gihe yari asigaje kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru zivanyweho.

Murekatete ntiyishimiye imikirize y’urubanza arujuririra mu Rukiko rw’Ikirenga ariko nyuma y’ivugururwa ry’inkiko, urubanza rwoherezwa mu Rukiko rw’Ubujurire hashingiwe ku biteganywa n’Itegeko rigena ububasha bw’Inkiko.

Diyosezi Gatorika ya Byumba yatanze inzitizi y’iburabubasha bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire kuko indishyi zagenwe mu rubanza zitageze kuri 50.000.000 Frw, ivuga ko indishyi zirebwa atari izasabwe mu kirego ahubwo ari izagenwe n’Urukiko mu rubanza rujuririrwa.

Murekatete Jovia, yiregura kuri iyo nzitizi avuga ko indishyi zaregewe zirenze kure 50.000.000 Frw yaherwagaho hemezwa ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bushingiye ku gaciro k’ikiburanwa, ko ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwatanze indishyi zingana na 62.000.000 Frw ko hadaherwa ku ndishyi zemejwe mu rubanza rujurirwa gusa kuko kuba rumwe mu Nkiko zabanje rwaragenye indihsyi zingana nibura na 50.000.000 Frw byihagije kuba ubujurire bwabaga buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga.

Incamake y’ikibazo:  Ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga ntibushingira gusa ku gaciro k’ indishyi zagenwe mu rubanza rwajuririwe, bunashingira no ku gaciro k’indishyi zagenwe mu  manza zarubanjirije, bityo kuba Urukiko Rukuru rutaragennye indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw akaba ataribyo byabuza uru Rukiko kugira ububasha bwo kuburanisha urubanza bigaragara ko ku rwego rwa mbere, rwagenwemo indishyi zirushyira mu bubasha bwarwo.

Inzitizi y’iburabubasha nta shingiro ifite;

Iburanisha ry’urubanza mu mizi rizakomeza

Amategeko yashingiweho:

Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012, rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, ingingo ya 28, igika cya 2, agace ka 7

Imanza zashingiweho:

HORIZON SOPYRWA LTD v MUVUNYI, RCOMAA 00065/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 20/04/2018.

Urubanza

I.                  IMITERERE Y’URUBANZA

[1]               Uru rubanza rwatangiriye mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, Murekatete Jovia avuga ko yari umuforomokazi mu Bitaro bya Kiziguro guhera ku wa 01/01/2008, akoreshwa na Diyosezi Gatorika ya Byumba, aza kugira impanuka mu kazi ku wa 17/07/2009, kuko yijombye urushinge yari amaze gutera umurwayi wabanaga n’ubwandu bwa sida yari amaze kuvura. Murekatete Jovia yahise ashyirwa ku miti yo kurwanya ubwandu, ariko nyuma y’igihe gito afatwa n’uburwayi bw’ubuhumyi, agendera ko. Yavuze ko yagerageje kwivuriza mu bitaro bitandukanye ariko ntibyagira icyo bitanga bitewe n’uko abaganga basanze ubuhumyi bwe bwaratewe n’icyitwa glucone gifata imyakura igaburira amaraso. Yavuze ko Ibitaro bya Kiziguro yakoreraga bitigeze bimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) iby’iyo mpanuka, ahubwo ko nyuma y’amezi atatu ahuye n’iyo mpanuka byihutiye kumusezerera ku kazi, ntihagira n’ubundi bufasha ahabwa ku buryo byageze aho abura uko yivuza kubera ubukene.

[2]               MUREKATETE Jovia yavuze ko yivuje ari uko akorewe ubuvugizi na syndicat y’abaforomo, abaganga baza kwemeza ko afite ubumuga buhoraho bwa 46%, Minisiteri y’Ubuzima isabwa gukora ubushakashatsi kugirango hamenyekane niba impanuka yaratewe n’imiti yahawe ariko ibyavuye mu bushakashatsi ntiyabimenyeshwa. MUREKATETE Jovia yareze Diyosezi Gatorika ya Byumba asaba indishyi zuko yirukanwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kumenya niba ubuhumyi bwe bukomoka ku miti yafashe n’uruhare umukoresha yabigizemo.

[3]               Mu rubanza no RSC00013/16/TGI/GIC rwaciwe ku wa 23/09/2016, Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwasanze uwo Murekatete Jovia yari amaze kuvura yari afite indwara yitwa cytomegalovirus yandura kandi itera ubuhumyi, Minisiteri y’Ubuzima, ibinyujije mu kigo cyitwa Rwanda Biomedical Centre, ikaba yarakoze ubushakashatsi ku mpamvu yateye ubuhumyi ariko yanga gutangaza ibyabuvuyemo, rwanzura ko Murekatete Jovia yahuye n’impanuka y’akazi, umukoresha aho kwihutira kubimenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB) kugirango yishyurirwe ubuvuzi, amuhagarikira umushahara anamusezerera mu kazi akiri mu kiruhuko cy’uburwayi, bimuvutsa amahirwe y’akazi, bituma ativuza kugeza aho uburwayi bumukomeranye akaba agomba kubana n’ubumuga buhoraho bw’ubuhumyi. Urukiko rwategetse Diyosezi Gatorika ya Byumba guha Murekatete Jovia imishahara ingana n’ibyo yari asigaje kugirango ajye mu kiruhuko cy’izabukuru ingana na 61.834.068 Frw, indishyi z’akababaro za 754.074 Frw n’indishyi z’imperekeza zingana na 125.679 Frw, yose hamwe akaba angana na 62.965.179 Frw.

[4]               Diyosezi Gatorika ya Byumba ntiyishimiye imikirize y’urwo rubanza, ijuririra mu Rukiko Rukuru ivuga ko ntacyo ikwiye kubazwa kubigendanye n’irangira ry’amasezerano y’akazi hagati yayo na MUREKATETE Jovia kuko yasheshwe ku bw’itegeko.

[5]               Mu rubanza No RSOCA 00222/2016/HC/KIG rwaciwe ku wa 19/10/2017, Urukiko Rukuru rwasanze nubwo “expertise médicale” yasabwe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) ku burwayi bw’ubuhumyi kugirango hamenyekane niba Murekatete Jovia yasubizwa mu kazi ntayigaragara muri dosiye, nta gushidikanya guhari ko ubuhumyi bwe bwatewe na virusi yitwa cytomegalovirus yandujwe n’urushinge yari amaze gutera umurwayi wari ufite ubwandu bwa VIH/SIDA, ariko ko iyo mpanuka nta ruhare umukoresha yayigizemo ku buryo yabiryorezwa indishyi n’imishahara bya 61.834.068 Frw bingana n’ibyo Murekatete Jovia yari buzinjize kugeza agiye mu kiruhuko cy’izabukuru, bityo ko guca umukoresha izo ndishyi hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 4 n’iya 5 y’Itegeko no 05/2015 ryo ku wa 30/03/2015 rigenga imitunganyirize y’ubwiteganyirize bwa pansiyo ari amakosa.

[6]               Urukiko rwasanze kandi Murekatete Jovia atagaragaza ko amasezerano yasheshwe mbere y’amezi atandatu ateganywa n’amategeko kuva aho akoreye impanuka, rusanga kandi nawe hamwe n’abo mu muryango we bari bafite inshingano yo kumenyesha Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda ko yakoze impanuka mu gihe kitarenze imyaka ibiri, icyakora kuba yarirukanwe bitabanje kumenyeshwa Umugenzuzi w’Umurimo mu Karere ka Gicumbi ari ukumwirukana nta mpamvu nk’uko byemejwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi, rwanzura ko indishyi z’akababaro, izo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko iz’integuza n’iz’imperekeza zatagetswe ku rwego rwa mbere zigumaho, rwanzura ko urubanza RSOC 00013/2016/TGI/GIC rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi kuwa 23/09/2016 ruhindutse kuri bimwe, rutegeka ko indishyi zijyanye n’imishahara ingana n’ibyo Murekatete Jovia yari buzinjize mu gihe yari asigaje kugira ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru zivanyweho.

[7]               Murekatete Jovia ntiyishimiye imikirize y’urubanza arujurira mu Rukiko rw’Ikirenga avuga ko Urukiko Rukuru rwirengagije ingingo ya 94 (1) y’Itegeko no 13/2009 ryo ku wa 27/5/2009 rigenga umurimo mu Rwanda isaba umukoresha kumenyesha ikigo gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi n’umugenzuzi w’umurimo mu Karere mu gihe cy’iminsi ine (4) y’akazi impanuka zose ziturutse ku kazi, gusuzuma icyakorwa igihe umukoresha atubahirije izi nshingano bikagira ingaruka ku mukozi. Murekatete Jovia yavuze kandi ko hirengagijwe uburyo ibigenerwa umukozi wagize impanuka y’akazi bibarwa hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 16 y’Itegeko no 06/2003 ryo ku wa 22/3/2003 rihindura kandi ryuzuza Itegeko-Teka ryo ku wa 22/8/1974 rigena imikorere y’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda.

[8]               Ubujurire bwa Murekatete Jovia bwanditswe kuri no RSOCAA 00003/2017/SC, ariko nyuma y’ivugururwa ry’urwego rw’ubucamanza, urubanza rwoherezwa mu Rukiko rw’Ubujurire hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 105 y’Itegeko no 30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’Inkiko.

[9]               Urubanza rwaburanishijwe mu ruhame ku wa 12/11/2018, Murekatete Jovia ahagarariwe na Me Kabagema Aphrodis, Me Irafasha Félix na Me Rwenga Etienne, Diyosezi Gatorika ya Byumba ihagarariwe na Me Sadi Jashi habanza gusuzumwa inzitizi yatanzwe na Diyosezi Gatorika ya Byumba ivuga ko ubujurire butari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire kuko indishyi zagenwe mu rubanza zitageze kuri 50.000.000 Frw, ivuga ko iyo nzitizi iyishingira ku ngingo ya 28, igika cya 2, agace ka 7° y’Itegeko Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012, rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga.

II.               IKIBAZO KIGIZE URUBANZA N’ISESENGURA RYACYO

Kumenya niba ubujurire bwa Murekatete Jovia buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire hashingiwe ku gaciro k’ikiburanwa

[10]           Me SADI Jashi, uhagarariye Diyosezi Gatorika ya Byumba, avuga ko indishyi zatanzwe zitageze kuri 50.000.000 Frw yaherwagaho hemezwa ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko biteganywa n’ingingo ya 28, igika cya 2, agace ka 7° y’Itegeko Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012, rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ryakoreshwaga Murekatete Jovia atanga ikirego. Asobanura ko indishyi zirebwa atari izasabwe mu kirego ahubwo ari izagenwe n’Urukiko mu rubanza rujuririrwa, akaba asaba uru Rukiko gusuzuma niba zigeze kuri 50.000.000 Frw, zaba zitahageze, rukemeza ko urubanza rutari kuba ruri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, bityo ko rutari no mu bubasha bwarwo.

[11]           Me Kabagema Aphrodis, Me Rwenga Etienne na Me Irafasha Félix, baburanira Murekatete Jovia, bavuga ko indishyi zaregewe zirenze kure 50.000.000 Frw yaherwagaho hemezwa ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bushingiye ku gaciro k’ikiburanwa, ko ndetse n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwatanze indishyi zingana na 62.000.000 Frw, bakaba basanga iyo igika cya 2, agace ka 7 n’igika cya 4 by’ingingo ya 28 y’Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga bisomewe hamwe byumvikanisha ko hadaherwa ku ndishyi zemejwe mu rubanza rujurirwa gusa kuko kuba rumwe mu Nkiko zabanje rwaragenye indihsyi zingana nibura na 50.000.000 Frw byihagije, ariyo mpamvu basanga ubujurire bwa Murekatete Jovia bwari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, nubu bukaba buri mu bubasha bw’Urukiko rw‘Ubujurire.

UKO URUKIKO RUBIBONA

[12]           Ingingo ya 28, igika cya 2, agace ka 7, y’Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012, rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga ari naryo ryakoreshwaga igihe Murekatete Jovia yajuriraga iteganya ko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha mu rwego rw’ubujurire imanza zaciwe ku rwego rwa kabiri n’Urukiko Rukuru, iyo zagenwemo n’Urukiko indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw cyangwa se zifite agaciro kagenwe n’Umucamanza igihe habaye impaka, kangana nibura na 50.000.000 Frw. Naho igika cya gatatu cy’iyo ngingo kikavuga ko mu zindi manza, agaciro k’amafaranga, agaciro k’ikiburanwa kimwe n’agaciro k’icyo amasezerano ashingiyeho ari byo bigena ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, hubahirijwe ibivugwa mu gace ka 7 k’igika cya 2.

[13]           Dosiye y’urubanza igaragaza ko Murekatete Jovia yari yareze asaba guhabwa indishyi zose hamwe zingana ana 62.965.179 Frw hiyongereyeho igihembo cya Avoka no gusubizwa ingwate y’amagarama yatanze, mu gika cya 21 cy’urubanza no RSOCC 00013/16/TGI/GIC rwaciwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi ku wa 23/09/2016, Murekatete Jovia ahabwa indishyi zose yasabye, naho mu rubanza No RSOCA 00222/2016/HC/KIG rwaciwe ku wa19/10/2017, Urukiko Rukuru rwemeza ko indishyi z’akababaro, iz’integuza n’iz’imperekeza n’izo kwirukanwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko arizo zigomba kugumaho gusa.

[14]           Urukiko rurasanga Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi rwarageneye Murekatete Jovia amafaranga y’indishyi arenga 50.000.000 Frw ashingirwaho hasuzumwa ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bushingiye ku gaciro k’indishyi zagenwe n’Urukiko, kuba Urukiko Rukuru rutaragenye indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw akaba ataribyo byabuza uru Rukiko kugira ububasha bwo kuburanisha urubanza bigaragara ko, ku rwego rwa mbere, rwagenwemo indishyi zirushyira mu bubasha bwarwo, bityo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 28, igika cya kabiri, agace ka 7, y’Itegeko-Ngenga No 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryibukijwe haruguru by’uko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rw’ubujurire bwa kabiri imanza zagenwemo indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw, ubujurire bwa Murekatete Jovia bwari mu bubasha bw’Urukiko rw’Ikirenga, nubu bukaba buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.

[15]             Urukiko rurasanga kandi uyu murongo uhura n’uwemejwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu manza zitandukanye harimo n’urwo HORIZON SOPYRWA Ltd yaburanaga na MUVUNYI Paul,[1] aho rwavuze ko « Urukiko rw’Ubucuruzi rwa Musanze rwageneye HORIZON SOPYRWA Ltd amafaranga y’indishyi arenga 50.000.000 Frw ashingirwaho hasuzumwa ububasha bw’Urukiko rw’Ikirenga bushingiye ku gaciro k’indishyi zagenwe n’Urukiko, kuba Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi rutaragenye indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw akaba ataribyo byabuza uru Rukiko kugira ububasha bwo kuburanisha urubanza bigaragara ko ku rwego rwa mbere rwagenwemo indishyi zirushyira mu bubasha bwarwo, bityo hashingiwe ku biteganywa n’ingingo ya 28, igika cya kabiri, agace ka 7, y’Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 ryibukijweharuguru by’uko Urukiko rw’Ikirenga rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rw’ubujurire bwa kabiri imanza zagenwemo indishyi zingana nibura na 50.000.000 Frw », nabyo bishimangira ko ubujurire bwa Murekatete Jovia buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire.

[16]           Hashingiwe ku bisobanuro byatanzwe haruguru no ku biteganywa n’ingingo ya 28, igika cya kabiri n’icya kane, y’Itegeko-Ngenga no 03/2012/OL ryo ku wa 13/06/2012 rigena imiterere, imikorere n’ububasha by’Urukiko rw’Ikirenga, mu gihe indishyi zatanzwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi zingana na 62.965.179 Frw, izo ndishyi akaba arizo zagiweho impaka mu Rukiko Rukuru, ndetse n’ubu akaba arizo zikigibwaho impaka, birihagije kugirango uru Rukiko rwemeze ko ubujurire bwa Murekatete Jovia buri mu bubasha bwarwo.

III. ICYEMEZO CY’URUKIKO

[17]           Rwemeje ko inzitizi y’iburabubasha yatanzwe na Diyosezi Gatorika ya Byumba nta shingiro ifite;

[18]           Rwemeje ko ubujurire bwa Murekatete Jovia buri mu bubasha bw’Urukiko rw’Ubujurire;

[19]           Ruvuze ko iburanisha ry’urubanza mu mizi rizaba ku wa 27/12/2018 ;

[20]           Ruvuze ko amagarama y’urubanza asubitswe.



[1] Reba urubanza No RCOMAA 00065/2017/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga ku wa 20/04/2018

 Urimo kwerekezwa kuri verisiyo iheruka y'itegeko rishobora kuba ritandukanye na verisiyo y'itegeko ryashingiweho mu gihe cyo guca urubanza.